Igiterane Rusange
Mwibande kuri Yesu Kristo
Igiterane rusange Mata 2023


Mwibande kuri Yesu Kristo

Nyagasani Yesu Kristo ni igisubizo ku bibazo byacu, ariko tugomba kumurangamira ndetse tukanamuhanga amaso.

Data yajyaga ambwira ati: “Ntukibande cyane bikomeye ku bibazo byawe ku buryo udashobora kubona igisubizo.”

Ndahamya ko Nyagasani Yesu Kristo ari igisubizo ndetse no ku bibazo byacu bikomeye cyane kuruta ibindi. By’umwihariko, yatsinze ibibazo bine buri wese muri twe ahura na byo kandi ko nta n’umwe muri twe ushobora kubikemura wenyine:

  1. Ikibazo cya mbere ni urupfu rw’umubiri. Dushobora kugerageza kugitinza cyangwa kucyirengagiza, ariko ntabwo dushobora kugitsinda twenyine. Yesu Kristo, icyakora, yatsinze urupfu ku bwacu, kandi nk’ingaruka nziza, twese tuzazurwa umunsi umwe.1

  2. Ikibazo cya kabiri kirimo impagarara, ingorane, akababaro, ububabare n’akarengane k’iyi si. Yesu Kristo yatsinze ibi byose. Ku bw’abo baharanira kumukurikira, umunsi umwe “azahanagura amarira yose” kandi yongere gusubiza ibintu mu buryo.2 Hagati aho, ashobora kudukomeza kugira ngo tunyure mu bigeragezo byacu dufite icyizere, ibyishimo n’amahoro.3

  3. Ikibazo cya gatatu ni urupfu rwa roho ruterwa n’icyaha. Yesu Kristo yatsinze iki kibazo yikorera “igihano kiduhesha amahoro.”4 Kubera igitambo cy’impongano Cye, dushobora kugobotorwa ingaruka z’ibyaha byacu niba dufite ukwizera mu Mukiza, twihana bivuye ku mutima, twemera igihango Data aduha binyuze mu migenzo y’ingenzi nk’umubatizo, kandi tukihangana kugeza ku ndunduro.5

  4. Ikibazo cya kane ni kamere zacu zigira aho zigarukira, zidatunganye. Yesu Kristo afitiye igisubizo n’iki kibazo. Ntabwo ahanagura amakosa yacu gusa maze akatugira abere na none. Ashobora gukora “impinduka ikomeye mu … mitima yacu, kugira ngo tutagira ubundi buryo bwo gukora ikibi, ahubwo bwo gukora icyiza ubudahwema.”6 Dushobora kugirwa intungane n’inema ya Kristo kandi umunsi umwe tuzahinduke nka We.7

Ikibabaje ni uko, inshuro nyinshi twibanda cyane ku bibazo byacu bwite ku buryo dutakaza intumbero ku gisubizo, Umukiza wacu, Yesu Kristo. Ni gute twirinda iryo kosa? Nemera ko igisubizo kiri mu bihango duhamagarirwa gukorana na We ndetse na Data wo mu Ijuru.

Kwibanda kuri Yesu Kristo binyuze mu bihango.

Ibihango byacu bidufasha kwerekeza uguhuguka kwacu, ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu kuri Kristo. Uko tuba umwe n’ibihango twakoze, dushobora kurushaho gutahura byoroshye ibintu by’iyi si dukwiye gushyira ku ruhande n’ibintu by’isi nziza kurushaho dushobora gushaka.8

Ibi ni byo abantu ba Amoni bakoze mu Gitabo cya Morumoni. Uko bize ibya Yesu Kristo kandi bagatangira kwerekeza ubuzima bwabo kuri We, bamenye neza ko bakwiye gutaba intwaro zabo z’intambara maze bahinduka abanyakuri byuzuye kandi “batandukanywaga n’umurava bafitiye Imana.”9

Kubahiriza ibihango bidutera gushaka ikintu cyose gihamagarira icungamikorere rya Roho kandi tukanga ikintu cyose kiryirukana—Kuko tuzi ko niba dushobora kuba indakemwa z’ukuboneka kwa Roho Mutagatifu, dushobora kandi kuba indakemwa zo kuba mu maso ha Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo.10 Birashoboka ko ibi byavuga ko tugomba guhindura imvugo yacu, turushaho gukoresha amagambo meza. Bishobora kuvuga gusimbuza ingeso zitari nziza mu buryo bw’ibya roho ingeso nziza zikomeza umubano wacu na Nyagasani, nk’isengesho rya buri munsi n’inyigo y’icyanditswe gitagatifu, nk’umuntu ku giti cye kandi hamwe n’umuryango wacu.

Umuyobozi Russell M. Nelson yavuze ko “buri muntu ugirira ibihango mu mariba y’umubatizo no mu ngoro z’Imana—kandi akabyubahiriza—yamaze kongera ukugera kwe ku bubasha bwa Yesu Kristo. …

“Ingororano yo kubahiriza ibihango n’Imana ni ububasha bw’ijuru—ububasha budukomeza kugira ngo turusheho guhangana n’ibigeragezo byacu, ibishuko byacu n’agahinda kacu.”11

Kuvugurura ibihango byacu mu isakaramentu buri Cyumweru ni urwaho rukomeye rwo kwisuzuma12 kandi tukongera kwerekeza ubuzima bwacu kuri Yesu Kristo. Mu gufata isakaramentu, dutangaza ko “duhora tumwibuka.”13 Ijambo guhora ni ingirakamaro cyane. Ryongera icungamikorere ry’Umukiza muri buri gice cy’ubuzima bwacu. Ntabwo tumwibuka gusa ku rusengero cyangwa mu masengesho yacu ya mu gitondo gusa cyangwa iyo turi mu bizazane kandi dukeneye ikintu.

Yego, rimwe na rimwe turarangara. Turibagirwa. Dutakaza intumbero yacu. Ariko kuvugurura ibihango byacu bisobanura ko dushaka guhora twibuka Umukiza, ko tuzagerageza gukora dutyo icyumweru cyose, kandi ko tuzongera kwiyemeza no kongera kumwibandaho na none ku meza y’isakaramentu icyumweru gikurikiraho.

Kwibanda kuri Yesu Kristo binyuze mu Ngo Zacu

Mu buryo busobanutse, kwibanda kuri Yesu Kristo bigomba kuba atari ku Cyumweru gusa, mu gikorwa cy’itorero. Ubwo Umuyobozi Nelson yatangizaga Ngwino, Unkurikire muri 2018, yaravuze ko iki ari igihe cy’i Itorero rishingiye ku rugo.14 Yavuze ko dukwiye guhindura urugo rwacu ubuturo bw’ukwizera n’ishingiro ryo kwiga inkuru nziza. Kandi yaduhaye amasezerano ane ahebuje niba tubikoze.15

Isezerano rya mbere: “Iminsi y’IsabatoYawe izaba umunezero by’ukuri.” Izahinduka umunsi turushaho kwegeramo Umukiza wacu. Nk’uko umukobwa muto wo muri Peru yabivuze ati: “Umunsi wa Nyagasani ni umunsi mboneramo ibisubizo byinshi biturutse kuri Nyagasani.”

Isezerano rya kabiri: “AbanaBawe bazashimishwa no kumenya kandi bubahirize inyigisho z’Umukiza.” Ni yo mpamvu “tuvuga kuri Kristo, tunezerwa muri Kristo, twigisha ibya Kristo, … kugira ngo abana bacu bashobore kumenya isoko bakwiriye gushakiramo ukubabarirwa kw’ibyaha byabo.”16

Dukora ibi kugira ngo umunsi umwe, ubwo umuhungu wacu azajya mu kazi cyangwa guterera imisozi cyangwa guhiga ibisimba mu ishyamba, nk’uko Enosi yabikoze, bishoboke ko yakwibuka ibyo twamwigishije ku byerekeye Kristo no ku byerekeye umunezero wo kubaho mu nkuru nziza. Ni nde wamenya? Wenda uyu uzaba umunsi ubwo amaherezo aziyumvamo inzara y’ibya ryoho izamuganisha kuri Yesu Kristo kugira ngo ashobore kumva ijwi rya Nyagasani rimubwira riti: “Ibyaha byawe urabibabariwe, kandi uzahabwa umugisha.”17

Isezerano rya gatatu: “Icungamikorere ry’umwanzi mu buzima bwawe no mu rugo rwawe rizagabanuka.” Kubera iki? Kubera ko uko turushaho kwibanda kuri Yesu Kristo, ni na ko icyaha kirushaho gutakaza ukureshya.18 Uko ingo zacu zuzuramo urumuri rw’Umukiza, harushaho kugabanuka urwaho rw’umwijima w’umwanzi.

Isezerano rya kane: “Impinduka mu muryango wawe zizaba zikomeye cyane kandi ziramba.” Kubera iki? Kubera ko impinduka Yesu Kristo azana ni “impinduka ikomeye.”19 Ahindura kamere zacu; duhinduka “ibyaremwe bishya.”20 Turushaho guhinduka gahoro gahoro nk’Umukiza, twuzuye urukundo ruzira inenge Rwe dukunda abana b’Imana bose.

Ni bande batashaka ko aya masezerano yuzuzwa mu buzima bwabo no mu miryango yabo? Ni iki dukeneye gukora kugira ngo tuyabone? Igisubizo ni uguhindura ingo zacu mo ubuturo bw’ukwizera n’ishingiro ryo kwiga inkuru nziza. Ni gute dukora ibyo rero? Twibanda kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, tubagira ishingiro ry’ubuzima bw’umuryango wacu, icungamikorere ry’ingirakamaro kuruta andi mu rugo rwacu.

Natanga igitekerezo ko mwatangira mugira amagambo ya Kristo, asangwa mu byanditswe bitagatifu, igice cya buri munsi cy’ubuzima bwanyu? Nta ndangagikorwa yatanzwe ku bw’inyigo y’icyanditswe gitagatifu itunganye. Ishobora kuba iminota 5 cyangwa 10 buri munsi—cyangwa irenze niba mubishobye. Ishobora kuba igice cyangwa imirongo mike ku munsi. Imiryango imwe ikunda kwiga mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri cyangwa ku kazi. Abandi bakunda gusoma nijoro mbere yo kuryama. Abashyingiranwe bakiri bato bambwiye ko biga umuntu ku giti cye mu nzira igana ku kazi maze bagasangizanya ubushishozi bakoresheje ubutumwa bugufi kugira ngo intekerezo n’ibiganiro byabo byandikwe.

Ngwino, Unkurikire itanga ibitekerezo byinshi by’ibikorwa n’ibyifashishwa bishobora gufasha abantu n’imiryango kwiga amahame y’inkuru nziza aturuka mu byanditswe bitagatifu. Amavidewo ya Bibiliya n’ay’Igitabo cya Morumoni ashobora kandi kuba ibikoresho by’agaciro kugira ngo arusheho kwegereza ibyanditswe bitagatifu umuryango wawe. Urubyiruko n’abana akenshi bahumekwamo n’inkuru zitibagirana mu byanditswe bitagatifu. Izi nkuru n’amahame y’inkuru nziza bigisha zizagumana n’abana bawe, nk’inshuti zizewe, ubwo bazakenera ingero nziza za serivisi, ubupfura, ukumvira, ukwihangana, ugushishikara, icyahishuwe cy’umuntu ku giti cye, urukundo ruhebuje, ukwiyoroshya n’ukwizera muri Yesu Kristo. Nyuma y’igihe, uguhozaho kwawe mu kurya ijambo ry’Imana bizafasha abana bawe kurushaho kwegera Umukiza. Bazageraho bamumenye nk’uko bitigeze kumera.

Nyagasani Yesu Kristo ariho uyu munsi. Ashobora kuba mu buzima bwacu ubudahwema buri munsi. Ni igisubizo ku bibazo byacu, ariko tugomba kumurangamira ndetse tukanamuhanga amaso. Yavuze ko dukwiye kumureberaho muri buri gitekerezo; ntidushidikanye, ntitugire ubwoba.21 Uko tumwibandaho kandi no kuri Data wo mu Ijuru, dukorana na bo ibihango kandi tukabyubahiriza, ndetse tukabagira icungamikorere ry’ingirakamaro kuruta andi mu rugo rwacu no mu muryango wacu, tuzahinduka ubwoko bw’abantu Umuyobozi Nelson yabonye abantu babasha, biteguye, kandi b’indakemwa kugira ngo bakire Nyagasani ubwo azongera kugaruka, abantu bamaze guhitamo Yesu Kristo kuruta iyi si yaguye, abantu banezererwa mu mahitamo yabo yo kubahiriza amategeko yisumbuyeho, matagatifu kurushaho ya Yesu Kristo.22 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.