Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 8


Igice cya 8

Lehi abona iyerekwa ry’igiti cy’ubugingo—Afata urubuto rwacyo nuko akifuza ko umuryango we wakora nkawe—Abona inkoni y’icyuma, inzira ifunganye kandi y’impatanwa, n’urwokotsi rw’umwijima rugota abantu—Sariya, Nefi, na Samu bafata ku rubuto, ariko Lamani na Lemuweli baranga. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko twakoranyirije hamwe imbuto z’uburyo bwose za buri bwoko, haba impeke z’ubwoko bwose, ndetse n’imbuto z’imbuto z’ubwoko bwose.

2 Kandi habayeho ko mu gihe data yari ari mu gasi yatubwiye, avuga ati: Dore, narose inzozi, cyangwa mu yandi magambo, nabonye iyerekwa.

3 Kandi dore, kubera ibintu nabonye, mfite impamvu yo kunezerwa muri Nyagasani kubera Nefi ndetse na Samu; kuko mfite impamvu yo kwibwira ko bo, ndetse benshi mu rubyaro rwabo, bazakizwa.

4 Ariko dore, Lamani na Lemuweli, mfite ubwoba bukabije kubera mwebwe, kuko dore, bisa nk’aho nabonye mu nzozi zanjye, agasi kijimye kandi gateye ubwoba.

5 Kandi habayeho ko nabonye umuntu kandi yari yambaye igishura cy’umweru; nuko araza maze ampagarara imbere.

6 Kandi habayeho ko yamvugishije, nuko antegeka kumukurikira.

7 Kandi habayeho ko uko namukurikiraga, nibonye ndi mu itongo ryijimye kandi riteye ubwoba.

8 Kandi nyuma maze kugenda urugendo rw’igihe cy’amasaha menshi mu mwijima, natangiye gusenga Nyagasani kugirango angirire impuhwe, zijyanye n’ubwinshi bw’impuhwe ze zuje urugwiro.

9 Kandi habayeho ko nyuma y’uko nari maze gusenga Nyagasani nabonye umurima mugari kandi munini.

10 Kandi habayeho ko nabonye igiti, urubuto rwacyo rwari ruteye ubwuzu rutuma umuntu yishima.

11 Kandi habayeho ko nacyegereye nuko mfata ku rubuto rwacyo; maze mbona ko rwari ruryohereye cyane kurusha izo naba narigeze kuryaho zose. Koko, kandi nabonye ko urubuto rwacyo rwari umweru, rurengeje ukwererana kose naba narigeze kubona.

12 Nuko ubwo nafataga ku rubuto rwacyo rwujuje roho yanjye umunezero ukomeye bihebuje; kubera iyo mpamvu, natangiye kwifuza ko umuryango wanjye nawo ukwiriye gufataho; kuko namenye ko rwari ruteye ubwuzu kurusha izindi mbuto zose.

13 Nuko uko nararanganyaga amaso hirya no hino, kugira ngo wenda mbone umuryango wanjye, nabonye umugezi w’amazi; kandi wari hafi y’icyo giti nari ndimo kuryaho urubuto.

14 Nuko ndareba ngo mbone aho waturutse; maze mbona isoko yawo mu ntera ngufi; nuko ku isoko yawo mpabona nyoko Sariya, na Samu, na Nefi; kandi bari bahagaze nk’aho batazi aho bakwiriye kujya.

15 Kandi habayeho ko nabarembuje; ndetse mbabwiza ijwi riranguruye ngo bansange, bafate ku rubuto, rwari ruteye ubwuzu kurusha izindi mbuto zose.

16 Kandi habayeho ko bansanze nuko nabo bafata kuri urwo rubuto.

17 Kandi habayeho ko nifuzaga ko Lamani na Lemuweli baza nuko nabo bagafata kuri urwo rubuto; kubera iyo mpamvu, nararanganyije amaso aherekeye aho umugezi uturuka, ngira ngo wenda nashobora kubabona.

18 Kandi habayeho ko nababonye, ariko ntibansanze ngo bafate kuri urwo rubuto.

19 Nuko mbona inkoni y’icyuma, kandi irambuye ku nkombe y’umugezi, kandi yayoboraga kuri cya giti nari mpagaze iruhande.

20 Ndetse nabonye inzira ifunganye kandi y’impatanwa, yari iringaniye na ya nkoni y’icyuma, ndetse ikagera ku giti nari mpagazeho; kandi yayoboraga ku isoko y’umugezi, ku murima mugari kandi munini, nk’aho wari wabaye isi.

21 Nuko mbona ibivunge bitabarika by’abantu, benshi muri bo babyiganaga baza imbere, kugirango babone inzira ibayobora kuri cya giti nari mpagaze iruhande.

22 Kandi habayeho ko bigiye imbere, nuko batangira kugenda mu nzira yerekeza ku giti.

23 Kandi habayeho ko habonetse icyokotsi cy’umwijima; koko, ndetse icyokotsi cy’umwijima gikabije, ku buryo abari batangiye kugenda muri iyo nzira babuze inzira yabo, nuko bararorongotana maze barazimira.

24 Kandi habayeho ko nabonye abandi babyigana bajya imbere, nuko baraza maze bafata umutwe w’inkoni y’icyuma; nuko bakomeza kubyigana bajya imbere banyuze mu cyokotsi cy’umwijima, bizirika ku nkoni y’icyuma, ndetse kugeza aho bigiye imbere maze bafata k’urubuto rw’igiti.

25 Nuko nyuma bamaze gufata ku rubuto rw’igiti bararanganyije amaso basa nk’ aho bakozwe n’isoni.

26 Ndetse nanjye nararanganyije amaso hirya no hino, nuko mbona, ku rundi ruhande rw’umugezi w’amazi, inyubako ngari kandi nini; kandi yari nk’ihagaze mu kirere, hejuru cyane y’ubutaka.

27 Kandi yari yuzuye abantu, haba abakuze n’abato, haba abagabo n’abagore kandi imyambarire yabo yari myiza bihebuje; kandi bari bafite imyitwarire yo gukwena no gutunga intoki zabo abaje aho kandi barimo gufata kuri urwo rubuto.

28 Nuko nyuma bamaze kurya ku rubuto bakorwa n’isoni, kubera abari barimo kubamwaza; nuko bagwa mu tuyira tubujijwe maze barazimira.

29 Kandi ubu njyewe, Nefi, simvuga amagambo yose ya data.

30 Ariko, kugira ngo mpine inyandiko, dore, yabonye izindi mbaga zabyiganaga zigira imbere; nuko baraza maze bafata impera y’inkoni y’icyuma; nuko bakomeza imbere, bagumye gufata cyane kuri ya nkoni y’icyuma, kugeza bigiye hafi nuko bikubita hasi maze bafata ku rubuto rwa cya giti.

31 Ndetse yabonye izindi mbaga zikabakaba inzira yazo izerekeza kuri ya nyubako ngari kandi nini.

32 Kandi habayeho ko benshi barohamye mu ndiba y’umugezi; kandi benshi barazimiye ntiyongera kubabona, barorongotana mu mihanda itazwi.

33 Kandi imbaga nini yinjiye muri iyo nyubako idasanzwe. Kandi nyuma bamaze kwinjira muri ya nyubako bantunze urutoki rw’agasuzuguro hamwe n’abarimo gufata kuri rwa rubuto; ariko ntitwabitayeho.

34 Aya ni yo magambo ya data: Kuko abenshi babitayeho, bari bamaze kugwa.

35 Kandi Lamani na Lemuweli ntibafashe ku rubuto, ni ko data yavuze.

36 Kandi habayeho ko nyuma y’uko data yari amaze kuvuga amagambo yose y’inzozi ze cyangwa iyerekwa, akaba yari menshi, yatubwiye, ko kubera ibi bintu yabonye mu iyerekwa, yagiriye ubwoba bukabije Lamani na Lemuweli; koko, yatinye ko bashobora gucibwa imbere ya Nyagasani.

37 Kandi noneho yabingingishije icyiyumviro cyose cy’umubyeyi wuje urugwiro, kugira ngo bumve amagambo ye, ko wenda Nyagasani yababera umunyempuhwe, maze ntabace; koko, data yarababwirije.

38 Kandi nyuma amaze kubabwiriza, ndetse no kubahanurira ibintu byinshi, yabategetse kubahiriza amategeko ya Nyagasani; nuko arekera aho kubavugisha.