Igiterane Rusange
Umurage w’Ugushyigikira
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Umurage w’Ugushyigikira

Ndabashyigikiye mu gukomeza guharanira kuzuza ibisabwa mu gusubira kwa Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.

Bavandimwe na bashiki bacu bakundwa, mfite inyiturano kuba nkoranye namwe muri iki giterane rusange cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Twiyumvisemo ukwizera kwanyu n’urukundo rwanyu aho muri hose. Twubatswe n’inyigisho yahumetswe, ubuhamya bukomeye n’umuziki uhebuje.

Ndabashyigikiye mu gukomeza guharanira kuzuza ibisabwa mu gusubira kwa Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Aho mwaba muri hose mu nzira y’igihango, muzahura n’urugamba rurwanya ibigeragezo by’umubiri byo mu buzima cyangwa ihangana rya Satani.

Nk’uko mama yambwiye iyo nitotomberaga ukuntu ikintu kigoranye, “O, Hal, nyine kiragoranye.” Kigomba kugorana. Ubuzima ni ikizami.”

Yashoboraga kuvuga ibyo mu ituze, ndetse n’inseko, kubera ko yari azi ibintu bibiri. Hatitaweho urugamba, ikizaba ari kamara kuruta ibindi kizaba ari ukugera mu rugo kuba hamwe na Se wo mu Ijuru. Kandi yari azi ko ashobora kubikora binyuze mu kwizera kwe mu Mukiza.

Yiyumvishemo ko yari ari hafi ye. Mu minsi yamenye ko agiye gupfa, yanganarije ibyerekeye Umukiza ubwo yari aryamye mu cyumba cye. Hari umuryango ujya mu kindi cyumba hafi y’igitanda cye. Yaramwenyuye maze yitegereza urugi ubwo yavuze mu ituze ku byo kumubona vuba. Ndacyibuka nitegereza urugi maze nkatekereza icyumba kiri inyuma yarwo.

Ubu ari mu isi ya roho. Yabashije gukomeza guhanga amaso ku gihembo yashakaga hatitaweho imyaka yose y’ikigeragezo cy’umubiri kandi bwite.

Umurage w’ugushyigikira yiyumvisemo ku bwacu usobanurwa neza muri Moroni 7, aho Morumoni ashyigikira umuhungu we Moroni n’abantu be. Ni umurage w’ugushyigikira ku rubyaro nk’uko uwa mama wari ku muryango we. Morumoni yasize uwo murage w’ugushyigikira ku bantu bose bafite ishyaka ryo kuzuza ibisabwa, binyuze mu bizami byabo byose byo ku isi, ku bw’ubugingo buhoraho.

Morumoni atangira mu mirongo ya mbere ya Moroni 7 n’ubuhamya bwa Yesu Kristo, ubw’abamarayika n’ubwa Roho wa Kristo, biduhesha kumenya ikiza n’ikibi maze tukabasha guhitamo ikiri cyo.

Ashyira Yesu Kristo imbere, nk’uko abantu bose bagira intsinzi mu gutanga ugushyigikira kuri abo bahuzagurika mu nzira iberekeza mu rugo rwo mu ijuru rwabo:

Umuhanuzi Morumoni yigishije ko nta muntu ushobora gukizwa, agendeye mu magambo ya Kristo, kereka nibazagira ukwizera mu izina Rye; kubera iyo mpamvu, niba ibitangaza byarahagaze, noneho n’ukwizera na ko kwarahagaze; nuko imimerere ikarishye ni yo ya buri wese, kuko bameze nk’aho nta ncungu yigeze ibaho.

Yabwiye abantu be ati: ariko dore, bavandimwe banjye bakundwa, nca urubanza rw’ibintu byiza bibavamo, Kuko nca urubanza ko mufite ukwizera muri Kristo kubera ubugwaneza bwanyu, kuko niba mudafite ukwizera muri we ubwo ntabwo mukwiye kuba mubarirwa mu bantu b’itorero rye.1

Morumoni yabonye ubugwaneza nka gihamya y’imbaraga z’ukwizera kwabo. Yabonye ko biyumvisemo kugengwa n’Umukiza. Yabashyigikiye abonye uko kwizera. Morumoni yakomeje kubaha ugushyigikira abafasha kubona ko ukwizera kwabo n’ubugwaneza bwabo buzubaka umugazi wabo n’icyizere cyabo cy’intsinzi mu rugamba rwabo:

Morumoni yavuze ko yashakaga na none kuvugisha abavandimwe be bakundwa ku bijyanye n’ibyiringiro. Yarababajije ati: ni gute mushobora kugira ukwizera mutagize ibyiringiro?

Mbese ni iki muzagirira ibyiringiro? Yababwiye ko bazagira ibyiringiro binyuze mu mpongano ya Kristo n’ububasha bw’umuzuko we, kuzukira mu bugingo buhoraho, kandi ibi byaba kubera ukwizera kwanyu muri we mushingiye kw’isezerano.

Morumoni yigishije ko kugira ngo umuntu agire ukwizera ari ngombwa ko agira ibyiringiro; kuko nta kwizera hadashobora kubaho ibyiringiro ibyo ari byo byose.

Kandi yashimangiye ko umuntu adashobora kugira ukwizera n’ibyiringiro, keretse naba umugwaneza, anoroheje mu mutima.2

Nuko Morumoni abashyigikira ahamya ko bari mu nzira yo kwakira impano y’imitima yabo iri kuzuramo urukundo ruzira inenge rwa Kristo. Abasobanurira amatandukaniro ari hagati y’ukwizera muri Yesu Kristo, ubugwaneza, ukwiyoroshya, Roho Mutagatifu n’ibyiringiro bishikamye byo kubona ubugingo buhoraho n’uko bikorana. Abashyigikira muri ubu buryo:

Morumoni yigisha ko nta n’umwe wemerwa imbere y’Imana, uretse abagwaneza n’abiyoroshya mu mutima; kandi niba umuntu yiyoroshya kandi aniyoroshya mu mutima, maze akanemera abikesheje ububasha bwa Roho Mutagatifu ko Yesu ari Kristo, akeneye kugira urukundo ruhebuje; kuko niba adafite urukundo ruhebuje ntacyo ari cyo; ku bw’iyo mpamvu akeneye kugira urukundo ruhebuje.3

Nsubije amaso inyuma, ubu mbonye uko ya mpano y’urukundo ruhebuje—urukundo ruzira inenge rwa Kristo—rwakomeje, rukayobora, rugashyigikira, kandi rugahindura mama mu rugamba rwe agana mu rugo.

Umuhanuzi Morumoni yigisha ko urukundo ruhebuje rwihangana igihe kirekire, ni urw’ineza, ntirurarikira, ntirwirata, ntirwibona, ntirushotorwa byoroshye, ntirutekereza ikibi, kandi ntirunezererwa mu gukiranirwa ahubwo runezererwa mu kuri, rurenzaho ibintu byose, rwemera ibintu byose, rwiringira ibintu byose, rukihanganira ibintu byose.

Agira inama abantu ko niba badafite urukundo ruhebuje, ntacyo bari cyo, kuko urukundo ruhebuje rutajya rutsindwa na rimwe. Avuga guhamana urukundo ruhebuje, ari rwo rusumba izindi zose, kuko ibintu byose bigomba gutsindwa—

Kandi yigisha ko urukundo ruhebuje ari urukundo ruzira inenge rwa Kristo, kandi rwihangana ubuziraherezo; kandi uwo ari we wese ubaye arufite mu munsi wa nyuma, bizamugendekera neza.

Umuhanuzi Morumoni akangurira abavandimwe be bakundwa gusenga Data n’ingufu z’umutima zose, kugira ngo babe bakuzuzwa uru rukundo, urwo yahayemo impano ku bantu bose bari abayoboke nyakuri b’Umwana we, Yesu Kristo; kugira ngo babe baba abahungu b’Imana; kugira ngo igihe azabonekera tuzabe tumeze nka we, kuko tuzamubona nk’uko ameze; kugira ngo tube twagira ibi byiringiro; kugira ngo tube twakurwaho inenge ndetse nk’uko azira inenge.4

Mfite inyiturano ku bw’ugushyigikira k’urugero n’inyigisho bya Morumoni. Nanahawe umugisha kandi n’umurage wa mama. Abahanuzi kuva kuri Adamu kugeza kuri uyu munsi, binyuze mu nyigisho ndetse n’urugero, barankomeje.

Kubera icyubahiro mfitiye abo nzi neza n’imiryango yabo, nahisemo kudashaka gutohoza ibirambuye ku ngorane zabo cyangwa kuvuga ku mpano zabo zikomeye mu ruhame. Nyamara ibyo nabonye byaranshyigikiye kandi byarampinduye mu kuba mwiza kurushaho.

Mu gutinya kwinjira mu mabanga ye, ndongeraho inyandikomvugo ngufi y’ugushyigikira k’umugore wanjye. Mbikoranye ubwitonzi bwinshi. Ni umuntu utuje udashaka cyangwa ngo yishimire igisingizo.

Tumaze imyaka mirongo itandatu twarashyingiranwe. Ni ukubera uko gushyingiranwa ubu nsobanukiwe ubusobanuro bw’aya magambo y’ibyanditswe bitagatifu: ukwizera, ibyiringiro, ubugwaneza, kwihangana, kutibona, kunezererwa mu kuri, kudatekereza ikibi, kandi ikiruta ibindi, urukundo ruhebuje.5 Nshingiye kuri ibyo byamubayeho, nshobora gutanga ubuhamya ko ibiremwa muntu bishobora gushyira izo mboneramuco mu buzima bwabyo bwa buri munsi uko byigobotora mu bizazane by’ubuzima.

Amamiliyoni muri mwe arimo gutega amatwi muzi abantu nk’abo. Benshi muri mwe muri abantu nk’abo. Twese dukeneye intangarugero nk’izo n’inshuti zidukunda.

Iyo mwicaranye n’umuntu nk’umuvandimwe ufasha w’igitsina gore cyangwa gabo; muhagarariye Nyagasani. Mutekereze ku byo yakora cyangwa yavuga. Yabatumira kumusanga. Yabashyigikira. Yabona kandi agasingiza intangiriro y’impinduka bazakenera gukora. Kandi yababera urugero rwiza rwo gukurikizwa.

Nta n’umwe urashobora gukora ibyo mu buryo bwuzuye, ariko mu gutega amatwi iki giterane, mushobora kumenya ko muri mu nzira. Umukiza azi intambara zanyu birambuye. Azi ubushobozi bwanyu bukomeye bwo gukura mu kwizera, ibyiringiro n’urukundo ruhebuje.

Amategeko n’ibihango abaha ntabwo ari ibizami byo kubagenga. Ni impano yo kubazamura mu kubona impano zose z’Imana no gusubira mu rugo kwa So wo mu Ijuru na Nyagasani, ubakunda.

Yesu Kristo yishyuye ikiguzi ku bw’ibyaha byacu. Twaba twasaba wa mugisha w’ubugingo buhoraho nituzagira ukwizera muri We guhagije kugira ngo twihane kandi duhinduke nk’umwana mutoya, tuzira inenge kandi twiteguye kwakira iruta izindi mu mpano zose z’Imana.

Ndasenga ngo mwemere ubusabe Bwe kandi ngo muzabuhe abandi mu bana ba Data wo mu Ijuru.

Nsengera abavugabutumwa bacu hirya no hino ku isi. Ndiringira ko bahumekwamo gushyigikira buri muntu gushaka no kwemera ko ubusabe buturutse kuri Yesu Kristo binyuze mu bagaragu Be bitiriwe izina Rye.

Ndahamya ko ariho kandi ayoboye Itorero Rye. Ndi umuhamya We. Umuyobozi Russell M. Nelson ni umuhanuzi w’Imana ku bw’isi yose. Nzi ko ibyo ari ukuri. Mu izina ryera rya Yesu Kristo, amena.

Capa