Igiterane Rusange
Igisubizo ni Yesu
Igiterane rusange Ukwakira 2022


Igisubizo ni Yesu

Uko imbogamizi zaba zikomeye cyangwa ziteye urujijo kose, mushobora guhora mwibuka ko igisubizo cyoroshye: gihora ari Yesu.

Mbega ukuntu ari ishema kubaganiriza muri iri teraniro ry’igiterane. Uyu munsi ndababwira nk’inshuti. Mu Nkuru Nziza ya Yohana, Umukiza yigishije ko tuba inshuti Ze iyo dukora ibyo adusabye gukora.1

Ni urukundo rwacu rwihariye kandi rusange dufitiye Umukiza, n’ibihango byacu na We, bitubumbira hamwe. Nk’uko Umuyobozi Henry B. Eyring yigishije ati: “Ndifuza kubabwira uko Nyagasani abakunda cyane kandi abafitiye icyizere. Kandi, ndetse birushijeho, ndifuza kubabwira uko agizwe namwe.”2

Ubwo nahamagarwaga nk’Umuyobozi Rusange n’Umuyobozi Russell M. Nelson, nuzuye amarangamutima. Byari birenze. Umugore wanjye, Julie, nanjye twategereje dufite amashyushyu iteraniro ryo kuwa Gatandatu nyuma ya saa sita ry’igiterane rusange. Gushyigikirwa byanteye kwiyoroshya. Nitondeye kubara ingazi njya mu cyicaro cyanjye cyari cyateganyijwe kugira ngo ntaza kugwa ku munsi wanjye wa mbere w’umukoro.

Ku mwanzuro w’iri teraniro, habaye ikintu cyangizeho inkurikizi bihebuje. Abanyamuryango b’Ihuriro bakoze umurongo maze basuhuza Abayobozi Rusange bashya umwe ku wundi. Buri wese yasangije urukundo rwabo n’inkunga. N’ abrazo[umuhoberano] uvuye ku mutima baravuze bati: “Ntimugire impungenge—murisanga.”

Mu mubano wacu n’Umukiza, areba mu mutima kandi “ntarobanura ku butoni.”3 Muzirikane uko yahisemo Intumwa Ze. Ntiyitaye ku rwego cyangwa ubutunzi. Aduhamagarira kumukurikira, kandi ndemera ko atwizeza ko turi Abe.

Ubu butumwa burareba by’umwihariko urubyiruko rw’Itorero. Ndababonamo icyo Umuyobozi Nelson ababonamo. Yavuze ko “hari ikintu kidasanzwe mu buryo budasubirwaho cyerekeranye n’iki gisekuru cy’urubyiruko. So wo mu Ijuru agomba kuba afite icyizere muri mwe kugira ngo abohereze ku isi muri iki gihe. Mwavukiye ibyiza!”4

Mfite inyiturano ku bw’ibyo nigiye ku rubyiruko. Mfite inyiturano ku bw’ibyo abana banjye banyigisha, ku bw’ibyo abavugabutumwa banyigisha, no ku bw’ibyo abisengeneza banjye banyigisha.

Nta minsi myinshi ishize, narimo gukora mu murima wacu hamwe n’umwisengeneza wanjye witwa Nash. Afite imyaka itandatu kandi afite umutima uboneye. Ni umwisengeneza wanjye nkunda cyane witwa Nash, kandi nemera ko ndi se wabo akunda cyane urimo kuvuga mu giterane uyu munsi.

Ubwo yamfashaga kuvumbura igisubizo cy’umushinga wacu, naravuze nti: “Nash, icyo ni igitekerezo cyiza cyane. Wabaye umuhanga cyane ute?” Yarandebye mu maso he havuga hati: “Data wacu Ryan, ni gute utazi igisubizo cy’iki kibazo?”

Yazamuye intugu ze gusa, aramwenyura, maze yiyizeye aravuga ati: “Yesu.”

Nash yanyibukije wa munsi w’inyigisho yoroshye kandi nyamara yimbitse. Igisubizo ku bibazo byoroshye kuruta ibindi no ku ngorane z’urusobe kuruta izindi gihora ari kimwe. Igisubizo ni Yesu Kristo Buri gisubizo kibonerwa muri We.

Mu Nkuru Nziza ya Yahana, Umukiza yabwiye abigishwa Be ko azabategurira ahabo. Toma yagize urujijo maze abwira Umukiza ati:

“Nyagasani, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?”

“Yesu aramubwira ati: “Ni njye nzira n’ukuri n’ubugingo: ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.”5

Umukiza yigishije abigishwa Be ko ari “inzira n’ukuri n’ubugingo.” Ni igisubizo cy’ikibazo cy’uko basanga Data wo mu Ijuru. Kubona ubuhamya bw’uruhare Rwe rw’ubumana mu buzima bwacu cyari ikintu namenye ubwo nari umusore.

Mu gihe nafashaga nk’umuvugabutumwa muri Arijantine, Umuyobozi Horward W. Hunter yaduhamagariye gukora ikintu cyagize inkurikizi zimbitse ku buzima bwanjye. Yaravuze ati: “Tugomba kumenya Kristo kurusha uko tumuzi; tugomba kumwibuka kenshi kurusha uko tumwibuka; tugomba kumukorera n’ubutwari kurusha uko tumukorera.”6

Muri icyo gihe, nari mfite impungenge k’uko waba umuvugabutumwa mwiza kurushaho. Iki ni cyo cyari igisubizo: kumenya Kristo, kumwibuka, no kumukorera. Abavugabutumwa ku isi yose baba bunze ubumwe muri iyi ntego: “Guhamagarira abandi gusanga Kristo babafasha kwakira inkuru nziza yagaruwe binyuze mu kwizera muri [We] n’Impongano Ye” no mu “kwihana, umubatizo, kwakira impano ya Roho Mutagatifu, no kwihangana kugeza ku ndunduro.”7 Ku nshuti zacu ziteze amatwi abavugabutumwa, ndongeraho n’ubutumire bwanjye bwo gusanga Kristo. Hamwe tuzaharanira kumumenya, kumwibuka, no kumukorera.

Gukora ivugabutumwa cyari igihe cyera cy’ubuzima bwanjye. Mu kiganiro ntaramakuru cyanjye giheruka na we nk’umuvugabutumwa w’igihe cyose, Umuyobozi Blair Pincock yavuze iby’impinduka zigiye kubaho mu bayobozi b’ivugabutumwa, ubwo we n’umugore we bari na bo hafi yo kurangiza ubufasha bwabo. Twembi twari tubabajwe no gusiga ikintu twakunze cyane. Yashoboraga kubona ko nahungabanyijwe n’igitekerezo cyo kutaba umuvugabutumwa w’igihe cyose. Yari umuntu w’ukwizera gukomeye kandi n’urukundo yaranyigishije nk’uko yari yarabigenje mu gihe cy’imyaka ibiri yari ishize. Yanyeretse ifoto ya Yesu Kristo hejuru y’ameza ye maze aravuga ati: “Umukuru Olsen, byose bizagenda neza kubera ko ari umurimo We.” Numvise nsubijwemo ubuyanjya kubera kumenya ko Umukiza azadufasha, atari gusa mu gihe tumukorera ahubwo igihe cyose—nitubimwemerera.

Mushiki wacu Pincock yatwigishije abikuye mu ndiba y’umutima we imvugo zoroshye cyane zo mu rurimi rw’Icyesipanyoli. Ubwo yavugaga ati: “Jesucristo vive[Yesu Kristo ariho],” namenyaga ko ari ukuri kandi ko ariho. Ubwo yavugaga ati: “Elderes y hermanas, les amo,[Abakuru na bashiki bacu, ndabakunda]” nari nzi ko adukunda kandi ashaka ko dukurikira Umukiza igihe cyose.

Umugore wanjye nanjye vuba aha twahawe umugisha wo gufasha nk’abayobozi b’ivugabutumwa kugira ngo dukorane n’abavugabutumwa b’indashyikirwa muri Irigwe. Navuga ko aba bari abavugabutumwa beza kurusha abandi mu isi yose, kandi mfite icyizere ko buri muyobozi w’ivugabutumwa abyumva muri ubwo buryo. Aba bigishwa batwigishije buri munsi ibyerekeranye no gukurikira Umukiza.

Mu biganiro ntaramakuru bidahwema umwe muri bashiki bacu b’abavugabutumwa bakomeye yinjiye mu biro. Yari umuvugabutumwa w’umuhanga, umutoza uhebuje n’umuyobozi witangaga. Yarebererwagaho na bagenzi be akanakundwa n’abantu. Yarumviraga, yiyoroshya kandi yigirira icyizere. Inzinduko zacu ziheruka zibanze mu ntara ye n’abantu yari arimo kwigisha. Uru ruzinduko rwari rutandukanye. Ubwo namubazaga uko yari ameze, nashoboraga kubona ko yari yahungabanye. Yaravuze ati: “Muyobozi Olsen, ntabwo nzi niba nshobora gukora ibi. Ntabwo nzi niba nzigera mba mwiza bihagije. Ntabwo nzi niba nshobora kuba umuvugabutumwa Nyagasani akeneye ko mba.”

Yari umuvugabutumwa udasanzwe. Uhebuje mu buryo bwose. Inzozi z’umuyobozi w’ivugabutumwa. Ntabwo nigeze ngira impungenge ku bushobozi bwe nk’umuvugabutumwa.

Ubwo namutegaga amatwi, narwanye no kumenya icyo mvuga. Narasenze bucece nti: “Data wo mu Ijuru, uyu ni umuvugabutumwa w’indashyikirwa. Ni Uwawe. Akora ibintu byose neza. Ntabwo nshaka kudobya ibi bintu. Nyamuneka umfashe kumenya icyo navuga.”

Amagambo yanjemo. Naravuze nti: “Hermana[Mushiki wacu], mbabajwe cyane n’uko wumva umerewe gutyo. Reka nkubaze ikibazo. Iyaba wari ufite inshuti urimo kwigisha wumvise ameze atyo, wamubwira iki?”

Yarandebye maze aramwenyura. Na wa mutima utagira amakosa w’umuvugabutumwa n’imyemerere ye, yaravuze ati: “Muyobozi, ibyo biroroshye. Namubwira ko Umukiza amuzi mu buryo busesuye. Namubwira ko ariho. Aragukunda. Uri mwiza bihagije, kandi ibi urabishoboye!”

N’agatwenge gatoya yaravuze ati: “Ndakeka ko niba ibyo bikora ku nshuti zacu, ubwo birakora no kuri njye.”

Iyo dufite ibibazo cyangwa ugushidikanya, twaba twakumva ko ibisubizo ari urusobe cyangwa ko gushaka ibisubizo biteye urujijo cyane. Ndiringira ko twakwibuka ko umwanzi, ndetse se w’ibinyoma, ari umwubatsi w’urujijo.8

Umukiza ni Umutware w’ubwiyoroshye.

Umuyobozi Nelson yaravuze ati:

“Umwanzi ni umunyabwenge. Mu myaka ibihumbi yerekanaga ikiza nk’ikibi n’ikibi nk’ikiza. Ubutumwa bwe busa nk’aho busakuza, bushize amanga, kandi bwirarira.

“Icyakora, ubutumwa bwa Data wo mu Ijuru buratandukanye mu buryo bugaragara cyane. Avuga yiyoroheje, n’ituze, n’ukutazigura gutangaje ku buryo tudashobora kutamusobanukirwa.”9

Mbega ukuntu dufite inyiturano ko Imana yadukunze cyane byatumye itanga Umwana Wayo. Ni we gisubizo.

Umuyobozi Nelson yaravuze vuba aha ati:

“Inkuru nziza ya Yesu Kristo ntabwo yigeze ikenerwa kurusha uko ikinewe uyu munsi. …

“… Ibi bishimangira ugukenera kwihutirwa kwacu ko gukurikiza ibwiriza rya Nyagasani ku bigishwa Be ryo ‘kujya … mu isi hose , bakabwiriza inkuru nziza kuri buri kiremwa.’”10

Ku bazahitamo gufasha, nshobora kubemeza ko imigisha izaza uko mwitondera umuhamagaro w’umuhanuzi. Gufasha si mwe bireba, bireba Umukiza. Muzahamagarirwa ahantu, ariko mu buryo bw’ingirakamaro kurushaho muzahamagarirwa abantu. Muzagira inshingano ikomeye n’umugisha wo gufasha inshuti nshya gusobanukirwa ko igisubizo ari Yesu.

Iri ni Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, kandi aha ni ho tubarirwa. Buri kintu Umuyobozi Nelson mu rukundo adushishikariza gukora kizarushaho kutwegereza Umukiza.

Ku rubyiruko ruhebuje rwacu—harimo umwisengeneza wanjye Nash—mu buzima bwanyu bwose, uko imbogamizi zaba zikomeye cyangwa ziteye urujijo kose, mushobora guhora mwibuka ko igisubizo cyoroshye: gihora ari Yesu.

Nk’uko numvise abo dushyigikira nk’abahanuzi, bamenya, n’abahishura bavuga mu nzaho nyinshi, Ndababwira kandi ko tubakunda, tubashimira, kandi tubakeneye. Hano ni ho tubarirwa.

Nkunda Umukiza. Mbaye umuhamya w’izina Rye, ndetse Yesu Kristo. Ndahamya ko Ari “umwanditsi n’usohoza ukwizera kwacu,”11 kandi ni Umutware w’ubwiyoroshye. Igisubizo ni Yesu. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa