Igiterane Rusange
Dushobora Gukora Ibintu Bigoranye binyuze muri We
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Dushobora Gukora Ibintu Bigoranye binyuze muri We

Dukura mu kuba abigishwa kwacu iyo tugira ukwizera muri Nyagasani mu bihe bigoranye.

Mu gihe cy’umurimo w’Umukiza ku isi, yabonye umuntu wari impumyi. Abigishwa ba Yesu baramubajije bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”

Igisubizo cy’Umukiza kitajegajega, cy’urukundo, kandi kitaryarya cyongera kutwemeza ko azirikana ingorane zacu: “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y’Imana yerekanirwe muri we.”1

Mu gihe imbogamizi zimwe zabaho kubera ukutumvira kwakozwe ku bwende, tuzi ko imbogamizi nyinshi z’ubuzima zibaho kubera izindi mpamvu. Inkomoko y’imbogamizi zacu iyo yaba ari yo yose, zishobora kuba urwaho rugaragara rwo gukura.

Umuryango wacu ntabwo wakinzwe amakuba y’ubuzima. Nkura, nakundaga imiryango migari. Imiryango nk’iyo numvise inkurura, by’umwihariko ubwo nabonaga Itorero mu bugimbi bwanjye binyuze kuri marume, Sarfo, n’umugore we muri Takoradi, Ghana.

Ubwo Hannah na njye twashyingiranwaga, twifuzaga ko imigisha ya patiriyariki yacu yakuzuzwa, iyerekanaga ko tuzahabwa umugisha w’abana benshi. Icyakora, mbere y’ivuka ry’umuhungu wacu wa gatatu, byasobanutse neza mu rwego rw’ubuganga ko Hannah atazashobora kubona urundi ruhinja. Mfite inyiturano ko, nubwo Kenneth yari yavutse mu buryo buteye akaga ubuzima haba kuri we no kuri nyina, yavutse amahoro, kandi na nyina yarakize. Yabashije gutangira kugira uruhare byuzuye mu buzima bw’umuryango wacu—harimo kujya mu Itorero, amasengesho y’umuryango ya buri munsi, kwiga icyanditswe gitagatifu, umugoroba w’umuryango n’ibikorwa byo kwidagadura uko byakabaye.

Nubwo twagombaga kuboneza ibyiringiro byacu byo kubona umuryango mugari, byatubereye umunezero gushyira mu bikorwa inyigisho ziva mu “Muryango: Itangazo ku Isi” hamwe n’abana bacu dukunda batatu. Gukurikira izo nyigisho byarushijeho kongera igisobanuro ku gukura k’ukwizera kwanjye.

Nk’uko itangazo rivuga: “Ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore ni ingenzi ku mugambi Wayo uhoraho. Abana bagomba kuvukira mu ipfundo ry’ishyingirwa, kandi bakarerwa n’umugabo n’umugore bubahiriza amasezerano y’ishyingirwa n’ubudahemuka bwuzuye.”2 Uko twashyize aya mahame mu bikorwa, twahawe umugisha.

Icyakora, mu mpera z’icyumweru kimwe mu gihe nari mu murimo wanjye nk’umuyobozi w’urumambo, twahuye ahari n’ikigeragezo kiruta ibindi byose ababyeyi bashobora kubona. Umuryango wacu wavuye mu gikorwa cy’Itorero maze duteranira gufata ifunguro rya ku mwanywa. Noneho abahungu bacu batatu bagiye mu gukinira mu gikari.

Umugore wanjye yagumye kugira ibitekerezo ko hari ikintu cyaba kitagenda neza. Yansabye kureba abana mu gihe twarimo koza amasahani. Numvaga bari amahoro kuva twarashoboraga kumva urusaku rw’amajwi yabo barimo gukina.

Ubwo twembi twajyaga kureba abahungu bacu, mu kumirwa twasanze ka Kenneth gato k’amezi 18 nta kivurira kari mu ndobo yuzuye amazi, katabonwa n’abavandimwe bako. Twamwirukankanye kwa muganga, ariko ibyo bagerageje byose ngo bamuhembure ntacyo byamaze.

Twashegeshwe n’uko tutazabona amahirwe yo kurera umwana wacu dukunda muri ubu buzima bwo ku isi. Nubwo twari tuzi ko Kenneth azaba umwe mu muryango wacu mu buryo buhoraho, nisanze ndimo kwibaza kuki Imana yareka iri shyano rikangwaho ubwo nakoraga ibyo nshoboye byose ngo ntunganye umuhamagaro wanjye. Nibwo nari nkigera mu rugo mvuye kuzuza imwe mu nshingano zanjye zo gufasha Abera. Kuki Imana itashoboraga kureba umurimo wanjye maze igakiza umuhungu wacu n’umuryango wacu iri shyano? Uko narushagaho kubitekerezaho, ni ko narushagaho kubabara.

Umugore wanjye ntiyigeze andyoza ko ntahaye agaciro ibyiyumviro bye, ariko nahigiye isomo ryahinduye ubuzima bwanjye kandi nashyizeho amategeko abiri, atagomba na rimwe kurengwa.

Itegeko rya mbere: Tega amatwi kandi witondere ibyiyumviro by’umugore wawe.

Itegeko rya kabiri: Niba wumva nta cyizere ufite ku byo waba ushaka gukora ku mpamvu iyo ari yo yose; ifashishe itegeko rya mbere.

Nubwo ibyatubayeho byari incamugongo kandi dukomeje kugira intimba, umutwaro wacu wadushenguraga washoboye koroshywa.3 Umugore wanjye na njye twigiye amasomo yihariye mu gupfusha kwacu. Twaje kumva duhujwe kandi dufatanyijwe n’ibihango by’ingoro y’Imana; tuzi ko dushobora gufata Kenneth nk’uwacu mu isi izaza kubera ko yavukiye mu gihango. Kandi twagize ubunararibonye bukenewe bwo gufashisha abandi no gusangira na bo umubabaro wabo. Ndahamya ko umubabaro wacu kuva icyo gihe wayoyotse uko twagiraga ukwizera muri Nyagasani. Ibyatubayeho bikomeje kuba ingorabahizi, ariko twigiye hamwe n’Intumwa Pawulo ko “dushobora gukora ibintu byose binyuze muri Kristo [udukomeza]” nitumwibandaho.4

Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Iyo intumbero y’ubuzima bwacu iri ku mugambi w’agakiza w’Imana … na Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye, dushobora kumva umunezero tutitaye mu birimo kuba—cyangwa ibitarimo kuba—mu buzima bwacu.” Yakomeje avuga ati: “Umunezero uturuka kandi uza kubera We.”5

Dushobora guhumura kandi tugasendera amahoro mu bihe byacu bigoranye. Urukundo twumva kubera Umukiza n’Impongano Ye ruhinduka icyifashishwa gikomeye kuri twe mu bihe bitugerageza. “Ibirenganya byose [kandi bigoranye] ku buzima bishobora gutunganyirizwa mu Mpongano ya Yesu Kristo.”6 Yarategetse ati: “Mu isi muzagira impagarara, ariko nimuhumure, nanesheje isi.”7 Ashobora kudufasha kwihanganira umubabaro uwo ari wo wose, indwara iyo ari yo yose, n’ibigeragezo ibyo ari byo byose duhura na byo mu isi.

Dusanga inkuru nyinshi mu byanditswe bitagatifu z’abayobozi bakomeye kandi b’imfura, nka Yeremiya, Yobu, Joseph Smith, na Nefi, batakinzwe intambara n’imbogamizi zo mu isi. Bari abantu bo ku isi bamenye kumvira Nyagasani ndetse mu miterere igoranye cyane.8

Mu minsi iteye ubwoba mu nzu y’imbohe ya Liberty, Joseph Smith yaratakambye ati: O Mana, uri hehe? Kandi riri hehe ihema ritwikira ubwihisho bwawe?”9 Nyagasani yigishije Joseph kubyihanganira neza10 kandi yamusezeranyije ko nabikora, ibi bintu byose bizamuha ubunararibonye kandi bizabaho ku bw’ibyiza bye.11

Iyo ntekereje ku byambayeho ubwanjye, nsanga narize amwe mu masomo aruta ayandi muri ibyo bihe bigoranye, ibihe byamvanye aho nari naradamarariye. Ingorane nahuye na zo nk’urubyiruko, mu gihe nigaga ibyerekeye Itorero binyuze mu iseminari, nk’umuyoboke mushya, kandi nk’umuvugabutumwa w’igihe cyose n’imbogamizi nahuye na zo mu myigire yanjye, mparanira gutunganya imihamagaro yanjye, no kurera umuryango byanteguriye ahazaza. Uko ndushaho guhangana n’ibihe bigoranye mfite ukwizera muri Nyagasani, ni ko ndushaho gukura mu kuba umwigishwa kwanjye.

Ibintu bigoranye mu buzima bwacu ntibikwiye kuza nk’ibidutunguye igihe cyose twageze mu nzira y’impatanwa kandi ifunganye.12 Yesu Kristo yamenye “kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye.”13 Uko tumukurikira, by’umwihariko mu bihe bigoranye, dushobora gukura tugahinduka nka We.

Kimwe mu bihango tugirana na Nyagasani mu ngoro y’Imana ni ukubahiriza itegeko ry’ukwitanga. Ukwitanga kwabaye iteka igice cy’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ni urwibutso rw’igitambo gikomeye cy’impongano ya Yesu Kristo ku bw’ababayeho cyangwa abazaba ku isi.

Ishusho
Abavugabutumwa b’Umukuru Morrison

Nzi ko Nyagasani iteka aha umugisha ibyifuzo byacu bikiranutse. Muribuka se abana benshi nasezeranyijwe mu mugisha wa patriyariki wanjye? Uwo mugisha urimo kuzuzwa. Umugore wanjye na njye twafashije hamwe n’abavugabutumwa amagana, baturutse mu bihugu birenga 25, mu Ivugabutumwa rya Cape Coast muri Gana. Turabakunda cyane nk’aho baba ari abana bacu bwite.

Ndahamya ko dukura mu kuba abigishwa kwacu iyo tugira ukwizera muri Nyagasani mu bihe bigoranye. Uko dukora ibyo, azadukomezanya impuhwe kandi adufashe kwikorera imitwaro yacu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa