Inshingano Zacu ku Isi
Imigisha ihebuje y’ibya roho yasezeranijwe abo bakunda Imana bakanita ku isi na bagenzi babo b’abagabo n’abagore.
Igihe twasuraga igihugu cy’amavuko cyacu cy’Ubufaransa, vuba aha umugore wanjye nanjye twagize akanyamuneza ko gutwara abuzukuru bake bacu ngo bavumbure ubusitani bw’akataraboneka buba mu mujyi muto wa Giverny. Twanejejwe no kugenda genda mu tuyira twabwo kugira ngo twirebere indabo z’amabengeza, amarebe abereye ijisho n’urumuri rukina ku byuzi.
Aha hantu hatangaje ni umusaruro w’ishyaka rihanga ry’umuntu umwe: umunyabugeni ukomeye Claude Monet, we, mu myaka 40, waconze akanahinga ubusitani bwe yitonze kugira ngo abugire aho akorera ubugeni bwe. Monet yiyibije mu mabengeza y’ibidukikije; noneho, n’uburoso bwe, yahinduye ibyo yiyumvagamo byose n’agati k’amabara n’urumuri. Mu gihe cy’imyaka, yaremye urwunge rutangaje rw’amagana y’ibihangano, yahumekewemo n’ubusitani bwe mu buryo butaziguye.
Bavandimwe na bashiki bacu, imikoranire n’ubwiza bw’ibidukikije bishobora kuvamo bumwe mu bunararibonye buhumekamo kandi bushimishije cyane kuruta ubundi mu buzima. Amarangamutima twumva akongeza imbere muri twebwe icyiyumviro cyimbitse cy’inyiturano dufitiye Data wo mu Ijuru n’Umwana We, Yesu Kristo, baremye iyi si y’akataraboneka—hamwe n’imisozi n’imigezi yayo, ibimera n’inyamaswa—n’ababyeyi bacu ba mbere, Adamu na Eva.1
Umurimo w’irema ntabwo ari iherezo ubwawo. Ni igice cy’ingenzi cy’umugambi w’Imana ifitiye abana Bayo. Intego yawo ni ugushyiraho igenamiterere abagabo n’abagore bageragerezwamo, bagashyira mu bikorwa amahitamo yabo, bakabona umunezero, maze bakiga bakanatera imbere kugira ngo umunsi umwe bazagaruke imbere y’Umuremyi wabo kandi baragwe ubugingo buhoraho.
Ibi biremwa by’agatangaza byateguriwe inyungu zacu gusa kandi ni ibihamya biriho bigaragaza urukundo rw’Umuremyi afitiye abana Be. Nyagasani yatangaje ko koko, ibintu byose bituruka ku isi … byakorewe inyungu no gukoreshwa kwa muntu, ngo binezeze kandi bishimishe amaso n’umutima.2
Icyakora, impano y’ubumana y’Irema ntabwo iza nta mirimo n’imikoro. Iyi mirimo isobanurwa neza cyane n’icuramugambi ry’ inshingano. Mu magambo y’inkuru nziza, ijambo inshingano rigena umukoro wera w’ibya roho cyangwa iby’umubiri wo kwita ku kintu cy’Imana dushinzwe.3
Nkuko twigishijwe mu byanditswe bitagatifu, inshingano yacu yo ku isi ikubiyemo amahame akurikira:
Ihame rya mbere: Isi yose, harimo n’ubuzima buyiriho, ni iby’Imana.
Umuremyi yadushinze imitungo y’isi yose n’ubuzima bwose abushyira mu maboko yacu ngo tubwiteho, ariko ni We nyirabyo. Yaravuze ati: Njyewe,Nyagasani, naremye amajuru kandi nubaka isi, imirimo y’amaboko yanjye bwite; kandi ibirimo byose ni ibyanjye.4 Ibiri ku isi byose ni iby’Imana, harimo n’imiryango yacu, imibiri yacu, ndetse n’ubuzima bwacu.5
Ihame rya kabiri: Nk’abahawe inshingano z’ibiremwa by’Imana, dufite umurimo wo kubiha icyubahiro no kubyitaho.
Nk’abana b’Imana, twahawe ubutumwa bwo kuba abafite inshingano, abo kwita ku bintu n’abarinzi b’ibiremwa Bye by’ubumana. Nyagasani yavuze ko yashinze buri muntu ikintu, nk’ufite mu nshingano imigisha y’isi yaremeye kandi akanayitegurira ibiremwa Bye.6
Data wo mu Ijuru atwemerera gukoresha imitungo yo mu isi dukurikije ubwende bwacu. Nyamara amahitamo yacu ntabwo akwiye gusobanurwa nkaho ari uburenganzira bwo gukoresha cyangwa kumara ubutunzi bw’iyi si nta bushishozi cyangwa ukwifata. Nyagasani yatanze uyu muburo ko kandi binezeza Imana ko yahaye ibi bintu byose umuntu; kuko ku bw’iyi ntego ari yo byaremewe gukoreshwa, mu bushishozi, nta kurengera, cyangwa kwambura abantu.7
Umuyobozi Russell M. Nelson rimwe yatanze impanuro ati: “nk’abafite inyungu z’Irema ry’ubumana, tuzakora iki? Dukwiye kwita ku isi, tugaca ubwenge nk’abayihawemo inshingano, maze tukayibungabungira ibisekuruza by’ejo hazaza.”8
Ibirenze kuba igikenewe muri siyansi cyangwa politike gusa, ukwita ku isi n’ibidukikije kamere byose ni umukoro wera twagiriwe icyizere n’Imana, bikwiye kutwuzuzamo icyiyumviro cyimbitse cy’umurimo n’ukwiyoroshya. Ni igice cy’ingenzi cyo kuba umwigishwa kwacu. Ni gute dushobora guha icyubahiro n’urukundo Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo tudahaye icyubahiro n’urukundo ibiremwa Byabo?
Hari ibintu byinshi dushobora gukora—turi hamwe cyangwa umuntu ku giti cye—kuba abahawe inshingano beza. Turebye imimerere yacu bwite, buri wese muri twe ashobora gukoresha ubutunzi burumbutse bw’isi mu gushengerera no kwigengesera biriseho. Dushobora gushyigikira imihate y’umuryango mugari yo kwita ku isi. Dushobora kugira imibereho n’imyitwarire bwite yubaha ibiremwa by’Imana maze tukarushaho gushyira ku murongo aho tuba hacu bwite, kuhagira heza, tukarushaho no kuhagira ahahumekamo.9
Inshingano yacu ku biremwa by’Imana ikubiyemo, ku gasongero kayo, umurimo wera wo gukunda, kubaha, no kwita ku biremwa muntu byose dusangiye isi. Ni abahungu n’abakobwa b’Imana, bashiki n’abavandimwe bacu, kandi ibyishimo byabo bihoraho ni intego nyiri ubwite y’umurimo w’irema.
Umwanditsi Antoine de Saint-Exupéry yasubiyemo ibi bikurikira: Umunsi umwe, ari gutembera muri gari ya moshi, yisanze yicaye hagati y’itsinda ry’impunzi. Atwawe n’ukwiheba gukabije yabonye mu maso y’umwana muto, aratangara ati: “Iyo habayeho ihindagurika ry’imiterere y’ibinyabuzima iroza rimera mu busitani, abakozi bo mu busitani bose baranezerwa. Bajyana iroza ukwaryo, bakaryitaho, bakaryuhira. Ariko nta bakozi bashinzwe kwita ku bantu.”10
Bavandimwe na bashiki banjye, ntidukwiye kuba abashinzwe ubusitani bw’abagabo n’abagore? Ese ntabwo turi abita ku muvandimwe wacu? Yesu yadutegetse gukunda mugenzi wacu nkuko twikunda.11 Bivuye mu kanwa ke, ijambo mugenzi ntabwo risobanuye uguturana mu miturire gusa; rivuga ukwegerana kw’imitima. Bikubiyemo abatuye kuri uyu mubumbe bose—yaba batuye hafi yacu cyangwa mu gihugu cya kure, tutitaye ku nkomoko zabo, abo ari bo, cyangwa imimerere yabo.
Nk’abigishwa ba Kristo, dufite umurimo wimazeyo wo gukora tutaruhuka ku bw’amahoro n’ubwumvikane hagati y’amahanga yose y’isi. Tugomba gukora uko dushoboye ngo turinde tunazane igihozo n’ihumure ku bafite intege nke, abakennye, n’abandi bose bababaye cyangwa bakandamijwe. Hejuru ya byose, impano ihambaye y’urukundo kuruta izindi dushobora guha abantu bagenzi bacu ni ugusangira na bo umunezero w’inkuru nziza no kubatumira gusanga Umukiza wabo binyuze mu bihango byera n’imigenzo yera.
Ihame rya gatatu: Turarikiwe kugira uruhare mu murimo w’irema.
Inzira y’ubumana y’irema ntabwo irarangira. Buri munsi, Ibiremwa by’Imana bikomeza gukura, kwaguka, no kwiyongera. Ikintu cyiza cyane ni uko Data wo mu Ijuru yaturarikiye kugira uruhare mu murimo We w’irema.
Tugira uruhare mu murimo w’irema igihe cyose duhinga ubutaka cyangwa twongera inyubako zacu bwite kuri iyi si—igihe cyose duhaye icyubahiro ibiremwa by’Imana. Imisanzu yacu yaba yakwerekanwa binyuze mu guhanga ibikorwa by’ubugeni, iyubakanabuhanga, umuziki, ubuvanganzo n’umuco, bitaka umubumbe wacu, bikihutisha ibyumviro byacu, bikanacyesha ubuzima bwacu. Kandi tunatanga umusanzu binyuze mu buvumbuzi bwa siyansi n’ubwo mu buvuzi bubungabunga isi n’ubuzima buyiriho. Umuyobozi Thomas S. Monson yavunaguye iri curamugambi muri aya magambo meza: “Imana yasize isi itarangiye kugira ngo umuntu akorereho ubuhanga bwe … ngo umuntu abe yagira iminezero n’ikuzo by’irema.”12
Mu mugani wa Yesu w’italanto, ubwo shebuja yagarukaga avuye mu rugendo rwe, yasingije anahemba abagaragu babiri bongeye bakanatubura italanto zabo. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, yahamagaye umugaragu wahishe italanto ye rukumbi mu butaka “nta cyo amaze,” maze amutwara ndetse n’ibyo yari yarahawe.13
Mu buryo busa, uruhare rwacu nkabahawe inshingano z’ibiremwa by’isi ntabwo ari iyo kubibika cyangwa kubibungabunga gusa. Nyagasani atwitezeho gukorana umwete, uko tujyanywe na Roho Mutagatifu We, kugira ngo dukure, tunoze, kandi tunateze imbere ubutunzi yatugiriyemo icyizere—atari ku bw’inyungu zacu twenyine ahubwo ngo biheshe n’abandi umugisha.
Mu bigwi byose by’umuntu, nta na kimwe cyagereranywa n’ubunararibonye bwo guhinduka abafatanyabikorwa b’irema hamwe n’Imana mu guha ubuzima cyangwa mu gufasha umwana kwiga, gukura, no gutera imbere—yaba ari nk’ababyeyi, abigisha, cyangwa abayobozi, cyangwa mu rundi ruhare urwo ari rwo rwose. Nta nshingano yera, yuzuza, kandi inasaba byinshi kurusha iyo gufatanya n’Umuremyi wacu mu gutanga imibiri ku bana ba roho Bayo maze noneho tukazifasha kugera k’ubushobozi bw’ubumana Bwazo.
Umukoro w’umufatanyabikorwa w’irema ukora nk’urwibutso ruhamye ko ubuzima n’umubiri bya buri wese byera, ko nta wundi nyirabyo uretse Imana, kandi ko yatugize abarinzi kugira ngo twubahe, turinde, tunite kuri byo. Amategeko y’Imana, ayobora ububasha bwo kororoka no gushyirwaho kw’imiryango ihoraho, atuyobora muri iyi nshingano ntagatifu, iri ingenzi cyane ku mugambi Wayo.
Bavandimwe na bashiki banjye, dukwiye kumenya ko ibintu byose ari ibya roho kuri Nyagasani—harimo n’ibyiciro by’iby’umubiri kuruta ibindi byose mu buzima bwacu. Ndahamya ko imigisha ihebuje y’ibya roho yasezeranyijwe abo bakunda bakanita ku isi na bagenzi babo b’abagabo n’abagore. Uko uguma kuba indahemuka muri iyi nshingano yera ugaha icyubahiro ibihango byawe bihoraho, uzakura mu bumenyi bw’Imana n’ubw’Umwana Wayo, Yesu Kristo, kandi uzarushaho kwiyumvamo urukundo Rwabo n’ubutware Bwabo mu buzima bwawe. Ibi byose bizagutegura kubana na Bo no kwakira ububasha bw’inyongera bw’irema14 mu buzima buzaza.
Ku mpera z’iyi mibereho yo gupfa, Databuja azatubaza kwerekana uko twakoresheje inshingano yera yacu, harimo n’ukuntu twitaye ku biremwa Bye. Ndasenga ngo tuzumve amagambo Ye y’urukundo yongorewe mu mitima yacu: “Nuko nuko mugaragu mwiza w’indahemuka: ubwo wabaye indahemuka muri bike, nzakwegurira byinshi: injira mu munezero wa nyagasani wawe.”15 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.