Liyahona
Ndi Umwigishwa wa Yesu Kristo
Mutarama 2024


“Ndi Umwigishwa wa Yesu Kristo,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mutarama 2024

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mutarama 2024

Ndi Umwigishwa wa Yesu Kristo

Ushobora gukurikira Umukiza kandi ugakwirakwiza ubutumwa Bwe kubandi.

Ikirango k’Insangamatsiko y’Urubyiruko ya 2024

Ese wigeze wibaza impamvu, nyuma yo gukiza abantu, Yesu yabwiye bamwe muri bo kutagira uwo babibwira (reba Mariko 7:36)? Imwe muri izo mpamvu, ishobora kuba ubwoko bw’abamukurikira yari akeneye. Ushobora gutekereza ko iyo abantu baza kuvuga ku bijyanye no gukira kwabo byari kuba uburyo bwiza bwo kureshya abakurikira Yesu. Ariko, Yesu ntabwo yari akeneye abamukurikira gusa. Yari akeneye abigishwa.

Yesu yabwiye Petero na Andereya, ati:“Nimunkurikire” (Matayo 4:19) Ubusemuzi bwa Joseph Smith kuri uno murongo buravuga ngo, “Ni njyewe wavuzwe n’ abahanuzi; munkurikire” (Ubusemuzi bwa Joseph Smith, Matayo 4:18 [muri Matayo 4:19, inyandiko yo hasi a]). Ntabwo ubutumire bwari ubwo kumarana nawe akanya gato. Yashakaga ko baba abigishwa Be ubuziraherezo.

Ntiyashakaga gusa ko barebera yigisha abantu, akunda abantu, ndetse anakora ibitangaza. Yashakaga ko bakora nka We. Yashakaga ko umurimo We uhinduka uwabo. Guhitamo Kristo byari bisobanuye ko bakwiye kwiga gukora nk’uko yakoze no gutekereza nk’uko yatekerezaga. Bagombaga kwitoza kubaho nk’uko yabayeho, kandi yagombaga kubigisha no kubaha ubufasha bari bakeneye kugira ngo barusheho kuba nka We.

Yesu Kristo

Ijambo ry’Ikigereki rivuga umwigishwa ni mathetes. Risobanuye birenze umwigishwa cyangwa umunyeshuri. Kenshi na kenshi risobanurwa nk’ umwimenyerezamwuga.uwitoza umwuga. .Mu gihe cya Kristo, abigishwa bahitagamo umuyobozi bashakaga kwigiraho bafite n’intumbero yo kuba nabo abayobozi. Kristo ntabwo yakurikije uwo mugenzo. Yabinyuze kuruhande maze yishakira abigishwa Be ahubwo. Uyu munsi, Kristo araduhamagara ngo tumusange. Araduhamagara ngo tube abagishwa Be kandi tuvuge ijambo Rye mu bantu Be kugira ngo bazagire ubuzima buhoraho (reba 3 Nefi 5:13)

.Umwana umwe w’umukobwa ukomoka muri Haiti muri Karayibe yerekanye ko yifuza kuba umwigishwa wa Kristo atumira inshuti ye itari umunyamuryango w’Itorero ngo aze mu giterane cya FSY. Ubwa mbere papa w’inshuti ye ntabwo yashatse guha umukobwa we uruhushya rwo kugenda. Abayobozi b’Itorero basobanuye ibihe byiza byari bimutegereje ndetse n’abajyanama b’urubyiruko bagomba kumwitaho. Uwo mubyeyi yaje guha umukobwa we uruhushya rwo kugenda, amaze kubona impinduka byagize mu buzima bwe, yanamuhaye uruhushya rwo kujya mu materaniro y’Itorero ndetse nyuma y’amezi atandatu arabatizwa.

Umusore umwe ukomoka muri Arijantine muri Amerika yepfo yerekanye ko yifuza kuba umwigishwa wa Kristo maze asangira zimwe muri bombo ze n’inshuti ye igihe bari muri bisi bajya ku ishuri. Ubwo yagarukaga kubijyanye na kawa, Yasobanuye ko atigeze agira ubushake bwo gukunda uburyohe bwayo kubera ko mu muryango we nta n’umwe wigeze anywa ikawa. Ibyo byatumye bagera ku kiganiro kijyanye n’Itorero, ari nabyo byatumye habaho gutumirwa mu materaniro, ndetse nyuma bituma inshuti ye iba umunyamuryango w’itorero kandi inakorera umurimo w’ivugabutumwa muri Shili.

Ntabwo buri wese uzabwira ibijyanye n’Itorero cyangwa kumutumira mubikorwa by’Itorero azashaka kuba umunyaryango. Ntacyo bitwaye. Ntabwo buri wese Kristo yavugishije igihe yari mu murimo w’ ivugabutumwa ku isi yabaye umunyamuryango. Ariko, uko duhitamo kuba abigishwa ba Yesu Kristo no kuvuga ijambo Rye, Azaduha umuhate ndetse n’ubufasha buturuka ku Mana. Tuziga guhinduka nka We kandi ibyo ni byo abigishwa bakora.