Igiterane Rusange
Kwegera Umukiza kurushaho
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Kwegera Umukiza kurushaho

Mu gushakisha kumenya no gukunda Umukiza, twitandukanya n’isi binyuze mu bihango n’Imana, tuba abihariye, abadasanzwe, kandi ab’umwihariko, tutivanguye n’abandi bemera mu buryo butandukanye.

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, uyu mugoroba ndabwira abayoboke biyoroshya kandi biyeguriye Yesu Kristo. Uko mbona ubwiza bw’ubuzima bwanyu n’ukwizera kwanyu mu Mukiza wacu hano muri iki gihugu no mu mahanga ku isi yose, ndushaho kubakunda mwese.

Agana ku mpera y’umurimo We, abigishwa ba Yesu bamusabye kubabwira iby’“ikimenyetso cy’[Ukuza Kwe kwa Kabiri], n’icy’impera y’isi.”1

Yesu yababwiye iby’ibihe bizabanziriza ukugaruka Kwe maze yanzura abatangariza ati: “ubwo muzabona ibi bintu byose, [muzamenye] ko [igihe] cyegereje.”2

Mu giterane rusange giheruka, nateze amatwi nitonze cyane amagambo y’Umuyobozi Henry B. Eyring: “Buri wese muri twe,” yaravuze ati: “aho turi hose, azi ko tuba mu bihe birushaho kuba iby’amagume. … Uwo ari we wese ufite amaso yo kureba ibimenyetso by’ibihe n’amatwi yo kumva amagambo y’abahanuzi azi ukuri.3

Umukiza yategetse abigishwa b’intwari ati: “Hahirwa amaso yanyu , kuko abona: n’amatwi yanyu , kuko yumva.”4 Ndiringira ko uyu mugisha waba uwacu uko dutega amatwi twitonze amagambo ya Nyagasani binyuze mu bahanuzi Be n’abandi muri iki giterane.

Ingano n’Urukungu

Nyagasani yasobanuye ko muri iki gihe cya nyuma mbere y’ukugaruka Kwe, “ingano” zigereranywa nk’“abana b’ubwami,”5 zizakurana n’“urukungu,” cyangwa abo badakunda Imana kandi ntibubahirize amategeko Yayo. “Bizakurana byombi,”6 uruhande ku rundi.

Iyi izaba isi yacu kugeza Umukiza agarutse, irimo byinshi byiza na byinshi bibi kuri buri ruhande.7

Muziyumvamo igihe kimwe mudakomeye, mudakuze nk’ishaka ry’ingano. Mwigirire ukwihangana! Nyagasani yavuze ko ingano zizaba amashami mato akizamuka.8 Turi Abera Be b’Iminsi ya Nyuma, kandi nubwo tutari twaba abo dushaka kuba, turakomeje mu cyifuzo cyacu cyo kuba abigishwa Be nyakuri.

Gukomeza Ukwizera Kwacu muri Yesu Kristo

Tubona ko uko ikibi kiyongera mu isi, amakiriro ya roho yacu, n’amakiriro ya roho y’abacu dukunda, asaba ko turushaho kuhira byuzuye, dukomeza, kandi duha imbaraga imizi y’ukwizera kwacu muri Yesu Kristo. Intumwa Pawulo yatugiriye inama yo gushinga imizi9 mushinze, kandi mwubatse ku rufatiro10 mu rukundo rwacu dufitiye Yesu Kristo n’ukwiyemeza kwacu kumukurikira. Uyu munsi no mu minsi iri imbere birasaba umuhate ufite intego kandi wimazeyo, uturinda uburangare n’ukutita ku bintu.11

Ariko ndetse n’amoshya y’isi yiyongera iruhande rwacu, ntitugomba kugira ubwoba. Nyagasani ntazatererana na rimwe abantu b’igihango Be. Hari ububasha bw’ubwishyu bw’impano za roho n’ubujyanama bw’ubumana ku bw’abakiranutsi.12 Uyu mugisha w’inyongera w’ububasha bwa roho, icyakora, ntuduhabwa gusa kubera ko turi abo muri iki gisekuru. Uza uko dukomeza ukwizera kwacu muri Nyagasani Yesu Kristo kandi tukubahiriza amategeko Ye, uko tugenda tumumenya kandi tumukunda. “Ubu ni bwo bugingo buhoraho”, Yesu yasenze avuga ati: “kugira ngo bakumenye ko ari wowe Mana yonyine y’ukuri, na Yesu Kristo watumye.”13

Nk’uko tubizi neza cyane, kugira ukwizera muri Yesu Kristo no kuba umwigishwa nyakuri ni icyemezo cy’inshuro zirenze imwe—icyabarore cy’inshuro zirenze imwe. Ni inzira ntagatifu ikura kandi ikaguka mu bihe cy’ubuzima bwacu, ikomeza kugeza dupfukamye ku birenge Bye.

Ingano zirimo kwerana hamwe n’urukungu mu isi, ni gute dushobora gukomeza no kwagura ukwiyemeza kwacu ku Mukiza mu minsi iri imbere?

Hano hari ibitekerezo bitatu:

Twiyibize Ubwacu mu Buzima bwa Yesu

Icya mbere, dushobora kurushaho kwiyibiza burundu mu buzima bwa Yesu, inyigisho Ze, icyubahiro Cye, ububasha Bwe n’igitambo Cye cy’impongano. Umukiza yaravuze ati: “Mujye mundeberaho muri buri gitekerezo.”14 Intumwa Yohana atwibutsa ati: “Turamukunda, kubera ko ari we wabanje kudukunda.”15 Uko turushaho kubona urukundo Rwe, turushaho kumukunda ndetse kenshi kandi, by’umwimerere cyane, turushaho gukurikiza urugero Rwe rwo gukunda no kwita kuri abo badukikije. Muri buri ntambwe ikiranutse tumugana, turushaho kumubona neza.16 Turamuramya kandi tukagerageza kumwigana mu buryo buke bwacu.17

Tugirane Ibihango na Nyagasani

Hagakurikiraho ko, uko turushaho kumenya no gukunda Umukiza, turushaho ndetse kumusezeranya ubudahemuka bwacu n’icyizere. Tugirana ibihango na We. Dutangirana n’amasezerano yacu mu mubatizo, maze tukemeza aya masezerano n’ibindi uko twihana buri munsi, dusaba imbabazi, kandi dushishikariye kubanza kwakira isakaramentu buri cyumweru. Tugira umuhigo wo “guhora tumwibuka no kubahiriza amategeko ye.”18

Iyo twiteguye, twakira imigenzo n’ibihango by’ingoro y’Imana. Kubera kumva imbaraga z’Imana mu bihe bituje bitagatifu mu nzu ya Nyagasani, tugirana ibihango n’Imana twishimye kandi tugakomeza icyemezo cyacu cyo kubyubahiriza.

Kugirana no kubahiriza ibihango bituma urukundo rw’Umukiza rurushaho gucengera byimbitse mu mutima wacu. Muri Liyahonay’uku kwezi, Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati: “I(b)gihango [cyacu] kizatuyobora hafi na hafi kuri Yo. … Imana ntizigera itererana umubano Wayo hamwe n’abo baremye isano nk’iryo na Yo.”19 Kandi nk’uko Umuyobozi Nelson yavuze neza cyane iki gitondo, “Hamwe n’ukwegurira kwa buri ngoro y’Imana nshya, ububasha bw’Imana bw’inyongera buza mu isi kudukomeza kandi bukaburizamo imihate yongera ubukaka y’umwanzi.”20

Mbese dushobora kubona impamvu Nyagasani ashaka kuyobora umuhanuzi Wayo mu kutuzanira ingoro z’Imana ntagatifu hafi kurushaho no kutwemerera kuba mu nzu Ye kenshi kurushaho?

Uko twinjira mu ngoro y’Imana, twamururwaho amoshya y’isi adupfukirana uko tumenya umugambi wacu mu buzima n’impano zihoraho twahawe binyuze ku Mukiza wacu, Yesu Kristo.

Mutange Impano ya Roho Mutagatifu

Hanyuma, igitekerezo cyanjye cya gatatu: muri uyu muhate mutagatifu, duha agaciro, turinda, turwanirira kandi tukabumbatira impano ya Roho Mutagatifu n’umutima wacu wose. Umuyobozi M. Russell Ballard kare n’Umukuru Kevin W. Pearson bombi mu kanya gashize gusa bavuze k’umuburo w’ubuhanuzi w’Umuyobozi Nelson na none: “Ntabwo bizashoboka kurokoka mu bya roho nta butware buyobora, butanga icyerekezo, buhumuriza, kandi buhamye bwa Roho Mutagatifu.”21 Ni impano irenze ikiguzi. Dukora uko dushoboye kugira ngo turinde ubunararibonye bwacu bwa buri munsi ngo ubutware bwa Roho Mutagatifu bugumane natwe. Turi urumuri ku isi, kandi bibaye ngombwa, duhitamo ku bushake kuba dutandukanye n’abandi. Umuyobozi Dallin H. Oaks aherutse kubaza ingaragu niba zitinyuka kuba zitandukanye? By’umwihariko ingirakamaro ni amahitamo zirimo gukora mu buzima bwazo bwite. Azibaza niba zijya mbere zirwanya ihangana ry’isi?22

Muhitemo Kuba Mutandukanye n’Isi

Ku mbuga nkoranyambaga, vuba aha mperutse gusaba abigishwa bagenzi banjye gusangiza amahitamo bagize yabasabye kuba batandukanye n’isi. Nakiriye amagana y’ibisubizo.23 Hano hari bikeya muri byo:

Amanda: Ndi umuforomokazi ukora muri gereza muri aka gace. Ngerageza kwita ku bagororwa nk’uko Kristo yabikora.

Rachel: Ndi umuririmbyi wa opera, kandi akenshi bifatwa nk’ibyumvikana ko nambara umwenda uwo ari wose mpawe. Hatitaweho ukwikwiza. [Kubera ko nahawe ingabire,] nabwiye [abashinzwe kutuyobora] ko uwo mwenda ugomba kuba [wikwije]. Ntabwo bari bishimye … ariko bakoze izo mpinduka bibagoye. Ntabwo nari kugurana amahoro aturuka k’uguhagarara nk’umuhamya wa Kristo mu bihe byose.

Chriss: Ndi umuntu wari warabaswe n’inzoga (urimo gukira), wemerewe kujya mu ngoro, umunyamurango w’Itorero. Ntabwo mpisha ukubatwa n’ibiyobyabwenge kwanjye no kubona ubuhamya bw’Impongano [ya Yesu Kristo].

Lauren: Nari ndimo kwandika agakinamico hamwe n’abanyeshuri twigana mu ishuri ryisumbuye. Bashakaga ko umuco wanjye utuje, wifata uhinduka ako kanya uw’agasuzuguro muri uwo mukino. Bakomeje kumpata, ariko narabyanze kandi nkomera ku cyemezo cyanjye.

Adam: Abantu benshi ntabwo banyemera iyo mvuze ko nubahirirza itegeko ry’ukudasambana kandi mpitamo kwifata mu kureba amashusho y’urukozasoni. Ntabwo bumva umumaro w’umunezero n’amahoro y’imitekerereze bimpa.

Ella: Data ni umunyamuryango w’abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi LGBTQ. Ngerageza guhora mpa agaciro ibyiyumviro by’abandi bantu mu gihe mpagaze nk’umuhamya wa Kristo kandi ndi mu kuri kw’ibyo nemera.

Andrade: Nafashe icyemezo cyo gukomeza kujya ku rusengero ubwo umuryango wanjye wafashe icyemezo cyo kutongera kujyayo ukundi.

Hanyuma, bivuye kuri Sherry: Twari turi mu cyabarore mu mutamenwa wa Guverineri. Batangiye gutanga shampanye ku bw’“ukuzamura ibirahure bizihiza.” Nashimangiye ko mfata amazi, nubwo abakozi bavuze ko byaba ari agasuzuguro. Twanyweye ku buzima n’icyubahiro cya guverineri, kandi nazamuye ikirahure cyanjye cy’amazi! Guverineri ntiyabibonyemo agasuzuguro.

Umuhanuzi Nelson yaravuze ati: “Yego, murimo kuba mu isi, ariko mufite ibigenderwaho binyuranye n’isi kugira ngo bibafashe kwirinda ubwandu bw’isi.”24

Anastasia, umubyeyi ukiri muto muri Ikerene, yari mu bitaro akimara gato kubyara uruhinja rw’umuhungu ubwo ibisasu byatangiraga guturika mu Kyiv iyi Gashyantare ishize. Umuforomokazi yakinguye umuryango w’icyumba cy’ibitaro maze avuga muri huti huti ati: “Akira umwana wawe, umufubike mu kiringiti, maze ujye muri koridori—ubu!”

Nyuma, Anastasia yatanze igitekerezo ati:

“Ntabwo nigeze na rimwe ntekereza ko iminsi yanjye ya mbere y’ububyeyi izaba ikomeye gutya, … ariko … ndimo kwibabanda ku … migisha n’ibitangaza nabonye. …

“Ubu none aha, … byasa n’ibidashoboka kuzigera kubabarira abateje iyangirika n’umubabaro mwinshi … , ariko nk’umwigishwa wa Kristo, mfite ukwizera ko nzabasha [kubabarira]. …

“Ntabwo nzi ibizaba byose ejo ahazaza … ariko nzi ko kubahiriza ibihango byacu bizemerera Roho kuba hamwe natwe ubudacogora, … atwemerera kwiyumvamo umunezero n’ibyiringiro, … ndetse no mu bihe bigoranye.”25

Isezerano ry’Ubugingo Buhoraho n’Ikuzo rya Selesitiyeli

Bavandimwe na bashiki bacu, nahawe umugisha wo kwakira ku bwinshi urukundo rw’Umukiza wacu dukunda, Yesu Kristo. Nzi ko ariho kandi ayobora umurimo We mutagatifu. Ntabwo mfite amagambo yose yo kwerekana urukundo mufitiye.

Twese turi “abana b’igihango” twuzuye hirya no hino ku isi mu mahanga n’imico kuri buri mugabane, tubarirwa muri za miliyoni, ubwo dutegereje ukugaruka kw’agatangaza kwa Nyagasani n’Umukiza wacu. Kubera ko tumurika nk’umucyo ku badukikije, dutunganya ku bwende ibyifuzo byacu, ibitekerezo, amahitamo, n’ibikorwa. Turimo gushakisha n’umutima wacu wose kumenya no gukunda Umukiza, twitandukanya n’isi binyuze mu bihango n’Imana, tuba abihariye, abadasanzwe, kandi batandukanye uko tumuha icyubahiro n’inyigisho Ze tutivanguye n’abandi mu isi bemera mu buryo butandukanye.

Ni urugendo rw’igitangaza kuba ingano hagati y’urukungu, rimwe na rimwe twashenguwe n’intimba ariko tugahozwa n’ugukura n’icyizere cy’ukwizera kwacu. Uko wemerera urukundo rwawe rw’Umukiza n’urukundo Rwe agufitiye, ndabasezeranya icyizere cy’inyongera, amahoro, n’umunezero muhuye n’imbogamizi z’ubuzima bwanyu. Kandi Umukiza yadusezeranyije ati: “nzakoranyiriza hamwe abantu banjye, bijyanye n’umugani w’ingano n’urukungu, kugira ngo ingano zibe zahunikwa mu bigega ngo tugire ubugingo buhoraho, kandi twambikwe ikamba ry’ikuzo rya selestiyeli.”26 Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Matthew 24:3.

  2. Matthew 24:33.

  3. Henry B. Eyring, “Steady in the Storms,” Liahona, May 2022, 27.

  4. Matthew 13:16; emphasis added.

  5. Matthew 13:38.

  6. Matthew 13:30.

  7. Elder Neal A. Maxwell said: “Church members will live in this wheat-and-tares situation until the Millennium. Some real tares even masquerade as wheat” (“Becometh as a Child,” Ensign, May 1996, 68).

  8. See Doctrine and Covenants 86:4, 6.

  9. See Colossians 2:7.

  10. See Colossians 1:23; see also Ephesians 3:17; Neal A. Maxwell, “Grounded, Rooted, Established, and Settled” (Brigham Young University devotional, Sept. 15, 1981), speeches.byu.edu.

  11. In Matthew 13:22, Jesus cautioned His disciples to not allow the cares of the world and the deceitfulness of riches to “choke the word” and stop their spiritual progress. I like to tie the phrase “choke the word” to the first chapter of John, where John declares the word to be Jesus: “In the beginning was the Word, and the Word was with God. … All things were made by him; and without him was not any thing made that was made” (John 1:1, 3). Our faith in Jesus Christ, our determination to follow Him, our love for the Savior can be choked, or prevented from growing, as it is deprived of spiritual light and nourishment (see Alma 32:37–41).

  12. See Neil L. Andersen, “A Compensatory Spiritual Power for the Righteous” (Brigham Young University devotional, Aug. 18, 2015), speeches.byu.edu.

  13. John 17:3.

  14. Doctrine and Covenants 6:36.

  15. 1 John 4:19.

  16. Elder David B. Haight said:

    “It is true that some have actually seen the Savior, but when one consults the dictionary, he learns that there are many other meanings of the word see, such as coming to know Him, discerning Him, recognizing Him and His work, perceiving His importance, or coming to understand Him.

    “Such heavenly enlightenment and blessings are available to each of us” (“Temples and Work Therein,” Ensign, Nov. 1990, 61).

  17. See Mosiah 5:13.

  18. Doctrine and Covenants 20:77.

  19. Russell M. Nelson, “The Everlasting Covenant,” Liahona, Oct. 2022, 5.

  20. Russell M. Nelson, “What Is True?,” Liahona, Nov. 2022, 29.

  21. Russell M. Nelson, “Revelation for the Church, Revelation for Our Lives,” Liahona, May 2018, 96.

  22. Dallin H. Oaks, “Going Forward in the Second Century” (Brigham Young University devotional, Sept. 13, 2022), speeches.byu.edu. President Oaks credited the phrase “dare to be different” to a recent article in the Deseret Magazine by Elder Clark G. Gilbert, the Church Educational System Commissioner, on preserving religious identity in higher education (see “Dare to Be Different,” Deseret Magazine, Sept. 2022, deseret.com).

  23. If you would like to learn from others who commented on how they have been different from the world, you can read their comments on Facebook (see Neil L. Andersen, Facebook, Aug. 18, 2022, facebook.com/neill.andersen) or Instagram (see Neil L. Andersen, Instagram, Aug. 18, 2022, instagram.com/neillandersen).

  24. Russell M. Nelson, “Hope of Israel” (worldwide youth devotional, June 3, 2018), HopeofIsrael.ChurchofJesusChrist.org.

  25. Anastasia Kocheva, “Facing the Conflict in Ukraine, Healing the Conflict in My Heart,” YA Weekly, May 2022.

  26. Doctrine and Covenants 101:65.

Capa