Igiterane Rusange
Nyuma y’Umunsi wa Kane
Igiterane rusange Mata 2023


Nyuma y’Umunsi wa Kane

Uko tujya imbere dufite ukwizera muri Yesu Kristo, umunsi wa kane uzahora ugera. Azahora aza kudutabara.

Nk’uko twibukijwe muri iki gitondo, uyu munsi ni Icyumweru cya Pasika, twibukaho ukwinjira k’Umukiza nk’Umwami muri Yerusalemu n’intangiriro y’icyo cyumweru gitagatifu cyabanzirije Impongano Ye ikomeye yagombaga kubamo ukubabazwa Kwe, Ukubambwa, n’Umuzuko.

Hafi aho gato mbere y’ukwinjira kwe mu murwa kwari kwarahanuwe, Yesu Kristo yihatiraga umurimo We ubwo yakiriye ijambo ry’inshuti Ze yakundaga Mariya na Marita ko musaza wabo yari arwaye1

Nubwo uburwayi bwa Lazaro bwari bukomeye, Nyagasani “yagumye iminsi ibiri ahantu yari ari. Noneho nyuma yabwiye abigishwa be ati: Nimureke twongere tujye i Yudeya.2 Mbere yo gutangira urugendo agana mu rugo rw’inshuti ze i Betaniya, “Yesu yarababwiye [abigishwa Be] yeruye ati: Lazaro yapfuye.“3

Ubwo Yesu yageraga i Betaniya maze agahura bwa mbere na Marita hanyuma na Mariya, wenda kubera ukumanjirwa kubera ukuhagera Kwe atinze, buri wese yaramusuhuje, avuga ati: “Nyagasani, iyo uba wari wabaye hano, musaza wanjye ntaba yapfuye.“4 Marita noneho ariyamirira, avuga ati: “Ubu none aranuka kuko amaze iminsi ine.”5

Iyi minsi ine yari ifite agaciro kuri Mariya na Marita. Hashingiwe ku mashuri amwe y’ibitekerezo y’abigisha, byemerwa ko roho z’abapfuye zizahamana umubiri mu gihe cy’iminsi itatu, bikaba bitanga ibyiringiro ko ubuzima bwari bugishoboka. Nyamara, ku munsi wa kane ibyo byiringiro byari byatakaye, wenda kubera ko umubiri wari watangiye kubora no “kunuka“.6

Mariya na Marita bari mu mimerere y’ubwihebe. “Kubera iyo mpamvu Yesu yabonye Mariya arira, … yaratsikimbye mu mutima, maze arahungabana,

“Maze aravuga ati : Mbese mwamushyize hehe? Baramubwiye, bati: Nyagasani, ngwino urebe.”7

Ni muri icyo gihe tubona kimwe mu bitangaza bikomeye mu gihe cy’umurimo w’ugufasha We wo mu isi. Yarabanje Nyagasani aravuga ati: “Nimwigizeyo ibuye“.8 Nuko, nyuma yo gushimira Se, “Yaranguruye ijwi ati: Lazaro, sohoka.

“Nuko, uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure, mumureke agende,“9

Nka Mariya na Marita, dufite umwanya yo kubona iby’urupfu byose, ndetse n’ishavu10 n’intege nke.11 Buri wese muri twe azumva ugushenguka umutima kujyana n’ugupfusha umuntu dukunda. Urugendo rwacu rwo ku isi rushobora kubamo uburwayi bwite cyangwa uburwayi bumugaza uwo dukunda, umunaniro. umuhangayiko, cyangwa izindi ngorane z’ubuzima bwo mu mutwe, ubukene bw’ubukungu, ubugambanyi, icyaha. Kandi rimwe na rimwe ibi bijyana n’ibyiyumviro by’ukwiheba. Nanjye sintandukanye. Kimwe na mwe, nahuye n’imbogamizi nyinshi cyane zitegwa muri ubu buzima. Ntekereza cyane kuri iyi nkuru yerekeye Umukiza n’ibyo inyigisha ku byerekeye imibanire yacu na We.

Mu gihe cy’imihangayiko ikomeye, twebwe, nka Mariya na Marita, dushakisha Umukiza cyangwa tugasaba Data ngo aduhe ubutabazi bw’ijuru. Inkuru ya Lazaro itwigisha amahame ashobora gukoreshwa ku buzima bwacu bwite uko duhanganye n’ingorane zo giti cyacu.

Ubwo Umukiza yageraga i Betaniya, bose bari baratakaje ibyiringiro ko Lazaro yashobora gukizwa—hari hamaze gushira iminsi ine, kandi yari yaragiye. Rimwe na rimwe mu bihe by’imbogamizi zacu bwite, dushobora kwiyumvira nk’aho Kristo yatinze maze ibyiringiro byacu n’ukwizera tukumva bigeragejwe. Umuhamya mbabereye n’ubuhamya bwanjye ni uko uko tujya imbere dufite ukwizera muri Yesu Kristo, umunsi wa kane uzahora ugera. Azahora aza kudutabara cyangwa kuzamura ibyiringiro byacu mu buzima. Yaradusezeranyije ati:

“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.“12

“Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.“13

Rimwe na rimwe bishobora gusa nk’aho Atadusanga kugeza ku munsi ugenekerejwe wa kane, nyuma y’uko ibyiringiro byose byatakaye. Ariko se kuki bitinda gutyo? Umuyobozi Thomas S. Monson yarigishije ati:“Data wo mu Ijuru, uduha ibyo kwishimamo, nawe azi ko twiga kandi dukura maze tugakomera uko duhangana kandi tugahonoka ibigeragezo tunyuramo.“14

Ndetse Umuhanuzi Joseph Smith yahanganye n’umunsi wa kane uhambaye wamubayeho.“ Mwibuke se ukwinginga kwe? “O Mana, uri hehe?“ Kandi riri hehe ihema ritwikira ubwihisho bwawe?“15 Uko tugira icyizere muri We, dushobora kwitega igisubizo nk’iki: “ Muhungu wanjye [cyangwa mukobwa], amahoro abe kuri roho yawe, umubisha wawe n’imibabaro yawe bizabaho umwanya mutoya gusa.“

Ubundi butumwa dushobora kwiga ku nkuru ya Lazaro ni icyo uruhare rwacu bwite rushobora kuba mu gutabarwa kw’ijuru dusaba. Ubwo Yesu yegeraga imva, ubwa mbere Yabwiye abari bari aho, ati: “Nimukureho igitare.“17 Hamwe n’ububasha Umukiza yari afite, ntiyashoboraga se kuba mu buryo bw’igitangaza yarakuyeho urutare bimworoheye? Ibi byari kuba byaribajijweho kubona ikintu kitazibagirana, nyamara Yabwiye abandi, ati “Nimukureho urutare.“

Ubwa kabiriNyagasani “yararanguruye, ati:“Lazaro, sohoka.”18 Ntibyari kwibazwaho kurushaho se iyo Nyagasani yari kuba Ubwe yarashyize Lazaro mu buryo bw’igitangaza ku muryango kugira ngo aze gushobora kugaragarira ikivunge cy’abantu ubwo ibuye ryakurwagaho?

Ubwa gatatu, ubwo Lazaro yasohokaga, yari “azingazingiye mu myenda amaboko n’amaguru, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu yarababwiye, ati:“ Nimumuhambure, mumureke agende.“19 Nzi neza ko Nyagasani yashoboraga guhagarika Lazaro ku muryango, bagasanga akeye kandi ashobora kwegerwa n’imyenda izinze neza.

Hari hagamijwe iki mu kugaragaza iyi miterere? Buri cyose muri ibi bintu bitatu cyari gifite ikintu bihuriyeho—nta na kimwe cyasabye ko Yesu akoresha ububasha bw’ijuru. Icyo abigishwa Be bashoboraga gukora, Yabahaye amabwiriza yo kubikora. Abigishwa bari mu buryo budashidikanywaho ububasha bwo gukuraho urutare ubwabo, Lazaro, nyuma yo guhagurutswa, yari afite ububasha bwo guhagarara no kwiyerekana ku muryango w’imva, maze abakundaga Lazaro bagashobora nta kabuza kumufasha kwihamburaho iyo myenda yahambwemo.

Nyamara, ni Kristo wenyine wari ufite ububasha n’ubushobozi bwo guhagurutsa Lazaro mu bapfuye. Ntekereza ko Umukiza atwitezeho gukora ibyo dushobora gukora byose, maze na we akazakora ibyo We wenyine ashobora gukora.20

Tuzi ko “ukwizera [muri Nyagasani Yesu kristo] ari ihame ry’igikorwa.“21 kandi “ibitangaza ntibibyara ukwizera, ariko ukwizera gukomeye kwagurwa n’ukumvira inkuru nziza ya Yesu Kristo. Mu yandi magambo, ukwizera kuzanwa n’ubukiranutsi.“22 Uko duharanira gukora gikiranutsi tugira kandi twubahiriza ibihango bitagatifu byacu kandi dushyira mu bikorwa inyigisho ya Kristo mu buzima bwacu, ukwizera kwacu ntikuzaba guhagije gusa kutujyana ku munsi wa kane, ahubwo hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani tuzashobora gukuraho amabuye ari mu nzira yacu, tuve mu kwiheba, kandi twihambure ibiduhambiriye byose. Mu gihe Nyagasani atwitezeho “gukora ibintu byose biri mu bubasha bwacu,“23 mwibuke ko Azabaha ubufasha bukenewe muri ibi bintu byose uko tugira icyizere muri We.

Mbese ni gute twakuraho amabuye kandi tukubaka ku rutare?24 Dushobora kugendera ku nama y’abahanuzi.

Urugero, mu kwezi kw’Ukwakira Umuyobozi Russell M. Nelson yatwingingiye kwita ku buhamya bwacu bwite ku Mukiza n’inkuru nziza Ye, kubukoraho no kubwuhira, kubugaburira ukuri, no kwirinda kubwanduza n’imyigishirize y’abatemera. Yasezeranyije buri wese muri twe, “Uko mukomeza mudahwema kugira ubuhamya bwanyu bwa Yesu Kristo ikihutirwa kirenze ibindi, muzitegereze ibitangaza biba mu buzima bwanyu.“25

Dushobora gukora ibi!

Mbese ni gute mu buryo bugenekereje twahaguruka kandi tukamwegera Dushobora kwihana tunezerewe kandi tugahitamo kwumvira amategeko. Nyagasani yaravuze, ati:“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.“26 Dushobora guharanira kwihana buri munsi kandi tukamwegera tunezerewe n’umutima ubishaka wuzuye urukundo rwa Nyagasani.

Dushobora gukora ibi!

Ni gute, hamwe n’ubufasha bwa Nyagasani, twakwihambura ibiduhambiriye byose? Dushobora ku bushake kwihambira ubwacu mbere maze ikiruta ibindi kuri Data wo mu Ijuru, binyuze mu bihango. Umukuru D.Todd Christofferson yarigishije ati:“Ni iyihe soko y’ububasha bwacu mbonezamuco n’ubwa roho, kandi tububona gute? Isoko ni Imana. Ugushyikira kwacu ubwo bubasha binyura mu bihango na We, Muri ubu bwumvikane bw’ijuru, Imana yihambirira kudushyigikira, kudutagatifuza, no kuduha ikuzo kubw’ukwiyemeza kwacu ko kumukorera no kubahiriza amategko Ye.“ Dushobora kugira kandi tukubahiriza ibihangu bitagatifu.

Dushobora gukora ibi!

“Nimukureho urutare.” “Nyegera.” “Nimumuhambure, mumureke agende.”

Inama, amategeko, n’ibihango. Dushobora gukora ibi!

Umukuru Jeffrey R. Holland yadusezeranyije, avuga ati: “Imigisha imwe iza mbere, indi ikaza itinze, kandi indi ntizaze kugeza mu ijuru, ariko abemeye Inkuru nziza ya Yesu Kristo iraza28

Maze ndangiza, “Kubera iyo mpamvu, nimwishime, kandi ntimugire ubwoba, kuko njyewe Nyagasani ndi kumwe namwe, kandi nzabarengera.“29

Ibi ni ibyo mbabereyemo umuhamya kandi ni byo buhamya bwanjye, mu izina ritagatifu ry’Uzahora aza, ari we Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See John 11:3.

  2. John 11:6–7.

  3. John 11:14.

  4. John 11:21, 32.

  5. John 11:39.

  6. “The soul, according to Jewish belief, lingered in the vicinity of the body three days after death. According to Jewish conviction, consequently, a resuscitation of one who had died was impossible on the fourth day, since the soul would not enter again into the body that had altered its position. It was all the more impressive for the witnesses of the miracle that Jesus raised Lazarus on the fourth day. The fourth day thus has a special meaning here and is taken over deliberately by the narrator for use in connection with the greatest of all possible resurrection miracles” (Ernst Haenchen, John 2: A Commentary on the Gospel of John, Chapters 7–21, ed. Robert W. Funk and Ulrich Busse, trans. Robert W. Funk [1984], 60–61).

  7. John 11:33–34.

  8. John 11:39.

  9. John 11:43–44.

  10. See Moses 4:22–25.

  11. See Ether 12:27.

  12. John 14:1.

  13. John 14:18.

  14. Thomas S. Monson, “I Will Not Fail Thee, nor Forsake Thee,” Liahona, Nov. 2013, 87. President Monson further explained: “We know that there are times when we will experience heartbreaking sorrow, when we will grieve, and when we may be tested to our limits. However, such difficulties allow us to change for the better, to rebuild our lives in the way our Heavenly Father teaches us, and to become something different from what we were—better than we were, more understanding than we were, more empathetic than we were, with stronger testimonies than we had before” (“I Will Not Fail Thee, Nor Forsake Thee,” 87). See also Doctrine and Covenants 84:119: “For I, the Lord, have put forth my hand to exert the powers of heaven; ye cannot see it now, yet a little while and ye shall see it, and know that I am, and that I will come.”

    See also Mosiah 23:21–24:

    “Nevertheless the Lord seeth fit to chasten his people; yea, he trieth their patience and their faith.

    “Nevertheless—whosoever putteth his trust in him the same shall be lifted up at the last day. Yea, and thus it was with this people.

    “For behold, I will show unto you that they were brought into bondage, and none could deliver them but the Lord their God, yea, even the God of Abraham and Isaac and of Jacob.

    “And it came to pass that he did deliver them, and he did show forth his mighty power unto them, and great were their rejoicings.”

  15. Doctrine and Covenants 121:1.

  16. Doctrine and Covenants 121:7.

  17. John 11:39.

  18. John 11:43.

  19. John 11:44.

  20. President Russell M. Nelson remarked: “Often, my counselors and I have watched through tear-brimmed eyes as He has interceded in extremely challenging circumstances after we had done our best and could do no more. We do indeed stand all amazed” (“Welcome Message,” Liahona, May 2021, 6).

  21. Bible Dictionary, “Faith.“

  22. Guide to the Scriptures, “Faith,“ scriptures.ChurchofJesusChrist.org.

  23. Doctrine and Covenants 123:17.

  24. See 3 Nephi 11:32–39.

  25. Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 97.

  26. John 14:21.

  27. D. Todd Christofferson, “The Power of Covenants,” Liahona, May 2009, 20.

  28. Jeffrey R. Holland, “An High Priest of Good Things to Come,” Liahona, Jan. 2000, 45.

  29. Doctrine and Covenants 68:6.