Igiterane Rusange
Umutuzo nk’uwa Kristo
Igiterane rusange Mata 2023


Umutuzo nk’uwa Kristo

“Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.“ Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose“ (Mariko 4:39).

Ubwa nyuma mperuka kuvugira mu giterane rusange, umukwe wanjye Ryan yanyeretse amagambo yo kuri tweeter yavugaga ngo: “Koko? Izina ry’uwo muntu ni Bragg“—bisobanuye “kwirata“—“ubwo ntabwo avuga ibyerekeye ukwiyoroshya? Mbega guta igihe!” Mu buryo bubabaje, ugutenguhwa kurakomeje.

Don Bragg nk’umukinnyi wa basiketi

Data uhebuje yari umukinnyi wa basiketi utarabigize umwuga ukinira Kaminuza ya UCLA ayoborwa n’Umutoza w’ikirangirire John Wooden. Bakomeje kubana hafi ubuzima bwa data bwose, kandi rimwe na rimwe Umutoza na Madamu Wooden bazaga mu rugo iwacu ku bw’ifunguro rya nimugoroba. Yahoraga yishimira kumvugisha ibyerekeye basiketi cyangwa ikindi kintu cyose ntekereza. Rimwe namubajije inama yangira ubwo ninjiraga mu mwaka wa nyuma w’ishuri ryisumbuye. Igihe cyose umwarimu, yaravugaga ati: “So yambwiye ko wagiye mu Itorero rya Yesu Kristo, bityo nzi ko ufite ukwizera muri Nyagasani. Hamwe n’uko kwizera menya neza ko uzagira umutuzo uko byaba bimeze kose. Ba umugabo mwiza mu muhengeri.”

Imyaka myinshi ihise, icyo kiganiro kiracyandimo. Iyo nama yo gutuza, nitonze, no kwifata mu bihe byose, by’umwihariko mu bihe by’amakuba n’igitutu, yakomeje kungarukamo. Nashoboye kubona ukuntu amakipe y’Umutoza Wooden yakinaga afite umutuzo n’intsinzi ikomeye cyane ku buryo bagize ubunararibonye bwo gutwara shampiyona z’igihugu 10.

Ariko umutuzo ntuvugwa cyane muri iyi minsi kandi ukoreshwa gake mu bihe by’akaduruvayo n’amacakubiri. Uvugwaho kenshi mu mikino—umukinnyi ufite umutuzo ntabwo ahungabana mu mukino ufunze, cyangwa ikipe yataye umutwe kubera ukubura k’umutuzo. Uyu muco uhebuje unarenga imikino. Umutuzo ufite uko ukoreshwa byimbitse mu buzima kandi ushobora guha umugisha ababyeyi, abayobozi, abavugabutumwa, abarimu, abanyeshuri na buri wese wundi uhura n’imihengeri y’ubuzima.

Umutuzo w’ibya roho uduha umugisha wo kuguma gutuza no kwibanda ku bintu by’ingenzi kuruta ibindi, by’umwihariko iyo dushyizwe ku gitutu. Umuyobozi Hugh B. Brown yigishije ko Ukwizera mu Mana no mu ntsinzi nyamukuru y’ikiri cyo igira uruhare mu mutuzo wo mu mutwe n’uwa roho iyo uhuye n’ingorane.1

Umuyobozi Russell M. Nelson ni urugero ruhebuje rw’umutuzo wa roho. Igihe kimwe, ubwo uwari Umuganga Nelson yarimo gukora ku mumisha w’amaraso w’umutima ujyana ahantu hane, umuvuduko w’amaraso w’umurwayi wamanutse bitunguranye. Muganga Nelson mu buryo butuje yasesenguye uko bimeze maze atahura ko mu buryo butagambiriwe umwe muri iryo tsinda yari yakuyeho agafatisho. Yahise agasimbura ako kanya, nuko Muganga Nelson ahumuriza uwo muganga wo muri iryo tsinda, avuga ati: “Ndacyagukunda,” noneho yongeraho atebya ati: “Rimwe na rimwe ndushaho kugukunda kuruta ibindi bihe!” Yerekanye uko ikibazo kihutirwa gikwiye gukemurwa—n’umutuzo, wibanda gusa ku kintu cya ngombwa kuruta ibindi—ukemura ikibazo kihutirwa. Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Ni ikibazo cy’imyitwarire y’ukwifata kurenze urugero. Igisubizo cyawe cy’umwimerere ni: ‘Nkuramo, mutoza! Ndashaka kujya mu rugo.’ Ariko birumvikana ko utabishobora. Ubuzima bushingiye burundu ku itsinda ryose ry’abaganga nsanamibiri. Bityo ugomba kuguma utuje kandi wirekuye kandi utekereza neza kuruta uko utigeze umera.”2

Birumvikana ko, Umukiza ari urugero rusumba izindi rw’umutuzo.

Mu Busitani bw’i Getsemani, mu ishavu rirenze ukwemera, ubwo “ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso,”3 yabaye intangarugero y’umutuzo w’ubumana muri iyo mvugo yoroshye nyamara y’akataraboneka igira iti: “Bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.“4 Ku gitutu gikomeye ngo atume hababo agakiza k’inyokomuntu yose, Yesu yerekanye ibintu bitatu by’ingirakamaro bidufasha gusobanukirwa umutuzo We ukomeye. Icya mbere, yari azi uwo yari We kandi yari akomeye ku butumwa bw’ubumana Bwe. Hanyuma, yari azi ko hariho umugambi ukomeye w’ibyishimo. Kandi mu gusoza, yari azi ko binyuze mu Mpongano Ye itagira iherezo, abantu bose bamwishingikirije bakora kandi bakomera ku bihango bitagatifu bagize binyuze mu migenzo y’ubutambyi bazakizwa, nk’uko byigishijwe mu buryo bwiza n’Umukuru Dale G.Renlund uyu munsi.

Kugira ngo ubone itandukaniro riri hagati yo gutakaza no kugumana umutuzo, nimutekereze ku byabaye ubwo Kristo n’Intumwa Ze bavuga mu Busitani bw’i Getsemani. Ubwo bahanganaga n’abasirikare bashakaga gufata Yesu, igisubizo cya Petero cyari ugutakaza umutuzo we no guhubuka nk’igisare aca ugutwi k’umugaragu w’umutambyi mukuru, Maluko. Igisubizo cya Yesu Kristo, ku rundi ruhande, cyari ukugumana umutuzo We no kuzana ituze mu gihe cy’imvururu akiza Maluko.5

Kandi ku bw’abo muri twe barwana no kugumana umutuzo wacu ndetse wenda bagiye bacika intege, muzirikane igisigisigi cy’inkuru ya Petero. Nyuma gato y’iyi mpanuka n’agahinda ko kwihakana umubano we na Kristo,6 Petero yahagaze imbere y’abo bayobozi b’amadini baciriye urubanza Umukiza, nuko mu mutuzo ukomeye arimo guhatwa ibibazo yatanze ubuhamya bw’ubumana bwa Yesu Kristo nk’intyoza.7

Menya Uwo Uri We kandi Ukomere ku Ndangamimerere y’Ubumana Bwawe.

Nimureke tuzirikane ingingo z’umutuzo nk’uwa Kristo. Mu gutangira, tumenye abo turi bo kandi dukomere ku ndangamimerere y’ubumana yacu izana ituze. Umutuzo nk’uwa Kristo usaba ko twirinda kwigereranya n’abandi cyangwa kwitwara nk’abo tutari bo.8 Joseph Smith yigishije ko iyo abantu badasobanukiwe imiterere y’Imana, baba batisobanukiwe.9 Ntabwo bishoboka gusa kugira umutuzo w’ubumana nta kumenya ko turi abahungu n’abakobwa b’ubumana ba Data wo mu Ijuru udukunda.

Mu cyigisho cye “Amahitamo ku bw’Ubuziraherezo,” Umuyobozi Nelson yigishije uku kuri guhoraho kwerekeye abo turi bo: turi abana b’Imana, turi abana b’igihango, kandi turi abigishwa ba Kristo. Noneho yasezeranyije ko uko twakira uku kuri, Data wo mu Ijuru azadufasha kugera ku ntego yacu nyamukuru yo kubaho ubuziraherezo mu maso He hatagatifu.10 Mu by’ukuri turi ibiremwa by’ubumana bya roho bifite ubunararibonye bw’ubuzima bwo ku isi. Kumenya abo turi bo no gukomera kuri ya ndangamimerere y’ubumana ni iby’ishingiro mu kwimakaza umutuzo nk’uwa Kristo.

Menya Ko hariho Umugambi w’Ubumana

Hanyuma, kwibuka ko hariho umugambi mukuru bibyara ubutwari n’umutuzo mu bihe bigoranye. Nefi yashoboraga “kugenda agakora”11 nk’uko Nyagasani yategetse “ataramenya”12 ibintu yagombaga gukora kubera ko yari azi ko azayoborwa na Roho, mu gusohoza k’umugambi uhoraho wa Data wo mu Ijuru udukunda. Umutuzo uza iyo tubona ibintu mu mibonere ihoraho. Nyagasani yagiriye inama abigishwa Be yo “kubura amaso bakareba“13 no kugumisha imihango y’ubuziraherezo mu mitekerereze yabo.14 Mu gutekereza ibihe bigoranye mu mugambi uhoraho, igitutu gihinduka uburenganzira budasanzwe bwo gukunda, gufasha, kwigisha no gutanga umugisha. Imibonere ihoraho ishoboza umutuzo nk’uwa Kristo.

Menya Ububasha Bushoboza bwa Yesu Kristo n’Impongano Ye

Kandi bwa nyuma, ububasha bushoboza bwa Kristo, bwatumye hashoboka igitambo cy’impongano Cye, butanga imbaraga zo kwihangana no kuganza. Kubera Yesu Kristo dushobora kugirana igihango n’Imana kandi tugakomezwa mu kubahiriza icyo gihango. Dushobora guhuzwa n’Umukiza mu munezero n’ituze, hatitaweho imimerere y’ubuzima bwacu.15 Aluma igice cya 7 kigisha mu buryo bwiza ibyerekeye ububasha bushoboza bwa Kristo. Byiyongeye ku kuducungura icyaha, Umukiza ashobora kudukomeza mu ntege nke, ubwoba n’imbogamizi byacu muri ubu buzima.

Uko twibanda kuri Kristo, dushobora guhosha ubwoba bwacu, nk’uko abantu ba Aluma babikoze muri Helamu.16 Ubwo ingabo ziteye ubwoba zakoranywaga, abo bigishwa b’indahemuka ba Kristo berekanye umutuzo. Umukuru David A. Bednar yigishije ko Aluma yagiriye inama abemera kwibuka Nyagasani n’incungu we wenyine yashoboraga gutanga (reba 2 Nefi 2:8). Kandi ubumenyi bw’ubugenzuzi burinda bw’Umukiza bwashoboje abantu guhosha ubwoba bwabo bwite.17 Ibi bitanga urugero rw’umutuzo.

Umugabo Ukomeye mu Muhengeri

Nowa yatwigishije byinshi ku byerekeye ukwihangana mu muhengeri, ariko Umukiza yari umwigisha ukomeye kuruta abandi k’uburyo warokoka mu muhengeri. Ni umugabo ukomeye mu muhengeri. Nyuma y’umunsi wose wo kwigisha hamwe n’Intumwa Ze, Umukiza yari akeneye kuruhuka maze atanga igitekerezo ko bakwambukira mu bwato ku rundi ruhande rw’Inyanja y’i Galilaya. Ubwo Umukiza yaruhukaga, umuhengeri ukomeye warahagurutse. Uko umuyaga n’imiraba byateraga ubwoba bwo kurohamisha ubwato, Intumwa zatangiye kugira ubwoba ku bw’ubuzima bwazo. Kandi nimwibuke, abenshi muri izo Ntumwa bari abarobyi bari bazi neza bihagije ibijyanye n’imihengeri muri iyo nyanja! Nyamara, bahangayitse,18 babyukije Nyagasani maze barabaza bati “[Nyagasani], ntubyitayeho ko tugiye gupfa?” Nuko, n’umutuzo w’intangarugero, Umukiza “akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, nuko habaho … ituze rikomeye.”19

Maze noneho isomo rikomeye mu mutuzo rigenewe Intumwa Ze. Arabaza ati: “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?“20 Yari ari kubibutsa ko yari Umukiza w’isi kandi ko yoherejwe na Data kugira ngo atume habaho ukudapfa n’ubugingo buhoraho bw’abana b’Imana. Nta gushidikanya Umwana w’Imana ntabwo yari gupfira mu bwato. Yatanze urugero rw’umutuzo w’ubumana kubera ko yari azi iby’ubumana Bwe kandi yari azi ko hariho umugambi w’agakiza n’ikuzwa n’uko Impongano Ye yagombaga kuba ingenzi ku ntsinzi ihoraho y’uwo mugambi.

Binyuze muri Kristo n’Impongano Ye ibintu byiza byose biza mu buzima bwacu. Uko twibuka abo turi bo, tuzi ko hari umugambi w’ubumana w’impuhwe kandi dukura ubutwari mu mbaraga za Nyagasani, tugashobora gukora ibintu byose. Tuzabona ituze. Tuzaba abagore n’abagabo beza mu muhengeri uwo ari wo wose.

Ndiringira ko twasaba umugisha w’umutuzo nk’uwa Kristo, atari kugira ngo tuwifashishe mu bihe bigoranye gusa ahubwo kugira ngo duhe umugisha abandi kandi tubafashe binyuze mu mihengeri iri mu buzima bwabo. Kuri uyu mugoroba w’Icyumweru cya Mashami, ndahamya nezerewe ibya Yesu Kristo. Yarazutse. Ndahamya iby’amahoro, ituze n’umutuzo uva mu ijuru we wenyine azana mu buzima bwacu kandi ndabihamya ntyo mu mu izina Rye ritagatifu, Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Hugh B. Brown, in Conference Report, Oct. 1969, 105.

  2. See Sheri Dew, Insights from a Prophet’s Life: Russell M. Nelson (2019), 66–67.

  3. Joseph Smith Translation, Luke 22:44 (in Luke 22:44, footnote b).

  4. Luke 22:42.

  5. See Luke 22:50–51; John 18:10–11.

  6. See Matthew 26:34–35, 69–75.

  7. See Acts 4:8–10; Neal A. Maxwell, “Content with the Things Allotted unto Us,“ Ensign, May 2000, 74; Liahona, July 2000, 89: “When spiritually aligned, a poise can come, even when we do not know ‘the meaning of all things’ [1 Nephi 11:17].“

  8. See John R. Wooden, Wooden on Leadership (2005), 50: “I define poise as being true to oneself, not getting rattled, thrown off, or unbalanced regardless of the circumstance or situation. This may sound easy, but Poise can be a most elusive quality in challenging times. Leaders lacking Poise panic under pressure.

    “Poise means holding fast to your beliefs and acting in accordance with them, regardless of how bad or good the situation may be. Poise means avoiding pose or pretense, comparing yourself to others, and acting like someone you’re not. Poise means having a brave heart in all circumstances.“

  9. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2007), 40.

  10. Russell M. Nelson, “Choices for Eternity“ (worldwide devotional for young adults, May 15, 2022), broadcasts.ChurchofJesusChrist.org.

  11. 1 Nephi 3:7.

  12. 1 Nephi 4:6.

  13. John 4:35.

  14. Doctrine and Covenants 43:34; see also James E. Faust, “The Dignity of Self,“ Ensign, May 1981, 10: “The dignity of self is greatly enhanced by looking upward in the search for holiness. Like the giant trees, we should reach up for the light. The most important source of light we can come to know is the gift of the Holy Ghost. It is the source of inner strength and peace.“

  15. See Russell M. Nelson, “Joy and Spiritual Survival,“ Liahona, Nov. 2016, 82: “My dear brothers and sisters, the joy we feel has little to do with the circumstances of our lives and everything to do with the focus of our lives.“

  16. See Mosiah 23:27–28.

  17. David A. Bednar, “Therefore They Hushed Their Fears,“ Liahona, May 2015, 46–47.

  18. See Jeffrey R. Holland, Our Day Star Rising: Exploring the New Testament with Jeffrey R. Holland (2022), 61–62: “Furthermore, these were experienced men on board with Him—eleven of the original Twelve were Galileans (only Judas Iscariot was a Judean). And six of those eleven were fishermen. They had lived on this lake. They had made their living by fishing on it. They had been there since they were children. Their fathers had them mending nets and making repairs on the boat when they were very young. They know this sea; they know the winds and the waves. They are experienced men—but they are terrified. And if they are afraid, this is a legitimate storm.“

  19. See Mark 4:35–39.

  20. Mark 4:40.