Igiterane Rusange
Muneshe Isi kandi Mubone Uburuhukiro
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Muneshe Isi kandi Mubone Uburuhukiro

Mubone uburuhukiro buruhura ubukaka, ugushidikanya n’ishavu by’iyi si munesha isi binyuze mu bihango byanyu n’Imana.

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, mfite inyiturano yo kubaramutsa muri iki gitondo cy’akataraboneka cy’Isabato. Muhora muri mu mitekerereze yanjye. Ntangazwa n’uburyo mwihuta igihe cyose mubonye abandi bakeneye ubufasha. Numva ntangariye ukwizera n’ubuhamya mukomeza kwerekana. Nzengera amarira agahinda kanyu, ugutenguhwa kwanyu n’imihangayiko yanyu. Ndabakunda. Ndabizeza ko Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda, Yesu Kristo, babakunda. Bazi neza mu ibanga iby’imimerere yanyu, ubwiza bwanyu, ibyo mukeneye n’amasengesho yanyu musaba ubufasha. Kandi na none, ndasenga ku bwanyu kugira ngo mwiyumvemo urukundo Rwabo babafitiye.

Kwiyumvamo urukundo Rwabo ni ingenzi, kubera ko bisa nk’aho duhangana buri munsi no kumva amakuru y’incamugongo. Mwaba mwaragize iminsi ubwo mwifuje ko mwashobora kwigumira mu myenda yanyu y’ijoro, mukihina nk’igitorogo, maze mugasaba umuntu kubabyutsa igihe akaduruvayo karangiye.

Ariko, bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, ibintu byinshi by’agatangaza biri imbere. Mu minsi izaza, tuzabona imibonekere iruta indi y’ububasha bw’Umukiza isi itarigera ibona. Hagati y’ubu n’igihe azagaruka afite ububasha n’ikuzo bikomeye.1 Azatanga uburenganzira bwihariye, imigisha n’ibitangaza bitabarika ku ndahemuka.

Cyakora, ubu ngubu nta kabuza turimo kuba mu gihe cy’urusobe kurusha ibindi mu mateka y’isi. Urusobe n’imbogamizi bisiga abantu benshi bumva bibarenze kandi bazonzwe. Icyakora, muzirikane ibyababayeho vuba aha byasobanura uko njye nawe dushobora kubona uburuhukiro.

Mu gihe cy’isurwa ry’Ingoro y’Imana ya Washington D.C., umunyamuryango wa komite y’isurwa yabaye umuhamya w’ikiganiro cyuzuye ugusobanuka ubwo yaherekezaga abanyamakuru bazwi mu ngoro y’Imana. Mu buryo runaka umuryango ukiri muto watakariye mu irambagira ry’itangazamakuru. Umunyamakuru yakomeje kubaza ibyerekeye “urugendo” rw’uhabwa umugenzo uko agenda ajya ahatandukanye mu ngoro y’Imana. Yashakaga kumenya niba urugendo rwo mu ngoro y’Imana ari ikimenyetso cy’imbogamizi ziri mu rugendo rw’umuntu mu buzima.

Umuhungu mutoya mu muryango yakurikiranye ikiganiro. Ubwo itsinda ry’irambagira ryinjiye mu cyumba cy’ingabire, umuhungu yatunze urutoki ku rutambiro, aho abantu bapfukama kugira ngo bagirane ibihango n’Imana, maze aravuga ati: “O, ibyo ni byiza. Ngaha ahantu abantu baruhukira mu rugendo rwabo rwo mu ngoro y’Imana.”

Ndashidikanya ko umuhungu yari azi uko igenzura rye ryari ryimbitse. Birashoboka cyane ko atari azi ibyerekeye isano riri hagati yo kugirana igihango n’Imana mu ngoro y’Imana n’isezerano ritangaje ry’Umukiza:

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, … namwe muzabona uburuhukiro mu bugingo bwanyu.

“Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”2

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, ngirira agahinda abo bava mu Itorero kubera ko biyumvamo ko ubunyamuryango bubasaba ibintu byinshi. Ntabwo bari bamara kuvumbura ko kugira no kubahiriza ibihango mu by’ukuri birushaho koroshya ubuzima! Buri muntu ugirira ibihango mu mariba y’umubatizo no mu ngoro z’Imana—kandi akabyubahiriza—yamaze kongera ukugera kwe ku bubasha bwa Yesu Kristo. Nyamuneka mutekereze byimbitse kuri uko kuri gutangaje!

Ingororano yo kubahiriza ibihango n’Imana ni ububasha bw’ijuru—ububasha budukomeza kugira ngo turusheho guhangana n’ibigeragezo, ibishuko n’agahinda. Ubu bubasha bworoshya inzira yacu. Abo bakurikiza amategeko asumba ayandi ya Yesu Kristo bagera ku bubasha bwisumbuyeho Bwe. Bityo, abubahiriza igihango bafite uburenganzira ku bwoko bwihariye bw’ uburuhukiro bubasanga binyuze mu mubano wabo w’igihango n’Imana.

Mbere y’uko Umukiza yirekurira ishavu rya Getsemani n’i Nyabihanga, Yabwiye Intumwa Ze ati: “Mu isi, mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”3 Nyuma y’aho, Yesu yingingiye buri umwe muri twe gukora bimwe ubwo yavugaga ko ashaka ko twebwe tubasha kunesha isi.4

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, ubutumwa bwanjye mbafitiye ni uko kubera ko Yesu Kristo yanesheje iyi si yaguye, kandi kubera ko yahongereye buri umwe muri twebwe, namwe mushobora kunesha iyi si yuzuyemo ibyaha, y’ubwibone, kandi kenshi izonga.

Kubera ko Umukiza, binyuze mu Mpongano Ye itagira iherezo, yacunguye buri umwe muri twe intege nke, amakosa n’icyaha, kandi kubera ko yahuye n’ububabare bwose, umuhangayiko n’umuruho mutigeze mugira,5 noneho uko mwihana by’ukuri kandi mugashaka ubufasha Bwe, mushobora kwikura muri iyi si ya none idafashije.

Mushobora kunesha ibyorezo by’isi bizonga mu buryo bwa roho no mu bw’amarangamutima, harimo ubwirasi, ubwibone, uburakari, ubwiyandarike, urwango, umururumba, ishyari n’ubwoba. Hatitaweho ibirangaza n’ukugoreka bitwugarije, mushobora kubona uburuhukironyakuri—bisobanuye ihumure n’amahoro—ndetse no mu bibazo byanyu bijujubya kuruta ibindi.

Uku kuri kw’ingirakamaro kuzana ibibazo bitatu by’ishingiro:

Icya mbere, bisobanura iki kunesha isi?

Icya kabiri, ni gute tubikora?

N’icya gatatu, ni gute kunesha isi biha umugisha ubuzima bwacu?

Bisobanura iki kunesha isi? Bisobanura kunesha igishuko cyo kurushaho kwita ku bintu by’iyi si kuruta ibintu by’Imana. Bisobanura kugirira icyizere inyigisho ya Kristo kuruta amacurabwenge y’abantu. Bisobanura kwishimira mu kuri, guhakana uburiganya no guhinduka “abayoboke biyoroshya ba Kristo.”6 Bisobanura guhitamo kureka ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma Roho agenda. Bisobanura kuba dushaka “kurekura” ndetse n’ibyaha byacu dutonesha.7

Ubu, kunesha isi nta gushidikanya ntabwo bisobanuye guhinduka intungane muri ubu buzima, cyangwa bisobanure ko ibibazo byanyu bizahita biguruka nk’ubufindo—kubera ko bitazaguruka. Kandi ntabwo bisobanuye ko utazakomeza gukora amakosa. Ariko kunesha isi bisobanura ko intambamyi yanyu ku cyaha iziyongera. Umutima wanyu uzoroha uko ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo kuziyongera.8 Kunesha isi bisobanura kurushaho gukunda Imana n’Umwana Wayo Ikunda kuruta uko mukunda umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose.

Ni gute, noneho, tunesha isi? Umwami Benyamini yatwigishije uburyo. Yavuze ko “umuntu kamere ari umwanzi w’Imana” kandi amera atyo burundu “keretse yiyeguriye ubutumire bwa Roho Mutagatifu, kandi akiyambura umuntu kamere maze agahinduka uwera binyuze mu mpongano ya Kristo Nyagasani.”9 Buri gihe mushaka kandi mugakurikiza ubutumire bwa Roho, buri gihe mukora ikintu icyo ari cyo cyose cyiza—ibintu “umuntu kamere” atakora—muba murimo kunesha isi.

Kunesha isi ntabwo ari icyabarore kiba mu munsi cyangwa ibiri. Biba igihe cy’ubuzima cyose uko duhora twakira inyigisho ya Kristo. Tubiba ukwizera muri Yesu Kristo twihana buri munsi kandi twubahiriza ibihango bitugabira ububasha. Tuguma mu nzira y’igihango kandi duhabwa umugisha w’imbaraga z’ibya roho, icyahishuwe bwite, ukwizera kwiyongera n’ugufasha kw’abamarayika. Kubaho mu nyigisho ya Kristo bishobora kubyara uruhurirane rw’ibisubizo rukomeye kuruta izindi, rurema umurego w’ibya roho mu buzima bwacu.10

Uko duharanira kubahiriza amategeko asumba ayandi ya Yesu Kristo, imitima yacu na kamere zacu rwose bitangira guhinduka. Umukiza atuzamura hejuru y’ibishuko by’iyi si yaguye arushaho kuduha umugisha w’urukundo ruhebuje, ukwiyoroshya, ubuntu, ineza, ukwifata, amahoro n’ uburuhukiro.

Ubu, mwaba murimo gutekereza ko ibi birushaho kumvikana nk’aho ari umurimo ugoranye w’ibya roho kuruta kuba uburuhukiro. Ariko nguku ukuri nyako: Mu gihe isi itsimbarara ko ububasha, imitungo, ubwamamare n’irari ry’umubiri bizana ibyishimo, ntabwo bibizana! Ntabwo bishobora! Ntacyo bibyara uretse igisimbura cy’imburamumaro mu cyimbo cy’“imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abo bubahiriza amategeko y’Imana.”11

Ukuri ni uko bizonga cyane kurushaho gushaka ibyishimo aho udashobora kuzigera ubikura! Icyakora, iyo ufatanyije na Yesu Kristo kandi ugakora umurimo w’ibya roho usabwa kugira ngo uneshe isi, We, kandi We wenyine, afite ububasha bwo kukuzamura hejuru y’ibishuko by’iyi si.

Ubu, ni gute kunesha isi biha umugisha ubuzima bwacu? Igisubizo kirasobanutse: Kwinjira mu mubano w’igihango n’Imana biduhuza na Yo mu buryo bworoshya ibintu byose byerekeranye n’ubuzima. Nyamuneka ntimunyumve nabi: njye ntabwo navuze ko kugira ibihango bituma ubuzima bworoha. Koko rero, mwitege ihangana, kubera ko umwanzi adashaka ko muvumbura ububasha bwa Yesu Kristo. Ariko gukorana n’Umukiza bisobanura ko mugera ku mbaraga Ze n’ububasha bucungura bwe.

Ishusho
Umuyobozi Ezra Taft Benson

Ndongera kwemeza inyigisho yimbitse y’Umuyobozi Ezra Taft Benson: “Abagabo n’abagore bashingikiriza ubuzima bwabo ku Mana bazavumbura ko ishobora gukora byinshi mu buzima bwabo kuruta uko babishobora. Izongera iminezero yabo, yongere iyerekwa ryabo, imurikire imitekerereze yabo, … yongere ibyishimo byabo, ikube imigisha yabo, yongere inzaho zabo, ihumurize roho zabo, itange inshuti, kandi itange amahoro ku bwinshi.”12

Ubu burenganzira bwihariye bukurikira abo bashaka ubufasha bw’ijuru kugira ngo bubafashe kunesha iyi si. Ku bw’iyi ntego, ntanze ku banyamuryango b’Itorero ryose inshingano imwe nk’iyo nahaye urubyiruko rwacu rukuze muri Gicurasi. Nabakanguriye ubwo—kandi mbingingiye ubu—gufata mu nshingano ubuhamya bwanyu bwite bwa Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye. Mubukorere. Mubwuhire kugira ngo buzakure. Mubugaburire ukuri. Ntimubuhumanye n’amacurabwenge y’abagabo n’abagore batemera. Uko mugira gukomeza ubuhamya bwanyu bwa Yesu Kristo budacogora ingenzi kuruta ibindi, mutegereze ibitangaza biba mu buzima bwanyu.13

Ubwinginzi bwanjye mbafitiye iki gitondo ni ukubona uburuhukiro buruhura ubukaka, ugushidikanya n’ishavu by’iyi si munesha isi binyuze mu bihango byanyu n’Imana. Muyireke imenye binyuze mu masengesho n’ibikorwa byanyu ko mushaka cyane kunesha isi. Mumusabe kumurikira imitekerereze yanyu kandi yohereze ubufasha mukeneye. Buri munsi, mwandike ibitekerezo bibazamo uko musenga; noneho mubikurikirane n’umwete. Mumare umwanya uruseho mu ngoro y’Imana, kandi mushake gusobanukirwa uko ingoro y’Imana ibigisha kurenga iyi si yaguye.14

Nk’uko nabivuze mbere, ugukoranya Isirayeli ni wo murimo w’ingirakamaro kuruta indi uri kuba ubu ku isi. Igice cy’ingenzi cy’iri koraniro ni ugutegura abantu babasha, biteguye, kandi b’indakemwa kugira ngo bakire Nyagasani ubwo azagaruka, abantu bamaze guhitamo Yesu Kristo hejuru y’iyi si yaguye, abantu banezererwa mu mahitamo yabo yo kubahiriza amategeko asumba ayandi, matagatifu kuruta andi ya Yesu Kristo.

Ndabakangurira, bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, guhinduka abantu b’abakiranutsi. Muhe agaciro kandi mwubahe ibihango byanyu hejuru y’ukundi kwiyemeza kose. Uko mureka Imana ikaganza mu buzima bwanyu, mbasezeranije amahoro, icyizere, umunezero bikomeye kurushaho, kandi yego, uburuhukiro.

Mu bubasha bw’ukuba intumwa butagatifu bundimo, mbahaye umugisha mu muhate wanyu wo kunesha iyi si. Mbahaye umugisha wo kongera ukwizera kwanyu muri Yesu Kristo no kurushaho kwiga uko mwavoma ku bubasha Bwe. Mbahaye umugisha wo kubasha gutandukanya ukuri n’ikosa. Mbahaye umugisha wo kurushaho kwita ku bintu by’Imana kuruta ibintu by’iyi isi. Mbahaye umugisha wo kubona ibikenewe by’ababakikije no gukomeza abo mukunda. Kubera ko Yesu Kristo yanesheje iyi si, mwabishobora namwe. Ndabihamya ntyo mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Joseph Smith—Matthew 1:36: “Then shall appear the sign of the Son of Man in heaven, and then shall all the tribes of the earth mourn; and they shall see the Son of Man coming in the clouds of heaven, with power and great glory.”

  2. Matthew 11:28–30; emphasis added.

  3. John 16:33; emphasis added.

  4. Doctrine and Covenants 64:2; emphasis added.

  5. See Alma 7:11–13.

  6. 2 Nephi 28:14.

  7. See the account of King Lamoni’s father in Alma 22, especially Alma 22:18.

  8. See Mosiah 5:7.

  9. Mosiah 3:19; emphasis added.

  10. See 2 Nephi 31; 3 Nephi 27:16–20.

  11. Mosiah 2:41.

  12. Teachings of Presidents of the Church: Ezra Taft Benson (2014), 42–43.

  13. See Russell M. Nelson, “Choices for Eternity” (worldwide devotional for young adults, May 15, 2022), broadcasts.ChurchofJesusChrist.org.

  14. President David O. McKay said that in the temple we take a “step-by-step ascent into the Eternal Presence” (in Truman G. Madsen, The Temple: Where Heaven Meets Earth [2008], 11).

Capa