Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 20


Igice cya 20

Nyagasani ahishurira Isirayeli imigambi Ye—Isirayeli yatoranyijwe mu itanura ry’imibabaro kandi igomba kuva i Babiloni—Gereranya Yesaya 48. Ahagana 588–570 M.K.

1 Mutege amatwi kandi mwumve ibi, O nzu ya Yakobo, ukaba witwa izina rya Isirayeli, kandi wavuye mu mazi ya Yuda, cyangwa mu mazi y’umubatizo, wowe urahira mu izina rya Nyagasani, kandi ugatabaza Imana ya Isirayeli, nyamara ntibarahire mu kuri cyangwa mu bukiranutsi.

2 Nyamara, biyita abo mu murwa mutagatifu, ariko ntibishingikirize ku Mana ya Isirayeli, ari we Nyagasani Nyiringabo; koko, Nyagasani Nyiringabo niryo zina rye.

3 Dore, natangaje ibintu byahozeho uhereye mu ntangiriro; kandi byaturutse mu kanwa kanjye, kandi ndabyerekana. Nabyerekanye ako kanya.

4 Kandi nabikoze kuko nari nzi ko utava ku izima, kandi ijosi ryawe ari umutsi w’icyuma, n’uruhanga rwawe rukaba umuringa;

5 Kandi ndetse uhereye mu ntangiriro narabigutangarije, mbere y’uko bibaho narabikweretse; kandi nabikweretse ntinya ko hato wazavuga uti: Ikigirwamana cyanjye cyarabikoze, n’ishusho ibajije yanjye, n’ishusho yanjye yacuzwe byarategetse ngo bibeho.

6 Wabonye kandi wumvise ibi byose; none se ntuzabitangaza? Kandi ko nakweretse ibintu bishya uhereye iki gihe, ndetse n’ibintu bihishe, kandi utari uzi.

7 Biremwe ubu, si ibyo mu ntangiriro, ndetse mbere y’umunsi wabyumviseho ntibyari byaragutangarijwe, hato ngo utavuga uti: Dore, nari mbizi.

8 Koko, kandi ntacyo wumvise; koko, ntacyo wamenye; koko, kuva icyo gihe ugutwi kwawe ntikumvaga; kuko nari nzi ko uzakoresha cyane ubuhemu, kandi witwaga umunyagicumuro ukivuka.

9 Nyamara, kubw’icyubahiro cy’izina ryanjye nzasubika umujinya wanjye, kandi kubw’igisingizo cyanjye, nzakwihanganira kugira ngo ntaguca.

10 Kuko dore, naragutunganyije, nagutoranyije mu itanura ry’umubabaro.

11 Kubwa njye, koko, ibi nzabikora ku bwanjye, kuko sinzatuma izina ryanjye risuzugurwa kandi sinzaha ikuzo ryanjye undi.

12 Nyumva, Wowe Yakobo, na Isirayeli nahamagaye, kuko Ndi we; Ndi uwa mbere, ndetse Ndi n’uwa nyuma.

13 Kandi ukuboko kwanjye kwashyizeho urufatiro rw’isi, kandi ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru. Iyo mbihamagaye bihagurukira rimwe.

14 Mwebwe mwese, nimwishyire hamwe, maze mwumve; ninde muri bo wabatangarije ibi bintu? Nyagasani yaramukunze; koko, kandi azuzuza ijambo rye yatangaje abakoresheje; kandi Babiloni azayikoresha icyo ashaka, n’ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya.

15 Na none, Nyagasani aravuga ati: Njyewe Nyagasani, koko, naravuze; koko, namuhamagariye gutangaza, naramuzanye, kandi azatunganya inzira ye.

16 Nimuze hafi yanjye; sinavugiye mu ibanga; uhereye mu ntangiriro, uhereye igihe byatangarijwe ko navuze; kandi Nyagasani Imana, na Roho we, baranyohereje.

17 Kandi ni uko avuga Nyagasani, Umucunguzi wawe, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli ati: Naramwohereje, Nyagasani Imana yawe ikwigisha iby’akamaro, ikakuyobora mu nzira ugomba kunyuramo, yarabikoze.

18 O iyo uba warumviye amategeko yanjye—bityo amahoro yawe yari yarabaye nk’umugezi, n’ubukiranutsi bwawe nk’imiraba y’inyanja.

19 Urubyaro rwawe narwo rwari rwarabaye nk’umusenyi; n’abakomoka mu mara yawe nk’imonyi yawo; izina rye ntiryari gucibwa cyangwa ngo ririmburwe imbere yanjye.

20 Nimuve i Babuloni, muhunge Abakaludaya, mu ijwi ry’indirimbo mutangaze, muvuge ibi, mubwire impera y’isi muvuga muti: Nyagasani yacunguye umugaragu we Yakobo.

21 Kandi ntibagize inyota; yabayoboye mu butayu; atuma amazi atemba ava mu rutare kubwa bo; Yasatuye kandi urutare maze amazi aradudubiza.

22 Kandi nubwo yakoze ibi byose, ndetse n’ibikomeye, nta mahoro ahari, ni ko Nyagasani abwira abagome.