Igiterane Rusange
Igisubizo Gihora ari Yesu Kristo
Igiterane rusange Mata 2023


Igisubizo Gihora ari Yesu Kristo

Ibibazo ibyo ari byo byose cyangwa ingorane izo ari zo zose mufite, igisubizo gihora kiboneka mu buzima n’inyingisho bya Yesu Kristo.

Bavandimwe banjye nkunda, twaragaburiwe mu buryo bwa roho muri iyi minsi ibiri. Indirimbo za Korali zari agahebuzo. Abavuze babaye ibikoresho ku bwa Nyagasani. Ndabasengera ngo muzasabe Roho Mutagatifu kugira ngo abayobore mu kwiga kwanyu uko muzirikana ukuri kwigishirijwe kuri aka gatuti. Koherejwe mu by’ukuri n’ijuru.

Mu cyumweru kimwe uhereye none ni Icyumweru cya Pasika. Ni umunsi w’igikorwa cy’ingirakamaro gisumba ibindi ku bayoboke ba Yesu Kristo. Impamvu nyamukuru twizihiza Noheli ni ukubera Pasika. Isomo rya Ngwino, Unkurikire muri iki cyumweru riradukangurira kwiga ukwinjira gitwari k’Umukiza muri Yerusalemu, ukweza ingoro y’Imana Kwe, umubabaro We mu Busitani bwa Getsemani, Ibambwa Rye, Umuzuko We w’ikuzo, n’ukwigaragaza kwikurikiranyije ku bayoboke Be.1

Nimwumvirize iyi mirongo mitagatifu maze mubone buri nzira mushobora gushimira Data wo mu Ijuru ku bwo kutwoherereza Umwana We w’Ikinege.2 Kubera Yesu Kristo, dushobora kwihana kandi tukababarirwa ibyaha byacu. Kubera We, buri wese muri twe azazuka.

Ndabatumirira na none kongera kwiga inkuru y’ukwigaragariza Abanefi k’Umukiza muri Amerika, nk’uko byanditswe muri 3 Nefi. Mbere gatoya y’uko kwigaragaza, ijwi Rye ryumvikanye mu bantu, ririmo aya magambo y’ukwinginga:

“noneho se ntimuzangarukira, kandi mukihana ibyaha byanyu, maze mugahinduka, kugira ngo mbakize?

“… Dore, ukuboko kwanjye kw’impuhwe kurabaramburiwe, kandi uwo ari we wese uzaza, nzamwakira.”3

Bavandimwe bakundwa, Yesu Kristo arabagezaho bwa butumire bumwe uyu munsi. Ndabingingira kumusanga kugira ngo Ashobore kubakiza! Azabakiza icyaha uko mwihana. Azabakiza agahinda n’ubwoba. Azabakiza ibikomere by’iyi si.

Ibibazo ibyo ari byo byose cyangwa ingorane mufite, igisubizo gihora kiboneka mu buzima n’inyingisho za Yesu Kristo. Nimurusheho kwiga ibyerekeye Impongano Ye, urukundo Rwe, impuhwe Ze, Inyigisho Ye, n’inkuru nziza Ye yagaruwe y’ugukiza, iterambere, n’ikomatanya. Nimumuhindukirire! Nimumukurikire!

Yesu Kristo ni we mpamvu twubaka ingoro z’Imana. Buri imwe ni inzu ntagatifu Ye. Gukora ibihango no kwakira imigenzo y’ingenzi mu ngoro y’Imana, kimwe no gusaba kurushaho kuhamwegerera, bizaha umugisha ubuzima bwanyu mu buryo nta bundi bwoko bwo kuramya bwabishobora. Kubera iyi mpamvu, turimo gukora ibyashoboka byose mu bubasha bwacu kugira ngo dutume imigisha y’ingoro y’Imana irushaho kugera ku banyamuryango bacu ku isi hose. Uyu munsi, ndishimira gutangaza imigambi yacu yo kubaka indi ngoro y’Imana nshya muri buri hantu hakurikira:

  • Retalhuleu, Gwatemala

  • Iquitos, Peru

  • Teresina, Burezile

  • Natal, Burezile

  • Tuguegarao City, Filipine

  • Iloilo, Filipine

  • Jakarta, Indoneziya

  • Hamburg, Ubudage

  • Lethbridge, Alberta, Kanada

  • San Jose, California

  • Bakersfield, California

  • Springfield, Missouri

  • Charlotte, North Carolina

  • Winchester, Virginia

  • Harrisburg, Pennsylvania

Bavandimwe banjye nkunda, ndahamya ko Yesu Kristo ayoboye ibikorwa by’Itorero Rye. Ndahamya ko kumukurikira ari bwo buryo bwonyine bw’ibyishimo birambye. Nzi ko ububasha Bwe bumanukira ku bantu bakomeza igihango, “bambaye ubukiranutsi n’ububasha bw’Imana mu ikuzo ryinshi.”4 Ndabihamya gutyo, n’urukundo n’umugisha kuri buri wese muri mwe, mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa