Igiterane Rusange
Uracyafite Ubushake?
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Uracyafite Ubushake?

Ubushake bwacu bwo gukurikira Yesu Kristo bujyanishwa mu buryo butaziguye n’ingano y’igihe twiyemeje kuba ahantu hatagatifu.

Icyumweru kimwe, mu gihe nari ndimo kwitegura gufata ku isakaramentu nyuma y’ibyumweru byinshi by’imikoro y’igiterane cy’urumambo, igitekerezo gishishikaje kandi gikomeye cyanyuze mu mitekerereze yanjye.

Ubwo umutambyi yatangiraga guha umugisha umugati, amagambo nari narumvise ibihe byinshi cyane mbere yihutiye bwangu mu mitekerereze yanjye n’umutima wanjye. “kandi bakugaragarize, O, Mana, Data Uhoraho, ko biyemeje kwitirirwa izina ry’Umwana wawe, no guhora bamwibuka kandi bubahirize amategeko ye yabahaye; kugira ngo bahorane Roho we abane na bo.”1 Ni inshuro zingahe twahamirije Imana ko dufite icyifuzo?

Uko natekerezaga byimbitse ku gisobanuro cy’ayo magambo, ijambo ubushake ryaranyuze bitegeze bibaho na rimwe mbere. Umwuzure w’ubunararibonye buryoshye kandi bwera wujuje imitekerereze yanjye n’umutima wanjye inyiturano ku bw’igitambo cy’impongano cy’Umukiza n’uruhare rw’ingenzi Rwe mu mugambi wa Data w’incungu ku bw’umuryango wanjye na njye. Noneho, numvise kandi niyumvamo amagambo y’isengesho ku mazi: “kugira ngo babikore … ko bahora bamwibuka.”2 Nasobanukiwe neza muri uwo mwanya ko kubahiriza ibihango byanjye bigomba kuba biruta imigambi myiza.

Gusangira isakaramentu ntabwo ari imigenzereze y’idini y’agahato twemera gusa. Ni urwibutso rukomeye rw’ukuri rw’Impongano itagira iherezo y’Umukiza no gukenera guhora tumwibuka kandi twubahiriza amategeko Ye. Ubushake bwo kurangamira Umukiza ni ingenzi cyane ni ubutumwa bw’ishingiro bw’ibyanditswe bitagatifu bibiri birusha ibindi gusubirwamo mu Itorero: amasengesho y’isakaramentu. Gusobanukirwa ukuri kw’ibyo Data wo mu Ijuru aha buri wese muri twe ku bushake binyuze mu Mwana we w’Ikinege bikwiye kubyutsa imihate ishoboka yacu yo guhora dufite ubushake ku rundi ruhande.

Ese umusingi wacu bwite w’ibya roho waba wubakiye mu buryo bukomeye kuri Yesu Kristo?

Niba umusingi wacu w’ibya roho ari mugufi cyangwa uregetse, twaba twashingira ubushake bwacu ku busesenguzi bwatwungura cyangwa bukaduhombya mu bandi cyangwa urutonde rw’inkomyi bwite. Kandi nitwemera imvugo ko Itorero rigizwe bwa mbere n’amabwiriza ngenerwambaga yataye igihe cyangwa akosamye mu buryo bwa politike, inzitizi bwite zidafatika n’ibyemezo by’igihe, noneho imyanzuro yacu ijyanye n’ubushake izaba ijegajega. Ntidukwiye kwitega ko ihame ry’ubushake rikwirakwizwa mu buryo bwiza n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyangwa abashishikazwa na TikTok. Amahame y’abantu ntakunze kujyana n’ukuri k’ubumana.

Itorero ni ahantu hakoranirwa n’abantu badatunganye bakunda Imana kandi bafite ubushake bwo gukurikira Nyagasani Yesu Kristo. Ubwo bushake bukomoka mu kuri ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana iriho. Uku kuri k’ubumana gushobora gusa kumenyekana bitewe n’ububasha bwa Roho Mutagatifu. Kubera iyo mpamvu, ubushake bwacu bujyanishwa mu buryo butaziguye n’ingano y’igihe twiyemeje kuba ahantu hatagatifu aho ubutware bwa Roho Mutagatifu buba buri.

Byaba byiza tumaze umwanya uruseho mu kiganiro gisobanutse tuganira impungenge zacu hamwe na Data wo mu Ijuru udukunda ntidute umwanya dushaka ibitekerezo by’abandi. Dushobora kandi guhitamo guhindura aho dutangaza ku mbuga nkoranyambaga amagambo ya Kristo ari mu byanditswe bitagatifu n’amagambo y’ubuhanuzi y’abahanuzi bariho Be.

Uburemere dushyira mu kuzirikana umunsi wacu w’Isabato, gutanga icya cumi nta buryarya, kugira icyemezo ku ngoro y’Imana kigifite agaciro, kujya mu ngoro y’Imana, no kubahiriza ibihango by’ingoro y’Imana byacu byera ni ibimenyetso byose bikomeye cyane by’ubushake bwacu na gihamya y’ukwiyemeza kwacu. Twaba se dufite ubushake bwo gushyiramo ibirenze umuhate wa nyirarureshwa mu gukomeza ukwizera kwacu muri Kristo?

Data wo mu Ijuru aradukunda bidasubirwaho, ariko urwo rukundo ruzana n’ibyitezwe bihambaye. Adutezeho ko dushyira Umukiza rwagati mu buzima bwacu ku bushake. Umukiza ni urugero rwacu rutunganye rw’ubushake bwo kwegurira imana ibintu byose. Ni “inzira, ukuri, n’ubugingo.”3 Yahongereye ibyaha byacu ku bushake. Yoroshya imitwaro yacu ku bushake, yurura ubwoba bwacu, kandi aduha imbaraga, akanazana amahoro n’ugusobanukirwa mu mitima yacu mu bihe by’amagorwa n’agahinda.

Nyamara ukwizera muri Yesu Kristo ni amahitamo. “Niba [t]utagishoboye kwifuza kwemera”4 amagambo Ye, dufite aho twahera kugira ngo dutangire cyangwa dutunganye urugendo rwacu rw’ukwizera. Amagambo Ye, naterwa mu mitima yacu nk’akabuto maze akuhirwa yitaweho, azashora imizi kandi ukwizera kwacu kuzagukira mu mugazi kandi guhinduke ihame ry’igikorwa n’ububasha. Igitabo cya Morumoni ni icyifashishwa gikomeye kuruta ibindi cyo gukuza no kugarura ukwizera. Ubushake ni umusemburo w’ukwizera.

Ubuzima bwo mu isi, ku bw’umugambi w’ubumana, ntibworoshye kandi mu bihe bimwe bushobora kuzahaza. Nyamara, “[tu]riho, kugira ngo [du]shobore kugira umunezero!”5 Kurangamira Umukiza n’ibihango byacu bizana umunezero urambye! Intego y’ubuzima bwo mu isi ni iyo kugaragaza ubushake bwacu. “Umurimo ukomeye w’ubuzima [n’igiciro cyo kuba umwigishwa] ni ukumenya ugushaka kwa Nyagasani maze noneho ukabukora.”6 Kuba umwigishwa bya nyabyo bijyana ku munezero wuzuye. Waba se ufite ubushake bwo kwishyura igiciro cyo kuba umwigishwa?

Inzira y’igihango ntabwo ari urutonde rwuzuzwa gusa; ni uruhererekane rw’ukwaguka kw’ibya roho n’ukwiyemeza kwimbitse kuri Nyagasani Yesu Kristo. Intego shingiro ya buri tegeko, ihame, igihango n’umugenzo ni ukubaka ukwizera n’icyizere muri Kristo. Ubwende bwacu bwo gushingira ubuzima bwacu kuri Kristo, kubera iyo mpamvu, bugomba kuba agahoraho—butagengwa n’ibisabwa runaka, ibihe, cyangwa nyirarureshwa. Ntabwo dushobora kubona ubushobozi bwo gufata iminsi y’ikiruhuko cyangwa igihe bwite tudakoramo ku bushake bwacu cyo “guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose.”7 Kuba umwigishwa ntabwo bihendutse, kubera ko ubusabane na Roho Mutagatifu bitagira ikiguzi.

Nta kabuza Nyagasani yari arimo atekereza iby’igihe cyacu ubwo yigishaga umugani w’abakobwa cumi. Muri batanu bari abanyabwenge, Yavuze ko bafashe Roho Mutagatifu ngo abayobore, kandi batariganyijwe.8 mu gihe amatabaza y’abapfu “azima” kubera kubura amavuta.9 Wenda amagambo ya Nefi asobanura neza kuruta andi aba bahoze ari abanyamuryango b’indahemuka b’Itorero: “Nuko abandi azabaha amahoro, kandi abashukashukishe umutekano w’umubiri, kugira ngo bazavuge bati: Byose ni byiza muri Siyoni.”10

Umutekano w’umubiri ni ugushakisha no kugira icyizere mu bintu by’isi aho kuba muri Kristo—mu yandi magambo, kurebera mu mboni y’iby’isi aho kurebera mu mboni y’ibya roho. Roho Mutagatifu aduha ubushobozi bwo kubona “ibintu nk’uko biri rwose … nk’uko bizaba rwose.”11 Ni ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu byonyine dushobora kumenya ukuri kw’ibintu byose.12 kandi ntituriganywe. Dushyira Kristo rwagati mu buzima bwacu kandi tugahiga ubushake bwacu bwo kumvira amategeko Ye atari uko turi impumyi ahubwo kubera ko dushobora kureba.13

Ku bakobwa b’abapfu ho bite? Kuki batari bafite ubushake bwo gutwara imperezo y’amavuta y’ibya roho? Baba se gusa barabisubitse? Wenda nta n’icyo bitayeho kubera ko byari bidakwiriye cyangwa bisa nk’aho atari ngombwa. Impamvu iyo yaba ari yo yose, bariganyijwe ku byerekeye n’uruhare rw’ingezi rwa Kristo. Ibi ni uburiganya bw’ibanze bwa Satani n’impamvu amatabaza y’ubuhamya amaherezo yazimye kubera kubura amavuta y’ibya roho. Uyu mugani ni imvugo ngereranyo yo mu gihe cyacu. Benshi baretse Umukiza n’ibihango byabo kera mbere y’uko bareka Itorero Rye.

Turiho mu bihe bitigeze bibaho byavuzwe kera mbere n’abahanuzi ba kera, umunsi ubwo Satani azimakazwa “mu mitima y’abana b’abantu, maze abakongezemo uburakari burwanya icyiza.”14 Benshi muri twe twibera mu isi idafatika ya murandasi yuzuye ibirangaza n’ubutumwa bushyamiranye n’irangamimerere ry’ubumana n’ukwemera muri Kristo.

Ubutware bwa roho bukomeye kuruta ubundi mu buzima bw’umwana ni urugero rukiranutse rw’ababyeyi bakunda na sekuru na nyirakuru bubahiriza mu budahemuka ibihango byera byabo bwite. Ababyeyi bafite umugambi bigisha abana babo ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo kugira ngo na bo “babe bamenya isoko bakwiriye gushakiramo ukubabarirwa kw’ibyaha byabo.”15 Kubahiriza igihango ujenjeka kandi udahozaho biganisha ku bumuga bw’ibya roho. Ukwangirika kw’ibya roho akenshi gukomerera cyane abana n’abuzukuru bacu. Babyeyi namwe ba sekuru na nyirakuru, mwaba mugifite ubushake?

Umuyobozi Russell M. Nelson yatuburiye ko “mu minsi iri imbere, bitazashoboka kurokoka mu bya roho nta butware, buyobora, butanga icyerekezo, buhumuriza kandi buhozaho bwa Roho Mutagatifu.”16 Uyu ni umuburo wumvikana kandi udashidikanywaho kugira ngo dutegure amatabaza yacu kandi twongere ububiko bw’amavuta yacu y’ibya roho. Twaba se tugifite ubushake bwo gukurikira abahanuzi bariho? Ese ni uruhe rugero rw’amavuta y’ibya roho ari mu itabaza ryawe? Ese ni izihe mpinduka mu buzima bwawe bwite zakubashisha kurushaho kugira ubutware bwa Roho Mutagatifu mu buryo buhozaho?

Uyu munsi, kimwe no mu bihe bya Yesu, hazabaho abazasubira inyuma, badafite ubushake bwo kwemera ikiguzi cyo kuba umwigishwa. Uko ijora rikakaye cyane kandi ry’urwango ryiyongera ritunga agatoki Itorero ry’Umukiza n’abamukurikira, kuba umwigishwa kwacu bizasaba ubushake bukomeye kurushaho kugira ngo tugorore kandi dukomeze ukwiyemeza kwacu mu bya roho kandi ntituryiteho.17

Niba umusingi wacu w’ibya roho wubakiye mu buryo bukomeye kuri Yesu Kristo, ntituzagwa kandi ntidukeneye kugira ubwoba.

Nyagasani yavuze ko asaba umutima n’imitekerereze bifite ubushake kandi ko ufite ubushake n’uwumvira bazarya ibyiza by’igihugu cya Siyoni muri iyi minsi ya nyuma.18

Ndiringira ko twahora dufite ubushake. Mu izina ryera rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.

Capa