2023
Kwita ku Bakeneye Ubufasha
Nzeri 2023


“Kwita ku Bakeneye Ubufasha,” Liyahona, Nzeri 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Nzeri 2023

Kwita ku Bakeneye Ubufasha

Ishusho
Yesu akiza abantu

[He Healed Many of Diverse Diseases] Yakijije Benshi Indwara Nyinshi Zinyuranye, cyahanzwe na J. Kirk Richards, ntibyakwiganwa

Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, dukurikiza inyigisho ya Nyagasani twita ku bakeneye ubufasha. Twita ku bandi tubakorera, tubafasha kwigira, kandi dusangira ibyo dufite.

Urugero rwa Yesu Kristo

Yesu Kristo yakunze, ahumuriza, kandi asengera abamuri impande. “Akagenda agirira abantu neza” (Ibyakozwe 10:38). Dushobora gukurikiza urugero Rwe dukunda, duhumuriza, dufasha, kandi tugasengera abari impande zacu. Dushobora buri gihe kureba uburyo bwo gufasha abandi.

Ishusho
abantu babiri bagenda

Ugufasha

Ijambo ugufasha rikoreshwa mu byanditswe no mu Itorero rya Nyagasani risobanura uko twitanaho. Abafite ubutambyi bahabwa inshingano nk’abavandimwe bafasha umuntu wese cyangwa umuryango muri paruwasi cyangwa ishami. Bashiki bacu bafasha bahabwa inshingano abagore bakuze. Abavandimwe bafasha bakora uko bashoboye kugira ngo abanyamuryango bose b’Itorero bibukwe kandi bitabweho.

Ishusho
abantu batera ingemwe

Gufasha Abandi Kwigira

Dushobora gufasha abantu bo mu muryango n’inshuti kwigira tubashishikariza gushaka ibisubizo by’igihe kirekire ku bibazo byabo. Dushobora icyo gihe kubashyigikira uko bihatira kugera ku ntego zabo. Ku makuru yisumbuyeho ku bijyanye n’ukwigira muri Liyahona ya Kanama 2023 Mu nkuru ya Gospel Basics

Gukorera Abandi

Hari uburyo bwinshi dushobora gukorera abaturi impande maze tukabafasha by’agateganyo kugera ku byo bakeneye mu bifatika, ibya roho no mu by’amarangamutima. Kwiga ibijyanye n’abandi bishobora gufasha kumenya uko warushaho kubakorera. Dushobora no gusenga ngo tuyoborwe mu kumenya icyo dushobora gukora ngo dufashe.

Ishusho
abantu bakusanya imbuto

Gusangira Ibyo Dufite

Dushobora gukorera abandi dusangira ibyo Imana yaduhereyemo umugisha. Urugero, dushobora gutangana ubuntu amaturo y’ukwiyiriza cyangwa tugatanga imfashanyo mu kigega cy’imfashanyo cy’Itorero. Dushobora kandi gukorera mu rusisiro rwacu no mu mihamagaroyacu y’Itorero.

Inshingano z’Abayobozi b’Itorero

Umwepiskopi arebera kwita kuri bamwe bakeneye ubufasha muri paruwasi ye. Ashobora gukoresha amafaranga y’amaturo y’ukwiyiriza kugira ngo afashe abanyamuryango bakeneye ubufasha. Abandi bayobozi, harimo abajyanama be n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ihumure n’ubw’ihuriro ry’abakuru, bafasha abanyamuryango kubona ibyifashishwa bashobora gukoresha ngo babashe kwihaza.

Ibikorwa byo gufasha abantu by’Itorero.

Itorero rifasha abantu ku isi hose n’ubutabazi bwihuse, imishinga rusange y’abaturage n’izindi gahunda nk’amazi meza n’inkingo. Kugira ngo wige byinshi birushijeho, reba Dallin H. Oaks, “Helping the Poor and Distressed,” Liyahona, y’Ugushyingo 2022, 6–8.

Capa