Igiterane Rusange
Kuhira no Gutanga Ubuhamya Bwanyu
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Kuhira no Gutanga Ubuhamya Bwanyu

Ndabararikira gushaka inzaho zo gutanga ubuhamya bwanyu mu mvungo no mu ngiro.

Iriburiro

Ibihe bya ngombwa mu buzima biza kenshi kandi bititezwe, ndetse iyo ukiri muto. Munyemerere kubasangiza inkuru yerekeye umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye, watoranyijwe kugira ngo atembere hanze ya leta mu cyabarore cy’umunyeshuri waba umuyobozi, nk’uko byavuzwe mu magambo ye bwite.

“Nagezweho ku murongo, maze umwanditsi ugaragara nk’umunyamwuga ansaba izina ryanjye. Yarebye ku rutonde rwe maze aravuga ati: ‘Bityo uri umusore uvuye muri Utah.’

“‘Ushaka kuvuga ko ari njye njyenyine?’ Ndabaza.

“‘Yego, wenyine.’ Yampaye ikirango cy’izina ryanjye gifite ‘Utah’ byanditse munsi y’izina ryanjye. Ubwo nateyeho icyo kirango, niyumvisemo nk’aho ndimo gushyirwaho icyasha.

“Nicucitse muri asanseri ya hoteli hamwe n’abandi banyeshuri b’ishuri ryisumbuye bafite ibirango by’amazina nk’icyanjye. ‘Bite, uturuka muri Utah. Umunyeshuri umwe arabaza ati: uri Umumorumoni?’

“Niyumvisemo gutakara ndi hamwe n’aba banyeshuri baba abayobozi bose baturutse mu mpande zose z’igihugu. Nemeye nshidikanya nti: ‘Yego,’

“‘Muri ba bandi bemera Joseph Smith, wavuze ko yabonye abamarayika. Ntabwo mu by’ukuri wemera ibyo, sibyo?’

“Ntabwo nari nzi icyo kuvuga. Abanyeshuri muri asanseri bose bari bari kunyitegereza. Ni bwo nari nkihagera, maze buri wese yahise atekereza ko nari ntandukanye. Natangiye kwihagararaho gato ariko maze ndavuga nti: ‘Nzi ko Joseph Smith yari umuhanuzi w’Imana.’

“‘Ni hehe ibyo byaturutse?’ Ndibaza. Ntabwo nari nzi ko nabishobora. Ariko amagambo yumvikanye nk’ukuri.

Aravuga ati: “‘Yego, nabwiwe ko mwe mwese muri abanyedini b’abasazi gusa,’

“Muri ibyo byose, hari akaruhuko kabangamye ubwo umuryango w’asanseri wafungukaga. Ubwo twafataga umuzigo wacu, yakomeje muri koridori arimo guseka.

“Hanyuma, ijwi inyuma yanjye rirabaza riti: ‘Bite, ntabwo Abamorumoni bagira ubundi bwoko bwa Bibiliya yindi?’

“Oya we. Ntibibe na none. Nahindukiye kureba undi munyeshuri wari uri kumwe nanjye muri asanseri, Christopher.

Ndavuga nti: “‘Cyitwa Igitabo cya Morumoni,’ ndimo nshaka guhindura ikiganiro. Ntora ibikapu byanjye maze ntangira kumanuka muri koridori.

Yarabajije ati: “‘Icyo ni igitabo Joseph Smith yasemuye?’

Narasubije nti: “‘Yego, ni cyo,’ Narakomeje ndagenda, niringira kwirinda igisebo.

“‘Yewe, mbese waba uzi uko nshobora kubona kimwe?’

“Icyanditswe gitagatifu nize mu iseminari cyahise cyinzamo. ‘Ntabwo nkozwa isoni n’inkuru nziza ya Yesu Kristo.’1 Uko iki cyanje mu bitekerezo, niyumvishemo gukorwa isoni n’uko nari maze guseba.

“Icyumweru cyose icyo cyanditswe gitagatifu ntabwo cyamvuyemo. Nasubije ibibazo byinshi byerekeye Itorero uko nabishoboraga, maze ngira inshuti nyinshi.

“Navumbuye ko nari mfitiye idini ryanjye ishema.

“Nahaye Christopher Igitabo cya Morumoni. Nyuma y’aho yaje kunyandikira, ambwira ko yamaze gutumira abavugabutumwa mu rugo rwe.

“Nize kutabona igisebo mu gusangiza ubuhamya bwanjye.”2

Mpumekewemo n’ubutwari bwa Kevin mu gusangiza ubuhamya bwe. Ni ubutwari busubirwamo buri munsi n’abanyamuryango b’indahemuka b’Itorero ku isi hose. Uko nsangiza ibitekerezo byanjye, ndabakangurira gutekereza kuri ibi bibazo bine:

  1. Ese nzi cyangwa nsobanukiwe icyo ubuhamya ari cyo?

  2. Ese nzi uko natanga ubuhamya bwanjye?

  3. Ese ni izihe nzitizi ziri mu gusangiza ubuhamya bwanjye?

  4. Ese ni gute nagumana ubuhamya bwanjye?

Ese Nzi cyangwa Nsobanukiwe Icyo Ubuhamya Ari cyo?

Ubuhamya bwanyu ni ubutunzi bw’agaciro kuruta ubundi, akenshi buhuzwa n’ibyiyumviro by’ibya roho byimbitse. Ibi byiyumviro igihe cyose byerekanwa bucece kandi bisobanurwa “nk’ijwi rituje, ritoya.”3 Ni imyemerere yanyu cyangwa ubumenyi bwanyu bw’ukuri bitangwa nk’umuhamya w’ibya roho binyuze mu butware bwa Roho Mutagatifu. Gushyikira uyu muhamya bizahindura ibyo muvuga n’uko mwitwara. Ibintu by’ingenzi by’ubuhamya bwanyu, byemejwe na Roho Mutagatifu, birimo:

  • Imana ni Data wo mu Ijuru; muri umwana Wayo. Arabakunda.

  • Yesu Kristo ariho. Ni Umwana w’Imana iriho kandi ni Umukiza n’Umucunguzi wanyu.

  • Joseph Smith ni umuhanuzi w’Imana wahamagariwe kugarura Itorero rya Yesu Kristo.

  • Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni Itorero ry’Imana ryagaruwe ku isi.

  • Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma riyobowe n’umuhanuzi uriho uyu munsi.

Ese Nzi Uko Natanga Ubuhamya Bwanjye?

Mutanga ubuhamya bwanyu iyo musangiza abandi ibyiyumviro by’ibya roho. Nk’umunyamuryango w’Itorero, mufite inzaho zo gutanga ubuhamya buvugwa bwanyu ziza mu materaniro y’Itorero yo ku mugaragaro cyangwa mu biganiro bisanzwe, by’umwe umwe n’umuryango, inshuti n’abandi.

Ubundi buryo musangiza ubuhamya bwanyu ni mu myifatire y’ubukiranutsi. Ubuhamya bwanyu muri Yesu Kristo ntabwo ari gusa ibyo muvuga—ni ibyo muri byo.

Buri gihe mubaye umuhamya wo mu mvugo cyangwa mukabigaragaza binyuze mu bikorwa byanyu ukwiyemeza kwanyu mu gukurikira Yesu Kristo, mutumira abandi “gusanga Kristo.”4

Abanyamuryango b’Itorero bahagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose, no mu bintu byose n’ahantu hose.5 Inzaho zo gukora ibi mu isanzure ya murandasi dukoresha ibikubiyemo bihumeka byacu bwite cyangwa dusangiza ibikubiyemo bizamura byateguwe n’abandi ntizishira. Duhamya iyo dukunda, dusangiza, kandi tugatumira, ndetse no kuri murandasi. Ibyo mwandika kuri tweeter, ubutumwa mwandika n’ibyo mutangaza bizarushaho kugira intego yo hejuru, ntagatifu ubwo munakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo mugaragaze uko inkuru nziza ya Yesu Kristo igenga ubuzima bwanyu.

Ese Ni izihe Nzitizi ziri mu Gusangiza Ubuhamya Bwanjye?

Inzitizi mu gusangiza ubuhamya bwacu zabamo ugushidikanya ku byo kuvuga. Matthew Cowley, Intumwa yo hambere, yasangije ibi byamubayeho ubwo yagiye mu butumwa bw’imyaka itanu ku myaka 17 muri Nuveli Zelande:

“Ntabwo nzigera nibagirwa amasengesho ya data umunsi nagiye. Ntabwo nigeze numva umugisha mwiza kuruta uwo mu buzima bwanjye bwose. Nuko amagambo ye yanyuma yambwiriye ku ihagarariro rya gari ya moshi ni: ‘Muhungu wanjye, uzajya muri ubwo butumwa; uziga; uzagerageza gutegura ibyigisho byawe; kandi rimwe na rimwe igihe uhamagawe, uzatekereza ko witeguye mu buryo bw’agatangaza, ariko aho uhagurukiye, imitekerereze yawe izazimira.’ Nanyuze muri ibyo inshuro zirenga imwe.

“Naravuze nti: ‘Ese ni iki ukora iyo imitekerereze yawe izimiye?’

“Yaravuze ati: ‘Uhagarara aho maze mu ibakwe ryose rya roho yawe, uba umuhamya ko Joseph Smith yari umuhanuzi w’Imana iriho, maze ibitekerezo bizuzura mu mitekerereze yawe n’amagambo azuzura mu kanwa kawe … mu mutima wa buri wese uteze amatwi.’ Nuko rero imitekerereze yanjye, yarazimiye kenshi mu … butumwa bwanjye … , yampaye urwaho rwo gutanga ubuhamya mu cyabarore kiruta ibindi mu mateka y’isi nyuma y’ibambwa rya Mwigisha. Mubigerageze rimwe na rimwe, bahungu namwe bakobwa. Niba nta kintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga kindi mufite, muhamye ko Joseph Smith yari umuhanuzi w’Imana, maze amateka yose y’Itorero azuzura mu mitekerereze yanyu.”6

Mu buryo bumwe, Umuyobozi Dallin H. Oaks yasangije ati: “Ubuhamya bumwe buronkwa kurushaho duhagaze turimo kubutanga kuruta turi ku mavi turimo kubusengera.”7 Roho aba umuhamya k’ufata ijambo no k’uteze amatwi mu buryo bumwe.

Inzitizi yindi, nk’uko inkuru ya Kevin yabishimangiye, ni ubwoba. Nk’uko Pawulo yandikiye Timoteyo:

“Kuko Imana itaduhaye roho w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’ububasha n’urukundo. …

“Nuko ntukagire isoni z’ubuhamya bwa Nyagasani wacu.”8

Ibyiyumviro by’ubwoba ntabwo bituruka kuri Nyagasani ahubwo akenshi ni ku mwanzi. Kugira ukwizera, nk’uko Kevin yakugize, bizabemerera kurenga ibi byiyumviro no gusangiza mubohotse ikiri mu mutima wanyu.

Ese Ni gute Nagumana Ubuhamya Bwanjye?

Nemera ko ubuhamya ari karemano muri twe, nyamara, kugira ngo tubugumane kandi turusheho kubwagura byuzuye, Aluma yigishije ko tugomba kuhira ubuhamya bwacu tubwitaho cyane.9 Uko dukora ibyo, “buzashinga umuzi, nuko bukure, kandi bwere urubuto.”10 Tudakoze ibi, “buraraba.”11

Buri munyamuryango ukunzwe w’Ubuyobozi bwa Mbere yaduhaye ubujyanama bw’uko twagumana ubuhamya.

Umuyobozi Henry B. Eyring mu rukundo yigishije ko “kurya ijambo ry’Imana, isengesho rivuye ku mutima n’ukumvira amategeko ya Nyagasani bigomba gukoreshwa mu buringanire no mu guhozaho ku bw’ubuhamya bwanyu bwo gukura no kurumbuka.”12

Umuyobozi Dallin H. Oaks yatwibukije kugumana ubuhamya bwacu ko dukeneye gufata isakaramentu buri cyumweru (reba I&I 59:9) kugira ngo twuzuze ibisabwa ku bw’isezerano ry’agaciro ko tuzahora dufite Roho kumwe natwe (I&I 20:77).13

Kandi Umuyobozi Rusell M. Nelson yatugiriye inama vuba aha:

“Mubugaburire [ubuhamya bwanyu] ukuri. …

“… Mwigaburire ijambo ry’abahanuzi ba kera n’iry’abo muri iki gihe. Musabe Nyagasani kubigisha uko murushaho kumwumva. Mumare igihe kiruseho mu ngoro y’Imana no mu murimo w’amateka y’umuryango.

“… Mugire ubuhamya bwanyu icy’ibanze kuruta ibindi byose.”14

Umwanzuro

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, Nsezeranyije ko uko murushaho gusobanukirwa icyo ubuhamya ari cyo, kandi uko mubusangiza, muzarenga inzitizi z’ugushidikanya n’ubwoba, bibabashisha kuhira no kugumana ubu butunzi bw’agaciro kuruta ubundi, ubuhamya bwanyu.

Dufite umugisha wo kugira ingero zitabarika z’abahanuzi ba kera n’abo muri iki gihe batanze ubuhamya bwabo bashize amanga.

Nyuma y’urupfu rwa Kristo, Petero yarahagaze kandi arahamya ati:

“Ariko mumenye mwese … ko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye, uwo Imana ikamuzura, … ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. …

“… Kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”15

Amuleki, nyuma y’ikibwiriza cya Aluma ku kwizera, yavuganye ububasha ati: “ndabahamiriza ubwanjye ko ibi bintu ari iby’ukuri. Dore, ndababwira, ko nzi ko Kristo azaza mu bana b’abantu, … kandi ko azahongerera ibyaha by’isi; kuko Nyagasani Imana yabivuze.”16

Joseph Smith na Sidney Rigdon, bakimara kwibera abahamya b’iyerekwa rihebuje ry’Umukiza wazutse, barahamije bati:

Nyuma y’ubuhamya bwinshi bwatanzwe ku Mukiza, Umuhanuzi Joseph Smith na (Sidney Rigdon) batanze ubu buhamya, busumba ubundi bwose: Ko Umukiza ari muzima!

“Kuko bamubonye iburyo bw’Imana, kandi bumvise ijwi rishimangira ko ari Umwana w’Ikinege wa Data.”17

Bavandimwe na bashiki banjye, Ndabararikira gushaka inzaho zo gutanga ubuhamya bwanyu mu mvungo no mu ngiro. Urwaho nk’urwo narubonye vuba aha, ku mpera z’inama na meya w’umurwa muri Amerika y’Epfo, mu biro bye no mu cyumba cy’inama hamwe n’abakozi ayoboye bakorana. Ubwo twanzuraga n’ibyiyumviro by’ubwuzu, natekereje nshidikanya ko nasangiza ubuhamya bwanjye. Nyuma y’icyiyumviro, nabaye umuhamya ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana iriho n’Umukiza w’isi. Ibintu byose byarahindutse ako kanya. Roho mu cyumba ntawe wari buyihakane. Byasaga nk’aho buri wese yari yakozwe ku mutima. Umuhoza ahamya ibya Data n’iby’Umwana.18 Mfite inyiturano cyane ko nabonye ubutwari bwo gutanga ubuhamya bwanjye.

Iyo akanya nk’aka kabonetse, mujye mugafatirana kandi mukakire. Muziyumvamo ubwuzu bw’Umuhoza ubarimo ubwo muzabikora.

Ntaze ubuhamya kandi mbabereye umuhamya ko—Imana ari Data wo mu Ijuru, Yesu Kristo ariho, kandi Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari Itorero ry’Imana ku isi uyu munsi riyobowe n’umuhanuzi wacu mukundwa, Umuyobozi Russell M. Nelson. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa