Uzi impamvu njye nk’Umukristo Nemera Kristo?
Yesu kristo yagombye kubabara, gupfa, no kwongera kuzuka kugira ngo acungure inyoko muntu urupfu rw’umubiri kandi atange ubugingo buhoraho hamwe n’Imana.
Umugoroba umwe nyuma y’akazi, mu myaka ishize, nuriye bisi yanjye isanzwe injyana mu rugo iNew Jersey mvuye mu murwa wa New York. Umugore nasanze twicaranye abonye ibyo nandikaga muri mudasobwa yanjye arabaza ati: “Wemera … Kristo?” Ndavuga nti: “Yego, ndamwemera!” Uko twaganiraga, namenye ko yari aje vuba muri ako gace aturutse mu gihugu cye cyiza cyo muri Aziya ngo akore mu rwego rw’ikoranabuhanga ruhatanirwa cyane muri New York.
Mu buryo busanzwe, naramubajije nti: “Uzi impamvu njye nk’Umukristo nemera Yesu Kristo?” Yansubije mu buryo busanzwe kandi ansaba kumubwira impamvu. Ariko ubwo nari ngiye gutangira kuvuga, nagize kimwe muri bya bihe ugira ibitekerezo byinshi byisukiranya mu mutwe. Ni bwo bwa mbere nari ngiye gusobanura “impamvu” y’Ubukristo ku muntu utabumenyereye kandi w’umunyabwenge cyane. Sinashoboraga gusa kuvuga nti: “Nkurikira Yesu Kristo kubera ko yababajwe ku bwende bwe kandi agapfa kubw’ibyaha byanjye.” Yashoboraga kwibaza ati: “byari ngombwa se ko Yesu apfa? Imana ntiyashoboraga se kutubabarira gusa no kutwoza ibyaha byacu tubiyisabye?”
Wari gusubiza ute se mu minota mike? Ni gute wabisobanurira inshuti? Abana n’urubyiruko: Mwazabaza ababyeyi banyu cyangwa umuyobozi nyuma y’aha muti: “Kuki Yesu yagombaga gupfa?” Kandi bavandimwe, mfite icyo kwirega: kabone nubwo nari mfite ubumenyi:ku nyigisho y’Itorero, amateka, ingamba, n’ibindi, igisubizo kuri iki kibazo cy’ingenzi mu kwizera kwacu ntabwo cyaje ku buryo bworoshye. Uwo munsi, nafashe icyemezo cyo kurushaho kwibanda ku cy’ingenzi kurusha ibindi ku bugingo buhoraho.
Noneho, nabwiye iyo nshuti yanjye nshya1 ko dufite roho yiyongera ku mubiri kandi ko Imana ari Se wa roho zacu.2 Namubwiye ko twahoranye na Data wo mu Ijuru mbere y’ukuvukira kwacu muri iyi si.3 Kubera ko imukunda n’abana bayo bose, yadukoreye umugambi wo guhabwa umubiri usa n’Uwayo w’ikuzo,4 kuba mu muryango,5 kandi tugasubira urukundo imbere ye kugira ngo tunezerwe n’ubugingo buhoraho hamwe n’imiryango yacu,6 nk’uko bimeze n’Uwayo.7 Ariko,mvuga ko, duhura n’imbogamizi ebyiri muri iyi si yaguye ariko ikenewe:8 (1) urupfu rw’umubiri—gutandukana kw’imibiri na roho zacu. Birumvikana, uyu mugore yari azi ko twese tuzapfa. Icya (2) urupfu rwa roho—gutandukana kwacu n’Imana kubera ibyaha byacu, amakosa, n’ubusembwa nk’abantu bafite umubiri upfa biduha intera n’aho iri hatagatifu.9 Ibi na byo yari asanzwe hari uko abizi.
Mubwira ko ibi ari ingaruka y’itegeko ry’ubutabera. Iri tegeko rihoraho risaba ko igihano gihoraho gitangwa kuri buri cyaha cyacu cyangwa kuzibukira amategeko cyangwa ukuri kw’Imana, cyangwa se ntituzabashe gusubira kuba imbere Ye hatagatifu.10 Byaba bibogamye, kandi Imana “ntishobora guhakana ubutabera.”11 Ibi yarabisobanukiwe ariko yumva byoroshye ko Imana ari inyempuhwe, yuje urukundo, kandi ifite ubushake yo kuduha ubugingo buhoraho.12 Nabwiye iyo nshuti yanjye ko dufite umwanzi w’umunyamayeri, ukomeye—isoko y’ibibi byose ’ibinyoma—uturwanya.13 Kubera iyo mpamvu, umuntu ufite ububasha bw’Imana butagira urugero bwo kunesha iryo hangana n’imbogamizi yari akenewe ngo adukize.14
Noneho musangiza inkuru nziza— “ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi … ku bantu bose”15—ko “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”16 Nahaye ubuhamya inshuti yanjye, kandi ndabahamiriza ko, Yesu Kristo ari Umukiza, ko yagombye kubabazwa, gupfa, no kongera kuzamurwa—Impongano ye itagira urugero —yo gucungura inyokomuntu yose ku rupfu rw’umubiri17 no kuduha ubugingo buhoraho turi kumwe n’Imana n’imiryango yacu18 ku bantu bose bazamukurikira. Igitabo cya Morumoni gitangaza ko, “Kandi uko ni ko Imana … kubera ko yatsinze urupfu; bigaha Mwana ububasha bwo kuvuganira abana b’abantu … ; akaba yuzuye [impuhwe n’] ibambe … ; yaciye iminyururu y’urupfu, yikoreye ubwe ubukozi bw’ibibi bwabo n’ibicumuro byabo, yarabacunguye, kandi yuzuza ibisabwa n’ubutabera.”19
Intambwe tugomba gutera Imana yahishuye ngo tubashe gukurikira Yesu tunakire ubugingo buhoraho zitwa inyigisho ya Kristo. Zikubiyemo ukwizera muri Yesu Kristo n’Impongano Ye, ukwihana, umubatizo mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, kwakira impano ya Roho Mutagatifu, no kwihangana kugeza ku ndunduro.20 Nasangije izi ntambwe inshuti yanjye, ariko hano hari uburyo abahanuzi n’intumwa bigishije vuba aha uko inyigisho ya Kristo ishobora guha umugisha abana bose b’Imana.
Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko inyigisho nyakuri ya Kristo ifite imbaraga nyinshi. Ihindura ubuzima bwa buri wese uyisobanukiwe kandi agashaka kuyishyira mu bikorwa mu buzima bwe.21
Umukuru Dieter F.Uchtdorf yigishije ko imfashanyigisho ya Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko itarya indimi itangaza inyigisho ya Kristo kandi ibatumira [urubyiruko] kugira amahitamo ashingiye kuri [yo].22
Umukuru Dale G.Renlund yigishije ko batumirira abavugabutumwa gukora ibyo basaba abo bigisha gukora: ari byo gukurikiza inyigisho ya Kristo mu buzima bwabo nuko bakagera kandi bagahama mu nzira y’igihango.23
Inyigisho ya Kristo itera imbaraga abagerageza cyangwa biyumvamo ko batabarirwa mu Itorero kubera ko ibafasha, nk’uko Umukuru D. Todd Christofferson yabivuze, ati: “ emeza uti: Yesu Kristo yarampfiriye [kandi] arankunda.24
Babyeyi, niba umwana wanyu atumva neza ihame ry’inkuru nziza cyangwa icyigisho cy’umuhanuzi, ndabasaba mwirinde imvugo mbi iyo ari yo yose25 cyangwa igikorwa cyo kwivumbagatanya gitunga agatoki Itorero cyangwa abayobozi baryo. Ubwo buryo buciriritse, by’iyi so buri hasi yanyu kandi bushobora kumunga mu gihe kirekire ubudahemuka bw’umwana wanyu.26 Birumvikana ko ugomba kurinda cyangwa kuvuganira umwana wawe w’agaciro cyangwa ukamwereka ibimenyetso byo kwifatanya na we. Ariko umugore wanjye, Jayne, nanjye tuzi bivuye mu bunararibonye bwite ko kwigisha umwana wawe ukunda impamvu twese dukeneye cyane Yesu Kristo n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa inyigisho Ye inejeje ari byo bizamuha imbaraga bikanamukiza. Mureke tubahindukirize kuri Yesu, ari we muvugizi nyakuri wabo kuri Data. Intumwa Yohana yarigishije iti: “Umuntu wese … uhora mu nyigisho ya Kristo … ni we ufite Data wa twese n’Umwana we.” Maze atuburira ibyo dukwiye kumenya “nihagira uza iwanyu ,atazanye iyo nyigisho.”27
Jayne nanjye twasuye agasi aho Mose yamanitse inzoka y’umuringa imbere y’abana ba Isirayeli bazereraga. Nyagasani yabasezeranyije gukiza abantu bose bariwe n’inzoka z’ubumara mu gihe yayirebye gusa.28 Mu gushyira inyigisho ya Kristo imbere yacu, umuhanuzi wa Nyagasani na we ni cyo ariho akora, “kugira ngo azavure amahanga.”29 Ikirumana cyose cyangwa ubumara cyangwa intambara duhura nazo muri ubu buzima bw’agasi, nimureke tutaba nka ba bandi, kera cyangwa muri ibi bihe, bashoboraga gukizwa ariko, ku buryo bubabaje, “batayirebaga … kubera ko batemeraga ko yazabakiza.”30 Igitabo cya Morumoni kiremeza kiti: “Dore, … iyi ni yo nzira; kandi nta yindi cyangwa irindi zina ryatanzwe munsi y’ijuru umuntu ashobora gukirizwamo mu bwami bw’Imana. Kandi ubu, dore, iyi ni yo nyigisho ya Kristo.”31
Wa mugoroba muri New Jersey, nsangiza impamvu dukeneye Yesu Kristo hamwe n’inyigisho Ye byampaye undi mushiki wanjye na we bimuha undi musaza we. Twiyumvisemo ubuhamya bw’amahoro, bwemezwa na Roho Mutagatifu. Mu buryo busanzwe, namusabye kunsangiza ibijyanye n’uburyo twakongera guhura no gukomeza ikiganiro n’abavugabutumwa bacu. Yarabyishimiye.
Kubera iyo mpamvu, mbega ukuntu ari ingirakamaro kugeza ibi bintu ku batuye isi bose, Igitabo cya Morumoni gitangaza ko—gukunda, gusangiza no gutumira32 uko dukoranya Isirayeli mu nsisiro zacu zose no mu miryango—“kugira ngo bamenye ko nta mubiri ushobora gutura imbere y’Imana, keretse binyuze mu bigwi, n’imbabazi, n’inema [n’inyigisho] bya Mesiya Mutagatifu,.”33 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.