Igiterane Rusange
Ubwenge Bwanjye Bwibandaga kuri Iki Gitekerezo cya Yesu Kristo
Igiterane rusange Mata 2023


Ubwenge Bwanjye Bwibandaga kuri Iki Gitekerezo cya Yesu Kristo

Uko ukomeza kwibanda ku gitekerezo cya Yesu Kristo uhugutse, ntabwo mbasezeranyije ubujyanama bw’ijuru gusa ahubwo n’ububasha bwaryo.

Muri iki gihe cyiza cya Pasika, Ndagaruka ku isengesho ryo muri iyi ndirimbo rifite imbaraga, “Guide us, O thou great Jehovah.”1

Inkuru itangaje mu Gitabo cya Morumoni ivuga umusore, wavaga mu muryango uzwi, witwaga Aluma, urondorwa n’ibyanditswe bitagatifu ko yari umuntu utaremeraga agasenga ibigirwamana.2 Yari azi kuvuga neza kandi azi no kwemeza, akoresheje ukubaryoshyaryoshya ahendahenda abandi kugira ngo bamukurikire. Mu buryo butangaje, umumarayika yiyeretse Aluma n’inshuti ze. Aluma yikubise hasi kandi yagize intege nkeya ku buryo yajyanywe nta kivurira iwabo kwa se. Yagumye mu mimerere imeze nk’iy’uwazikamye mu minsi itatu.3 Nyuma, yasobanuye ko igihe yagaragariraga abari aho nk’uwataye ubwenge, imitekerereze ye yarakoraga cyane ubwo roho ye yari ifite agahinda, atekereza ku buzima bwe bwo kutubahiriza amategeko y’Imana. Yasobanuye imitekerereze ye nkaho “yashengurwaga n’ukuzirikana ibyaha [bye] byinshi”4 kandi “nashegeshwe n’agashinyaguro gahoraho.”5

Mu bwihebe bwe bwimbitse, yibutse ko mu buto bwe yigishijwe ibijyanye n’“ukuza k’uwitwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana, wo guhongera ibyaha by’isi.”6 Nyuma y’aho yavuze aya magambo yakoze abantu ku mutima cyane: “Uko ubwenge bwanjye bwibandaga kuri iki gitekerezo, natakambiye mu mutima wanjye: O Yesu, wowe Mwana w’Imana, ngirira impuhwe.”7 Uko yasabaga ububasha bw’ubumana bw’Umukiza, ikintu cy’igitangaza cyarabaye: “Mu gihe natekerezaga ibi,” yaravuze ati: “Sinashoboye kongera kwibuka ububabare bwanjye ukundi.”8 Mu buryo butunguranye yiyumvisemo amahoro n’urumuri. “Ntihashobora[ga] kubaho ikintu icyo ari cyo cyose gihebuje cyane kandi kiryohereye nk’uko umunezero wanjye wari umeze,”9 ni ko yavuze.

Aluma “yibandaga” ku kuri kwa Yesu Kristo. Iyo tuba dukoresha amagambo “bwibandaga” mu buryo bw’umubiri, byashoboka ko twavuga tuti: “yafashe kandi akomeza uruzitiro ubwo yari arimo kugwa,” bivuga ko yafashe yihuse kandi akihambira akomeje ku kintu cyafatishijwe na sima ku rufatiro rukomeye.

Mu rugero rwa Aluma, ni ubwenge bwe bwafashe kandi bwihambira ku kuri gufite ububasha kw’igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo. Mu gukorana ukwizera kuri uko kuri, kandi n’ububasha n’inema by’Imana, yatabawe mu bwihebe kandi yuzuzwa ibyiringiro.

Mu gihe ibyo twanyuzemo bishoboka ko bitaba biteye ubwoba nk’ibya Aluma, nyamara birasobanutse mu buziraherezo. Ubwenge bwacu na bwo “bwibandaga kuri iki gitekerezo” cya Yesu Kristo n’igitambo Cye cy’impuhwe, kandi roho zacu ziyumvisemo urumuri n’umunezero bikurikiraho.

Gushimangira igitekerezo cya yesu Kristo

Isengesho ryanjye kuri iki gihe cya Pasika ni uko turushaho guha umurongo tubyitayeho, dukomeza, kandi dushimangira iki gitekerezo cy’ingenzi cya Yesu Kristo mu byumba bya roho yacu,10 tucyemerera gutemba mu bwenge bwacu buri gihe kandi ku bushake, kituyobora mu byo dutekereza kandi dukora, kandi kizana umunezero uryohereye w’urukundo rw’Umukiza.11

Kuzuza ubwenge bwacu ububasha bwa Yesu Kristo ntabwo bivuga ko ari We gitekerezo cyonyine dufite. Ariko ntabwo bivuga ko ibitekerezo byacu byose bigarukira mu rukundo Rwe gusa, ubuzima n’inyigisho Bye, ndetse n’igitambo Cye cy’impongano n’Umuzuko we uhebuje. Yesu nta na rimwe yibagirirwa mu nguni, kubera ibitekerezo byacu tumugirira bihora bihari kandi “byose biturimo [biramuramya]!”12. Dusenga kandi tugasubiramo mu bwenge bwacu ubunararibonye bwarushijeho kutuzana hafi kuri We. Duha ikaze mu bwenge bwacu amashusho y’ubumana, ibyanditswe bitagatifu, n’indirimbo zahumetswe kugira ngo bisegure ibitekerezo bitabarika bya buri munsi bitwirukankamo mu buzima bwacu buhuze. Urukundo tumukunda ntabwo rudukingira akababaro n’intimba muri ubu buzima bwo ku isi, ariko rutwemerera guca mu mbogamizi dufite hamwe n’imbaraga zirenze izacu bwite.

Yesu, igitekerezo cyawe cyonyine

Gifite ubwuzu cyinsaga mu bituza;

Ariko ubwuzu buruseho ni ukubona isura yawe

Ndetse nkaruhukira mu maso hawe.13

Ibuka, uri umwana wa roho wa Data wo mu Ijuru. Nk’uko Intumwa Pawulo asobanura, turi “urubyaro rw’Imana.”14 Mwabanaga mufite irangamimerere ryanyu bwite kera mbere y’uko muza ku isi. Data wa twese wo mu Ijuru yadukoreye umugambi utunganye wo kuza ku isi, kwiga, no kumugarukira. Yohereje Umwana We Akunda kugira ngo binyuze mu bubasha bw’Impongano itagira iherezo n’ubw’Umuzuko Bye, tuzabeho nyuma y’imva; kandi uko tugira ubushake bwo gukoresha ukwizera muri We ndetse tukihana ibyaha byacu,15 turababarirwa kandi tukakira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.16

Guha Ubwenge na Roho Byacu Ukwitabwaho Kudasanzwe

Muri ubu buzima bwo ku isi, ubwenge na roho byacu bikeneye ukwitabwaho kudasanzwe.17 Ubwenge bwacu butwemerera kubaho, guhitamo, no gutandukanya icyiza n’ikibi.18 Roho yacu yakira ubuhamya bwemeza ko Imana ari Data, ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana, kandi ko inyigisho zabo ari ikituyobora ku byishimo hano no mu bugingo buhoraho hakurya y’imva.

Ubwenge bwa Aluma bwibandaga kuri iki gitekerezo cya Yesu Kristo. Byahinduye ubuzima bwe. Igiterane rusange ni igihe cyo gusobanukirwa icyo Nyagasani ashaka ko dukora kandi duhinduka. Ni igihe na none cyo gutekereza ku iterambere ryacu. Uko iimikoro yanjye yanshishije mu isi, nabonye imbaraga ziyongera mu bya roho mu banyamuryango bakiranuka, b’inkoramutima b’Itorero.

Imyaka itanu ishize, twasabwe gushyira Umukiza cyane mu bintu byose dukora dukoresha izina nyakuri ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.19 Turimo kurushaho kuvuga izina Rye tubikuye k’umutima.

Imyaka ine ishize, tugabanyije igihe cy’iteraniro ryacu ry’isakaramentu, twongeye intumbero yacu ku gufata isakaramentu rya Nyagasani. Turimo gutekereza cyane kuri Yesu Kristo kandi twarushijeho gusigasira isezerano ryo guhora tumwibuka.20

Hamwe n’ubwigunge bw’icyorezo cy’isi yose n’ubufasha bwa Ngwino, Unkurikire, inyigisho z’Umukiza zarushijeho guhinduka ingenzi cyane mu ngo zacu, bidufasha kuramya Umukiza mu cyumweru.

Mu gukurikiza ubujyanama bw’Umuyobozi Russell M. Nelson “Mumwumvire,”21 turi gutunganya ubushobozi bwacu bwo kumenya ukongorera kwa Roho Mutagatifu ubundi tukabona ikiganza cya Nyagasani mu buzima bwacu.

Hamwe n’itangazo n’ukuzura kw’ingoro z’Imana mirongo, turushaho kwinjira inshuro nyinshi mu nzu ya Nyagasani kandi tukakira Imigisha Ye yadusezeranyije. Turi kumva dufite ububasha n’ubwiza bw’akataraboneka bw’Umukiza n’Umucunguzi wacu.

Umuyobozi Nelson yavuze ko nta kintu cyoroshye cyangwa kikora mu guhinduka umwigishwa ubashije. Intumbero yacu igomba kuba ishingiye ku Mukiza n’inkuru nziza Ye. Birakomeye mu mitekerereze guharanira kumureberaho muri buri gitekerezo.22

Mu kwibanda kuri Yesu Kristo, ibindi byose impande zacu—mu gihe bikiriho—bigaragarira mu rukundo tumukunda. Ibirangaza bitari iby’ingirakamaro birashira, kandi tukavanaho ibyo bintu bitari ibyo gutuma tugumana urumuri Rwe n’imico ye. Uko ukomeza kwibanda kuri iki gitekerezo cya Yesu Kristo uhugutse, ukamugirira icyizere, kandi ukubahiriza amategeko Ye, ntabwo ngusezeranyije ubujyanama bw’ijuru gusa ahubwo n’ububasha bwaryo—ububasha bukomeza ibihango byawe, amahoro mu ngorane zawe, n’umunezero ku migisha yawe.

Kwibuka Yesu Kristo

Mu byumweru bike bishize, Kathy nanjye twasuye urugo rwa Matt na Sarah Johnson. Ku rukuta hari hariho ifoto y’agaciro y’umuryango wabo, ishusho nziza y’Umukiza, n’ishusho y’Ingoro y’Imana.

Abakobwa babo bane, Maddy, Ruby, Claire, na June, bavuze bishimye ukuntu bakunda cyane mama wabo.

Mu gihe cy’umwaka Sarah yateguraga byikurikiranyije buri wa gatandatu gahunda y’umuryango ngo bajye mu ngoro y’Imana bose kugira ngo abakobwa babashe gufasha mu kubatizwa kw’abantu bo mu muryango babayeho mbere.

Mu Ugushyingo k’umwaka ushize, Sarah yateguye gahunda y’umuryango mu ngoro y’Imana mu cyumweru cya nyuma cy’Ukuboza kuwa Kane aho gushyira kuwa Gatandatu. “Ndizera ko nta kibazo biteye,” abwira Matt.

Sarah bari baramusanganye kanseri, ariko abaganga basanga asigaranye imyaka ibiri kugeza kuri itatu. Mu iteraniro ry’isakaramentu, Sarah yabasangije ubuhamya bufite imbaraga, avuga ko ibizamubaho byose, ko yakundaga Umukiza n’umutima we wose, kandi ko “intsinzi yamaze kubonwa” na We. Uko Ukuboza kwagendaga, ubuzima bwa Sarah bwagiye ahabi bishoboka, noneho bamushyira mu bitaro. Mu gitondo cya kare cyo kuwa Kane, kuwa 29 Ukuboza , yarangije ubuzima bwe bwo ku isi bucece. Matt yari ari kumwe na Sarah ijoro ryose.

N’umutima we uri kumeneka, kandi yacitse intege mu mubiri we no mu marangamutima ye, yageze mu rugo, agirana agahinda n’abakobwa be. Ubwo Matt yateraga ijisho kuri telefoni ye, yabonye urwibutso rwa gahunda idasanzwe yo kuwa Kane yo kujya mu ngoro y’Imana Sarah yafashe kuri uwo munsi bugorobye. Matt yaravuze ati: “Ubwo nabibonaga bwa mbere, natekereje ko bitazakoreka.”

Ariko ubwenge bwa Matt bwibanze kuri iki gitekerezo: “Umukiza ariho. Nta hantu twakabaye turi uretse kuba turi mu nzu Ye ntagatifu.”

Umuryango wa Johnson

Matt, Maddy, Ruby, Claire na June bageze ku ngoro y’Imana babikesheje gahunda ya Sara yari yarateguwe ku bwabo. N’amarira ashoka ku matama ye, Matt yakoze imigenzo y’imibatizo hamwe n’abakobwa be. Biyumvisemo byimbitse urukundo rwabo n’isano rihoraho na Sarah, biyumvisemo urukundo rwinshi n’amahoro ahumuriza y’Umukiza. Matt mu bugwaneza yarasangije ati: “Mu gihe niyumvamo intimba n’agahinda byimbitse, ndimo kurangurura n’umunezero, nzi umugambi mwiza cyane w’agakiza wa Data.”

Muri iki gihe cya Pasika, ndahamya ukuri kuzuye kandi kudashidikanywaho kw’igitambo cy’impongano cy’Umukiza n’Umuzuko We uhebuje. Uko ubwenge bwanyu bugumya kwibanda bikomeye n’iteka ryose ku gitekerezo cya Yesu Kristo, kandi uko mukomeza kwerekeza intumbero y’ubuzima bwanyu ku Mukiza mu buryo bwuzuye kurushaho, mbasezeranyije ko muziyumvamo ibyiringiro Bye, amahoro Ye, n’urukundo Rwe. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. “Guide Us, O Thou Great Jehovah,” Hymns, no. 83.

  2. See Mosiah 27:8.

  3. See Alma 36:10.

  4. Alma 36:17.

  5. Alma 36:12.

  6. Alma 36:17.

  7. Alma 36:18. The other time “caught hold” is used in the Book of Mormon is speaking of those who “caught hold of the end of the rod of iron” (1 Nephi 8:24, 30).

  8. Alma 36:19.

  9. Alma 36:21.

  10. “The greatest battle of life is fought within the silent chambers of your own soul” (David O. McKay, in Conference Report, Apr. 1967, 84).

  11. “[Thoughts] sponsor all action. Our thoughts are the switchboard, the control panel governing our actions” (Boyd K. Packer, That All May Be Edified [1982], 33).

    President Dallin H. Oaks taught: “We can suppress evil desires and substitute righteous ones. This involves education and practice. President Joseph F. Smith taught that the ‘education … of our desires is one of far-reaching importance’” (Pure in Heart [1988], 149).

  12. “Praise to the Lord, the Almighty,” Hymns, no. 72.

  13. “Jesus, the Very Thought of Thee,” Hymns, no. 141.

  14. Acts 17:29.

  15. See Doctrine and Covenants 58:42–43.

  16. See Doctrine and Covenants 14:7.

  17. “There is none else save God that knowest thy thoughts and the intents of thy heart” (Doctrine and Covenants 6:16).

  18. “A good man out of the good treasure of his heart bringeth forth that which is good; and an evil man out of the evil treasure of his heart bringeth forth that which is evil: for of the abundance of the heart his mouth speaketh” (Luke 6:45).

  19. See Russell M. Nelson, “The Correct Name of the Church,” Liahona, Nov. 2018, 87–89.

  20. Our covenant each week in the sacrament prayer is that we will “always remember him” (Moroni 4:3; Doctrine and Covenants 20:77). The Book of Mormon encourages us by using the word twice, one after another: “remember, remember” (Mosiah 2:41; Alma 37:13; Helaman 5:9). Spiritually remembering comes through the power of the Holy Ghost: “He shall teach you all things, and bring all things to your remembrance” (John 14:26).

  21. Russell M. Nelson, “Hear Him,” Liahona, May 2020, 90.

  22. Russell M. Nelson, “Drawing the Power of Jesus Christ into Our Lives,” Liahona, May 2017, 41. President Nelson also said, “The joy [Latter-day Saints] feel has little to do with the circumstances of our lives and everything to do with the focus of our lives” (“Joy and Spiritual Survival,” Liahona, Nov. 2016, 82).