Igice cya 17
Nefi ategekwa kubaka inkuge, abavandimwe be bakanga—Abashishikaza abasubiriramo amateka y’imikoranire y’Imana na Isirayeli—Nefi yuzura ububasha bw’Imana—Abavandimwe be babuzwa kumukoraho, hato ngo batumagana nk’urubingo rwumye. Ahagana 592–591 M.K.
1 Kandi habayeho ko twongeye gufata urugendo mu gasi; nuko twerekeza aherekeye mu burasirazuba uhereye icyo gihe. Nuko turagenda kandi tunyura mu mubabaro mwinshi mu gasi; kandi abagore bacu babyariye abana mu gasi.
2 Kandi imigisha ya Nyagasani yari myinshi cyane kuri twe, ku buryo mu gihe twari dutunzwe n’inyama mbisi mu gasi, abagore bacu babonaga amashereka menshi y’abana babo, kandi bari bakomeye, koko, ndetse nk’abagabo; nuko batangiye kwihanganira ingendo zabo batitotomba.
3 Kandi bityo turabona ko amategeko y’Imana agomba kuzuzwa. Kandi bibayeho ko abana b’abantu bubahiriza amategeko y’Imana ibatunga, kandi ikabakomeza, maze ikabaha uburyo butuma barangiza ikintu yabategetse, niyo mpamvu, yaduhaye uburyo mu gihe twari turi mu gasi.
4 Kandi twacumbitse mu gihe cy’imyaka myinshi, koko, ndetse imyaka umunani mu gasi.
5 Nuko twageze mu gihugu twise Aharumbutse, kubera imbuto zacyo nyinshi ndetse n’ubuki bw’agasozi; kandi ibi bintu byose byari byarateguwe na Nyagasani kugira ngo tutazatikira. Kandi twabonye inyanja, twise Iriyantumu, bihinduwe mu rundi rurimi, yakwitwa amazi magari.
6 Kandi habayeho ko twabambye amahema yacu ku nkombe; kandi nubwo twari twaragowe n’imibabaro myinshi n’ibikomeye byinshi, koko, ndetse byinshi ku buryo tutashobora kubyandika byose, twaranezerewe bihebuje ubwo twageraga kuri iyo nkombe; nuko twita aho hantu Aharumbutse, kubera imbuto zaho nyinshi.
7 Kandi habayeho ko nyuma y’uko, njyewe, Nefi, nari maze kuba mu gihugu cy’Aharumbutse mu gihe cy’iminsi myinshi, ijwi rya Nyagasani ryanjeho, rivuga riti: Haguruka, maze ujye ku musozi. Kandi habayeho ko nahagurutse nuko nzamuka ku musozi, maze ntakambira Nyagasani.
8 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye, avuga ati: Uzubake inkuge, mu buryo nzakwereka, kugira ngo nzashobore kujyana abantu bawe hakurya y’aya mazi.
9 Nuko ndavuga nti: Nyagasani, ni hehe najya kugira ngo nshobore kubona amabuye y’agaciro yo kuyengesha, ngo nshobore gukora ibikoresho byo kubaka inkuge mu buryo wanyeretse?
10 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye aho ngomba kujya kugira ngo mbone amabuye y’agaciro, ngo nshobore gukora ibikoresho.
11 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nakoze umuvuba wo guhungiza umuriro mu mpu z’ibikoko; kandi nyuma y’uko nari maze gukora umuvuba wo guhungirisha umuriro, nahondanyije amabuye abiri ngo nshobore gucana umuriro.
12 Kuko Nyagasani kugeza ubu atigeze atuma ducana umuriro mwinshi, ubwo twagendaga mu gasi; kuko yavuze ati: Nzatuma ibiryo byanyu biba biryoshye ku buryo mudakeneye mutabiteka;
13 Ndetse nzababera urumuri mu gasi; kandi mbategurire inzira imbere yanyu, nibibaho ko mwubahiriza amategeko yanjye; kubera iyo mpamvu uko muzubahiriza amategeko yanjye muzayoborwa ku gihugu cy’isezerano; kandi muzamenya ko muyobowe na njye.
14 Koko, ndetse Nyagasani yavuze ko: Nyuma mwaramaze kugera mu gihugu cy’isezerano, muzamenya ko, njyewe, Nyagasani, ndi Imana; kandi ko, njyewe, Nyagasani, nabakijije ukurimbuka; koko, ko nabavanye mu gihugu cya Yerusalemu.
15 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nefi, nihatiye kubahiriza amategeko ya Nyagasani, maze nshishikariza abavandimwe banjye ubudahemuka n’umuhate.
16 Kandi habayeho ko nakoze ibikoresho mu mabuye y’agaciro nashongesheje mu rutare.
17 Kandi ubwo abavandimwe banjye babonaga ko nari hafi yo kubaka inkuge, batangiye kunyitotombera, bavuga bati: Umuvandimwe wacu ni umupfapfa, kuko atekereza ko ashobora kubaka inkuge; koko, ndetse agatekereza ko ashobora kwambuka aya mazi magari.
18 Kandi bityo abavandimwe banjye baranyinubiye, kandi bifuzaga ko batakora, kuko ntibizeraga ko nashobora kubaka inkuge, nta nubwo bemeraga ko nahawe amabwiriza na Nyagasani.
19 Kandi ubwo habayeho ko njyewe, Nefi, nashavuye bikabije kubera kunangira imitima yabo, kandi ubwo babonaga ko ntangiye gushavura barishimye mu mitima yabo, kugeza ubwo banyishimye hejuru, bavuga bati: Twari tuzi ko utashobora kubaka inkuge, kuko twari tuzi ko ubura ubushishozi; kubera iyo mpamvu ntiwari gushobora gutunganya umurimo ukomeye nk’uyu.
20 Kandi umeze nka data, wayobejwe n’ibitekerezo by’ubupfapfa by’umutima we; koko, yatuvanye mu gihugu cya Yerusalemu, maze tuzererera mu gasi muri iyi myaka myinshi; nuko abagore bacu bagakora, batwite inda nkuru; kandi babyariye mu gasi kandi bagowe n’ibintu byose uretse urupfu; kandi byari kuba byarabaye byiza ko bari kuba barapfuye mbere y’uko bava i Yerusalemu kurusha uko bagowe n’iyi mibabaro.
21 Dore, iyi myaka myinshi twaragowe mu gasi, mu gihe twagombaga kuba twishimira imitungo yacu n’igihugu cy’umurage wacu; koko, kandi twashoboraga kuba twishimye.
22 Kandi tuzi ko abantu bari mu gihugu cya Yerusalemu bari abantu b’abakiranutsi; kuko bubahirije amateka n’imanza bya Nyagasani, n’amategeko ye yose, bijyanye n’itegeko rya Mose; kubera iyo mpamvu, tuzi ko ari abantu b’abakiranutsi; kandi data yabaciriye urubanza, nuko aratuyobya kubera ko twumviraga amagambo ye; koko, n’umuvandimwe wacu ameze nka we. Nuko ni muri ubu buryo bw’imvugo abavandimwe banjye banyitotombeye kandi baratwinubira.
23 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nababwiye, mvuga nti: Mwemera se ko abasogokuruza bacu, bari abana ba Isirayeli, baba baravanywe mu maboko by’Abanyegiputa iyo batumvira amagambo ya Nyagasani?
24 Koko, mutekereza ko baba baravanywe mu buretwa, iyo Nyagasani adategeka Mose ko agomba kubavana mu buretwa?
25 Ubu muzi ko abana ba Isirayeli bari mu buretwa; kandi muzi ko bari batsikamiwe n’imirimo, yari iruhije cyane kuyikora; kubera iyo mpamvu, muzi ko byagombaga kuba ikintu cyiza kuri bo, ko bavanwa mu buretwa.
26 Ubu muzi ko Mose yategetswe na Nyagasani gukora uwo murimo ukomeye; kandi muzi ko kubw’ijambo rye amazi y’Inyanja Itukura yigabanyirije hirya no hino, nuko bakanyura ku butaka bwumye.
27 Ariko muzi ko Abanyegiputa barohamishijwe mu Nyanja Itukura, abari ingabo za Farawo.
28 Ndetse muzi ko bagaburiwe manu mu gasi.
29 Koko, ndetse muzi ko Mose, kubw’ijambo rye nk’uko ububasha bw’Imana bwari muri we, yakubise urutare, maze havamo amazi, kugira ngo abana ba Isirayeli bashobore gushira inyota.
30 Kandi n’ubwo bari bayobowe, Nyagasani Imana yabo, Umucunguzi wabo, ibagenda imbere, ibayobora ku manywa kandi akabaha urumuri nijoro, kandi ibakorera ibintu byose byari ngombwa ko umuntu yabona, banangiye imitima yabo kandi bahuma ubwenge bwabo, nuko batuka Mose n’Imana nyakuri kandi iriho.
31 Kandi habayeho ko bijyanye n’ijambo rye yabarimbuye; kandi bijyanye n’ijambo rye yarabayoboye; kandi bijyanye n’ijambo rye yabakoreye ibintu byose; kandi nta kintu na kimwe cyakozwe kitari kubw’ijambo rye.
32 Kandi nyuma y’uko bari bamaze kwambuka umugezi wa Yorodani yabagize abakomeye kugeza ubwo birukana abana b’igihugu, koko, barabatatanya kugeza barimbutse.
33 None ubu, mutekereza se ko abaturage b’iki gihugu, bari mu gihugu cy’isezerano, bakirukanywemo n’abasogokuruza bacu, mutekereza ko bari bakiranutse? Dore, ndababwira, Oya.
34 Mutekereza se ko abasogokuruza bacu bari gutoranywa kubarusha iyo bari kuba barakiranutse? Ndababwira nti: Oya.
35 Dore, Nyagasani afata abantu bose kimwe; uw’umukiranutsi niwe mutoni w’Imana. Ariko dore, aba bantu bahakanye buri jambo ry’Imana, kandi bari barahishirije mu bukozi bw’ibi; kandi umujinya wuzuriranye w’Imana wari ubariho; kandi Nyagasani yavumye ubutaka kubera bo, maze abuhera umugisha abasogokuruza bacu; koko, yarabuvumye kuri bo kugeza barimbutse, kandi abuhera umugisha abasogokuruza bacu kugeza babubonyeho ububasha.
36 Dore, Nyagasani yaremye isi ngo izaturwe; kandi yaremye abana bayo kugira ngo bazayitunge.
37 Kandi ahagurutsa ubwoko bukiranutse, maze akarimbura amahanga y’abagome.
38 Kandi ayobora abakiranutsi mu bihugu bikungahaye, nuko akarimbura abagome, kandi akavuma ubutaka bwabo kubwabo.
39 Ategeka hejuru mu majuru, kuko niho ntebe ye y’ubwami, n’iyi si ikaba intebe y’ibirenge bye.
40 Kandi ikunda abazayigira ngo ibe Imana yabo. Dore, yakunze abasogokuruza bacu, kandi yagiranye na bo igihango, koko, ndetse Aburahamu, Isaka, na Yakobo; kandi yibutse ibihango yari yarakoze; kubera iyo mpamvu, yabavanye mu gihugu cya Egiputa.
41 Kandi yabahaniye mu gasi n’inkoni yayo; kuko banangiye imitima yabo, ndetse nk’uko namwe mwabigenje; nuko Nyagasani yarabahannye kubera ubukozi bw’ibibi bwabo. Yaboherejemo inzoka ziguruka z’ubumara butwika; kandi nyuma yo kuribwa nazo yabateguriye uburyo ngo bashobore gukizwa; kandi umurimo bagombaga gukora wari ukurangamira; kandi kubera ukutagorana kw’ubwo buryo, cyangwa ubworohe bwabwo, hari benshi batikiye.
42 Kandi banangiye imitima yabo rimwe na rimwe, kandi batuka Mose, ndetse n’Imana; nyamara, muzi ko bari bayobowe n’ububasha bwayo butagereranywa mu gihugu cy’isezerano.
43 Kandi ubu, nyuma y’ibi bintu byose, igihe cyarageze ngo bahinduke abagome, koko, hafi yo guhisha; kandi simbizi ariko kuri uyu munsi bari hafi yo kurimburwa; kuko nzi ko uwo munsi ugomba mu by’ukuri kuza kugira ngo barimburwe, uretse bakeya gusa, bazajyanwa mu bucakara.
44 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani yategetse data ko agomba kujya mu gasi; kandi Abayuda nabo bashakaga kumwambura ubuzima bwe; koko, kandi namwe mwashatse kumwambura ubuzima bwe; kubera iyo mpamvu muri abicanyi mu mitima yanyu kandi muri nka bo.
45 Mwihutira ubukozi bw’ibibi ariko mugatinda kwibuka Nyagasani Imana yanyu. Mwabonye umumarayika, kandi yarabavugishije; koko, mwumvise ijwi rye rimwe na rimwe; kandi yabavugishije mu ijwi ritoya rituje, ariko mwabaye ibiti, ku buryo mutashoboye kumva amagambo ye; niyo mpamvu, yabavugishije mu ijwi ry’inkuba, ryatumye isi ihinda umushyitsi nk’aho isadutse.
46 Ndetse muzi ko kubw’ububasha bw’ijambo rye risumba byose ashobora gutuma isi irangira; koko, kandi muzi ko kubw’ijambo rye ashobora gutuma ahantu habi haba heza, n’ahantu heza hamenagurika. O, bityo, kuki byabaho ko mushobora kunangira imitima yanyu?
47 Dore, roho yanjye yashishimuwe n’ishavu kubera mwebwe, kandi umutima wanjye urababajwe; ntinya ko hato mwazacibwa iteka ryose. Dore, nuzuye Roho w’Imana, kugeza aho umubiri wanjye nta ntege ufite.
48 Kandi ubwo habayeho ko ubwo navugaga aya magambo bandakariye, nuko bifuza kunjugunya mu ndiba y’inyanja; maze ubwo banyegeraga ngo banshyireho ibiganza byabo nababwiye, mvuga nti: Mu izina ry’Imana Ishoborabyose, mbategetse ko mutankoraho, kuko nujujwe ububasha bw’Imana, ndetse bugurumana mu mubiri wanjye; kandi unshyiraho ibiganza bye aruma ndetse nk’urubingo rwumye; kandi azamera nk’ubusa imbere y’ububasha bw’Imana, kuko Imana izamukubita.
49 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nababwiye ko batagomba kwongera kwitotombera data; nta nubwo bazanyima umurimo wabo, kuko Imana yantegetse ko ngomba kubaka inkuge.
50 Nuko ndababwira nti: Niba Imana yarantegetse gukora ibintu byose ngomba kubikora. Bibaye ko integeka ko mbwira aya mazi, nti: hinduka ubutaka, agomba guhinduka ubutaka; kandi bibaye ngombwa ko mbivuga, byakorwa.
51 None ubu, niba Nyagasani afite ububasha bukomeye butyo, kandi yarakoze ibitangaza byinshi cyane mu bana b’abantu, ni gute atampa amabwiriza, kugira ngo nshobore kubaka inkuge?
52 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabwiye ibintu byinshi abavandimwe banjye, kugeza ubwo bakozwe n’isoni nuko ntibashobora kungisha impaka; haba no guhangara kunshyiraho ibiganza byabo cyangwa kunkozaho intoki zabo, ndetse mu gihe cy’iminsi myinshi. Ubwo ntibahangaye gukora ibi hato ngo batumira imbere yanjye, Roho w’Imana yari afite ububasha bukomeye; kandi ni uko yari yabakozeho.
53 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye ati: Ongera urambure ukuboko kwawe ku bavandimwe bawe, kandi ntabwo barabiranira imbere yawe, ariko ndabatigisa, niko Nyagasani avuga, kandi ibi ndabikora, kugira ngo bamenye ko ndi Nyagasani Imana yabo.
54 Kandi habayeho ko naramburiye ikiganza cyanjye ku bavandimwe banjye, kandi ntibarabiraniye imbere yanjye; ariko Nyagasani yarabatigisije, ndetse nk’uko ijambo ryari ryavuze.
55 kandi ubwo, baravuze bati: Tuzi by’ukuri ko Nyagasani ari kumwe nawe, kuko tuzi ko ari ububasha bwa Nyagasani bwadutigisije. Nuko bikubita hasi imbere yanjye, kandi bari hafi yo kundamya, ariko sinabemereye, mvuga nti: Ndi umuvandimwe wanyu, koko, ndetse murumuna wanyu; kubera iyo mpamvu nimuramye Nyagasani Imana yanyu, kandi mwubahe so na nyoko, kugira muzarame mu minsi yanyu mu gihugu Nyagasani Imana yanyu izabaha.