Ibyanditswe bitagatifu
1 Nefi 2


Igice cya 2

Lehi ajyana umuryango we mu gasi hafi y’Inyanja Itukura—Basiga umutungo wabo—Lehi atura igitambo Nyagasani kandi yigisha abahungu be kubahiriza amategeko—Lamani na Lemuweli bitotombera se—Nefi arumvira kandi asenga yizeye; Nyagasani aramuvugisha, kandi atoranyirizwa gutegeka abavandimwe be. Ahagana 600 M.K.

1 Kuko dore, habayeho ko Nyagasani yavugishije data, koko, ndetse mu nzozi, maze aramubwira ati: Urahirwa Lehi, kubera ibintu wakoze; kandi kubera ko wabaye indahemuka kandi ugatangariza aba bantu ibintu nagutegetse, dore, barashaka kukwambura ubuzima bwawe.

2 Kandi habayeho ko Nyagasani yategetse data, ndetse mu nzozi, ko agomba gutwara umuryango we maze bakajya mu gasi.

3 Kandi habayeho ko yumviye ijambo rya Nyagasani, kubera iyo mpamvu yakoze nk’uko Nyagasani yamutegetse.

4 Kandi habayeho ko yagiye mu gasi. Kandi yasize inzu ye, n’igihugu cy’umurage cye, na zahabu ye, na feza ye, n’ibintu bye by’agaciro, kandi nta kintu yajyanye, keretse umuryango we, n’ibyo kubatunga, n’amahema, maze bajya mu gasi.

5 Nuko amanukira hafi y’imbibi ziri hafi y’inkengero y’Inyanja Itukura; maze ajya mu gasi ku mbibi ziri hafi y’Inyanja Itukura; kandi yagendaga mu gasi hamwe n’umuryango we, wari ugizwe na mama, Sariya, na bakuru banjye, aribo Lamani, Lemuweli, na Samu.

6 Kandi habayeho ko ubwo yari amaze kugenda mu gasi iminsi itatu, yabambye ihema rye iruhande rw’umugezi w’amazi.

7 Kandi habayeho ko yubatse urutambiro rw’amabuye, maze aha ituro Nyagasani, kandi aha amashimwe Nyagasani Imana yacu.

8 Kandi habayeho ko yise uwo mugezi, Lamani, kandi wisukaga mu Nyanja Itukura; n’ikibaya cyari mu mbibi hafi y’urusukiro rwawo.

9 Kandi ubwo data yabonaga ko amazi y’uwo mugezi yisukaga mu isoko y’Inyanja Itukura, yabwiye Lamani, avuga ati: Iyaba washoboraga kuba nk’uyu mugezi, uhora wisuka mu isoko y’ubukiranutsi bwose!

10 Nuko abwira Lemuweli ati: Wowe iyaba washoboraga kuba nk’iki kibaya, ugakomera kandi ugashikama, kandi ntunyeganyege mu kubahiriza amategeko ya Nyagasani!

11 Ubwo ibi yabivugaga kubera ugushinga ijosi kwa Lamani na Lemuweli; kuko dore bitotombeye se mu bintu byinshi, ko yari umugabo ugira amayerekwa, kandi wabavanye mu gihugu cya Yerusalemu, ngo abateshe igihugu cyabo cy’umurage, na zahabu yabo, na feza yabo, n’ibintu by’agaciro gakomeye, kugira ngo batikirire mu gasi. Kandi bavugaga ko yabikoze kubera ibitekerezo by’ubupfapfa by’umutima we.

12 Kandi uko niko, Lamani na Lemuweli, kubera ko bari bakuru, bitotomberaga se. Kandi bitotombaga kubera ko batari bazi imikorere y’Imana yabaremye.

13 Nta n’ubwo bemeraga ko Yerusalemu, uwo murwa ukomeye, washobora kurimburwa bijyanye n’amagambo y’abahanuzi. Kandi bari nk’Abayuda bari i Yerusalemu, bashatse kwambura data ubuzima.

14 Kandi habayeho ko data yabavugishirije mu kibaya cya Lemuweli, n’ ububasha, kubera ko yari yuzuye Roho, kugeza ubwo imibiri yabo yatigitiye imbere ye. Kandi yabakojeje isoni, ku buryo batahangaye kumuhakanya; kubera iyo mpamvu, bakoze uko yabategetse.

15 Kandi data yatuye mu ihema.

16 Kandi habayeho ko njyewe, Nefi, kubera ko nari mutoya bikabije, nyamara, kubera ko nari munini mu gihagararo, ndetse mfite ibyifuzo bikomeye byo kumenya amayobera y’Imana, kubera iyo mpamvu, natakambiye Nyagasani; kandi dore yarangendereye, maze yoroshya umutima wanjye bituma nemera amagambo yose yari yaravuzwe na data, niyo mpamvu, ntigometse kuri we nk’abavandimwe banjye.

17 Nuko navuganye na Samu, mumenyesha ibintu Nyagasani yari yangaragarije kubwa Roho Mutagatifu we. Kandi habayeho ko yemeye amagambo yanjye.

18 Ariko dore, Lamani na Lemuweli ntibumviraga amagambo yanjye; maze kubera umubabaro natewe n’ukwinangira kw’imitima yabo narabatakambiye kuri Nyagasani.

19 Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye, avuga ati: Urahirwa wowe, Nefi, kubera ukwizera kwawe, kuko wanshakanye umwete, n’ukwicisha bugufi kw’umutima.

20 Kandi uko uzubahiriza amategeko yanjye, uzatunganirwa, kandi uzajyanwa mu gihugu cy’isezerano; koko, ndetse igihugu nabateguriye; koko, igihugu cyatoranyijwe kuruta ibindi bihugu byose.

21 Kandi igihe abavandimwe bawe bazakwigomekaho, bazacibwa imbere ya Nyagasani.

22 Kandi ubwo uzubahiriza amategeko yanjye, uzagirwa umutegetsi n’umwigisha w’abavandimwe bawe.

23 Kuko dore, kuri uwo munsi bazakwigomekaho, nzabavuma ndetse umuvumo ubabaza, kandi ntibazagira ububasha ku rubyaro rwawe keretse nabo nibanyigomekaho.

24 Kandi nibibaho ko banyigomekaho, bazaba ikiboko ku rubyaro rwawe, kizabahwiturira inzira z’ukwibuka.