“Ukwigira Kuradukomeza,” Liyahona, Kanama. 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kanama 2023
Ukwigira Kuradukomeza
Kwigira bisobanuye ko gushobora kwibonera ibyo dukeneye mubuzima ndetso n’ iby’ imiryango yacu. Iyo twigize, turushaho gukorera Nyagasani neza kandi tukita no ku bandi. Ariko nanone kwigira ntabwo bisobanuye ko tugomba guhangana n’ inzitizi zacu twenyine. Dushobora gusaba ubufasha inshuti, umuryango, paruwasi cyangwa abanyamuryango b’ ishami ndetse n’ abanyamwuga igihe bikenewe.
Amahame yo Kwigira
Ukwigira bisaba uburezi, ukumvira no gukora cyane. Dukora ibishoboka byose kugira ngo twiyiteho, kandi dushobora gusaba abandi ubufasha igihe bikenewe. Kugira ngo twigire by’ukuri, tugomba no kugira ukwizera muri Yesu Kristo. Noneho uko dukora kugira ngo twifashe azadukomeza.
Ukwigira mu buryo bwa Roho
Dushobora kwigira mu buryo bwa roho dukomeza ubuhamya bwacu muri Yesu Kritso. Ibi tubikora iyo dusenga, tugasoma ibyanditswe bitagatifu, tukajya mu iteraniro, tukubaha amategeko, kandi tugakora ibitwegereza Kristo. Kumenya ko yifuza kudufasha bizaduha ukwizera gutuma duhagarara twemye niyo ubuzima bwakomera.
Ukwigira mu buryo bw’Umubiri
Ukwigira mu buryo bw’ umubiri hakubiyemo ugushobora kubona ibyo umubiri ukeneye ndetso n’imiryango yacu. Ibi bikubiyemo ibiribwa, aho kuba, ubuzima, ndeste n’ibindi bikenerwa. Ibi tubikora tubona uburezi bwiza, twiga cyangwa twagura ubumenyi bukenewe, tukora cyane, dukoresha igihe cyacu neza ndetse tunakoresha amafaranga yacu neza.
Ukwigira mu buryo bw’ amarangamutima
Ukwigira mu buryo bw’amarangamutima ni ubushobozi bwo kwisanisha n’inzitizi z’amarangamutima dushyizeho umwete n’ukwizera. Twese dufite inzitizi na kidobya. Kubw’inkuru nziza, tuzi uko dushobora guhitamo tubisubiza. Gusubiza n’ukwizera muri Nyagasani byongera ubushobozi bwacu bwo guhangana n’ibindi bikomeye hamwe n’ibyiringiro.
Uburezi
Dukwiriye guhora twiga. Imana ishaka ko twigisha ubwonko bwacu kandi tukongera ubumenyi bwacu muri ubu buzima no bundi buzaza. Uko turushaho kwiga, niko turushaho gushobora kugira uruhare mu byiza ndetse no kubona ibyo dukeneye, umuryango wacu, ndetse no ku bandi batishoboye.
Imigisha yo Kuba Wigize
Abahanuzi bigishije ko uko dukomeza kugenda twigira, tuzagira umugisha w’ibyiringiro ndetse n’amahoro. Tuzashobora gufasha imiryango yacu n’abandi batishoboye. Kandi tuzagira umugisha wo kugira amahirwe menshi n’ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere.
Ibyo twakwifashisha ku Itorero
Umuyobozi wawe w’urumambo yashyiraho amahuriro yo kwigira. Ibi bishobora ku kwigisha amahame yo kwigira n’ ubumenyi bwo gukoresha amafaranga yawe neza cyangwa kubona akazi keza. Ushobora kubona izindi nyigisho bijyanye mu Isomero ry’Inkuru Nziza. Hitamo “Ibitabo n’Amasomo” ubundi “Ukwigira.”
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, August 2023. Language. 19046 716