Igiterane Rusange
Ibyitegererezo byo Kuba Umwigishwa
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Ibyitegererezo byo Kuba Umwigishwa

Kwiga ibijyanye na Kristo n’uburyo Bwe bituma tumumenya kandi tukamukunda.

Icyitegererezo cy’Ukwizera

Iki gitondo abana bacu babiri n’abuzukuru batatu muri Amerika y’Amajyaruguru, hamwe n’igice cy’isi, babonye umucyo w’izuba rirasa mu buryo buteye amabengeza i burasirazuba. Abandi bana batatu n’abuzukuru barindwi muri Afurika, n’ikindi gice cy’isi, babonye umwijima wiyongera kuri bo biteye ubwoba ubwo izuba ryarengaga aho amaso agarukira mu burengerazuba.

Uru ruhurirane rw’igihe rwo gutangira umunsi n’ijoro ni urwibutso rwa buri munsi rw’ukuri kuyobora ubuzima bwacu tudashobora guhindura. Iyo twubashye tukanashyira ku murongo ibyo dukora muri uko kuri guhoraho, twiyumvamo amahoro n’ubwumvikane muri twebwe imbere. Igihe tutabikoze uko, tubura amahwemo, ibintu ntibigende uko tubyitega.

Amanywa n’ijoro ni urugero rw’ibyitegererezo Imana yahaye buri wese wigeze kuba ku isi, rw’ibintu uko biri bya nyabyo. Ni ukuri kuzuye k’ukubaho kwa muntu ko tudashobora kuyiburanaho tugendeye ku byifuzo byacu bwite maze ingaruka ntizidukurikirane. Nibutswa ibi buri gihe mfashe indege ivuye muri Afurika nje mu giterane rusange, gusubiza isaha y’umubiri inyuma ho amasaha 10 mu munsi umwe.

Igihe cyose twitaye ku kwitegereza, tubona ko Data wo mu Ijuru yaduhaye abahamya benshi b’ukuri kuyobora ubuzima bwacu kugira ngo tuzamumenye ubundi tugire imigisha y’amahoro n’umunezero.

Binyuze mu muhanuzi Joseph Smith, Roho wa Nyagasani yemeza ko azaduha icyitegererezo mu bintu byose, kugira ngo tube tutariganywa; kuko Satani ari gutambagira ku isi, kandi agenda ariganya amahanga.1

Korihori Anti-Kristo yaguye muri ubwo buriganya, atizera ukubaho kw’Imana n’ukuza kwa Kristo. Umuhanuzi Aluma yamuhamirije ati: “Ibintu byose bigaragaza ko hariho Imana; koko, ndetse isi, n’ibintu byose biri kuri yo, koko, n’umujyo wayo, koko, ndetse n’imibumbe yose yo mu kirere igenda mu miterere yayo isanzwe ihamya ko hariho Umuremyi w’Ikirenga.”2

Ubwo Korihori yatsimbararaga ku guhabwa ikimenyetso mbere yuko ashobora kwemera, Aluma yatumye agobwa ururimi. Yorohejwe n’amagorwa ye, Korihori yemeye kuriganywa na sekibi ntawumushyizeho agahato.

Ntabwo dukeneye kuriganywa. Igitangaza cy’ubuzima bw’ubwenge gihora kigaragaza imbere yacu. Kandi urebye gacye ukanatekereza ku bitangaza by’ijuru biri hamwe n’inyenyeri zitabarika n’injeje rutera ubugingo bw’ufite umutima wizera gutera hejuru ati: “My God, How great thou art!”3

Yego, Imana Data wo mu Ijuru iriho, kandi itwiyereka igihe cyose mu buryo bwinshi.

Icyitegererezo cy’Ukwiyoroshya

Ariko guha ireme, kwemera no kuba indahemuka mu Mana, imitima yacu ikeneye kwakira Roho w’ukuri. Aluma yigishije ko ukwizera kubanzirizwa n’ukwiyoroshya.4 Morumoni yongeyeho ko bidashoboka ku muntu n’umwe utari “umugwaneza kandi yoroheje mu mutima” kugira ukwizera n’ibyiringiro no kwakira Roho w’Imana.5 Umwami Benyamini yatangaje ko umuntu wese ushyira imbere ikuzo ry’isi ari “umwanzi w’Imana.”6

Mu kwemera umubatizo kugira ngo asohoze ubukiranutsi bwose, nubwo yari umukiranutsi kandi ari umutagatifu, Yesu Kristo yerekanye ko ukwiyoroshya imbere y’Imana ari imiterere y’ibanze y’abigishwa Be.7

Abigishwa bashya bose basabwa kwerekana ukwiyoroshya imbere y’Imana binyuze mu mugenzo w’umubatizo. Bityo, abo bose biyoroshya imbere y’Imana, maze bakifuza kubatizwa, bakaza bafite imitima imenetse kandi na roho zishengutse bazakirwa mu mubatizo mu itorero rye.8

Ukwiyoroshya gutuma umutima w’umwigishwa ugana k’ukwihana n’ukumvira. Noneho Roho w’Imana abasha kuzana ukuri kuri uwo mutima, ubundi kukabona aho kwinjirira.9

Ni ukubura ukwiyoroshya bigira uruhare runini mu isohozwa ry’ubuhanuzi bw’Intumwa Pawulo muri iyi minsi ya nyuma:

“Kuko abantu bazaba bikunda, impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

“Badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza.”10

Ubusabe bw’Umukiza bwo kumwigiraho ni ubusabe bwo gutera umugongo amareshya y’iby’isi kandi tugahinduka nk’uko ari—umugwaneza kandi woroheje mu mutima, uwiyoroshya. Noneho tubasha kwikorera umutwaro We maze tukavumbura ko byoroshye—ko kuba umwigishwa atari umutwaro ahubwo ari umunezero, nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yabitwigishije neza cyane kandi inshuro nyinshi.

Icyitegererezo cy’Urukundo

Kwiga ibijyanye na Kristo n’uburyo Bwe bituma tumumenya kandi tukamukunda.

Yatweretse akoresheje urugero ko hamwe n’imyitwarire y’ukwiyoroshya bishoboka kumenya no gukunda Imana Data n’ubugingo bwacu bwose no gukunda abandi nk’uko twikunda, ntacyo dusize inyuma. Umurimo we ku isi, igihe yashyiraga ugushaka Kwe n’umubiri We ku rutambiro, byari icyitegererezo cy’ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahame, ari yo inkuru nziza Ye ishingiyeho. Amahame yombi areba hanze kandi avuga k’uko twihuza n’abandi, ntabwo byerekeye gushaka ukunyurwa n’ikuzo bwite.

Igitangaza kirimo ni uko iyo dushyize imihate yacu dushoboye mu gukunda Imana n’abandi, tubashishwa kuvumbura agaciro kacu bwite nyakuri kava ku Mana nk’abahungu n’abakobwa b’Imana, hamwe n’amahoro n’umunezero byuzuye iki cyiyumviro bituzanira.

Tuba umwe n’Imana kandi tukaba umwe n’abandi binyuze mu rukundo n’ubufasha. Nuko dushobora kwakira umuhamya wa Roho Mutagatifu wa rwa rukundo ruzira inenge, urubuto Lehi avugaho nk’“ururyohereye kurusha izo [ya]ba [y]arigeze kuryaho zose.”11

Ikamba Kristo yakiriye atanga akanakora mu bushobozi Bwe gushyiraho icyitegererezo cyo gukunda Data no kudukunda ryari ukwakira ububasha bwose, ndetse ubwo Se afite bwose, ari bwo ikuzwa.12

Urwaho rwacu rwo gukuza mu bugingo bwacu urukundo rudashira rw’Imana n’urwa bagenzi bacu rutangirira mu rugo hamwe n’ingeso ntagatifu zo kwihuza na Data buri munsi mu isengesho bwite n’iry’umuryango mu izina ry’Umwana Wayo w’Ikinege, tubigiraho hamwe binyuze mu kwiga ibyanditswe bitagatifu ku giti cyacu kandi nk’umuryango, twubahiriza umunsi w’Isabato hamwe, kandi na buri wese ku giti cye akagira icyemezo cyo ku ngoro y’Imana, maze tukagikoresha hamwe kenshi uko tubibashije.

Uko buri wese yongera ku giti cye ubumenyi bwacu n’urukundo rwa Data n’urw’Umwana, twongera ishimwe n’urukundo tugaragarizanya. Ubushobozi bwacu bwo gukunda no gufasha abandi hanze yo mu rugo burazamurwa cyane.

Ibyo dukora mu rugo igerageza nyakuri ry’ukwihangana no kuba umwigishwa byuzuye umunezero. Imigisha iryohereye kuruta indi y’inkuru nziza yagaruwe umugore wanjye, Gladys, nanjye twaryohewe mu rugo rwacu yaje ivuye mu kwiga kumenya no guha icyubahiro Imana mu rugo no gusangira urukundo Rwayo n’urubyaro rwacu.

Icyitegererezo cy’Ubufasha

Urukundo rw’Imana n’ubufasha hagati yacu byabibwe mu rugo n’ubufasha ku bandi hanze y’urugo nyuma y’igihe bivamo imiterere y’urukundo ruhebuje.

Ibi bigendana n’icyitegererezo cy’ubufasha bweguriwe ubwami bw’Imana cyashyizwe imbere yacu n’abahanuzi bariho n’intumwa ziriho za Nyagasani. Tuba umwe na bo.

Noneho dushobozwa kurebera, binyuze muri bo, kuri Nyagasani muri buri gitekerezo, kugira ngo tutazashidikanya kandi ntitugire ubwoba.13

Nk’abahanuzi bariho n’intumwa ziriho za Nyagasani, dushobora kujya mbere n’icyiyumviro cyuzuye urukundo ruhebuje ku bantu bose, kandi ku rugo rw’ukwizera, hamwe n’ubupfura buranga ibitekerezo byacu ubudahwema; kandi icyizere cyacu cyiyongera imbere y’Imana; kandi n’inyigisho y’ubutambyi icengera mu bugingo bwacu nk’ibime bivuye mu ijuru.

Hamwe n’abahanuzi bariho n’intumwa ziriho za Nyagasani, natwe dushobora kujya mu ruhurirane rw’ibisubizo rw’ukwizera gukomejwe n’ubufasha bweguriwe muri rwo Roho Mutagatifu ari umusangirangendo utagoheka wacu, inkoni y’ubwami yacu ni inkoni y’ubwami idahinduka y’ubukiranutsi n’ukuri; kandi ubutware bwacu ni ubutware budashira, kandi nta buryo bw’agahato budutembamo iteka n’iteka.14 Kuko iri ari isezerano ry’umugambi wa Data. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa