Igiterane Rusange
Ambara Imbaraga Zawe, Siyoni
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Ambara Imbaraga Zawe, Siyoni

Buri umwe muri twe akwiye gusuzuma iby’ibanze byacu mu by’umubiri no mu bya roho abikuye ku mutima kandi abisengeye.

Imigani ni ikiranga gisobanura ubuhanga bwo kwigisha kwa Nyagasani Yesu Kristo. Isobanuye mu buryo bworoshye, imigani y’Umukiza ni inkuru zikoreshwa mu kugereranya ukuri kw’ibya roho n’ibintu bifatika n’ubunararibonye bwo mu buzima bwo ku isi. Urugero, Inkuru Nziza z’Isezerano Rishya zuzuye inyigisho zigereranya ubwami bw’ijuru n’akabuto ka sinapi,1 n’isimbi ry’agaciro kanini,2 n’umutunzi hamwe n’abakozi bo mu ruzabibu rwe,3 n’abakobwa icumi,4 hamwe n’ibindi byinshi. Igihe cy’umurimo w’i Galilaya wa Nyagasani, ibyanditswe bitagatifu bigaragaza ko “kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani.”5

Ubusobanuro cyangwa ubutumwa bw’umugani bigenderewe mu busanzwe ntabwo bwavuzwe mu buryo bweruye. Ahubwo, inkuru itanga ukuri k’ubumana k’ukwakira ugereranyije n’ukwizera kwe mu Mana, imyiteguro bwite mu bya roho, n’ubushake bwo kwiga. Bityo, umuntu agomba gukoresha amahitamo mbonezamuco ye kandi abikoranye umuhate mu “gusaba, gushaka, gukomanga”6 kugira ngo bavumbure ukuri kugobetse mu mugani.

Nsengana umwete ko Roho Mutagatifu azamurikira buri umwe muri twe uko ubu tuzirikana akamaro k’umugani w’ikirori cy’ishyingirwa ry’ibwami.

Ikirori cy’Ishyingirwa ry’Ibwami

“Yesu … kuvugana na bo abacira imigani ati:

“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,

“Atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.

“Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibaze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’

“Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe.”7

Mu bihe bya kera, rumwe mu nzaho zari iz’ibyishimo mu buzima bw’abayahudi rwari ukwizihiza ubukwe—icyabarore cyamaraga icyumweru cyangwa ndetse ibyumweru bibiri. Icyabarore nk’icyo cyasabaga igenamigambi ryagutse, kandi abashyitsi babwirwaga mbere y’igihe, bakanohererezwa urwibutso ku munsi ikirori cyabaga kiri butangirireho. Ubutumire buvuye k’umwami ku baturage be bw’ubukwe nk’ubu bwabaga bufatwa nk’itegeko mu buryo bw’umwimerere. Nyamara, benshi mu batumirwa bitezwe muri uyu mugani ntibaje.8

“Kwanga kuza mu kirori cy’umwami byari ku bushake [n’igikorwa cyo] kwigomeka … ubushobozi bwa cyami no guteza urubwa umwami uri ku ngoma n’umuhungu we. … Ugutera umugongo k’umugabo umwe mu gikingi cye n’undi mu [nyungu z’ubucuruzi bwe]”9 byerekanye ubuyobe bwabo bw’iby’ibanze no gusuzugura byimazeyo ugushaka k’umwami.10

Umugani urakomeza:

“Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye.

“Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’

“Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n’abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.”11

Umuco muri iyo minsi wari uko umusangwa w’ikirori cy’ubukwe—muri uyu mugani, umwami—yagombaga guha abashyitsi mu bukwe imyenda. Iyo myambaro yo mu bukwe yabaga yoroheje, amakanzu y’ibara rimwe abitabiriye bose bambaraga. Muri ubu buryo, urwego n’icyiciro byabaga bikuweho, kandi buri wese mu kirori akivanga n’abandi mu buryo bungana.12

Abantu batumiwe bakuwe mu nzira nyabagendwa kugira ngo baze mu bukwe ntabwo bari kubona umwanya cyangwa ubushobozi bwo kwigurira imyambaro ikwiriye mu myiteguro y’icyabarore. Ku bw’izo mpamvu, umwami yahaye abashyitsi imyambaro ivuye mu bubiko bw’imyambaro ye. Buri wese yahawe urwaho rwo kwiyambika imyambaro ya cyami.13

Ubwo umwami yinjiraga mu cyumba cy’ubukwe, yarashishoje mu bantu bitabiriye maze ako kanya ahita abonamo umwe wagaragaraga ko atambaye imyambaro y’ubukwe. Umugabo baramuzanye, maze umwami arabaza ati: “Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe? Na we arahora rwose.”14 Mu mwimerere, umwami yarabajije ati: “kuki utambaye umwambaro w’ubukwe, nubwo hari uwo wahawe?”15

Umugabo birumvikana ko atari yambaye neza bijyanye n’iki kirori, kandi interuro “Na we arahora rwose.” igaragaza ko umugabo yabuze ubusobanuro.16

Umukuru James E. Talmage atanga iki gitekerezo cyigisha cyerekeye igisobanuro cy’ibikorwa by’umugabo: “Ko umushyitsi utari wambaye ikanzu yahamwaga n’ukwirengagiza, agasuzuguro kagambiriwe, cyangwa ikindi gitutsi gikomeye, ni ibigaragara muri iyo miterere. Ubwa mbere umwami yabajije mu cyubahiro, abaza gusa kubera iki umugabo yaba yinjiye atambaye umwambaro w’ubukwe. Iyaba umushyitsi yarasobanuye icyateye imigaragarire ye yihariye, cyangwa akaba yari afite indi mpamvu yumvikana atanga, yari kuvuga ntakabuza; ariko tubwirwa ko yakomeje kwicecekera. Ubutumire bw’Umwami bwari bwaraguwe bugera kuri bose abagaragu be bari babonye; ariko buri wese yagombaga kwinjira mu ngoro y’umwami aciye mu muryango; noneho akabona yagera mu cyumba cy’isangira, aho umwami yari bubonekere, buri wese yari bube yambaye neza; ariko uwo udatunganye yari yabashije kwinjira mu bundi buryo; kandi ataciye mu nzira n’amarembo abandi baciyemo, yari umucengezi.”17

Umwanditsi w’Umukristo, John O. Reid, yabonye ko ukutambara imyambaro k’umugabo byari urugero “rw’agasuzuguro gakabije k’umwami n’umuhungu we.” Ntabwo ari uko yari yabuze umwambaro w’ubukwe; ahubwo, yahisemo kutagira uwo yambara. Yanganye ubwigomeke kwambara neza bijyanye n’umunsi mukuru. Icyemezo cy’umwami cyarihuse kandi kiranzura kiti: “Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”18

Urubanza rw’umwami yaciriye umugabo ntabwo rushingiye mbere na mbere ku kubura umwambaro w’ubukwe—ahubwo ko “yari, koko rero, yiyemeje kutagira uwo yambara. Umugabo … yifuzaga icyubahiro cyo kuba yatashye ikirori cy’ubukwe, ariko … ntiyashakaga gukurikiza umuco w’umwami. Yashakaga gukora ibintu mu buryo bwe. Ukubura umwambaro uboneye kwe kwagaragaje ubwigomeke bw’imbere muri we ku mwami n’amabwiriza ye.”19

Kuko Abahamagawe ari Benshi, ariko Abatoranyijwe Bakaba Bake

Noneho umugani usozanya n’icyi cyanditswe gitagatifu gicengera uti: “Kuko abahamagawe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake”20

Mu buryo butangaje, Joseph Smith yakoze impinduka kuri uyu murongo uva muri Matayo mu busemuzi bwe bwahumetswe bwa Bibiliya: Kuko abahamagawe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake; kubera iyo mpamvu abantu bose ntabwo bambaye imyambaro y’ubukwe.21

ubutumire mu kirori cy’ubukwe n’amahitamo yo gusangira mu kirori arasa ariko ntahuye. Ubutumire ni ku bagabo n’abagore bose. Umuntu yaba ndetse yakwemera ubutumire kandi akicara mu kirori—nyamara ntatoranywe mu gusangira kubera ko adafite imyambaro ikwiriye y’ubukwe bwo guhindura ukwizera muri Nyagasani Yesu n’inema Ye y’ubumana. Bityo, dufite umuhamagaro w’Imana n’igisubizo cyacu bwite kuri uwo muhamagaro, kandi ni benshi bahamagarwa ariko ni bake batoranywa.22

Kuba cyangwa guhinduka uwatoranyijwe ntabwo ari imimerere yihariye twahawe. Ahubwo, wowe nanjye amaherezo dushobora guhitamo gutoranywa binyuze mu gukoresha amahitamo mbonezamuco yacu mu bukiranutsi.

Nyamuneka mwite ku ikoreshwa ry’ijambo watoranijwe mu mirongo izwi cyane ikurikira iva mu Nyigisho n’Ibihango:

Hari benshi bahamagarwa, ariko ni bake batoranywa. None se ni ukubera iki badatoranyijwe?

Kubera ko imitima yabo yimitse cyane ibintu byo mu isi, kandi ishaka ibyubahiro by’abantu.23

Nemera ko uruhare rw’iyi mirongo rurasa ku ntego. Imana ntabwo ifite urutonde rw’abatoni tugomba kwiringira ko umunsi umwe tuzongerwaho. Ntabwo ishyiriraho imbibi “abatoranywa” ku rutonde ntarengwa. Ahubwo, imitima yacu , ibyifuzo byacu , ukubahiriza ibihango n’imigenzo by’inkuru nziza byera kwacu , ukubaha amategeko kwacu , kandi by’ingirakamaro kuruta ibindi, inema n’impuhwe bicungura by’umukiza bigena niba tubarwa nka bamwe mu batoranyijwe b’Imana.24

“Kuko turakorana umwete kugira ngo twandike, kugira ngo twemeze abana bacu, ndetse n’abavandimwe bacu, kwizera Kristo, no kwiyunga n’Imana; kuko tuzi ko ari ku bw’inema twakijijwe, nyuma y’ibyo dushobora gukora byose.”25

Mu guhuga mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi no mu mvururu muri ubu buzima tubayeho, twaba twarangazwa ntidukomeze kureba ibintu bihoraho bidufitiye akamaro karuta ibindi tugira akanyamuneza, uburumbuke, ubwamamare n’ubuhangange iby’ibanze by’ingenzi. Umuhangayiko wacu w’igihe gito n’“ibintu by’iyi si” n’“ibyubahiro by’abantu” byatugeza ku gutakaza uburenganzira kavukire bwacu ku bya roho kubera ibintu bidafatika na busa.26

Isezerano n’Ubuhamya

Ndasubiramo impanuro ya Nyagasani ku bantu Be yabagezeho binyuze mu muhanuzi Hagayi w’Isezerano rya Kera: “Noneho rero Nyagasani nyiringabo aravuga ati: ‘Nimwibuke ibyo mukora.’”27

Buri wese muri twe akwiye gusuzuma iby’ibanze byacu mu by’umubiri no mu bya roho abikuye ku mutima kandi abisengeye kugira ngo tumenye ibintu mu buzima bwacu byaba byabangamira imigisha itubutse Data wo mu Ijuru n’Umukiza bashaka kutugororera. Kandi nta kabuza Roho Mutagatifu azadufasha kwibona ubwacu uko turi bya nyabyo.28

Uko dushaka mu buryo bukwiriye impano z’ibya roho z’amaso yo kubona n’amatwi yo kumva,29 Mbasezeranije ko tuzabona imigisha y’ubushobozi n’ubushishozi byo gushimangira umuyoboro w’igihango hamwe na Nyagasani uriho. Tuzakira kandi ububasha bw’ubumana mu buzima bwacu26—kandi amaherezo tube abahamagarwa n’abatoranywa byombi mu kirori cya Nyagasani.

“Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni.”31

Kuko Siyoni igomba kongera ubwiza, n’ubutagatifu; imipaka yayo igomba kwagurwa; imambo zayo zigomba gukomezwa. Siyoni igomba guhaguruka ikambara imyambaro yayo myiza.32

Ndabahamiriza n’umunezero mwinshi iby’ubumana n’ukuri kuriho kw’Imana, Data Uhoraho, n’Umwana We Akunda, Yesu Kristo. Ndahamya ko Yesu Kristo ari Umukiza n’Umucunguzi wacu kandi ko ariho. Kandi ndahamya ko Data n’Umwana babonekeye umuhungu Joseph Smith, bityo bitangiza Ukugarurwa kw’inkuru nziza y’Umukiza mu minsi ya nyuma. Ndiringira ko buri wese muri twe asaba kandi agahabwa umugisha w’amaso yo kubona n’amatwi yo kumva, ndasenze mu izina ryera rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.

Capa