Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 7


Igice cya 7

Abahungu ba Lehi basubira i Yerusalemu maze bagasaba Ishimayeli n’urugo rwe kwifatanya nabo mu rugendo rwabo—Lamani n’abandi bigomeka—Nefi ashishikariza abavandimwe be kwizera Nyagasani—Bamuzirikisha imigozi nuko bakagambirira kumurimbura—Abohorwa n’ ububasha bw’ukwizera—Abavandimwe be basaba imbabazi—Lehi n’abo bari kumwe batura igitambo n’amaturo yokejwe. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi ubu nifuza ko mwamenya, ko nyuma y’uko data, Lehi, yari amaze guhanura ku byerekeye urubyaro rwe, habayeho ko Nyagasani yongeye kuvugana nawe, avuga ko bitari bikwiriye kuri we, Lehi, ko yajyana umuryango we mu gasi wonyine; ahubwo ko abahungu be bakwiriye gufata abakobwa bababera abagore kugira ngo barerere urubyaro Nyagasani mu gihugu cy’isezerano.

2 Kandi habayeho ko Nyagasani yamutegetse ko njyewe, Nefi, n’abavandimwe banjye, twakongera gusubira mu gihugu cya Yerusalemu, maze tukamanukana Ishimayeli n’umuryango we mu gasi.

3 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, hamwe n’abavandimwe banjye, twongeye kujya mu gasi kugira ngo tuzamukire i Yerusalemu.

4 Kandi habayeho ko, twazamukiye ku nzu ya Ishimayeli, kandi twagize ubutoni mu maso ya Ishimayeli, ubwo twamubwiraga amagambo ya Nyagasani.

5 Kandi habayeho ko Nyagasani yoroheje umutima wa Ishimayeli, ndetse n’urugo rwe, ku buryo twafatanye urugendo tukamanukira mu gasi ku ihema rya data.

6 Kandi habayeho ko ubwo twafataga urugendo mu gasi, dore Lamani na Lemuweli, na babiri mu bakobwa ba Ishimayeli, n’abahungu babiri ba Ishimayeli n’imiryango yabo, batwigometseho; koko, bigomeka kuri njyewe, Nefi, na Samu, na se, Ishimayeli, n’umugore we, n’abandi bakobwa be batatu.

7 Kandi habayeho ko muri uko kwigomeka, bashakaga gusubira mu gihugu cya Yerusalemu.

8 Kandi ubwo njyewe, Nefi, kubera ko nari nishwe n’agahinda kubera ukwinangira kw’imitima yabo, niyo mpamvu nabavugishije, mbabwira, koko, ndetse Lamani na Lemuweli nti: Dore muri bakuru banjye, none byashoboka bite ko mwanangira imitima yanyu, maze mugahuma mu mitekerereze, ngo mwifuze ko njyewe, murumuna wanyu, nkwiriye kubabwira, koko, kandi nkababera urugero?

9 Byashoboka bite ko mutumviye ijambo rya Nyagasani?

10 Byashoboka bite ko mwibagiwe ko mwabonye umumarayika wa Nyagasani?

11 Koko, kandi byashoboka bite ko mwibagiwe ibintu bikomeye Nyagasani yadukoreye mu kutugobotora mu maboko ya Labani, ndetse kugira ngo tubone inyandiko?

12 Koko, byashoboka bite ko mwibagirwa ko Nyagasani ashobora gukora ibintu byose bijyanye n’ugushaka kwe, ku bana b’abantu, baramutse bafite ukwizera muri we? Kubera iyo mpamvu, nimureke tumubere indahemuka.

13 Kandi nibibaho ko tumubera indahemuka, tuzagira igihugu cy’isezerano; kandi muzamenya mu bihe bizaza ko ijambo rya Nyagasani ryerekeye ukurimbuka kwa Yerusalemu rizuzuzwa; kuko ibintu byose Nyagasani yavuze byerekeye ukurimbuka kwa Yerusalemu bigomba kuzuzwa.

14 Kuko dore, Roho wa Nyagasani azareka vuba aha kubahendahenda; kuko dore, bahakanye abahanuzi, na Yeremiya bamujugunye mu nzu y’imbohe. Kandi bashatse gutwara data ubuzima, kugeza ubwo bamwirukanye mu gihugu.

15 Ubu dore, ndababwira ko nimusubira i Yerusalemu namwe muzarimbukana nabo. Kandi ubu, niba mufite uguhitamo, nimuzamukire mu gihugu, kandi mwibuke amagambo mbabwiye, ko nimugenda namwe muzarimbuka; kuko uko ni ko Roho wa Nyagasani ampatiye kuvuga.

16 Kandi habayeho ko ubwo njyewe, Nefi, nari maze kubwira ayo magambo abavandimwe banjye, barandakariye. Kandi habayeho ko bamfashe, kuko dore, bari barakaye bikabije, nuko bambohesha imigozi, kuko bashatse kunyambura ubuzima bwanjye, kugira ngo bansige mu gasi ngo nconcomerwe n’inyamaswa z’agasozi.

17 Ariko habayeho ko nasenze Nyagasani, mvuga nti: O Nyagasani ukurikije ukwizera kwanjye muri wowe, wangobotoye mu maboko by’abavandimwe banjye; koko, ndetse ukampa imbaraga kugira ngo nturitse iyi migozi bambohesheje.

18 Kandi habayeho ko ubwo nari maze kuvuga aya magambo, dore, imigozi yo ku birenge no ku maboko yararekuye, nuko mpagarara imbere y’abavandimwe banjye, maze nongera kubabwira.

19 Kandi habayeho ko bongeye kundakarira, nuko bashaka kumfata; ariko dore, umwe mu bakobwa ba Ishimayeli, koko, n’umwe mu bahungu ba Ishimayeli, binginze abavandimwe banjye, kugeza ubwo buruye imitima yabo; nuko bareka kwihatira kunyambura ubuzima bwanjye.

20 Kandi habayeho ko bishwe n’agahinda, kubera ubugome bwabo, kugeza ubwo bapfukamye imbere yanjye, baranyinginga kugira ngo mbababarire ku bintu bari bankoreye.

21 Kandi habayeho ko nabababariye mu by’ukuri ibyo bari bankoreye, kandi nabashishikarije ko bagomba gusenga Nyagasani Imana yabo ngo babone imbabazi. Kandi habayeho ko babikoze batyo. Nuko nyuma yuko bari bamaze gusenga Nyagasani twongeye gufata urugendo rwacu tugana ku ihema rya data.

22 Kandi habayeho ko twamanukiye ku ihema rya data. Nuko nyuma njyewe n’abavandimwe banjye n’inzu yose ya Ishimayeli tumaze kumanukira ku ihema rya data, batanze amashimwe kuri Nyagasani Imana yabo; maze bayitambira igitambo n’amaturo yokejwe.