Igiterane Rusange
Ba uw’Ukuri ku Mana no ku Murimo Wayo
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Ba uw’Ukuri ku Mana no ku Murimo Wayo

Twese dukeneye gushaka ubuhamya bwacu bwite bwa Yesu Kristo, gucubya amarari yacu, kwihana ibyaha byacu, no kuba ab’ukuri ku Mana no mu murimo Wayo.

Ukwakira guheruka, nahawe umukoro, hamwe n’Umuyobozi M. Russell Ballard n’Umukuru Jeffley R. Holland, wo gusura Ubwongereza, aho twese uko turi batatu twakoreye umurimo w’ivugabutumwa tukiri bato. Twagize uburenganzira budasanzwe bwo kwigisha no guhamya, hamwe no kongera gusubira mu mateka y’Itorero mu Birwa by’Ubwongereza, aho sogokuruza wa sogokuruza Heber C. Kimball n’abafatanyabikorwa be bari abavugabutumwa ba mbere.1

Umuyobozi Russell M. Nelson, aducokoza ku bijyanye n’uyu mukoro, yabonye ko byari bidasanzwe guha Intumwa eshatu umukoro wo gusura ahantu zakoreye umurimo w’ivugabutumwa zikiri nto. Yemeye ko bose bifuza guhabwa umukoro wo gusura ivugabutumwa ryabo rya mbere. Afite inseko mu maso he, yasobanuye byihuse ibisabwa ko niba hari izindi Ntumwa eshatu zakoreye ivugabutumwa hamwe mu myaka 60 ishize, ubwo na zo zaba zabona umukoro umeze nk’uwo.

Ishusho
Heber C. Kimball

Mu myiteguro y’uwo mukoro, nasomye na none Ubuzima bwa Heber C. Kimball, bwanditswe n’umwuzukuru we, Orson F. Whitney, na we nyuma wahamagariwe kuba intumwa. Uyu mutumba w’igitabo nawuhawe na mama w’agaciro ubwo nari mfite hafi imyaka irindwi. Twari turi kwitegura kujya gutaha ukwegurira kwa This Is the Place Monument[Urwibutso rwa Aha Ni ho Hantu] kuwa 24 Nyakanga, 1947, kwakozwe n’Umuyobozi George Albert Smith.2 Yashakaga ko menya byinshi ku mukurambere wanjye Heber C. Kimball.

Iki gitabo gikubiyemo inyandikomvugo yimbitse yitiriwe Umuyobozi Kimball ifite icyo ivuze mu gihe cyacu. Mbere y’uko dusangira inyandikomvugo, reka mbanze mbagezeho intangiriro.

Igihe Umuhanuzi Joseph Smith yari afungiwe muri Liberty Jail[Gereza y’Ubwisanzure], Intumwa Brigham Young na Heber C. Kimball bari bafite inshingano, mu mirere y’amakuba akarishye, yo kugenzura ihungisha ry’Abera bava muri Missouri. Ihungisha ryari ngombwa ahanini kubera iteka ry’itsembatsemba ryari ryatanzwe na Guverineri Lilburn W. Boggs.3

Nyuma hafi y’imyaka 30 Heber C. Kimball, icyo gihe wari mu Buyobozi bwa Mbere, arimo atekereza byimbitse kuri aya mateka hamwe n’igisekuru gishya, yarigishije ati: “Mureke mbabwire, ko benshi muri mwe muzabona igihe ubwo muzahura n’ibizazane, ikigeragezo n’itotezwa mushobora guhangara, n’inzaho nyinshi zo kwerekana ko muri ab’ukuri ku Mana no ku murimo Wayo.”4

Heber arakomeza ati: “Kugira ngo muhangane n’ingorane zirimo kuza, bizaba bikenewe ko mugira ubumenyi bw’ukuri bw’uyu murimo ku bwanyu. Ingorane zizaba zigoranye ku buryo umugabo cyangwa umugore udafite ubu bumenyi cyangwa ubu buhamya bwite azagwa. Niba utaragira ubuhamya, ngo ubeho neza kandi uhamagare Nyagasani kandi nturekere [kugera] aho ubugezeho. Nutabikora ntuzashikama. … Igihe kizaza aho nta mugabo cyangwa umugore uzashobora kuramba akoresheje urumuri rutiwe. Buri wese azaba agomba kuyoborwa n’urumuri ruri muri we. … Nuba utarufite ntuzashikama; nuko rero shakisha ubuhamya bwa Yesu ubukomereho, kugira ngo igihe cyo kugeragezwa ni kiza ntuzatsikire ngo ugwe.”5

Twese dukeneye ubuhamya bwacu bwite bw’umurimo w’Imana6 n’uruhare rw’ifatizo rwa Yesu Kristo. Igice cya 76 cy’Inyigisho n’Ibihango gikomoza ku ngero eshatu z’ikuzo kandi kigereranya ikuzo rya selesitiyeli n’izuba. Noneho kikagereranya ubwami bwa teresitiriyeli n’ukwezi.7

Birashamaje ko izuba rifite urumuri rwaryo bwite, ariko ukwezi ko kukaba urumuri rwarashweho cyangwa “urumuri rutiwe.” Tuvuga ku bwami bwa teresitiriyeli, umurongo wa 79 uvuga ko abo ari abadafite ubutwari mu buhamya bwa Yesu. Ntidushobora kubona ubwami bwa selesitiyeli maze tukabana n’Imana Data ku rumuri rutiwe; dukeneye ubuhamya bwacu bwite bwa Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye.

Tuba mu isi aho gukiranirwa kuzuye8 kandi imitima itera Imana umugongo kubera amahame y’abantu.9 Rumwe mu ngero zo kwibandaho z’ibyanditswe bitagatifu ku mpungenge za Heber C Kimball zijyanye no gushaka ubuhamya bw’umurimo w’Imana n’uwa Yesu Kristo rugaragazwa mu nama Aluma yagiriye abahungu be batatu—Helamani, Shibuloni, na Koriyantoni.10 Babiri mu bahungu be babaye ab’ukuri ku Mana no ku murimo Wayo. Ariko umuhungu umwe yagiye afata imyanzuro imwe itari myiza. Kuri njye ubusobanuro bwiza bw’inama ya Aluma nuko yari ari kuyijya nk’umubyeyi ku bw’inyungu z’abana be bwite.

Impungenge ya mbere ya Aluma, nk’iya Heber C. Kimball, yari uko buri wese agira ubuhamya bwa Yesu Kristo kandi akaba uw’ukuri ku Mana no ku murimo Wayo.

Mu nyigisho nziza cyane ya Aluma yigisha umuhungu we Helamani, asezeranya isezerano ryimbitse ko abo “bazashyira icyizere cyabo mu Mana bazakomezwa mu bigeragezo byabo, no mu ngorane zabo, no mu mibabaro yabo, kandi bazazamurwa ku munsi wa nyuma.”11

Nubwo Aluma yari yagize iyerekwa aho yabonye umumarayika, ibi ntibikunze kubaho. Ibyiyumviro byazanywe na Roho Mutagatifu byo ni ibisanzwe kurushaho. Ibi byiyumviro bishobora kuba ingirakamaro mu buryo bungana no kubona umumarayika. Umuyobozi Joseph Fielding Smith yigishije ati: “Ibyiyumviro mu bugingo biva kuri Roho Mutagatifu biba bifite ubusobanuro kuruta cyane iyerekwa. Iyo Roho Mutagatifu avugishije roho, imanzi asiga ku bugingo iba ikomeye gusiba kurushaho.”12

Ibi bitujyana ku nama ya Aluma ku muhungu we wa kabiri, Shibuloni. Shibuloni yari umukiranutsi, kimwe nk’umuvandimwe we Helamani. Inama nshaka gushimangira ni Aluma 38:12, isomwa mu gice kimwe iti: “wacubya amarari yawe, kugira ngo ushobore kuzuzwa urukundo.”

Gucubya ni ijambo riteye amatsiko. Iyo turi kugendera ku ifarasi, dukoresha ikiziriko kugira ngo tuyiyobore. Impuzanyito nziza yaba ari kuyobora, gucunga, cyangwa, kuzitira. Isezerano rya Kera ritubwira ko twaranguruye amajwi mu munezero ubwo twamenye ko tuzagira imibiri.13 Umubiri ntabwo ari mubi—ni mwiza kandi ni ingenzi—ko ariko amarari amwe, iyo adakoreshejwe neza kandi ntacubywe neza, ashobora kudutandukanya n’ Imana ndetse n’umurimo Wayo bikagira ingaruka mbi mu buhamya bwacu.

Mureke tuvuge ku marari abiri by’umwihariko—irya mbere, umujinya, n’irya kabiri, irari.14 Biteye amatsiko ko yombi adacubijwe cyangwa ntacungwe ashobora guteza umubabaro ukomeye, bikagabanya ubutware bwa Roho, maze bikadutandukanya n’Imana ndetse n’umurimo Wayo. Umwanzi akoresha buri rwaho rwose abonye kugira ngo yuzuze ubuzima bwacu amashusho y’urugomo n’ubwiyandarike.

Mu miryango imwe, ntabwo ari ibidasanzwe ko umugabo cyangwa umugore urakaye akubita uwo bashakanye cyangwa umwana. Muri Nyakanga, nitabiriye urubuga rw’inteko ishinga amategeko rw’amashyaka yose i London mu Bwongereza.15 Urugomo rukorerwa abagore n’urubyiruko byashimangiwe nk’ikibazo gikomeye ku isi hose. Byiyongeye ku rugomo, abandi batangiye ihohotera ryo mu mvugo. Itangazo ku muryango ritubwira ko abo “bafata nabi abo bashakanye cyangwa urubyaro … umunsi umwe bazabibazwa imbere y’Imana.”16

Umuyobozi Nelson yashimangiye byimazeyo ibi ejo hashize mu gitondo.17 Nyamuneka fata icyemezo ko hatitaweho uko ababyeyi bawe baguhohoteye cyangwa bataguhohoteye, ntuzahohotere uwo mwashakanye cyangwa abana bawe mu buryo bw’umubiri, bw’amagambo cyangwa bw’amarangamutima.

Muri iyi minsi imbogamizi zigaragara kuruta izindi ni ubushyamirane n’ihohotera ryo mu mvugo rifitanye isano n’ibibazo by’abaturage. Mu ngero nyinshi uburakari n’imvugo nyandagazi byasimbuye inyurabitekerezo, ikiganiro n’ubupfura. Benshi baretse impanuro z’Intumwa nkuru y’Umukiza, Petero, yo gushaka imico nk’iya Kristo nk’ubwizige, ukwihangana, ubumana, ineza ya kivandimwe, n’urukundo ruhebuje.18 Banataye umuco nk’uwa Kristo w’ukwiyoroshya.

Byongeyeho mu kugenzura umujinya no gucubya andi marari, dukeneye kubaho ubuzima mbonezamuco buzira inenge tugenzura ibitekerezo byacu, imvugo yacu, n’ibikorwa byacu. Dukeneye kwirinda amashusho y’urukozasoni, gusuzuma ibyo twerekana mu mago yacu, kandi tukirinda imyitwarire yose iganisha ku cyaha.

Ibi bituganisha ku nama ya Aluma ku muhungu we Koriyantoni. Bitari nk’abavandimwe be, Helamani na Shibuloni, Koriyantoni yishyize mu gicumiro ntokoramuco.

Kubera ko Koriyantoni yari yarijyanye mu bwiyandarike, byari ngombwa ko Aluma amwigisha ibyerekeye ukwihana. Yagombaga kumwigisha uburemere bw’icyaha kandi noneho akamwigisha uko bihana.19

Rero inama ibuza ya Aluma yari ugucubya amarari, ariko inama ye kuri bamwe bacumuye yari ukwihana. Umuyobozi Nelson yahaye abanyamuryango inama yimbitse k’ukwihana mu giterane rusange cyo muri Mata 2019. Yarabigaragaje bisobanutse ko ukwihana kwa buri munsi ari kamara mu buzima bwacu. “Ukwihana ntabwo ari igikorwa gusa, ni uruhererekane. Ni urufunguzo ku byishimo n’amahoro y’imitekerereze,” ni ko yigishije. “Ukwihana kwa buri munsi ni inzira iganisha ku buziranenge, kandi ubuziranenge buzana ububasha.”20 Iyaba Koriyantoni yarakoze ibyo Umuyobozi Nelson yatanze mo inama, yari guhita atangira kwihana agitangira kunezezwa n’ibitekerezo bitazira inenge. Ibicumuro bikomeye ntabwo byari kuba.

Inama isoza ya Aluma yahaye abahungu be ni imwe mu nyigisho z’ingirakamaro mu byanditswe bitagatifu byose. Ifitanye isano n’Impongano yakozwe na Yesu Kristo.

Aluma yahamije ko Kristo yakuraho icyaha.21 Nta Mpongano y’Umukiza, ihame rihoraho ry’ubutabera ryasaba igihano.22 Kubera Impongano y’Umukiza, impuhwe zishobora kuganza kuri abo bihannye, kandi ishobora kubemerera gusubira mu maso h’Imana. Byatubera byiza dutekereje byimbitse ku nyigisho ze zihebuje.

Ntawe ushobora gusubira ku Mana kubera imirimo ye myiza gusa; twese dukeneye inyungu z’igitambo cy’Umukiza. Abantu bose baracumuye, kandi ni binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo gusa dushobora kubona impuhwe maze tukabana n’Imana.23

Aluma yanahaye inama y’agatangaza Koriyantoni ku bwacu twese twanyuze cyangwa tuzanyura mu nzira y’ukwihana, hatitaweho niba ibyaha ari bito cyangwa ko ari ibikomeye nk’ibyakozwe na Koriyantoni. Umurongo wa 29 wa Aluma 42 urasoma uti: “None ubu, mwana wanjye, ndifuza ko utareka ngo ibi bintu bigutere impungenge ukundi, maze ureke gusa ibyaha byawe bigutere impungenge, kugira ngo izo mpungenge zikumanure ngo wihane.”

Koriyantoni yitondeye inama za Aluma ubundi arihana anafashanya ishema. Kubera Impongano y’Umukiza, gukira kurahari kuri bose.

Mu gihe cya Aluma, mu gihe cya Heber, kandi no mu gihe cyacu nta kabuza, dukeneye gushaka ubuhamya bwacu bwite bwa Yesu Kristo, gucubya amarari yacu, kwihana ibyaha byacu, kandi tugashaka amahoro binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo no mu kuba ab’ukuri ku Mana no mu murumo Wayo.

Mu cyigisho giheruka kandi na none iki gitondo Umuyobozi Russell M. Nelson yabivuze muri ubu buryo: “Ndabinginze ngo mufate inshingano z’ubuhamya bwanyu kuri Yesu Kristo. Mubukorere. Mubugire ubwanyu. Mubwiteho. Mubwuhire kugira ngo buzakure. Ubundi mutegereze ibitangaza ko biba mu buzima bwanyu.”24

Mfite inyiturano ko ubu tugiye kumva Umuyobozi Nelson. Ndahamya ko Umuyobozi Nelson ari umuhanuzi wa Nyagasani uyu munsi. Nkunda nkanaha agaciro gahambaye uguhumekwamo n’ubujyanama by’akataraboneka tubona binyuze muri we.

Nk’Intumwa ya Nyagasani Yesu Kristo, ntanze ubuhamya bwanjye butajegajega bw’ubumana bw’Umukiza n’ukuri kw’Impongano Ye mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Ronald K. Esplin, “A Great Work Done in That Land,” Ensign, July 1987, 20: “On June 13, Elder Kimball, Orson Hyde, Joseph Fielding, and Heber’s friend Willard Richards left Kirtland for England. In New York, on June 22, Canadians Isaac Russell, John Goodson, and John Snyder joined them. The seven missionaries then booked passage for Liverpool on the Garrick.” (See Heber C. Kimball papers, 1837–1866; Willard Richards journals and papers, 1821–1854, Church History Library, Salt Lake City.)

  2. The This Is the Place Monument, located on the east side of Salt Lake City, Utah, at the mouth of Emigration Canyon, commemorates the 100th anniversary of the arrival of the Saints into the Salt Lake Valley on July 24, 1847. The monument features statues of Brigham Young, Heber C. Kimball, and Wilford Woodruff.

  3. Between 8,000 and 10,000 Latter-day Saints fled Missouri in early 1839 to escape violent acts of vigilantes and mobs. Under the direction of Brigham Young and Heber C. Kimball, a committee was formed to collect supplies, assess needs, and establish routes for the grueling 200-mile (320-km) winter exodus to Illinois. Compassionate residents of the town of Quincy provided temporary refuge for the suffering Saints by way of shelter and food. (See Saints: The Story of the Church of Jesus Christ in the Latter Days, vol. 1, The Standard of Truth, 1815–1846 [2018], 375–77; William G. Hartley, “The Saints’ Forced Exodus from Missouri,” in Richard Neitzel Holzapfel and Kent P. Jackson, eds., Joseph Smith: The Prophet and Seer [2010], 347–89.)

  4. In Orson F. Whitney, Life of Heber C. Kimball: An Apostle, the Father and Founder of the British Mission (1945), 449; emphasis added.

  5. In Orson F. Whitney, Life of Heber C. Kimball, 450.

  6. See Moses 1:39; see also “The Work of Salvation and Exaltation,” section 1.2 in General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, ChurchofJesusChrist.org. We come unto Christ and assist in God’s work by living the gospel of Jesus Christ, caring for those in need, inviting all to receive the gospel, and uniting families for eternity. See also Doctrine and Covenants 110, which sets forth the keys that were given for the work of salvation.

  7. See also 1 Corinthians 15:40–41.

  8. See Doctrine and Covenants 45:27.

  9. See Doctrine and Covenants 45:29.

  10. Alma was the son of Alma the prophet. He was the chief judge of the nation and high priest and prophet. He experienced a miraculous conversion as a young man.

  11. Alma 36:3.

  12. Joseph Fielding Smith, “The First Presidency and the Council of the Twelve,” Improvement Era, Nov. 1966, 979.

  13. See Job 38:7.

  14. See Alma 39:9. Alma instructs Corianton, “Go no more after the [lust] of your eyes.”

  15. All-Party Parliamentary Group, Parliamentary sessions, Tuesday, July 5, 2022, “Preventing Violence and Promoting Freedom of Belief.”

  16. The Family: A Proclamation to the World,” ChurchofJesusChrist.org; see also Patrick Kearon, “He Is Risen with Healing in His Wings: We Can Be More Than Conquerors,” Liahona, May 2022, 37–39.

  17. See Russell M. Nelson, “What Is True?,” Liahona, Nov. 2022, 29.

  18. See 2 Peter 1:5–10.

  19. See Alma 39:9.

  20. Russell M. Nelson, “We Can Do Better and Be Better,” Liahona, May 2019, 67, 68.

  21. See Alma 39:15.

  22. See Alma 42:16.

  23. See 2 Nephi 25:23.

  24. Russell M. Nelson, Facebook, Aug. 1, 2022, facebook.com/russell.m.nelson; Twitter, Aug. 1, 2022, twitter.com/nelsonrussellm; Instagram, Aug. 1, 2022, instagram.com/russellmnelson; see also “Choices for Eternity” (worldwide devotional for young adults, May 15, 2022), broadcasts.ChurchofJesusChrist.org.

Capa