Igiterane Rusange
Mwibuke iby’Ingenzi Kuruta Ibindi
Igiterane rusange Mata 2023


Mwibuke iby’Ingenzi Kuruta Ibindi

Iby’ingenzi kurusha ibindi ni imibanire yacu na Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda cyane, imiryango yacu, n’abaturanyi bacu, no kwemerera Roho kutuyobora.

Ubwo twibuka muri iyi mpera y’icyumweru ukwinjira n’intsinzi kw’Umukiza muri Yerusalemu mbere gato y’igitambo cy’impongano Cye, ndibuka amagambo Ye y’icyizere no guhumuriza: “Ni njye muzuko n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho.”1

Ndamukunda. Ndamwizera. Ndahamya ko ari Umuzuko n’Ubugingo.

Ubu buhamya bwarampumurije kandi burankomeza mu myaka ine n’igice ishize kuva umugore wanjye, Barbara, apfuye. Ndamukumbura.

Akenshi, ntekereza ku gushyingiranwa kwacu guhoraho n’ubuzima bwacu hamwe.

Mu gihe gishize nasangije uburyo nahuye bwa mbere na Barbara n’uburyo byanyigishije gukoresha ubumenyi bwo “gukurikirana” nari narigiye mu ivugabutumwa. Nagombaga kumukurikirana vuba nyuma ko duhura bwa mbere kubera ko yari mwiza, ikirangirire, kandi yari afite gahunda nyinshi zo mu buzima busanzwe. Nari nararashwe kare kuko yari afite afite urugwiro kandi akunda. Natangariraga umutima mwiza we. Niyumviriye ko we nanjye umwe ari uw’undi. Byasaga nk’ibyoroshye mu bwenge bwanjye.

Barbara nanjye twararambagizanyije, kandi umubano wacu watangiye gukura, ariko yashidikanyaga niba gushakana na njye byari ikintu cyiza kuri we.

Ntibyari bihagije ko njye mbimenya, Barbara yari akeneye kubyimenyera. Narinzi ko nitumara igihe twiyiriza ubusa kandi dusengera icyo kibazo, Barbara ashobora kubona icyemezo kivuye mu ijuru.

Twamaze impera y’icyumweru tutarambagizanya kugira ngo twiyirize ubusa kadi dusenga buri umwe ku giti cye ngo tumenye ubwacu. Byambereye byiza, yabonye gihamya nk’iyo nabonye. Ibisigaye, nk’uko babivuga, ni amateka.

Igihe Barbara yapfaga, abana bacu banditse ku ibuye rye ryo ku mva amasomo menshi Barbara yashakaga ko bibuka. Rimwe muri ayo masomo ni uko “Icy’ingenzi kuruta ibindi ni ikiramba kurusha ibindi.”

Uyu munsi, Ndasangiza mbivanye mu mutima wanjye ibyiyumviro n’intekerezo ku cy’ingenzi kurusha ibindi.

Icya mbere, umubano na Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Nyagasani Yesu Kristo, nicyo cy’ingenzi kurusha. Uyu mubano ni ingenzi kurusha ibindi ubu n’iteka.

Icya kabiri, imibanire y’umuryango ni kimwe muri bya bindi by’ingenzi kurusha ibindi.

Mu murimo wanjye wose, nasuye abantu benshi n’imiryango yazahajwe n’ibiza. Benshi bari barimutse, bashonje, kandi barakanzwe. Bari bakeneye ubufasha bw’ubuvuzi, ibiribwa, n’icumbi.

Bari banakeneye imiryango yabo.

Ndemera ko bamwe bashobora kuba batari bafite imigisha y’umuryango wa hafi, niyo mpamvu nongeyemo umuryango mugari, inshuti, ndetse n’imiryango ya paruwasi nk’“umuryango.” Iyo mibano ni ingenzi ku buzima bw’amarangamutima n’ubw’umubiri.

Iyi mibanire ishobora kandi gutanga urukundo, umunezero, ibyishimo, n’ukumva ufite aho ubarizwa.

Kuhirira iyi mibano y’ingenzi ni amahitamo. Amahitamo yo kuba umwe mu muryango bisaba kwiyemeza, urukundo, kwihangana, kuvugana, no kubabarirana.2 Birashoboka ko habaho ibihe ubwo tutavuga rumwe n’undi muntu, ariko dushobora kutavuga rumwe tutavuze nabi. Mu kurambagizanya no mu rushako, ntitujya mu rukundo cyangwa ngo turuvemo nkaho turi ibikoresho bagendesha ku kameza bakiniraho umukino wa esheke. Duhitamo gukunda no gufashanya hagati yacu. Ni na byo dukora mu yindi mibanire y’umuryango n’inshuti zimeze nk’umuryango kuri twe.

Itangazo ku muryango rivuga ko “umugambi w’Imana w’ibyishimo utuma imibanire y’umuryango ukomeza kubaho hakurya y’imva. Imigenzo mitagatifu n’ibihango biboneka mu ngoro ntagatifu bituma abantu basubira mu maso y’Imana n’imiryango yabo igahurizwa hamwe iteka.”3

Ikindi kintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni ugukurikira ibyifuzo bya Roho mu mibanire y’ingenzi yacu no mu mihate yacu yo gukunda bagenzi bacu nka twe ubwacu, no mu murimo wacu bwite cyangwa imirimo yacu mu ruhame. Nize iri somo kare mu buzima bwanjye igihe nari umwepiskopi.

Hatinze mu mugoroba umwe w’itumba, ukonje, w’urubura,narino gusohoka mu biro byanjye bw’umwepiskopi, ubwo nagiraga igitekerezo gikomeye cyo gusura umupfakazi ushaje muri paruwasi. Natereye akajisho ku isaha yanjye—byari saa ine z’ijoro. Natekereje ko byatinze cyane ku buryo ntawamusura ubwo. Ku rundi ruhande, urubura rwaragwaga. Niyemeje gusura uyu mushiki wanjye nk’ikintu cya mbere mu gitondo aho kugirango mutere impagarara ayo masaha akuze. Natwaye imodoka nuko njya mu buriri ariko narigaraguye kandi mpindukira ijoro ryose kubera Roho yarimo amburabuza.

Bukeye mu gitondo cya kare, naratwaye mpita njya ku rugo rwa wa mupfakazi ntahandi nciye. Umukobwa we yanyikiririje ku muryango mu marira avuga ati, “O, Mwepiskopi, urakoze kuza. Hashize amasaha abiri mama yitabye Imana”—nari nashengutse. Sinzibagirwa na rimwe ibyiyumviro nagize mu mutima. Nararize. Ninde warusha uyu mupfakazi mukundwa kuba yari ukwiriye kuba kumwe n’umwepiskopi we amufashe ikiganza, amuhumuriza, wenda amuha umugisha wa nyuma? Nacitswe n’ayo mahirwe kuko naciye ukubiri n’ibyifuzo by’ijwi rya roho.4

Bavandimwe, abasore n’abakobwa bakiri bato, n’Abana bo mu Ishuri ribanza, ndabahamiriza ko gukurikira ijwi rya roho ari kimwe mu bintu by’ingenzi kurusha ibindi mu mibanire yacu yose.

Icya nyuma, kuri iyimpera y’icyumweru cya Mashami, ndahamya ko kuba warahindukiriye Nyagasani, ukamutangira ubuhamya, kandi ukamukorera nabyo ari ibintu by’ingenzi kuruta ibindi.

Ukwizera muri Yesu Kristo ni urufatiro rw’ubuhamya bwacu. Ubuhamya ni igihamya kw’ukuri guhoraho wumvise mu mutima no mu bugingo binyuze muri Roho Mutagatifu. Ubuhamya bwa Yesu Kristo, wavutse kandi agakomezwa na Roho, buhindura ubuzima—buhindura uburyo dutekereza n’uburyo tubaho. Ubuhamya buduhindukiriza kuri Data wo mu Ijuru n’Umwana We.

Aluma yarigishije ati:

“Dore ndabahamiriza ko nzi ko ibi bintu navuze ari iby’ukuri. None se mwatekereza mute ko nzi iby’ukuri kwabyo?

“Dore, ndababwira nabimenyeshejwe na Roho Mutagatifu w’Imana. Dore niyirije ubusa kandi nsenga iminsi myinshi kugira ngo nshobore kumenya ibi bintu ubwanjye. None ubu nzi ku bwanjye ko ari iby’ukuri; kuko Nyagasani Imana yabingaragarije kubwa Roho Mutagatifu we; kandi iyi ni Roho y’ihishurirwa iri muri njye.”5

Kugira ubuhamya byonyine ntibihagije. Uko uguhinduka muri Yesu Kristo bikura, birumvikana ko tumuhamya—umutima We mwiza, urukundo, n’ubugiraneza.

Akenshi mu materaniro yacu ya y’ubuhamya ku Byumweru byo kwiyiriza ubusa, twumva interuro zivuga ngo: “Ndashimira” na“nkunda” kurusha uko numva interuro zivuga ngo “Nzi” na “Nemera”

Ndabararikira gutanga ubuhamya bwaYesu Kristo kenshi kurushaho. Tanga ubuhamya bwawe ku byo uzi kandi wemera hamwe n’ibyo wiyumvira, bitari ibyo gusa utangira amashimwe. Tanga ubuhamya bw’ibyakubayeho ubwawe umenya kandi ugakunda Umukiza, ugendana n’inyigisho Ze, n’iz’ububasha Bwe bushoboza kandi bucungura mu bugingo buzima bwawe. Uko utanga ubuhamya bwawe ku byo uzi, wemera, n’ibyo wiyumvamo, Roho Mutagatifu azemeza ukuri kuri abo bateze amatwi ubuhamya bwawe babyitayeho. Bazabikora kuko bakubonye warahindutse umuyoboke w’umunyamahoro wa Yesu Kristo. Bazareba icyo bisobanuye kuba umwigishwa We. Baziyumvira mu mutima ikintu bashobora kuba batari barumvise mbere. Ubuhamya nyakuri buva mu mutima wahindutse kandi bushobora kujyanwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu mu mitima y’abandi bufunguye ngo babwakire.

Abiyumvira ikintu giturutse ku buhamya bwawe bashobora noneho gusaba Nyagasani mu isengesho kwemeza ukuri k’ubuhamya bwawe. Noneho bakabimenya ubwabo.

Bavandimwe, ndabahamiriza ko nzi ko Yesu Kristo ari Umukiza n’Umucunguzi w’isi. Ariho. Ni Umwana w’Imana wazutse, kandi iri ni Itorero Rye riyobowe n’umuhanuzi n’intumwa Be. Ndasenga ngo umunsi umwe nzajya mu isi iri imbere, nzashobore gukora ntyo hamwe n’ubuhamya bwanjye bugurumana.

Mu murimo wanjye, nize iby’ingenzi kurusha ibindi mu mibanire yacu na Data wo mu Ijuru n’Umwana We akunda, imiryango yacu, n’abaturanyi bacu, no kwemerera Roho wa Nyagasani ko atuyobora muri iyo mibanire kugira ngo tubashe guhamya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi kandi biramba kurusha ibindi. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. John 11:25.

  2. See the articles “Family,” “Unity,” and “Love” in Gospel Topics in the Gospel Library (at ChurchofJesusChrist.org or on the mobile app) to read scriptures and talks from prophets, apostles, and other Church leaders on this topic.

  3. The Family: A Proclamation to the World,” ChurchofJesusChrist.org.

  4. An account of this experience is in Susan Easton Black and Joseph Walker, Anxiously Engaged: A Biography of M. Russell Ballard (2021), 90–91.

  5. Alma 5:45–46.