Igiterane Rusange
Ni Ryari Wakira Umugisha Wawe wa Patiriyaki
Igiterane rusange Mata 2023


Ni Ryari Wakira Umugisha Wawe wa Patiriyaki

Niwakira umugisha wawe, uzasobanukirwa kandi wiyumvemo uburyo Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo bagukunda n’ukuntu bakwitayeho wowe ku giti cyawe.

Ejo hashize inshuti yanjye Randall K. Bennett yavuze ku migisha ya patiriyaki. Byari ubutumwa bukomeye kandi bwatwigishije twese. Bavandimwe banjye bakundwa, Ese birashoboka ko nanjye navuga ku migisha ya patiriyaki? Bapatiriyaki, uko ubusabe ku bw’imigisha ya patiriyaki bushobora kwiyongera, ndasenga ngo Nyagasani azabahe umugisha uko mukomeza gutunganya umuhamagaro wanyu.

Iyo ngiye mu biterane by’urumambo, nsura buri gihe patiriyaki w’urumambo n’umugore we. Ba patiriyaki ni abantu bitonda, bumvira kandi ni abayobozi badasanzwe bahamagawe n’Imana. Bambwira ubuhamya bwinshi bw’ibya roho butangaje. Mbabaza imyaka y’umuntu muto n’umukuru bahaye umugisha. Kugeza ubu umuto cyane yari afite imyaka 11, na ho ukuze cyane yari afite 93.

Nakiriye umugisha wa patiriyaki wanjye nkiri umunyamuryango mushya w’Itorero, ku myaka 19, maze imyaka ibiri mbatijwe. Paritiyaki wanjye yari ashaje cyane. Yinjiye Itorero mu 1916, yari umupayiniya w’Itorero ryo mu Buyapani. Byari byiza kwakira umugisha wanjye wa patiriyaki binyuze kuri uwo mwigishwa wa Nyagasani utangaje. Ikiyapani cye cyari kingoye kucyumva, ariko cyarimo ubuhanga.

Aba patiriyaki twahuye bambwiye ko abantu benshi bakira imigisha ya patiriyaki mbere gato yo kuvuga ubutumwa. Rubyiruko rw’abahungu, rubyiruko w’abakobwa, babyeyi namwe bepiskopi bakundwa, imigisha ya patiriyaki si iyo kwitegura kuvuga ubutumwa gusa. Birashoboka ko abanyamuryango babatijwe b’indakemwa bakwakira umugisha wabo wa patiriyaki iyo igihe nyacyo cyabo kigeze.1

Banyamuryango bakuze bakundwa, bamwe muri mwe ntimurakira imigisha yanyu ya patiriyaki. Mubyibuke, nta myaka ntarengwa yashyizweho.

Mabukwe yari umunyamuryango ukora cyane mu Itorero, wafashaga nk’umwigisha w’Umuryango w’Ihumure kugeza apfuye ku myaka 91. Narababaye numvise ko atigeze abona umugisha wa patiriyaki. Yagize ingorane nyinshi mu buzima bwe, kandi kuko atari afite umuntu ufite ubutambyi mu nzu ye, ntiyabonye imigisha myinshi y’ubutambyi. Umugisha wa patiriyaki wari kuba waramuhaye ihumure igihe yari arikeneye cyane.

Abakuze, niba mutarakira umugisha wa patiriyaki, nyabuneka ntimugire impungenge! Ingengabihe y’ibya roho ya buri wese iratandukanye. Niba ufite imyaka 35 cyangwa 85 ukaba ubyifuza, vugana n’umwepiskopi wawe ibyerekeranye no kwakira umugisha.

Banyamuryango b’Itorero bashya, mwari mwumva ibijyanye n’imigisha ya patiriyaki? Ntabwo nari nzi amahirwe rwo kuwakira ubwo ninjiraga mu Itorero, ariko umwepiskopi wanjye yambwiye ibijyanye no kwakira imigisha ya patiriyaki ananshishikariza kwitegura kwakira uwanjye nyuma yo kubatizwa. Banyamuryango bashya bakundwa, namwe mushobora kwakira umugisha wa patiriyaki. Nyagasani azagufasha kwitegurira aya mahirwe matagatifu.

Mureke turebe intego ebyiri z’umugisha wa patiriyaki:

  1. Umugisha wa patiriyaki uba ukubiyemo ubujyanama bwite ku muntu buvuye kuri Nyagasani.2

  2. Umugisha wa patiriyaki ukubwira igisekuru cyawe mu nzu ya Isirayeli.

Na none umugisha wawe wa patiriyaki ni ubutumwa buturutse kuri So wo mu Ijuru kandi amahirwe menshi uzabamo amasezerano n’ubujyanama buhumetswe kugira ngo bukuyobore ubuzima bwawe bwose. Umugisha wa patiriyaki ntabwo uzaba igishushanyo cy’ubuzima bwawe cyangwa igisubizo ku bibazo byawe byose. Mu gihe nta kintu kidasanzwe bukomojweho, ntibivuzeko utazabona ayo mahirwe. Na none, nta gihamya ko ibintu byose biri mu mugisha wawe bizabaho muri ubu buzima. Umugisha wa patiriyaki uhoraho, niba ubayeho mu buzima uri indakemwa, amasezerano atujujwe muri ubu buzima uzayahabwa mu buzakurikira.3

Uko wakira itangazo ry’igisekuru, uzamenya ko uri uwo mu nzu ya Isirayeli n’urubyaro rwa Aburahamu.4 Kugira ngo wumve neza akamaro k’ibi. wibande ku masezerano ya Nyagasani yakoreye inzu ya Isirayeli binyuze muri Aburahamu.

Ayo masezerao akubiyemo:

  • Abazamukomokaho ntibazagira umubare (reba Itangiriro17:5–6; Aburahamu 2:9; 3:14).

  • Urubyaro rwe, cyangwa abazamukomoaho, bazakira inkuru nziza kandi bazagira ubutambyi (reba Aburahamu 2:9).

  • Binyuze mu murimo w’urubyaro rwe, imiryango yose y’isi izahabwa umugisha, ndetse n’imigisha y’Inkuru Nziza, ari yo migisha y’agakiza, ndetse n’iy’ubugingo buhoraho (Aburahamu 2:11).5

Nk’abanyamuryango b’Itorero, turi abana b’igihango.6 Twakira imigisha y’igihango cya Aburahamu uko twubaha amategeko n’imigenzo y’inkuru nziza.

Ukwitegura umugisha wawe wa patiriyaki bizagufasha kwagura ukwizera kwawe muri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Kandi iyo wakiriye umugisha wa patiriyaki wawe maze ukawusoma ukanawutekerezaho byimbitse, ushobora kubyitaho kenshi kurushaho.

Umuyobozi Thomas S. Monson yasobanuye ko Nyagasani wahaye Lehi Liyahona ni na we uha wowe nanjye impano y’imbonekarimwe kandi y’agaciro yo guha icyerekezo ubuzima bwacu, yerekana aho ibizazane biri ku mpamvu z’umutekano wacu, no guca inzira, ndetse icyanzu gitekanye—kitajya ku gihugu cyasezeranijwe, ahubwo mu rugo rwo mu ijuru.7

Bepiskopi nkunda, babyeyi, bayobozi b’Ihuriro ry’abakuru n’ab’Umuryango w’Ihumure, abayobozi b’ubutumwa muri paruwasi, abavandimwe bafasha, ndabasaba ko mwatera umwete urwo rubyiruko rw’abakobwa n’urw’abahungu, abanyamuryango bakuze, n’abanyamuryango bashya batarakira umugisha wabo wa patiriyaki wo gushakisha icyerekezo cya Nyagasani n’ubufasha mu kwitegura ubwabo kubikora.

Kenshi kandi nsenga nsoma umugisha wanjye wa patiriyaki, buri gihe untera umwete. Mbona icyo Nyagasani antezeho, kandi byamfashije kwihana no kwiyoroshya. Iyo nsomye kandi nkazirikana umugisha wa patiriyaki, nifuza kubaho mu budakemwa ngo nakire imigisha wasezeranyije.

Nk’uko ibyanditswe bitagatifu twasomye kenshi tubisobanukirwa nyuma, umugisha wacu wa patiriyaki ugira igisobanuro gitandukanye kuri twe mu bihe bitandukanye. Uwanjye ufite igisobanuro gitandukanye ubu n’igihe nari mfite imyaka 30 n’igihe nari mfite 50. Ntabwo ari uko amagambo ahinduka, ahubwo tuyabona mu bundi buryo.

Umuyobozi Dallin H. Oaks yatangaje ko umugisha wa patiriyaki utangwa binyuze mu guhumekwamo na Roho Mutagatifu kandi ukwiye gusomwa no gusobanurwa binyuze mu bubahsa bw’iyo Roho nyine. Igisobanuro n’akamaro k’umugisha wa patiriyaki bizigishwa umurongo ku murongo uko igihe gihita binyuze mu bubasha bwa Roho imwe yawuhumetse.8

Bavandimwe, mbahaye ubuhamya ko Data wo mu Ijuru n’Umwana We w’Ikinege Akunda, Nyagasani Yesu Kristo, bariho. Baradukunda. Imigisha ya patiriyaki ni impano ntagatifu zibaturukaho. Niwakira umugisha wawe, uzasobanukirwa kandi wumve uburyo bagukunda n’ukuntu bakwitayeho wowe ku giti cyawe.

Igitabo cya Morumoni ni irindi sezerano rya Yesu Kristo. Kandi mfite ishimwe ryo kuba nyobowe n’umuhanuzi uriho, Umuyobozi Russell M. Nelson.

Kandi ndashimira kubw’Umukiza wacu, Yesu Kristo. Iki Cyumweru cya Pasika nzibanda kuri We no ku Muzuko We maze muramye namushimire ku bw’igitambo Cye. Nzi ko yababajwe cyane kubera ko adukunda cyane. Nzi ko Yazutse kubera urukundo Adufitiye. Ni muzima. Ndabihamya gutyo mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 18,17, ChurchofJesusChrist.org.

  2. See “Patriarchal Blessings,” in True to the Faith (2004), 112.

  3. See “Patriarchal Blessings,” in True to the Faith, 113.

  4. See Abraham 2:10.

  5. Abrahamic Covenant,” in True to the Faith, 5.

  6. See 3 Nephi 20:25–26.

  7. Thomas S. Monson, “Your Patriarchal Blessing: A Liahona of Light,” Ensign, Nov. 1986, 65.

  8. Dallin H. Oaks, “Patriarchal Blessings,” Worldwide Leadership Training Meeting: The Patriarch, Jan. 8, 2005, 10.

Capa