Igiterane Rusange
Ubutwari bwo Gutangaza Ukuri
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Ubutwari bwo Gutangaza Ukuri

Iyo tumenye ukuri, Nyagasani aduha urwaho rwo gukora icyo yakora iyaba yari ari hano uyu munsi.

Mu 1982, nari ndimo kurangiza igice cya mbere cya kaminuza mu bumenyi bw’imiterere y’isi mu ishuri ry’imyuga.

Ku mpera y’umwaka, umunyeshuri twiganaga yarantumiye ngo tuganire. Ndibuka ko twasize abandi banyeshuri twiganaga maze tukajya ahantu iruhande rw’ikibuga cy’imikino ngororangingo. Ubwo twari tuhageze, yambwiye ibyerekeye imyemerere ye y’iyobokamana, kandi ntiyanyeretse igitabo gusa, ahubwo yampaye icyo gitabo. Mu by’ukuri, ntabwo nibuka amagambo yavuze yose, ariko ndibuka neza cyane uwo mwanya n’uburyo niyumvise ubwo yavugaga ati: “Ndashaka kuguhamiriza ko iki gitabo ari icy’ukuri kandi ko inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe.”

Nyuma y’ikiganiro cyacu, nagiye mu rugo, ndambura impapuro nkeya muri icyo gitabo, nuko ngishyira ku kagege. Kubera ko twari turi ku mpera y’umwaka kandi wari umwaka wa nyuma w’impamyabumenyi yanjye y’ubumenyi bw’imiterere y’isi, ntabwo mu by’ukuri nitaye kuri icyo gitabo cyangwa na wa munyeshuri twiganaga wari warakinsangije. Izina ry’icyo gitabo mushobora kuba murikeka. Nibyo, cyari Igitabo cya Morumoni.

Nyuma y’amezi atanu, abavugabutumwa baje iwanjye; ubwo barimo bahava nari ntashye mvuye ku kazi. Nabasabye kugaruka mu rugo. Twicaye hasi mu kabaraza gatoya imbere y’inzu yanjye, nuko baranyigisha.

Mu gushakisha ukuri kwanjye, nababajije itorero ryari iry’ukuri n’uko nshobora kuribona. Abavugabutumwa banyigishije ko nabona icyo gisubizo ku bwanjye. Hamwe n’ukwitega gukomeye n’inyota yabyo, nemeye umuhigo wabo wo gusoma ibice byinshi byo mu Gitabo cya Morumoni. Nasenganye umutima utaryarya kandi mfite intego (reba Moroni 10:4-5). Igisubizo ku kibazo cyanjye cyari gisobanutse, kandi nyuma y’iminsi myinshi—by’umwihariko kurushaho ku ya 1 Gicurasi, 1983—narabatijwe kandi nemezwa nk’umunyamuryango w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.

Uyu munsi, iyo ntekereje ku ruhererekane rw’ibyabarore byabayeho, mbona mu buryo busobanutse uko ubutwari bw’umunyeshuri twiganaga bwari ingirakamaro ubwo yatangaga ubuhamya bwerekeranye n’ukuri kwagaruwe kandi akangaragariza ikimenyetso gifatika cy’Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo, ndetse Igitabo cya Morumoni. Icyo gikorwa cyoroshye, ariko cy’igisobanuro kimbitse kuri njye, cyaremye umubano hagati yanjye n’abavugabutumwa ubwo nahuraga na bo.

Ukuri kwari kwarangaragarijwe, kandi nyuma y’umubatizo wanjye, nahindutse umwigishwa wa Yesu Kristo. Mu myaka yakurikiyeho, kandi hamwe n’ubufasha bw’abantu badasanzwe cyane nk’abayobozi, abigisha n’inshuti, ndetse binyuze mu nyigo yanjye bwite, namenye ko ubwo nafataga icyemezo cyo kuba umwigishwa wa Yesu Kristo, nari maze kwemera umurimo wo kutarengera gusa ukuri ahubwo no ku gutangaza.

Iyo twumvikanye kwemera ukuri kandi tukagukurikiza, kandi iyo tugize umuhate wo guhinduka abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo, ntabwo duhabwa impamamyabushobozi n’icyizere ko tutazakora amakosa, ko tutazageragezwa kujya kure y’ukuri, ko tutazanegurwa, cyangwa ndetse ko tutazahura n’amagorwa. Ahubwo ubumenyi bw’ukuri butwigisha ko iyo twinjiye mu nzira y’impatanwa kandi ifunganye izadusubiza imbere ya Data wo mu Ijuru, hazahoraho uburyo bwo guhunga ibi bibazo (reba 1 Abakorinto 10:13); hazahoraho imishobokere yo gushidikanya ku gushidikanya kwacu mbere yo gushidikanya ukwizera kwacu (reba Dieter F. Uchtdorf, “Come, Join with Us,” Liyahona; Ugushyingo 2013, 21); kandi amaherezo, dufite ubwishingizi ko tutazigera na rimwe tuba twenyine igihe turi mu magorwa, kuko Imana igenderera abantu Bayo mu magorwa yabo (reba Mosaya 24:14).

Iyo tumenye ukuri, Nyagasani aduha urwaho rwo gukora icyo yakora iyaba yari ari hano uyu munsi. Mu by’ukuri, Yatweretse akoresheje inyigisho Ze icyo tugomba gukora. Kandi muzagenda mu bubasha bwa Roho yanjye, mubwiriza inkuru nziza yanjye, babiri babiri, mu izina ryanjye, murangurura amajwi yanyu nk’ijwi ry’impanda mutangariza ijambo ryanjye abamarayika b’Imana (Inyigisho n’Ibihango 42:6). Urwaho rw’ubufasha bw’ivugabutumwa mu rubyiruko rwacu ni ntagereranywa!

Nyamuneka, rubyiruko rw’abahungu, ntimugasubike imyiteguro yanyu yo gukorera Nyagasani nk’abavugabutumwa. Uko muhangana n’imimerere yaba yatuma icyemezo cyo gukora ivugabutumwa kigorana—nko gucikiranya amasomo yanyu mu gihe runaka, gusezera ku mukobwa mukundana nta gihamya ko muzongera kumurambagiza, cyangwa ndetse kwitesha akazi—mujye mwibuka urugero rw’Umukiza. Mu murimo We, na We yahuye n’ingorane mu buryo bumwe, harimo ijora, itotezwa, kandi amaherezo igikombe gisharira cy’igitambo Cye cy’impongano. Nyamara mu mirere yose yashatse gukora ugushaka kwa Se no kumuha ikuzo. (Reba Yohana 5:30; 6:38–39; 3 Nefi 11:11; Inyigisho n’Ibihango 19:18–19.)

Rubyiruko rw’abakobwa, muhawe ikaze cyane, niba mubyifuza mutyo, ryo gukora mu ruzabibu rwa Nyagasani, kandi uko mwitegura gufasha nk’abavugabutumwa b’igihe cyuzuye, ntimuzabura guhura n’ingorane nk’izo.

Kuri abo bafata umwanzuro wo kumukorera bose, ndabasezeranya ko amezi 24 cyangwa 18 y’ubufasha azatambuka mu ivugabutumwa nk’uko yari gutambuka iyo mujya kuba mwarahamye imuhira, ariko inzaho zitegereje urubyiruko rw’abakobwa n’urubyiruko rw’abahungu b’indakemwa b’iri Torero mu ivugabutumwa ni ntagereranywa. Uburenganzira budasanzwe bwo guhagararira Umukiza Yesu Kristo n’Itorero Rye ntibushobora kwirengagizwa. Kugira uruhare mu masengesho atabarika, kwagura no gutanga ubuhamya bwanyu inshuro nyinshi ku munsi, kwiga ibyanditswe bitagatifu amasaha menshi no guhura n’abantu utari kuzigera uhura na bo iyo wari kuba warahamye mu rugo ni ubunararibonye butarondoreka. Urugero rumwe rw’ubunararibonye nk’urwo ruteganyirijwe urubyiruko Nyagasani ahamagarira gufasha mu ivugabutumwa ry’ubufasha. Muhawe ikaze kandi murakenewe. Nyamuneka nimureke gupfobya akamaro k’umurimo w’ivugabutumwa, kuko umurimo w’ivugabutumwa unaberamo ibintu byiza bitabona uko bisobanurwa. Agaciro k’ubugingo karakomeye mu maso y’Imana (Inyigisho n’Ibihango 18:1), harimo n’agaciro k’ubugingo bwanyu.

Mukigaruka muvuye mu bufasha bwanyu, wenda umukobwa cyangwa umuhungu mwakundanaga ntazaba akigutegereje, ariko uzaba waramenye neza cyane uko wakora imishyikirano itanga umusaruro. Amasomo yawe ku ishuri azarushaho gusobanuka ku bw’uburambe uzaba warungutse bwo kurushaho kwitegura neza akazi, kandi muri make, uzagira icyizere cyuzuye cyo kuba waramamaje inkuru nziza y’amahoro gitwari, uhamya iby’ukuri kwagaruwe.

Kuri mwebwe mwashyingiwe kandi mukaba muri mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwanyu, murakenewe cyane mu murimo wa Nyagasani. Nimwitegure. Nimubeho ubuzima buzira umuze, mushakisha ukwigira mu by’umubiri no mu bya roho, kubera ko inzaho zo gukora ibyo Nyagasani yakorera abana Be zitagarukira ku itsinda rimwe ry’imyaka. Ibihe byarushije ibindi gushimisha umugore wanjye na njye twagize mu myaka ya vuba byabayeho ubwo twafashaga abashakanye badasanzwe, gufashiriza ahantu hadasanzwe, kandi dufasha abantu badasanzwe cyane.

Ubunararibonye nari mfite ndangiza impamyabumenyi yanjye y’imiterere y’isi bwanyigishije ko turengera ukuri buri gihe iyo tugutangaza kandi ko kurengera ukuri ari ikintu dukora hakiri kare. Ukurengera ukuri ntibikwiye kuzigera bikorwa mu buryo buhutaza ahubwo nyamara mu nyota nyakuri yo gukunda, gusangira, no guhamagarira abantu tuba duha ubuhamya, dutekereza gusa ku mibereho myiza y’iby’umubiri n’ibya roho y’abana ba Data wo mu ijuru udukunda (reba Mosaya 2:41).

Mu giterane rusange cy’Ukuboza 2021, Umuyobozi Russell M. Nelson, umuhanuzi wacu dukunda, yigishije ko bihabanye n’ibyo bamwe batekereza, hariho rwose icyo twita ikiri cyo n’ikitari cyo. Aho rwose hariho ukuri kuzuye—ukuri guhoraho. (Reba “Pure Truth, Pure Doctrine, and Pure Revelation,” Liyahona, Ugushyingo 2021, 6.

Ibyanditswe bitagatifu bitwigisha ko ukuri ari ubumenyi bw’ibintu uko biri, uko byahoze, kandi n’uko bizabaho mu gihe kizaza (Inyigisho n’Ibihango 93:24).

Ubumenyi bw’ukuri ntibutugira beza kurusha abandi bantu, ariko butwigisha icyo tugomba gukora kugira ngo tuzasubire imbere y’Imana.

Uko mugendera mwemye muri Kristo n’ubutwari atari ugutangaza ukuri gusa ahubwo muba mu kuri, muzabona ihumure n’amahoro mu gihe cy’imidugararo muzahura na yo muri iyi minsi.

Imbogamizi z’ubuzima zishobora kudukubita hasi, ariko mumenye ko iyo dushyize ukwizera kwacu muri Yesu Kristo mu bikorwa, amagorwa yacu atazamara igihe (Inyigisho n’Ibihango 121:7) mu mboni ngari y’iteka ryose. Nyamuneka ntimugace umurongo ku iherezo ry’ingorane n’imbogamizi zanyu. Mwizere muri Data wo mu Ijuru kandi ntimugacogore, kuko niducogora, ntituzigera tumenya uko iherezo ry’urugendo rwacu ryari kuzaba rimeze mu bwami bw’Imana.

Nimukomeze ukuri, mwigira mu masoko y’ukuri:

Ntanze ubuhamya bwanjye bwa Yesu Kristo kandi ko iri Torero ari Irye. Dufite umuhanuzi uriho, kandi tuzahora twumva dufite umudendezo iyo twamamaza ukuri dufite ubutwari. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa