Igiterane Rusange
Nyagasani Yesu Kristo Atwigisha Gufasha
Igiterane rusange Mata 2023


Nyagasani Yesu Kristo Atwigisha Gufasha

Hamwe n’ubufasha bw’Umukiza, dushobora gukunda intama Ze z’agaciro tukazifasha nk’uko yabikora.

Nyagasani Yesu Kristo yaravuze ati:

“Ni jye mwungeri mwiza. umwungeri mwiza apfira intama ze. …

“Nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.”1

Ibyanditswe mu rurimi rw’ikigereki, ijambo mwiza rinasobanura “gisa neza, gifite amabengeza.” Uyu munsi rero, ndashaka kuganira ku Mwungeri Mwiza, Umwungeri ufite Ubwiza, Umwungeri w’Amabengeza, ariwe Yesu Kristo.

Mu Isezerano Rishya, yitwa “umwungeri ukomeye,”2 “Umwungeri mukuru,”3 ndetse “Umwungeri n’Umwepiskopi w’ubugingo [bwacu].”4

Mu Isezerano rya Kera, Yesaya yanditse ko “azaragira umukumbi we nk’umwungeri.”5

Mu Gitabo cya Morumoni, yitwa “umwungeri mwiza”6 ndetse “umwungeri w’ukuri kandi ukomeye.”7

Mu Nyigisho n’Ibihango, Yaravuze ati, “Kubera iyo mpamvu, Ndi rwagati muri mwe, kandi ndi umwungeri mwiza.”8

Mu gihe cyacu, Umuyobozi Nelson yatangaje ko: “Umwungeri Mwiza yita ku ntama ze zose mu rwuri mu rukundo, kandi turi abungeri be bamwungirije b’ukuri. Amahirwe yacu ni ukugira urukundo Rwe no kongeraho urwacu bwite ku nshuti n’abaturanyi—tugaburira, kandi tukitaho—nk’uko Umukiza ashaka ko tubikora.”9

Vuba aha, Umuyobozi Nelson yavuze ko Ikiranga Itorero rya Nyagasani ry’ukuri kandi ririho, kizahora ari umwete uteguwe kandi uharanira gufasha abana b’Imana ku giti cyabo hamwe n’imiryango yabo. Kubera ko ari Itorero rye, twebwe nk’abakozi Be tuzafasha, nk’uko yabikoze.” Tuzafasha mu izina Rye, dukoresheje ububasha n’ubushobozi Bwe, n’ubugwaneza bw’urukundo.”10

Mu gihe Abafarisayo n’abanditsi bitotomberaga Nyagasani, “bavuga, bati: Uyu muntu yakira abanyabyaha, akanasangira nabo,”11 yasubije yerekana inkuru eshatu nziza twamenye nk’umugani w’intama yazimiye, umugani w’igiceri cyatakaye n’umugani w’umwana w’ikirara.

Ni ngombwa ko tumenya ko ubwo Luka , umwanditsi w’inkuru nziza, atangira izo nkuru eshatu, akoresha ijambo umugani mu buke, si mu bwinshi12 Biragaragara ko Nyagasani ari kwigisha isomo rimwe akoresheje inkuru eshatu—inkuru zigaragaza imibare itandukanye, intama 100, ibiceri 10, n’abahungu 2.

Icyakora, umubare ugarukwaho muri buri nkuru, ni umubare rimwe. Kandi isomo dushobora gukura kuri uwo mubare ni uko dushobora kuba abungeri bungirije ku bakuru 100 n’abakuru bitegura mu ihuriro ry’abakuru, cyangwa umujyanama ku nkumi 10, cyangwa umwigisha ku bana b’ishuri ribanza 2, ariko buri gihe, muhora mubafasha, mukabitaho kandi mukabakunda umwe ku wundi, ku giti cye. Ntuzavuge uti, “Mbega intama zasaze,” cyangwa “Ibyo ari byo byose, sinkeneye kiriya giceri rwose,” cyangwa “Mbega umuhungu w’umwigomeke.” Niba wowe nanjye dufite “urukundo nyakuri rwa Kristo,”13 twebwe, nka wa mugabo wo mu nkuru y’intama yazimiye, “tuzasiga mirongo icyenda n’icyenda … maze tujye gushaka iyazimiye, kugeza, [kugeza, kugeza] tuyibonye.”14 Cyangwa nk’umugore wo mu nkuru y’igiceri cyatakaye, “tuzacana buji, kandi dukubure inzu, kandi dushakishe n’umwete, [n’umwete] kugeza, [kugeza, kugeza] tukibonye.”15 Niba dufite “urukundo nyakuri rwa Kristo,” tuzakurikiza urugero rw’umubyeyi mu nkuru y’umwana w’ikirara, mu gihe umwana “yari akiri kure, yaramubonye, maze agira ibambe, maze ariruka, maze agwa ku ijosi rye, maze aramusoma.”16

Ese twakumva icyihutirwa mu mutima w’umugabo watakaje intama imwe gusa? Cyangwa icyihutirwa mu mutima y’umugore watakaje igiceri kimwe gusa? Cyangwa urukundo n’ibambe mu mutima w’umubyeyi w’ikirara?

Umugore wanjye, Maria Isabel, nanjye twakoreye ubutumwa muri Amerika yo hagati, dufite ikicaro mu murwa wa Guatemala. Aho ngaho nari nagize amahirwe yo guhura na Julia, umunyamuryango w’indahemuka w’Itorero. Nari nagize igitekerezo cyo kumubaza ibyerekeye umuryango we. Nyina yishwe na kanseri muri 2011. Se yabaye umuyobozi w’indahemuka mu rumambo rwe, akora nk’umwepiskopi ndetse nk’umujyanama w’umuyobozi w’urumambo rwe imyaka myinshi. Yari umwungeri wungirije w’ukuri wa Nyagasani. Julia yambwiye ku muhate we udahwema wo gusura, gufasha no gukora umurimo we. Yashimiraga mu by’ukuri kugaburira no kwita ku intama z’agaciro za Nyagasani. Yarongeye arashaka kandi agumya gukora umurimo mu Itorero.

Imyaka mike nyuma, yatandukanye n’uwo bashakanye kandi ubwo yagombaga kongera kujya guterana mu rusengero wenyine. Ntiyiyumvaga mu mwanya we kandi yumvaga ko abantu bamwe bamwibazaho kubera gutandukana n’uwo bashakanye. Yahagaritse kujya guterana mu rusengero ubwo roho mbi yuzuraga umutima we.

Julia yavuze cyane ku kuba umwungiriza w’umwungeri, umuntu w’umukozi, ukunda, kandi ugira ibambe. Ndibuka neza ko ibyiyumviro by’ikintu cyihutirwa byanjeho uko yamuvugaga. Nashakaga kugira icyo nkora kuri uwo mugabo, umugabo wagize ibyo akora byinshi muri iyo myaka myinshi yose.

Yampaye nimero ya telefoni ye igendanwa ntangira kumuhamagara, nizeye ko nzabona amahirwe yo guhura nawe. Nyuma y’ibyumweru byinshi no kugerageza guhamagara kenshi ntamubona, umunsi umwe, yageze aho aranyitaba.

Yamubwiye ko nari narahuye na Julia, umukobwa we, kandi ko yari yaratangariye uburyo yari yarakoze, agafasha kandi agakunda intama z’agaciro za Nyagasani iyo myaka yose. Ntabwo yari yizeye inkuru nk’iyo. Namubwiye ko nashakaga mu by’ukuri kumusura amaso ku yandi, imbona nkubone. Yambajije icyo nari ngamije mu gusaba guhura nk’uko. Naramusubije nti, “Ndashaka mu by’ukuri guhura na Se w’umukobwa mwiza nk’uwo.” Noneho mu gihe cy’amasegonda make twari ducecetse kuri telefoni—amasegonda make yambereye nk’ubuziraherezo. Yaravuze gusa ati, “Ryari, hehe?”

Umunsi nahuye na we, namutumiriye kunsangiza bimwe mu byo yabonye asura, yita, kandi afasha intama z’agaciro gakomeye za Nyagasani. Mu gihe yarimo kumbarira inkuru zikora ku mutima, nabonye ko ijwi rye ryahindutse kandi ya roho yari yarumvise inshuro nyinshi nk’umwungeri wungirije yagarutse. Ubwo amaso ye yazenzemo amarira. Nari nzi ko icyo gihe ari cyo cyiza kuri njye, ariko nabonye ko ntazi icyo navuga. Narasenze mu mutima,nti “Data, mfasha.”

Ako kanya, niyumvise mvuga nti, “Muvandimwe Florian, nk’umugaragu w’Imana ndiseguye kuba tutarakubaye hafi. Ndagusaba, tubabarire. Duhe andi mahirwe yo kukwereka ko tugukunda. Ko tugukeneye. Ko uri uw’ingenzi kuri twe.”

Icyumweru gikurikira yaragarutse. Yagize ikiganiro kirekire n’umwepiskopi kandi yagumye kwitabira itorero,. Nyuma y’amezi make yarapfuye—ariko yari yaragarutse. Yari yaragarutse Ndahamya ko hamwe n’ubufasha bw’Umukiza, dushobora gukunda intama ze z’agaciro tukazifasha nk’uko Yabikora. Kandi bityo, aho mu murwa wa Guatemala Nyagasani Yesu Kristo yagaruye intama imwe y’agaciro mu rugo Rwe. Kandi yanyigishije isomo ku gufasha ntashobora kwibagirwa. Mu izina ry’Umwengeri Mwiza, Umwungeri ufite Ubwiza, Umwungeri w’Amabengeza, ariwe Nyagasani Yesu Kristo, amena.