Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 18


Igice cya 18

Inkuge yuzura—Amavuko ya Yakobo na Yozefu avugwaho—Iri tsinda ryerekeza mu gihugu cy’isezerano—Abahungu ba Ishimayeli n’abagore babo bifatanya mu rusaku n’ukwigomeka—Nefi abohwa, maze inkuge igasubizwa inyuma n’umuhengeri uteye ubwoba—Nefi arekurwa, maze kubw’isengesho rye, ishuheri igahagarara—Aba bantu bagera mu gihugu cy’isezerano. Ahagana 591–589 M.K.

1 Kandi habayeho ko baramije Nyagasani, kandi baramfashije; maze tubaza imbaho mu mikorere ihambaye. Kandi Nyagasani yanyeretse rimwe na rimwe uburyo nakoresha ngo nshobore kubaza imbaho z’inkuge.

2 Ubu njyewe, Nefi sinabaje imbaho mu buryo bwizwe n’abantu, nta nubwo nubatse inkuge mu buryo bw’abantu; ahubwo nayubatse mu buryo Nyagasani yanyeretse; kubera iyo mpamvu, ntibwari uburyo bw’abantu.

3 Kandi njyewe, Nefi, nazamutse umusozi kenshi, kandi nasenze kenshi Nyagasani; kubera iyo mpamvu, Nyagasani yanyeretse ibintu bikomeye.

4 Kandi habayeho ko nyuma y’uko nari maze kuzuza inkuge, bijyanye n’ijambo rya Nyagasani, abavandimwe banjye babonye ko yari nziza, kandi ko imikorere yayo yari inoze bihebuje; kubera iyo mpamvu, bongeye kwiyoroshya imbere ya Nyagasani.

5 Kandi habayeho ko ijwi rya Nyagasani ryaje kuri data, ko tugomba guhaguruka maze tukamanukira mu nkuge.

6 Kandi habayeho ko, bukeye bwaho, nyuma y’uko twari tumaze gutegura ibintu byose, imbuto nyinshi n’inyama tuvanye mu gasi, n’ubuki bwinshi cyane, n’ibidutunga bijyanye n’ibyo Nyagasani yadutegetse, twamanukiye mu nkuge, hamwe n’imitwaro yacu yose n’imbuto zacu, n’ikintu icyo aricyo cyose twazanye, buri wese hakurikijwe ubukuru bwe; kubera iyo mpamvu, twese twamanukiye mu nkuge, hamwe n’abagore bacu n’abana bacu.

7 Kandi ubwo, data yari amaze kubyarira abahungu babiri mu gasi; umukuru yitwaga Yakobo naho umutoya Yozefu.

8 Kandi habayeho ko nyuma y’uko twari tumaze twese kumanukira mu nkuge, kandi tumaze gutwara ibidutunga n’ibintu twari twarategetswe, twinjiye mu nyanja maze dutwarwa n’umuyaga utwerekeza mu gihugu cy’isezerano.

9 Kandi nyuma y’uko twari tumaze gusunikwa n’umuyaga mu gihe cy’iminsi myinshi, dore, abavandimwe banjye n’abahungu ba Ishimayeli ndetse n’abagore babo batangiye kwinezeza, kugeza aho batangiye kubyina, no kuririmba, no kwikakaza n’amahane menshi, koko, ndetse ku buryo bibagiwe kubw’ubuhe bubasha bari barazanywe aho hantu; koko, bari bishyize hejuru mu mahane akabije.

10 Kandi njyewe, Nefi, natangiye gutinya bikabije ko hato Nyagasani yaturakarira, maze akadukubita kubera ubukozi bw’ibibi bwacu, ko dushobora kumirwa n’indiba y’inyanja; kubera iyo mpamvu, njyewe, Nefi, natangiye kubavugisha nshize amanga; ariko dore, barandakariye, bavuga bati: Ntituzemera ko murumuna wacu azaba umutegetsi kuri twe.

11 Kandi habayeho ko Lamani na Lemuweli bamfashe nuko bampambiriza imigozi, kandi bangirira nabi cyane; nyamara, Nyagasani yarabyemeye kugira ngo ashobore kubagaragariza ububasha bwe, kugira ngo huzuzwe ijambo rye yavuze ryerekeye abagome.

12 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kumboha ku buryo ntashobora kwinyagambura, indangacyerekezo, yari yarateguwe na Nyagasani, yaretse gukora.

13 Kubera iyo mpamvu, ntibamenye aho bagomba kwerekeza inkuge, ku buryo hahaguruka ishuheri ikomeye, koko, umuhengeri ukomeye kandi uteye ubwoba, maze dusubizwa inyuma hejuru y’amazi mu gihe cy’iminsi itatu; nuko batangira kugira ubwoba bikabije ko hato bashobora kurohamishwa mu nyanja; nyamara ntibambohoye.

14 Nuko ku munsi wa kane, dusubizwa inyuma, umuhengeri watangiye guca ibintu bikabije.

15 Kandi habayeho ko twari hafi yo kumirwa n’indiba y’inyanja. Kandi nyuma yo gusubizwa inyuma hejuru y’amazi mu gihe cy’iminsi ine, abavandimwe banjye batangiye kubona ko imanza z’Imana zibariho, kandi ko bagomba gutikira keretse bihannye ubukozi bw’ibibi bwabo; kubera iyo mpamvu, baransanze, nuko bambohora imigozi yari iri ku bujana bwanjye, kandi dore bwari bwamaze kubyimba bikabije; ndetse ubugombambari bwanjye bwari bwabyimbye cyane, kandi ububabare bwabwo bwari bukomeye.

16 Nyamara, narangamiye Imana yanjye, maze ndayisingiza umunsi wose; kandi sinitotombeye Nyagasani kubera imibabaro yanjye.

17 Ubwo data, Lehi, yari yababwiye ibintu byinshi, ndetse n’abahungu ba Ishimayeli; ariko, dore, bashyiraga ku nkeke uwo ari we wese washakaga kumvugira; kandi ababyeyi banjye kubera ko bari bageze mu za bukuru, kandi kubera ko bari barashavujwe n’abana babo, barajugunywe hasi, koko, ndetse ku buriri bwabo bw’uburwayi.

18 Kubera intimba yabo n’ishavu ryinshi, n’ubukozi bw’ibibi by’abavandimwe banjye, bagejejwe hafi ndetse yo kuba bakurwa muri iki gihe kugirango bahure n’Imana yabo; koko, imvi zabo zari hafi yo kumanurwa ngo zirambikwe hasi mu mukungugu; koko, ndetse bari hafi yo kujugunywa n’ishavu mu mva y’amazi.

19 Kandi Yakobo ndetse na Yozefu, kubera ko bari batoya, kandi kubera ko bari bakeneye kugaburirwa cyane, barahababariye kubera imibabaro ya nyina; ndetse umugore wanjye n’amarira ye n’amasengesho, ndetse n’abana banjye, ntiboroheje imitima y’abavandimwe banjye ngo bambohore.

20 Kandi nta kintu cyariho uretse ububasha bw’Imana, yabakangishije kurimbuka, cyashoboraga kworoshya imitima yabo; kubera iyo mpamvu, ubwo babonaga ko bagiye kumirwa n’indiba y’inyanja bihannye iki kintu bari bakoze, ku buryo bambohoye.

21 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kumbohora, dore, nafashe indangacyerekezo, kandi yakoze nk’uko nabyifuzaga. Kandi habayeho ko nasenze Nyagasani; kandi nyuma y’uko nari maze gusenga imiyaga yarahagaze, kandi n’ishuheri irahagarara, nuko habaho ituze ryinshi.

22 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nayoboye inkuge, kugira ngo twongere tuvugame twerekeza igihugu cy’isezerano.

23 Kandi habayeho ko nyuma y’uko twari tumaze kuvugama igihe cy’iminsi myinshi twageze ku gihugu cy’isezerano; nuko twinjira muri icyo gihugu, maze tubamba amahema yacu; nuko tucyita igihugu cy’isezerano.

24 Kandi habayeho ko twatangiye guhinga ubutaka, nuko dutangira gutera imbuto; koko, twashyize imbuto zacu zose mu butaka, twari twaravanye mu gihugu cya Yerusalemu. Kandi habayeho ko zakuze bihebuje; kubera iyo mpamvu, twarahiriwe mu gisagirane.

25 Kandi habayeho ko twabonye mu gihugu cy’isezerano, ubwo twagendaga mu gasi, ko hari ibikoko by’ubwoko bwose mu mashyamba, haba inka n’imfizi, n’indogobe n’ifarashi, n’ihene n’isha, n’amoko yose y’inyamaswa z’agasozi, zifitiye akamaro abantu. Kandi twahabonye ubwoko bwose bw’amabuye y’agaciro, haba aya zahabu, n’aya feza, n’ay’umuringa.