Igiterane Rusange
Mwibande ku Ngoro y’Imana
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Mwibande ku Ngoro y’Imana

Nsezeranyije ko kongera igihe mumara mu ngoro y’Imana bizahesha umugisha ubuzima bwanyu mu buryo ikindi kintu kitashobora.

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, muri aya materaniro atanu y’akataraboneka y’igiterane rusange, twiyumvisemo na none ko amajuru afunguye! Ndasenga ko mwanditse ibyiyumviro byanyu kandi muzabikurikiza kugeza birangiye. Data wo mu Ijuru n’Umwana We Akunda, Yesu Kristo, bariteguye kugira ngo babafashe. Ndabakangurira kongera imihate yanyu mu gushaka ubufasha Bwabo.

Vuba aha, Mushiki wacu Nelson nanjye twabonye urwaho rwo kureba mbere igice cya 4 cy’uruhererekane rwa videwo z’Igitabo cya Morumoni .1 Twahumekewemo na zo! Nabereka agace kagufi kavuye mu gakino kerekana ukubonekera Abanefi k’Umukiza.

Bifite icyo bivuze ko Umukiza yahisemo kubonekera abantu ku ngoro y’Imana. Ni inzu Ye. Yuzuyemo ububasha Bwe. Mureke ntituzigere twibagirwa kuzirikana ibyo Nyagasani arimo kudukorera ubu. Arimo gutuma ingoro z’Imana Ze zirushaho kuboneka. Arimo kwihutisha umuvuduko turimo kubakana ingoro z’Imana. Arimo kongera ubushobozi bwacu bwo gufasha gukoranya Isirayeli. Arimo kandi korohereza buri umwe muri twe guhinduka uwanogejwe mu bya roho. Nsezeranyije ko kongera igihe mumara mu ngoro y’Imana bizahesha umugisha ubuzima bwanyu mu buryo ikindi kintu kitashobora.

Ubu dufite ingoro z’Imana 168 zirimo gukora n’ingoro z’Imana 53 nshya zirimo kubakwa ndetse n’izindi 54 zikiri mu gice cyo gushushanywa mbere yo kubakwa!2 Nejejwe no gutangaza imibigambi yacu yo kubaka ingoro y’Imana nshya muri buri hantu hakurikira: Busan, Koreya; Naga, Filipine; Santiago, Filipine; Eket, Nijeriya; Chiclayo, Peru; Buenos Aires mu Mujyi Rwagati, Arijantine; Londrina, Burezile; Ribeirão Prêto, Burezile; Huehuetenango, Gwatemala; Jacksonville, Florida; Grand Rapids, Michigan; Prosper, Texas; Lone Mountain, Nevada; na Tacoma, Washington.

Turimo kugambira kandi kubaka ingoro z’Imana nyinshi mu ntara z’imijyi minini aho igihe cy’urugendo rugana ku ngoro y’Imana ihasanzwe ari imbogamizi y’ingenzi. Kubera iyo mpamvu, nejejwe no gutangaza ahantu hane h’inyongera hafi n’umujyi wa México City aho ingoro z’Imana nshya zizubakwa muri Cuernavaca, Pachuca, Toluca, na Tula.

Bavandimwe na bashiki bacu, ndiringira ko mwakwibanda ku ngoro y’Imana mu buryo mutigeze mubikora mbere. Mbahaye umugisha wo kurushaho kwegera Imana na Yesu Kristo buri munsi. Ndabakunda! Ndiringira ko Imana ibana namwe kugeza twongeye guhura, nsenze mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. These new videos will be available in many languages on Gospel Library and other channels. Episodes will be published on a weekly basis beginning today after conference.

  2. As of October 1, 2022, four more temples are being renovated (St. George Utah, Manti Utah, Salt Lake, and Columbus Ohio), and three are awaiting dedication (Hamilton New Zealand, Quito Ecuador, and Belém Brazil).

Capa