Yazamuwe ku Musaraba
Kuba umuyoboke wa Yesu Kristo, ugomba rimwe na rimwe kwikorera umutwaro no kujya aho usabwa kwitanga kandi aho umubabaro utahungwa.
Mu myaka ishize, mu gihe yari akurikiranye ikiganiro mpaka cya Kaminuza ku mateka y’iyobokamana ry’Amerika, umunyeshuri mugenzi wanjye yarambajije ati: “Kuki Abera b’Iminsi ya Nyuma batafashe umusaraba nk’abandi Bakristo bakoresha nk’ikimenyetso cy’ukwizera kwabo?”
Uko ibibazo nk’ibi byerekeye umusaraba biba ari ikibazo cyerekeye ukwiyemeza kwacu kuri Kristo, nahise mubwira ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma rizirikana igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo ko ari imvaho y’ishingiro, umusingi w’amahina, ihame ngenderwaho, n’ukwerekana urukundo rw’ubumana mu mugambi mukuru w’Imana ku bw’agakiza k’abana Bayo.1 Nasobanuye ko inema ikiza ikubiye muri icyo gikorwa yari ingenzi kandi muri rusange yatanzwemo impano ku muryango wa muntu wose no ku bwawo uhereye kuri Adamu na Eva kugeza ku mpera y’isi.2 Nasubiye mu magambo ya Joseph Smith, wavuze ati: “Ibintu … byose birebana n’iyobokamana ryacu ni inyongera gusa” ku Mpongano ya Yesu Kristo.3
Noneho musomera ibyo Nefi yanditse imyaka 600 mbere y’ivuka rya Yesu: “Kandi … umumarayika yongeye kumbwira … , avuga ati: Reba! Maze ndareba kandi mbona Ntama w’Imana, … [we] yazamuwe ku musaraba kandi yicwa kubera ibyaha by’isi.”4
Hamwe n’ishyaka ryanjye ryo “gukunda, gusangiza, no gutumira” n’ibyishimo byinshi, nakomeje gusoma! Abwira Abanefi mu Isi Nshya Kristo wazutse yavuze ko Se yamwohereje kugira ngo azazamurwe ku musaraba; kugira ngo aziyegereze abantu bose kuri we, kandi ko ku bw’iyi mpamvu yazamuwe.5
Nari hafi yo gusubiramo amagambo y’Intumwa Pawulo ubwo nabonaga ko amaso y’inshuti yanjye yari yatangiye kurangara. Guterera ijisho ku isaha ye yo ku kaboko byamwibukije ko yari akeneye kuba ari ahantu—aho ari ho hose—nuko arikura ajya aho yahimbye ko afite gahunda. Uko niko ikiganiro cyarangiye.
Iki gitondo, nyuma y’imyaka 50 ishize, niyemeje kurangiza icyo gisobanuro—ndetse n’iyo buri wese muri mwe, umwe ku wundi mwaba mutangiye kureba ku masaha yanyu. Uko ngerageza gusobanura impamvu muri rusange tudakoresha ishushondanga y’umusaraba, ndifuza kumvikanisha byimazeyo icyubahiro byimbitse n’ugushima kwimazeyo dufitiye izo mpamvu zuzuye ukwizera n’ubuzima bw’ubwitange bw’ababikora.
Impamvu imwe tutibanda ku musaraba nk’ikimenyetso ikomoka mu mizi ya bibiliya. Kubera ko ibambwa ryari rimwe mu buryo bwo kwica rubozo kw’Ubwami bw’Abaromani, abayoboke benshi ba mbere ba Yesu bahisemo kutagaragaza icyo gikoresho cy’ubugome cy’ububabare. Igisobanuro cy’urupfu rwa Kristo cyari mu by’ukuri ifatiro ku kwizera kwabo, ariko mu myaka nka 300 bashakishije by’umwihariko guhererekana irangamimerere ry’inkuru nziza yabo binyuze mu bundi buryo.6
Hafi y’ikinyejana cya kane n’icya gatanu, umusaraba watangiye kwerekanwa nk’ikimenyetso cy’Ubukristo bwa rusange, ariko ubwacu si “Ubukristo bwa rusange.” Kubera ko tutari Abagatolika cyangwa ngo tube Abaporoso, ahubwo, itorero ryagaruwe , Itorero ry’Isezerano Rishya ryagaruwe . Bityo, inkomoko yacu n’ubushobozi bwacu bihera kera mbere y’igihe cy’amanama, imyemerere n’ishushondanga.7 Muri iyi mibonere, ukubura kw’ikimenyetso cyari buze kuzakoreshwa ni nyamara ikindi gihamya ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ari ukugarurwa kw’intangiriro nyakuri za Gikristo.
Indi mpamvu yo kudakoresha imisaraba y’ibishushanyo ni ishimangira ryacu ku gitangaza gihamye cy’ubutumwa bwa Kristo—Umuzuko We uhebuje kimwe n’ububabare Bwe mu gitambo n’urupfu. Mu gushimangira iryo sano, hariho ibihangano bibiri8 bimanikwa ku nkuta mu Buyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri mu materaniro yera yo mu ngoro y’Imana ya buri wa Kane mu Mujyi wa Salt Lake. Ibi bishushanyo bikoreshwa nk’inzibutso zidahwema kuri twe z’ikiguzi cyishyuwe n’intsinzi yatsinzwe na We tubereye abagaragu.
Iyirekana rirushijeho kuba rusange ry’ubuhangange bwikubye kabiri bwa Kristo ni ugukoresha kwacu kw’iyi shusho ntoya yakozwe na Thorvaldsen ya Kristo wazutse asohokana ikuzo ava mu mva n’ibikomere by’Ibambwa Rye bikigaragara.9
Icyanyuma, twiyibutsa ko Umuyobozi Gordon B. Hinckley rimwe yigishije ati: “Ubuzima bw’abantu bacu bagomba [kuba] … ikimenyetso cy’[ukwizera] kwacu.”10 Uku kuzirikana kwacu—cyane cyane uku guhera—binzana ku byaba ari iy’ingirakamaro kuruta indi mu ndango z’ibyanditswe bitagatifu byose byerekeye umusaraba. Ntirebana n’ibirezi cyangwa umurimbo; iminara cyangwa ibyapa. Irebana, ahubwo, n’ubunyangamugayo butajegajega n’ugutsimbarara Abakristo bakwiye gushyira mu muhamagaro Yesu yahaye buri wese mu bigishwa Be. Muri buri gihugu n’imyaka, Yaratubwiye twese ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.”11
Ibi bivuga imisaraba twikorera aho kuba imisaraba twambara. Kuba umuyoboke wa Yesu Kristo, ugomba rimwe na rimwe kwikorera umutwaro—wawe bwite cyangwa w’undi muntu—nuko ukajya aho usabwa kwitanga kandi umubabaro utawuhunga. Umukristo nyakuri ntashobora gukurikira Shebuja gusa muri bya bintu yemera gusa. Oya. Tumukurikira hose, harimo, bibaye ngombwa, mu mbuga zuzuye amarira n’ibyago, aho rimwe na rimwe twaba twahagarara kenshi cyane twenyine.
Nzi abantu, imbere no hanze y’Itorero, barimo gukurikira Kristo mu budahemuka gusa batyo. Nzi abana bafite ubumuga bukomeye bw’umubiri, kandi nzi n’ababyeyi babitaho. Mbabona bose barimo gukora rimwe na rimwe kugeza aho bagwa agacuho, bashakisha imbaraga, umutekano n’ibihe bike by’umunezero bitaza mu bundi buryo. Nzi ingaragu nyinshi bifuza cyane kandi bakwiriye umufasha ubakunda, ubukwe bw’agatangaza, n’inzu yuzuye abana babo bwite. Nta cyifuzo cyarutaho kuba gikiranutse, ariko umwaka urahita undi ugataha amahirwe nkayo ataraza. Nzi abo barwana n’uburwayi bwo mu mutwe bw’ubwoko bwinshi, binginga ngo bafashwe uko basenga banifuza cyane igihugu cy’isezerano cy’ituze ry’amarangamutima. Nzi ababana n’ubukene bw’urucantege ariko, batsinda ukwiheba, bagasaba gusa amahirwe yo kugira ubuzima buruseho kuba bwiza bw’abo bakunda n’abandi babikeneye iruhande rwabo. Nzi benshi bakirana n’ibibazo bibashengura by’irangamimerere, igitsina n’imikoreshereze y’ibitsina. Ndabaririra, kandi ndirana na bo, kubera ko nzi uko ingaruka zikomeye z’ibyemezo byabo zizamera.
Iyi ni imwe mu mimerere igerageza gusa twahura na yo mu buzima, inzibutso zo ku mugaragaro ko hari ikiguzi ku kuba umwigishwa. Abwira Arawuna, wagerageje guha umwami ibimasa by’ubuntu n’inkwi z’ubuntu ku bw’igitambo cyotswa, “Oya; ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo: … kuko sinabasha gutambira … Nyagasani Imana yanjye … ntabitanzeho ibyanjye.”12 Ni ko natwe tuvuga twese.
Uko duterura imisaraba yacu maze tukamukurikira, byaba ari ishyano koko niba uburemere bw’imbogamizi zacu butararushijeho kudutera impuhwe no kwitondera imitwaro yikorewe n’abandi. Ni rimwe mu mayobera akomeye cyane y’Ibambwa ko amaboko y’Umukiza yarambuwe maze agaterwamo imisumari aho, mu buryo butagambiriwe ariko mu buryo bufatika bishushanya ko buri mugabo, umugore n’umwana mu muryango wa muntu uko wakabaye adahawe ikaze gusa ahubwo anatumiwe mu ndamutso icungura, ikuza Ye.13
Uko Umuzuko w’akataraboneka wakurikiye Ibambwa ryuzuye ishavu, ni ko imigisha ya buri bwoko isukwa ku babishaka, nk’uko umuhanuzi wo mu Gitabo cya Morumoni Yakobo avuga ati: “bakwemera Kristo, kandi bagaha agaciro urupfu rwe, maze bakemera umusaraba wabo.” Rimwe na rimwe iyi migisha iza kare kandi rimwe na rimwe iza nyuma, ariko umwanzuro utangaje kuri via dolorosa yacu bwite14 ni isezerano rya Databuja Ubwe ko iza kandi izaza. Kugira ngo tubone imigisha nk’iyo, ndiringira ngo tuzamukurikire—nta kunanirwa, nta guteshuka na rimwe cyangwa guhunga, nta kwihunza ibyo dushinzwe, atari ubwo imisaraba yacu yaba iremereye kandi atari, mu gihe gitoya, inzira yaba yakwijima. Ku bw’imbaraga zanyu, ubudahemuka bwanyu n’urukundo rwanyu, mbahaye amashimwe bwite avuye ku mutima. Uyu munsi mbaye umuhamya w’intumwa We “wazamuwe”15 n’uw’imigisha ihoraho aha abo “bazamuwe” hamwe na We, ndetse Nyagasani Yesu Kristo, amena.