Igiterane Rusange
Ububasha bw’Ijambo
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Ububasha bw’Ijambo

Hari ububasha mu magambo y’abahanuzi ba kera n’abo muri iki gihe mu buryo bunonosoye kubera ko amagambo yabo ari amagambo ya Nyagasani.

Mu Gitabo cya Morumoni, dusoma iby’icyemezo cy’ingenzi cyafashwe n’umuhanuzi Aluma mu murongo ukunzwe w’icyanditswe gitagatifu. Mbere yo kwibukiranya ayo magambo dusanzwe tuzi, nyamuneka twafatanya kuzirikana ibihe bikomeye icyo cyemezo cyafatiwemo.

Agatsiko k’abantu, biyitaga Abazoramu, kari karitandukanyije n’Abanefi1 kandi kari karikoranyirije mu mbibi z’igihugu hafi y’Abalamani.2 Abanefi vuba aho bari baratsindiye Abalamani mu rugamba rutigeze rubaho rwapfiriyemo ibihumbi mirongo,3 kandi “batinyaga bikomeye ko Abazoramu bashobora kwinjira mu migenderanire n’Abalamani, kandi ko byaba impamvu y’ugutakaza gukomeye ku ruhande rw’Abanefi.”4 Hejuru y’impungenge z’intambara, Aluma yari yaramenye ko Abazoramu, “bari barababwirije ijambo ry’Imana,”5 bahindukiriraga kuramya ikigirwamana kandi “barimo kugoreka inzira za Nyagasani.”6 Ibi byose byateye Aluma intimba kandi byabaye “impamvu y’ishavu rikomeye”.7

Kubera ko yibonaga mu bihe by’urusobe kandi by’ingorabahizi, Aluma yatekereje byimbitse ku gikwiye gukorwa. Mu cyemezo cye dusoma amagambo yabungabungiwe kutumurikira no kuduha amabwiriza uko twogoga muri ibyo bihe by’urusobe kandi by’ingorabahizi by’igihe cyacu.8

“Noneho ubwo, uko ukubwiriza ijambo kwari kwaragize amatwara yo kuyobora abantu gukora ibyari bikiranutse—koko, byari bifite inkurikizi zikomeye ku bitekerezo by’abantu kurusha inkota, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, cyari cyarababayeho—kubera iyo mpamvu Aluma yatekerezaga ko byari ngombwa ko bazagerageza ububasha bw’Ijambo ry’Imana.”9

Mu bisubizo byinshi bishoboka, ukwizera kwa Aluma kwatumye bishingikiriza ku bubasha bw’ijambo. Ntabwo ari uruhurirane ko bimwe mu bibwiriza bifite imbaraga bisangwa aho ari ho hose mu cyanditswe gitagatifu byabwirijwe ako kanya hakurikijwe icyo cyemezo. Mu bice bya 32 na 33 bya Aluma, dusoma imbwirwaruhame ye ifite imbaraga ku kwizera muri Nyagasani Yesu Kristo, kandi mu gice cya 34 dusangamo inyigisho z’ingenzi cyane za Amuleki ku Mpongano ya Yesu Kristo.

Ingero z’Ububasha bw’Ijambo

Koko, mu cyanditswe gitagatifu dusoma iby’imigisha itangaje yasutswe ku bahisemo kugerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana mu buzima bwabo.10 Ndabakangurira gutekereza byimbitse hamwe na njye ku ngero eshatu uko twerekeza intumbero yacu ku Gitabo cya Morumoni—igitabo Umuyobozi Russell M Nelson yasobanuye nk’“ifashayobora ry’amakiriro yacu mu minsi ya nyuma .”11

Urwa mbere, kwibutsa abantu be uko Nyagasani yagobotoye ba sogokuruza babo, Aluma yarigishije ati: “Dore, yahinduye imitima yabo; koko, yayikanguye mu bitotsi byimbitse, nuko bakangukira Imana. Dore, bari rwagati mu mwijima; nyamara, roho zabo zamurikiwe n’urumuri rw’ijambo ridashira.”12 Wenda urimo kwiyumva nk’aho waba uri rwagati mu mwijima. Mbese ubugingo bwawe bwaba burwaye kubona umucyo? Niba bimeze bityo, nyamuneka gerageza ububasha bw’Ijambo ry’Imana.

Urwa kabiri, dutekereza byimbitse k’ukuntu Nyagasani yahinduye Abalamani, ibyo yabereye umuhamya nk’umuvugabutumwa, Amoni yaravuze ati: “Dore, ni ibihumbi bingana iki by’abavandimwe bacu yabohoye ku bubabare bw’ikuzimu; kandi bakazanwa kuririmba urukundo rucungura, kandi ibi kubera ububasha bw’ijambo rye riri muri twe.13 Bavandimwe na bashiki banjye, hari benshi cyane muri twe bifuza cyane ko uwo dukunda azanwa kuririmba urukundo rucungura. Mu mihate yacu yose, nimureke twibuke kugerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana, riri muri twe.

Urwa gatatu, mu gitabo cya Helamani dusomamo ko koko, tubona ko uwo ari we wese ubyifuza yakwakira ijambo ry’Imana, rizima kandi rifite ububasha, rizashwanyuza amayeri yose n’imitego n’uburiganya bya sekibi, maze rikayobora umugabo n’umugore wa Kristo mu nzira y’impatanwa kandi ifunganye yambukiranya icyo kigobe kidashira cy’inkeke maze rikageza ubugingo bwabo mu kiganza cy’iburyo cy’Imana mu bwami bw’ijuru.14 Mbese waba urimo gusaba kuburizamo amayeri yose n’imitego n’uburiganya bya sekibi byaganje mu macurabwenge yo mu minsi yacu? Mbese wifuza gusesa ibihu by’urujijo rwatewe n’umurengera w’amakuru kugira ngo urusheho kwibanda byihariye ku nzira y’igihango? Nyamuneka gerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana.

Nk’umwe wahinduwe n’ububasha bw’ijambo ry’Imana, njyewe ubwanjye ndahamya iby’uku kuri nigishijwe mu buryo bwiza cyane n’umuhanuzi dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson: “Kuri njyewe, ububasha bw’Igitabo cya Morumoni burushaho kumvikanira mu mpinduka ikomeye iza mu buzima bw’abo bagisomana ‘umutima utaryarya, bafite umugambi nyawo, bafite ukwizera muri Kristo.’ Abahindutse benshi bazibukiriye ibyo bigeze gukunda cyane kugira ngo bakurikize amategeko y’icyo gitabo. … Kizaba igikoresho cy’ingirakamaro mu kuzana ubugingo kuri Yesu Kristo.”15

Inkomoko y’Ububasha

Muri izi no mu zindi ngero, tuba abahamya b’ububasha bw’ijambo ry’Imana mu buzima bw’abana Bayo. Twaba twabaza tuti: ni iyihe nkomoko y’ubwo bubasha cyangwa intege?

Uko tuzirikana iki kibazo, ni ngombwa kwibuka ko imvugo “ijambo,” nk’uko rikoreshwa mu cyanditswe gitagatifu, rifite nibura ibisobanuro bibiri. Umukuru David A. Bednar vuba aha yigishije ko “rimwe mu mazina ya Yesu Kristo ari ‘Jambo,’” kandi ko “inyigisho z’Umukiza, nk’uko byanditswe mu byanditswe bitagatifu, na byo ari ‘ijambo.’”16

Umuhanuzi Nefi yerekanye isano riri hagati y’ibi bisobanuro bibiri ubwo yandikaga ati: “Nimwumve aya magambo kandi mwemere Kristo; kandi niba mutemera aya magambo nimwemere Kristo. Kandi nimwemera Kristo muzemera aya magambo, kuko ari amagambo ya Kristo, kandi yarayampaye.”17 Bityo tuzi ko hari ububasha mu magambo y’abahanuzi ba kera n’abo muri iki gihe mu buryo bunonosoye kubera ko amagambo yabo ari amagambo ya Nyagasani.18 Nshuti zanjye nkunda, kwemera uku kuri guhoraho ni ingenzi ku makiriro y’ibya roho yacu mu minsi ya nyuma19 ubwo, nk’uko byahanuwe, hazaba “inzara mu gihugu, ntizaba ari inzara y’ibyo kurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ubwo izaba ari iyo kumva amagambo ya Nyagasani.”20

Amaherezo, ububasha bw’ijambo ry’Imana ni Nyagasani Yesu Kristo.21 Uko turushaho gusobanukirwa ibi mu buryo bwuzuye, dushobora kugira ubufatanye busobanutse mu buryo buhoraho hagati y’uruhare rw’Abahanuzi n’Umucunguzi Ubwe. Urukundo tumufitiye, icyifuzo cyacu cyo kurushaho kumwegera no kuguma mu rukundo Rwe,22 bizaduhatira kugerageza ububasha bw’ijambo mu buzima bwacu—haba ububasha butemba bumuturukaho nk’Umukiza n’Umucunguzi wacu bwite23 n’ububasha butemba bumuturukaho binyuze mu magambo “y’abagaragu batoranyijwe ba Nyagasani.”24 Tuzagera aho dusobanukirwe ko, uko andi masoko yadufashije kose yaba mu nyigo yacu ya Nyagasani n’amagambo y’abahanuzi Be, ntabwo agomba kuzigera ahinduka ikibisimbura. Tugomba kugotomerera kandi kenshi25 ku isoko ubwaryo.26

Mberetse urukundo mfitiye buri wese muri mwe, bavandimwe na bashiki banjye. Muri urwo rukundo, ndabingingira kugerageza ububasha bw’ijambo ry’Imana, by’umwihariko binyuze mu Gitabo cya Morumoni, buri munsi w’ubuzima bwanyu. Uko mubigenza mutyo, muzabona iri sezerano ry’ubuhanuzi rivuye ku Muyobozi Russell M. Nelson: “Nsezeranyije ko uko mwiga Igitabo cya Morumoni musenga buri munsi, muzarushaho gufata ibyemezo byiza—buri munsi. Ndabasezeranya ko uko mutekereza byimbitse ku byo mwiga, imigomero y’ijuru izafunguka, kandi muzahabwa ibisubizo by’ibibazo byanyu bwite n’ubujyanama ku bw’ubuzima bwanyu bwite. Ndabasezeranya ko uko buri munsi mwiyibiza mu Gitabo cya Morumoni, mushobora guhabwa ubudahangarwa ku bibi by’iki gihe.”27

Ndahamya ko Data wo mu Ijuru yaduhaye ijambo kubera ko adukunda binonosoye neza kandi yifuriza buri wese muri twe kugaruka mu rugo kubana na We ubuziraherezo. Ndahamya ibya “Jambo … wabaye umuntu,”28 ndetse Yesu Kristo, n’iby’ububasha Bwe bwo kudukiza no kuducungura. Nzi ko ububasha Bwe butemba binyuze mu magambo y’abahanuzi Be, haba mu gihe cyahise n’ubu.

Ni isengesho ry’umutima wanjye ko twagira ubushishozi n’ubugwaneza kugira ngo dukomere29 ku ijambo ry’Imana kandi duhame mu nzira y’igihango iganisha ku ikuzwa n’ubugingo buhoraho.30 Ndiringira ko twakomeza kugerageza impinduka ikomeye ihabwa buri wese muri twe binyuze mu bubasha bw’Ijambo.31 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Alma 30:59.

  2. See Alma 31:3.

  3. See Alma 28:2.

  4. Alma 31:4. Please note that Alma and his people previously experienced such a “correspondence” between the Amlicites and Lamanites, which led to great sorrow and loss (see Alma 2:21–38; 3:1–3).

  5. Alma 31:8.

  6. Alma 31:1.

  7. Alma 31:2.

  8. See Mormon 8:34–35.

  9. Alma 31:5; emphasis added.

  10. See, for example, 1 Nephi 15:24; Alma 32:41–43; 36:26; 37:8, 44–45.

  11. Russell M. Nelson, “Embrace the Future with Faith,” Liahona, Nov. 2020, 75.

  12. Alma 5:7; emphasis added.

  13. Alma 26:13; emphasis added.

  14. Helaman 3:29–30; emphasis added.

  15. Russell M. Nelson, “The Book of Mormon: A Miraculous Miracle” (address given at the seminar for new mission leaders, June 23, 2016), quoting in part Moroni 10:4.

  16. David A. Bednar, “But We Heeded Them Not,” Liahona, May 2022, 16.

  17. 2 Nephi 33:10; emphasis added.

  18. See Doctrine and Covenants 1:38.

  19. See Doctrine and Covenants 1:14–18.

  20. Amos 8:11.

  21. See Alma 34:6.

  22. See John 15:10.

  23. See Mark 5:25–34.

  24. Moroni 7:31.

  25. “There is a better way to prepare, because great faith has a short shelf life. We could decide to persist in studying the words of Christ in the scriptures and the teachings of living prophets. This is what I will do. I will go back to the Book of Mormon and drink deeply and often” (Henry B. Eyring, “Spiritual Preparedness: Start Early and Be Steady,” Liahona, Nov. 2005, 39).

  26. “For me, the reading of the scriptures is not the pursuit of scholarship. Rather, it is a love affair with the word of the Lord and that of his prophets. …

    “I do not concern myself much with reading long commentary volumes designed to enlarge at length upon that which is found in the scriptures. Rather, I prefer to dwell with the source, tasting of the unadulterated waters of the foundation of truth—the word of God as he gave it and as it has been recorded in the books we accept as scripture. Through reading the scriptures, we can gain the assurance of the Spirit that that which we read has come of God for the enlightenment, blessing, and joy of his children” (Gordon B. Hinckley, “Feasting upon the Scriptures,” Tambuli, June 1986, 2, 4).

  27. Russell M. Nelson, “The Book of Mormon: What Would Your Life Be Like without It?,” Liahona, Nov. 2017, 62–63.

  28. John 1:14.

  29. See 1 Nephi 8:30.

  30. “The covenant path is the only path that leads to exaltation and eternal life” (Russell M. Nelson, “The Power of Spiritual Momentum,” Liahona, May 2022, 98).

  31. See Alma 5:11–13.

Capa