Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 19


Igice cya 19

Nefi akora ibisate mu mabuye y’agaciro nuko yandika amateka y’abantu be—Imana ya Isirayeli izaza mu myaka magana atandatu uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu—Nefi avuga ku mibabaro yen’ibambwa—Abayuda bazasuzugurwa kandi batatanywe kugeza mu minisi ya nyuma, ubwo bazagarukira Nyagasani. Ahagana 588–570 M.K.

1 Kandi habayeho ko Nyagasani yantegetse, kubera iyo mpamvu nakoze ibisate by’amabuye y’agaciro ngo nshobore kubiharagataho inyandiko y’abantu banjye. Nuko ku bisate nakoze naharagaseho inyandiko ya data, ndetse n’ingendo zacu mu gasi, n’ubuhanuzi bwa data; ndetse n’ubwinshi mu buhanuzi bwanjye bwite nabuharagase kuri byo.

2 Kandi sinari nzi icyo gihe ubwo nabikoraga ko nzategekwa na Nyagasani gukora ibi bisate; kubera iyo mpamvu, inyandiko ya data, n’amateka y’ibisekuruza bye, n’igice kinini cy’ingendo zacu mu gasi biharagaswe kuri ibyo bisate bya mbere navuzeho; kubera iyo mpamvu, ibintu byabayeho mbere y’uko nkora ibi bisate ni, iby’ukuri, by’umwihariko cyane ibyasobanuwe ku bisate bya mbere.

3 Kandi nyuma y’uko nari maze gukora ibi bisate mu buryo bw’itegeko, njyewe, Nefi, nahawe itegeko ko umurimo n’ubuhanuzi, ibice byabyo byeruye cyane kandi by’agaciro gakomeye, bigomba kwandikwa kuri ibi bisate; kandi ko ibintu byari byanditswe bigomba gushyingurwa ku bw’amabwiriza y’abantu banjye, bazatunga icyo gihugu, ndetse no ku bw’indi migambi y’ubushishozi, imigambi izwi na Nyagasani.

4 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nefi, nakoze inyandiko ku bindi bisate, itanga inkuru, cyangwa mu yandi magambo ikaba itanga inkuru itatuye y’intambara n’amakimbirane n’irimbuka ry’abantu banjye. Kandi ibi narabikoze, nuko nategetse abantu banjye ibyo bagomba kuzakora nyuma y’uko nzaba ntakiriho; kandi ibi bisate bigomba kuzahererekanywa kuva ku gisekuru kimwe kugera ku kindi, cyangwa kuva ku muhanuzi umwe kugera ku wundi, kugeza ubwo Nyagasani azatanga andi mategeko.

5 Kandi inkuru yo gukora ibi bisate izatangwa nyuma y’aha; nuko bityo, dore, ndakomeza bijyanye n’ibyo navuze; kandi ibi mbikoze kugira ngo ibintu birushijeho kuba bitagatifu bishobore gushyingurwa ku bw’ubumenyi bw’abantu banjye.

6 Nyamara, nta kintu nandika ku bisate uretse icyo ntekereza ko giturutse ku Mana. Kandi ubu, ninibeshya, n’aba kera nabo baribeshye; si uko nshaka kwiregura kubera abandi bantu, ariko kubera intege nkeya zindimo, zijyanye n’umubiri, nshaka kwiregura.

7 Kuko ibintu abantu bamwe bibwira ko ari iby’agaciro gakomeye cyane, haba ku mubiri no kuri roho, abandi bakabihindura ubusa maze bakabihonyorera munsi y’ibirenge byabo. Koko, ndetse n’Imana ubwayo ya Isirayeli abantu bayihonyorera munsi y’ibirenge byabo; ndavuga, guhonyorera munsi y’ibirenge byabo ariko mpisemo kubivuga mu yandi magambo—bayifata nk’itagira umumaro, kandi ntibumvire ijwi ry’inama zayo.

8 Kandi dore araje, bijyanye n’amagambo y’umumarayika, mu myaka magana atandatu uhereye igihe data yaviriye i Yerusalemu.

9 Kandi isi, kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, izamucira urubanza kugira ngo abe ubusabusa; kubera iyo mpamvu bamukubite ibiboko, nuko abyihanganire, kandi bamuhondagure; nuko abyihanganire. Koko, bamuvunderezeho amacandwe, maze arabyihanganira, kubera ineza ye yuje urukundo n’ukwiyumanganya kwe ku bana b’abantu.

10 Kandi Imana y’abasogokuruza bacu, bavanywe muri Egiputa, mu buretwa, ndetse babungabunzwe na yo mu gasi, koko, Imana ya Aburahamu, n’iya Isaka, n’Imana ya Yakobo, yitanze, bijyanye n’amagambo y’umumarayika, nk’umuntu, mu maboko y’abantu b’abagome, ngo azamurwe hejuru, hakurikijwe amagambo ya Zenoki, nuko abambwe, bijyanye n’amagambo ya Newumu, maze ahambwe mu mva, bijyanye n’amagambo ya Zenosi, yavuze ku byerekeye iminsi itatu y’umwijima, igomba kuzaba ikimenyetso cy’urupfu rwe gihawe abazatura ibirwa by’inyanja, cyane by’umwihariko gihawe abo mu nzu ya Isirayeli.

11 Kuko niko umuhanuzi avuga ati: Nyagasani Imana nta kabuza azagenderera inzu yose ya Isirayeli kuri uwo munsi, n’ijwi rye, kubera ubukiranutsi bwabo, bibaviremo umunezero mwinshi n’agakiza, kandi ku bandi n’inkuba n’imirabyo y’ububasha bwe, n’umuhengeri, n’umuriro, n’umwotsi, n’igihu cy’umwijima, n’iyasama ry’isi, n’imisozi izatumbagizwa.

12 Kandi ibi bintu byose bigomba rwose kuza, ni ko umuhanuzi Zenosi avuga. Kandi ibitare by’isi bizasaduka; kandi kubera umuborogo w’isi, abenshi mu bami b’ibirwa by’inyanja bazakoreshwa na Roho w’Imana, ngo barangurure bati: Imana y’isi irababaye.

13 Kandi ku bari i Yerusalemu, niko umuhanuzi avuga, bazakubitwa ibiboko n’abantu bose, kubera ko babambye Imana ya Isirayeli, maze bagahindukiza imitima yabo, bagahakana ibimenyetso n’ibitangaza, n’ububasha n’ikuzo by’Imana ya Isirayeli.

14 Kandi kubera ko bahindukije imitima yabo, niko umuhanuzi avuga, kandi bagasuzugura Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, bazazerera mu mubiri, nuko barimbuke, maze bahinduke urw’amenyo n’iciro ry’imigani, kandi bangwe n’amahanga yose.

15 Nyamara, ubwo uwo munsi uzaza, ni ko umuhanuzi avuga, kugira ngo bareke kongera guteshuka mu mitima yabo kuri Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, icyo gihe azibuka ibihango yagiranye n’abasekuruza babo.

16 Koko, ubwo azibuka ibirwa by’inyanja; koko, kandi abantu bose bo mu nzu ya Isirayeli, nzabakoranya, niko Nyagasani avuga, bijyanye n’amagambo y’umuhanuzi Zenosi, mbavanye mu mpande enye z’isi.

17 Koko, kandi isi yose izabona agakiza ka Nyagasani, niko umuhanuzi avuga; amahanga yose, ubwoko, indimi, n’abantu bazahabwa umugisha.

18 Kandi njyewe, Nefi, nandikiye ibi bintu abantu banjye, kugira ngo nibura nshobore kubumvisha ko bagomba kwibuka Nyagasani Umucunguzi wabo.

19 Kubera iyo mpamvu, ndabwira inzu yose ya Isirayeli, nibibaho ko bazabona ibi bintu.

20 Kuko dore, mfite ibyiyumviro muri roho, binteye ubwoba ndetse ingingo zanjye zose zikaba nta ntege zifite, kubera abari i Yerusalemu; kuko iyo Nyagasani ataba umunyempuhwe ngo anyereke ibiberekeyeho, ndetse nk’uko yabigiriye abahanuzi ba kera, nakagombye nanjye kuba nararimbutse.

21 Kandi mu by’ukuri yeretse abahanuzi ba kera ibintu byose biberekeyeho; ndetse yeretse benshi ibitwerekeyeho; kubera iyo mpamvu, ni ngombwa ko tumenya ibiberekeyeho kuko byanditswe ku bisate by’umuringa.

22 Ubwo habayeho ko njyewe, Nefi, nigishije abavandimwe banjye ibi bintu; kandi habayeho ko nabasomeye ibintu byinshi, byari byaraharagaswe ku bisate by’umuringa, kugira ngo bashobore kumenya ibyerekeye ibikorwa bya Nyagasani mu bindi bihugu, mu bantu ba kera.

23 Kandi nabasomeye ibintu byinshi byari byaranditswe mu bitabo bya Mose; ariko kugira ngo nshobore kubemeza byuzuye kwizera Nyagasani Umucunguzi wabo, nabasomeye ibyanditswe n’ umuhanuzi Yesaya; kuko nasanishaga ibyanditswe bitagatifu byose kuri twebwe, kugira ngo bishobore kutubera inyungu zacu n’inyigisho.

24 Kubera iyo mpamvu nababwiye, mvuga nti: Nimwumve amagambo y’umuhanuzi, mwebwe muri igisigisigi cy’inzu ya Isirayeli, ishami ryahwanyuwe, nimwumve amagambo y’umuhanuzi, yandikiwe inzu yose ya Isirayeli, kandi asanishwa kuri mwebwe, kugira ngo mushobore kugira ibyiringiro kimwe n’abavandimwe banyu mwahwanyuweho, kuko ni muri ubu buryo umuhanuzi yanditse.