Igiterane Rusange
Ko Bakumenya
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Ko Bakumenya

(Yohana 17:3)

Icyifuzo cyanjye kiruta ibindi ni uko mwazamenya Yesu ku mazina Ye menshi kandi ko muzahinduka nka We.

Imyaka mike ishize, nagize ubunararibonye buhindura ubuzima mu iteraniro ry’isakaramentu muri paruwasi y’iwacu muri Arizona. Uko isengesho ry’isakaramentu ryavugaga ubushake bwacu bwo kwitirirwa izina rya Yesu Kristo.1 Roho Mutagatifu yanyibukije ko Yesu afite amazina menshi. Noneho iki kibazo cyanje mu mutima: “Ni irihe mu mazina ya Yesu nkwiye kwitirirwa iki cyumweru?”

Amazina atatu yanje mu bitekerezo, maze ndayandika. Buri rimwe muri ayo mazina ryari ririmo imiterere nk’iya Kristo nashakaga kwiga mu buryo bwuzuye kurushaho. Mu cyumweru cyakurikiyeho, nibanze kuri ayo mazina atatu maze ngerageza kwakira imiterere n’imico yayo bijyanye. Kuva icyo gihe, Nakomeje kwibaza icyo kibazo nk’igice kigize ukuramya kwanjye bwite: “Ni irihe mu mazina ya Yesu nkwiye kwitirirwa iki cyumweru?” Gusubiza icyo kibazo no guharanira kwiga imiterere nk’iya Kristo bijyanye byahaye umugisha ubuzima bwanjye.

Mu isengesho Rye rikomeye ry’Ukudusabira, Yesu yerekanye uku kuri kw’ingirakamaro: “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.”2 Uyu munsi ndifuza kubasangiza imigisha n’ububasha biva mu kumenya Yesu Kristo ku mazina Ye menshi.

Uburyo bumwe bworoshye dutangira kumenya umuntu ni ukumenya izina rye. Byavuzwe ko “izina ry’umuntu ari ijwi ryiza kandi ry’ingirakamaro kuruta andi mu rurimi urwo ari rwo rwose kuri uwo muntu.”3 Byaba byarigeze kubabaho kwita umuntu izina ritari ryo cyangwa kwibagirwa izina rye? Umugore wanjye, Alexis, nanjye, rimwe na rimwe, twahamagaye umwe mu bana bacu “Lola.” Ku bw’amahirwe make, nk’uko mwaba mwabifoye, Lola ni imbwa yacu! Byaba byiza cyangwa bibi, kwibagirwa izina ry’umuntu bibwira uwo muntu ko wenda utamuzi neza.

Yesu yari azi kandi yahamagaraga abantu mu izina. Abwira Isirayeli ya kera, Nyagasani yaravuze ati: “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe; uri uwanjye.”4 Mu gitondo cya Pasika, ubuhamya bwa Mariya bwa Kristo wazutse bwakomejwe ubwo Yesu yamuhamagaye mu izina rye.5 Mu buryo bumwe, Imana yahamagaye Joseph Smith mu izina mu isengesho rye ry’ukwizera.6

Ahantu hamwe, Yesu yahaye intumwa Ze amazina mashya yagaragazaga kamere yabo, umumaro wabo n’ubushobozi bwabo. Yehova yise Yakobo izina rishya rya Isirayeli, bisobanuye “Umwe uganzana n’Imana” cyangwa “Mureke Imana iganze.”7 Yesu yise Yakobo na Yohana izina Bowanerige, ryasobanuraga “abana b’inkuba.”8 Arimo abona ubuyobozi bw’ahazaza bwe, Yesu yise Simoni izina rya Kefa cyangwa Petero, risobanura ibuye.9

Nk’uko Yesu azi buri umwe muri twe mu izina, uburyo bumwe dushobora kurushaho kumenya Yesu ni ukumenya amazina Ye menshi. Nk’amazina ya Isirayeli na Petero, amenshi mu mazina ya Yesu ni amazina y’icyubahiro adufasha gusobanukirwa ubutumwa Bwe, intego, imico n’imiterere Bye. Uko tugenda tumenya amazina menshi ya Yesu, tuzarushaho gusobanukirwa ubutumwa Bwe buva ku Mana n’imico Ye itikunda. Kumenya amazina Ye menshi biduhumekamo kurushaho guhinduka nka We—kwiga imiterere nk’iya Kristo izana umunezero n’intego mu buzima bwacu.

Mu myaka mike ishize, Umuyobozi Russell M. Nelson yize ibyanditswe bitagatifu byose byerekeranye na Yesu Kristo muri Guide to the Scriptures.10 Nuko ararikira urubyiruko rw’abakuze kwiga ibi byanditswe bitagatifu bimwe. Ku bijyanye n’amazina menshi ya Yesu, Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Mwige buri kintu Yesu Kristo ari cyo mushakisha gusobanukirwa mu buryo bw’isengesho n’umwete icyo buri rimwe mu mazina n’amazina y’icyubahiro anyuranye Ye risobanura kuri wowe ku giti cyawe .”11

Nkurikije ubusabe bw’Umuyobozi Nelson, natangiye kwagura urutonde rwanjye bwite rw’amazina menshi ya Yesu. Urutonde rwanjye bwite ubu ruriho amazina arenga 300, kandi nzi neza ko hari andi menshi kurushaho ntaravumbura.

Mu gihe hari amazina amwe ya Yesu yihariwe na We,12 ndashaka gusangiza amazina n’amazina y’icyubahiro atanu yakoreshwa kuri buri umwe muri twe. Mbararikiye kwagura urutonde rwanyu bwite uko mugenda mumenya Yesu mu mazina Ye menshi. Mu gukora ibyo, uzabona ko hari andi mazina—hamwe n’imiterere nk’iya Kristo bijyanye—uzashaka kwitirirwa nk’umwigishwa w’igihango wa Yesu.13

Irya mbere, Yesu ni Umwungeri Mwiza.14 Bityo rero, Yesu azi intama Ze,15 “ahamagara intama ze mu mazina yazo,”16 kandi, nka Ntama w’Imana, yapfiriye intama Ze.17 Mu buryo nk’ubwo, Yesu ashaka ko tuba abungeri beza, by’umwihariko mu miryango yacu kandi nk’abavandimwe bafasha. Uburyo bumwe tugaragaza urukundo rwacu dufitiye Yesu ni mu kuragira intama Ze.18 Ku bw’izo ntama zaba zaratannye, abungeri beza bajya ku gasi gushaka intama zazimiye maze bakagumana na zo kugeza zigarutse mu mutekano.19 Nk’abungeri beza kandi uko imimerere y’aho uri ibyemera, dukwiye gushaka kumara igihe kiruseho turimo gufasha abantu mu ngo zabo. Mu gufasha kwacu, kohererezanya ubutumwa n’ikoranabuhanga bikwiye gukoreshwa mu kunoza, bitari ugusimbura, guhura n’abantu.20

Irya kabiri, Yesu ni Umutambyi Mukuru w’Ibyiza Bizaza.21 Kubera ko yari azi ko Ibambwa Rye ryaburaga amasaha gusa, Yesu yaravuze ati: “Ibi bintu mbibabwiriye, kugira ngo muri njye mungiriremo amahoro. Mu isi muzagiramo amakuba, ariko nimuhumure nanesheje isi.”22 Uyu munsi, ubwo isi yacu akenshi ibamo ubwumvikane buke n’amacakubiri, hakenewe cyane ko twabwiriza kandi twashyira mu bikorwa ugutekereza neza, icyizere, n’ibyiringiro. Kabone nubwo hari imbogamizi izo ari zo zose mu mateka yacu, ukwizera guhora kuganisha kuri ejo hazaza,23 huzuye ibyiringiro, hatwemerera gusohoza ubusabe bwa Yesu bwo guhumura.24 Kubaho inkuru nziza mu munezero bidufasha guhinduka abigishwa b’ibyiza bizaza.

Irindi mu mazina y’icyubahiro ya Yesu ni uko yari Ari n’Uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora Iteka ryose.25 Uguhozaho ni imiterere nk’iya Kristo. Yesu yakoraga ugushaka kwa Se igihe cyose,26 kandi ukuboko Kwe guhora kuramburiye gukiza, gufasha no kutwomora.27 Uko turushaho guhozaho mu kubahiriza inkuru nziza, tuzarushaho guhinduka nka Yesu.28 Nubwo isi izahura n’ihindagurika ry’ibigezweho nk’uko abantu bateraganwa n’umuraba, bajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize,29 kubahiriza inkuru nziza duhozaho bidufasha gushikama no kutanyeganyega mu miyaga y’ishuheri y’ubuzima.30 Dushobora na none kwerekana uguhozaho twemera ubusabe bw’Umuyobozi Nelson bwo “guha umwanya Nyagasani.”31 Imbaraga za roho zikomeye ziva mu bintu bitoya kandi byoroheje32 nko kwiga “holy habits and righteous routines”33 by’isengesho rya buri munsi, ukwihana, inyigo y’icyanditswe gitagatifu no gufasha abandi.

Irya kane, Yesu ni Umutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.34 Ubuzima bwa Yesu bwari icyitegererezo cy’ubutagatifu. Uko dukurikira Yesu, dushobora guhinduka umutagatifu rukumbi muri Isirayeli.35 Twiyungura mu butagatifu uko dusura kenshi ingoro y’Imana, aho “Ubutagatifu kuri Nyagasani” biharagaswe hejuru ya buri rembo. Igihe cyose turamya mu ngoro y’Imana, tuhava tugabiwe ububasha buruseho bwo kugira ingo zacu ahantu hatagatifu.36 Kuri abo abari bo bose mudafite uruhushya rwo kwinjira mu ngoro ntagatifu ubu, ndabararikira guhura n’umwepiskopi wanyu no kwitegura ubwanyu kwinjira cyangwa gusubira aho hantu hatagatifu. Kumara umwanya mu ngoro y’Imana bizongera ubutagatifu mu buzima bwacu.

Izina rimwe rya nyuma rya Yesu ni uko ari Indahemuka n’Umunyakuri.37 Nk’uko Yesu yahoze ari indahemuka kandi ahora ari umunyakuri, icyifuzo cye gikomeye cyane ni uko tugaragaza iyi mico myiza mu buzima bwacu. Iyo ukwizera kwacu guhungabanye, dushobora gutakira Yesu tuti: “Nyagasani, nkiza,” nka Petero ubwo yatangiraga kurohama mu nyanja irimo umuhengeri y’i Galilaya.38 Kuri uwo munsi, Yesu yarunamye kugira ngo atabare umwigishwa wari urimo kurohama. Yakoze nk’ibyo ku bwanjye, kandi ashobora gukora nk’ibyo ku bwawe. Ntuzigere ukura amaboko kuri Yesu—Ntabwo azigera agukuraho amaboko!

Iyo turi indahemuka n’abanyakuri, dukurikiza umuhamagaro wa Yesu wo “kuguma muri we,” bishobora na none gusobanura “mugumane nanjye.”39 Iyo duhaswe ibibazo, iyo dukwenwe ku bw’ukwizera kwacu, iyo intoki z’agasuzuguro zidutunzwe n’abo bari mu nyubako ngari kandi nini, tuguma kuba indahemuka kandi tuguma kuba abanyakuri. Muri ibi bihe, twibuka ubwinginzi bwa Yesu butubwira buti: “Nimundebereho muri buri gitekerezo; ntimushidikanye, ntimugire ubwoba.”40 Uko dukora ibyo, aduha ukwizera dukeneye, ibyiringiro n’imbaraga zo kugumana na We.41

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, Yesu ashaka ko tumumenya kubera ko izina Rye ari ryo ryonyine munsi y’ijuru dushobora gukirizwamo.42 Yesu ni Inzira, Ukuri, n’Ubugingo—nta we ushobora kujya kwa Data, atamujyanye.43 Yesu ni we nzira yonyine! Ku bw’iyo mpamvu, Yesu araturembuza, “Munsange,”44 “Munkurikire,”45 “Mugendane na njye,”46 kandi “Munyigireho.”47

N’umutima wanjye wose, ndahamya ibya Yesu Kristo—ko ari ho, ko adukunda, kandi ko akuzi mu izina. Ni Umwana w’Imana,48 Ikinege cya Data.49 Ni Igitare cyacu, Igihome cyacu, Ingabo yacu, Ubuhungiro bwacu, n’Umurokozi wacu.50 Ni Urumuri Rurabagiranira mu Mwijima.51 Ni Umukiza wacu52 n’Umucunguzi wacu.53 Ni Umuzuko n’Ubugingo.54 Icyifuzo cyanjye kiruta ibindi ni uko mwazamenya Yesu mu mazina Ye menshi kandi ko muzahinduka nka We uko muba intangarugero z’imiterere Ye y’ubumana mu buzima bwanyu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa