2023
Ijambo rya Nyuma: Shaka Gusobanukirwa
Kanama 2023


“Shaka Gusobanukirwa,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Kanama 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kanama 2023

Shaka Gusobanukirwa

Byagiye bikurwa mu Ijambo ryo mu giterane rusange Mata 2019.

Ishusho
umugore ufite itabaza ry’amavuta

Ibishushanyo byashushanyijwe na Emily Jones

Intego yacu iyo dushaka kumva inkuru nziza ya Yesu Kristo tugomba kongera ukwizera mu Mana no mu mugambi Wayo w’ibyishimo ndetse no muri Yesu Kristo n’impongano y’igitambo Cye no kugira uguhindukakurambye. Uko kongera ukwizera no guhinduka bizadufasha gukora no kubaha ibihango n’Imana, bityo dukomeze ikifuzo cyo gukurikira Yesu kandi bitange uguhinduka kwa roho muri twe. Izi mpinduka zizazana ibyishimo byinshi, ubuzima bwiza kandi bufite intumbero ndetse bidufashe kugira intumbero y’ubuzima buhoraho.

Ishusho
ingimbi isoma ibyanditswe bitagatifu

Ibi kubigeraho, dukeneye kuguma muri Yesu Kristo twiyibiza mu byanditswe bitagatifu, tunezerwa muri byo, twiga inyigisho Ze, kandi tugerageza kubaho nk’uko yabayeho. Kubw’ibyo turamumenya kandi tukumva ijwi Rye, kumenyako ko tumugannye kandi tukamwemera, ntituzigera tugira inzara cyangwa inyota (reba Yohana 6:35)

Ishusho
Umwangavu arasenga

Ibyo ntibibaho kubw’ amahirwe Kwirekura mu nzira y’ubumana ntabwo ari ikintu cyoroshye; bisaba kwambaza Imana no kwiga uko twagira inkuru nziza ya Yesu Kristo urufatiro rw’ubuzima bwacu.

Ishusho
umwangavu akora k’umutima we

Ndabahamiriza ko iyo dushatse byimbitse, bivuye k’umutima, twemye kumva inkuru nziza ya Yesu Kristo no kuyigisha umwe kuwundi n’intego ihamye kandi tuyobowe na Roho, Izi nyigisho zahindura imitima ndetse zikaduha icyifuzo cyo kubaho dushingiye k’ukuri kw’Imana.

Capa