Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 3


Igice cya 3

Abahungu ba Lehi basubira i Yerusalemu gufata ibisate by’umuringa—Labani yanga gutanga ibisate—Nefi ashishikaza kandi agatera imbaraga abavandimwe be—Labani yiba umutungo wabo kandi akagerageza kubica—Lamani na Lemuweli bakubita Nefi na Samu maze bakihanangirizwa na marayika. Ahagana 600–592 M.K.

1 Kandi habayeho ko, njyewe, Nefi, nagarutse mvuye kuvugana na Nyagasani, ku ihema rya data.

2 Kandi habayeho ko, yambwiye, avuga ati: Dore narose inzozi, Nyagasani yantegetsemo ko wowe n’abavandimwe bawe muzasubira i Yerusalemu.

3 Kuko dore, Labani afite inyandiko y’Abayuda ndetse n’ibisekuru by’abakurambere banjye, kandi byaharagaswe ku bisate by’umuringa.

4 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani yantegetse ko wowe n’abandimwe bawe muzajya mu nzu ya Labani, maze mugashaka izo inyandiko, nuko mukazizana hano hepfo mu gasi.

5 Kandi ubu, dore abavandimwe bawe, baritotomba bavuga ko ari ikintu kigoranye nabasabye; ariko dore ntabwo nabibasabye, ahubwo ni itegeko rya Nyagasani.

6 None genda, mwana wanjye, kandi uzatoneshwa na Nyagasani, kubera ko utitotombye.

7 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, nabwiye data nti: Nzagenda nkore ibintu Nyagasani yategetse, kuko nzi ko Nyagasani adatanga amategeko ku bana b’abantu, atabateguriye inzira ngo bashobore gutunganya ikintu yabategetse.

8 Kandi habayeho ko ubwo data yumvaga aya magambo yanezerewe bihebuje, kuko yamenye ko nari narahawe umugisha na Nyagasani.

9 Nuko njyewe, Nefi, n’abavandimwe banjye twafashe urugendo rwacu mu gasi, n’amahema yacu, tuzamukira mu gihugu cya Yerusalemu.

10 Kandi habayeho ko ubwo twari tumaze kuzamukira mu gihugu cya Yerusalemu, njyewe, n’abavandimwe banjye twagiye inama.

11 Nuko dukora ubufindo—Ni nde muri twe wagombaga kujya mu nzu ya Labani. Kandi habayeho ko ubufindo bwaguye kuri Lamani; nuko Lamani ajya mu nzu ya Labani, maze aramuvugisha ubwo yari yicaye mu nzu ye.

12 Nuko yasabye Labani inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa, byari biriho ibisekuruza bya data.

13 Kandi dore, habayeho ko Labani yarakaye, nuko amwirukana imbere ye, maze ntiyashaka ko yabona izo inyandiko. Kubera iyo mpamvu, yaramubwiye ati: Dore uri umujura, kandi ndakwica.

14 Ariko Lamani yarahunze amuva imbere, maze atubwira ibintu Labani yari amaze gukora. Nuko twatangiye kugira agahinda bikabije, kandi abavandimwe banjye bari hafi yo gusubira kwa data mu gasi.

15 Ariko dore narababwiye nti: ubwo Nyagasani ariho, kandi tukaba turiho, ntituzamanuka kwa data mu gasi kugeza turangije ikintu Nyagasani yadutegetse.

16 Kubera iyo mpamvu, reka tube indahemuka mu kubahiriza amategeko ya Nyagasani; kubera iyo mpamvu nimureke tumanukire mu gihugu cy’umurage wa data, kuko dore yasize zahabu na feza, n’ubutunzi bw’ubwoko bwose. Kandi ibi byose yabikoze kubera amategeko ya Nyagasani.

17 Kuko yari azi ko Yerusalemu izarimbuka, kubera ubugome bw’abantu.

18 Kuko dore, bahakanye amagambo y’abahanuzi. Kubera iyo mpamvu, iyo data aba yarahamye mu gihugu nyuma y’uko yari amaze gutegekwa guhunga igihugu, dore, nawe yari kurimbuka. Kubera iyo mpamvu, byari ngombwa ko ahunga icyo gihugu.

19 Kandi dore, ni mu bushishozi bw’Imana tugomba kubona izi nyandiko, kugira ngo dushobore kubungabungira abana bacu ururimi rw’abasogokuruza bacu;

20 Ndetse no kugira ngo dushobore kubungabunga amagambo yavuzwe n’akanwa k’abahanuzi batagatifu, bashyikirijwe kubwa Roho n’ububasha bw’Imana, kuva isi yatangira, ndetse kugeza magingo aya.

21 Kandi habayeho ko nyuma y’iyi mvugo, nemeje abavandimwe banjye ko bashobora kuba indahemuka mu kubahiriza amategeko y’Imana.

22 Kandi habayeho ko twamanukiye mu gihugu cy’umurage wacu, maze twegeranya zahabu yacu, n’ifeza yacu, n’ibintu by’agaciro byacu.

23 Kandi nyuma yo kwegeranya ibi bintu byose hamwe, twarongeye turazamuka tujya ku nzu ya Labani.

24 Kandi habayeho ko twinjiye kwa Labani, maze tumusaba ko yaduha inyandiko zari zarahagaswe ku bisate by’umuringa, tukamuha zahabu yacu, n’ifeza yacu, n’ibintu byacu by’agaciro.

25 Kandi habayeho ko ubwo Labani yabonaga umutungo wacu, kandi ko wari mwinshi bihebuje, yarawurarikiye ku buryo yatujugunye hanze, maze yohereza abagaragu be kutwica, ngo ashobore gutwara umutungo wacu.

26 Kandi habayeho ko twahunze abagaragu ba Labani, kandi twahatiwe gusiga umutungo wacu, nuko ugwa mu maboko ya Labani.

27 Kandi habayeho ko twahungiye mu gasi, nuko abagaragu ba Labani ntibadushyikira, maze twihisha mu isenga y’urutare.

28 Kandi habayeho ko Lamani yandakariye, ndetse na data; ndetse na Lemuweli byari nk’uko kuko yumviye amagambo ya Lamani. Kubera iyo mpamvu, Lamani na Lemuweli batubwiye amagambo menshi ababaje, twebwe barumuna babo, ndetse badukubitishije n’inkoni.

29 Kandi habayeho ko ubwo badukubitishaga inkoni, dore umumarayika wa Nyagasani yaraje nuko ahagarara imbere yabo, maze ababwira, avuga ati: Kuki mukubitisha murumuna wanyu inkoni? Ntimuzi ko Nyagasani yamutoranyije ngo azababere umutegetsi, kandi ibi kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu? Dore muzongere muzamukire i Yerusalemu, kandi Nyagasani azabagabiza Labani mu maboko yanyu.

30 Kandi nyuma y’uko umumarayika yari amaze kutubwira, yarigendeye.

31 Nuko nyuma y’uko umumarayika yari amaze kugenda, Lamani na Lemuweli bongeye gutangira kwitotomba, bavuga bati: Byashoboka bite ko Nyagasani yazatugabiza Labani mu maboko yacu? Dore, ni umugabo w’umunyambaraga, kandi ashobora gutegeka mirongo itanu, koko, ndetse ashobora no kwica mirongo itanu; none twebwe yatubuzwa n’iki?