“Urumuri Rwacu mu Gasi,” Liyahona, Mutarama 2024.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mutarama 2024
Urumuri Rwacu mu Gasi
Abasoma Igitabo cya Morumoni babikuye ku mutima, bakubaha amahame yacyo, kandi bagasenga kugira ngo bamenye ukuri kukirimo, baziyumvamo Roho Mugatatifu ndetse bongere ukwizera kwabo n’ubuhamya bwabo bw’Umukiza.
Ndetse nkiri n’umwana muto, nari mfite ubuhamya bw’Igitabo cya Morumoni. Numvise nkuruwe cyane n’inkuru y’umuvandimwe wa Yeredi n’abantu be mu rugendo rujya “mu gihugu cy’isezerano” (Eteri 2:9).
Ubwo bahuraga n’ibizazane mu rugendo rwabo bari mu nkuge, umuvandimwe wa Yeredi yabajije agira ati “Dore, O Nyagasani, uzemera se ko twambuka aya mazi magari mu mwijima?” Mu gusubiza, Nyagasani yaravuze ati: “Murashaka se ko nakora iki kugira ngo mushobore kubona urumuri mu bwato bwanyu?” (Eteri 2:22, 23).
Umuvandimwe wa Jared yari azi ko Nyagasani ari umenyembaraga. Yari azi ko Nyagasani ari isoko y’urumuri rwose. Yari azi ko Nyagasani yategetse abantu be kumusaba igihe bikenewe. Bityo, kubera ukwizera muri Nyagasani, umuvandimwe wa Yeredi yateguye amabuye 16 matoya. Uribuka ko kandi yasabye Nyagasani gukora ku mabuye n’urutoki Rwe,“Ku buryo ashobora kumurika mu mwijima” (Eteri 3:4).
Ishusho ya Nyagasani akora kuri ayo mabuye yangumye mu bitekerezo kuva ku nshuro ya mbere nsoma iyo nkuru. Nshobora kubibona nkaho byabereye imbere y’amaso yanjye. Wenda kubera ko ishusho y’umwijima ikurwaho n’urumuri ari ukuri kuri njye.
Iyo ntari kwiyumvamo Roho Mugatatifu, iyo ndikure ya Roho wa Nyagasani, numva ndi mu mwijima. Ariko iyo nsomye Igitabo cya Morumoni, urumuri ruragaruka. Igitabo cya Morumoni cyabaye nk’ibuye rirabagirana ryakozweho na Nyagasani. Cyamurikiye urugendo rw’ubuzima bwanjye.
Urumuri Rutazima
Kimwe nk’abazanywe n’ukiganza cya Nyagasani muri Amerika ya kera, twese duhura n’amakuba n’iminsi igoye mu rugendo rugana mu gihugu cy’isezerano n’ikuzwa. Ariko Nyagasani azadukorera nk’ibyo yakoreye Abayeredi n’Abanefi. Azatuyobora kandi amurikire inzira yacu nitumwubaha, tukagira ukwizera muri We kandi tukamutakambira ngo adufashe.
Nyagasani yabwiye Nefi ati:“Ndetse nzababera urumuri mu gasi; kandi mbategurire inzira imbere yanyu, nibibaho ko mwubahiriza amategeko yanjye; kubera iyo mpamvu uko muzubahiriza amategeko yanjye muzayoborwa mu gihugu cy’isezerano; kandi muzamenya ko muyobowe nanjye” (1 Nefi 17:13).
Nyagasani yabwiye Yakobo umuvandimwe wa Nefi ati:,“Nzababera urumuri iteka ryose, abazumva amagambo yanjye” (2 Nefi 10:14).
Iby’Umukiza, umuhanuzi Abinadi yarabihamije ati: “Ni we rumuri n’ubugingo by’isi; koko, urumuri rutagira iherezo, rudashobora na rimwe kwijima” (Mosaya 16:9).
“Ibye, Umukiza yarabihamije ati: “Ndi urumuri n’ubugingo by’isi.” Yongeraho ati: “Dore ndi urumuri; nabahaye urugero” (3 Nefi 9:18; 18:16).
Kwiyumvamo Urumuri
Nkunda umuhanuzi wacu, Umuyobozi Russell M. Nelson. Mfite umugisha wo gukorera abandi iruhande rwe. Iyo yinjiye mu cyumba, icyo cyumba gihita kirabagirana. Agendana Urumuri rwa Kristo hamwe na we.
Urumuri rwa Kristo rubaho. Ni ingufu, ububasha, cyangwa ubutware bituruka ku Mana binyuze muri Kristo bigatanga ubugingo n’urumuri ku bintu byose. Ni impano nziza ya roho ishobora kuyobora abana b’Imana kuri Roho Mutagatifu no ku nkuru nziza ya Yesu Kristo.1 Gusoma Igitabo cya Morumoni bikomeza urwo Rumuri.
Rimwe na rimwe dukeneye gusubiza amaso inyuma mu buzima bwacu kugira ngo twibuke uko twagiye dufashwa mu rugendo rwacu. Uko dusubiza amaso inyuma, dushobora kwiyumvamo ubutware bw’Umukiza na none. Iyo ibyanditswe bitagatifu bigira biti: “nimwibuke, nimwibuke” (Helamani 5:12), ndatekereza ko biri kutubwira biti: “Ntimwibuke gusa ibyo mwigeze kumenya cyangwa kwiyumvamo; ahubwo, mwuyumvemo urwo rumuri na none.”
Kuri bamwe, bumva impano z’urumuri ziza byoroshye. Ku bandi, bishobora kugorana kumva impano z’urumuri kubera ibyo umuntu acamo cyangwa ibirangaza by’isi. Ariko nituba abanyakuri, urumuri ruzaza— mu gihe no mu buryo tutiteze.
Umuyobozi Nelson, yatugiriye inama yo “gusenga tukiga Igitabo cya Morumoni buri munsi,”2 yadusangije uburyo butandukanye Igitabo cya Morumoni gishobora kutugeza hafi y’Umukiza, tukamenya ukuri kw’inkuru nziza ndetse tukubaha inyigisho z’inkuru nziza.
Ni dusoma Igitabo cya Morumoni, Umuyobozi Nelson yaravuze ati, imyumvire yacu no kunezererwa Impongano ya Yesu Kristo bizakura.
Tuzagira ikifuzo cyo kuba “twavuka bwa kabiri” (Mosaya 27:25) uko igitabo kidufasha kugira impiduka z’umutima (reba Mosaya 5:2).
Uko dusoma kandi tukiga inyigisho z’Igitabo cya Morumoni ku bijyanye no guhurira hamwe kwa Isirayeli, tuzumva ubushake bwiyongereye bwo gushaka abacu batabarutse no kubakorera imigenzo y’agakiza n’ikuzo mu ngoro y’Imana.
Tuzumva urumuri nitubona ibisubizo by’ibibazo byacu, ubufasha mugufata imyanzuro n’intege zo kwihana ndetse no kurwanya ikibi.
Uko dusoma ukuri kuboneka mu Gitabo cya Morumoni, tuzumva ugukira, ihumure, ugusubirana, ugukomera, imbaraga, uguhumurizwa n’umunezero mu buzima bwacu.3
“O noneho, mbese ibi si ukuri?” Aluma yabajije ku bijyanye no kubyimba, kumera k’urubuto rw’ukuri, ubumenyi ndetse n’ubuhamya. “Ndababwira, Yego, kubera ko ni urumuri; kandi urumuri urwo arirwo rwose, ni rwiza, kubera ko rugaragara, kubera iyo mpamvu mugomba kumenya ko ari rwiza” (Aluma 32:35)
Shakisha Umukiza igihe uri mu Mwijima
Igihe inshuti yange Kamryn yari afite imyaka 10 y’ubukure, yagize indwara idakira y’amaso yangije imboni y’ijisho rye ry’iburyo.4 Icyo gihe, ubwo uburibwe bwatewe niyo ndwara bwazaga kandi butagabanuka, Kamryn ntabwo yihanganiraga urumuri na ruto. . Ababyeyi be, bari bafite impungenge ko ashobora kuba impumyi, bakajya bafunga amadirishya y’icyumba cye ngo urumuri rutinjiramo kugira ngo bagerageze gutuma amererwa neza. Nyina wa Kamryn, Janna, yibuka:
“Nyuma y’amezi ane amaze kwisuzumisha indwara ye, ninjiye mu cyumba cye cyijimye. Uko amaso yanjye yisanishije n’umwijima, nabonye Kamryn aryamye yigunze mu buriri bwe. Yari mu buribwe bukabije kuburyo atashoboraga kwinyeganyeza cyangwa kurira igihe yumvise ninjira. Yari aryamye n’amaso ye yabyimbye .
Napfukamye imbere ku buriri bwe, maze mfata ikiganza cye, ndagikanda inshuro eshatu — kode yacu y’ ibanga ivuga ngo ‘ndagukunda.’ Ubusanzwe nawe yari gukanda icyanjye inshuro enye bivuga ngo ‘ndagukunda cyane,’ ariko ntabwo yigeze ansubiza. Yari mu buribwe bukabije. Hamwe n’amarira atemba ku matama yanjye, narebye uwigeze kurabagirana w’imyaka 10 yizinze nk’umupira. Umutima wanjye warababaye.”
Janna yavuze isengesho mu mutima we bucece.
“Nabwiye Data wo mu Ijuru ko nzi ko azi igikwiye ariko narasenze nti:, ‘Nyamuneka mufashe.’ Igihe nari nicaye nsenga, ubushyuhe bwinshi bwarandenze. Numvise ntuje ubwo igitekerezo cyerekeye Umukiza Yesu Kristo cyazaga mu bwenge bwanjye: ’Ni urumuri. Mushake n’igihe uri mu mwijima.’”
Janna yazamuye umutwe yongorera Kamryn mu gutwi: “Ugomba gushaka Umukiza mu mwijima.”
Nyuma yaho, Kamryn yasinziriye arimo yumva indirimo n’ibyanditswe bitagatifu biri muri porogaramu y’ihunikanyandiko y’Itorero.
Indwara ya Kamryn iba isinziriye igihe kinini ariko iyo yumvise uburibwe, Janna n’umugabo we Darrin baramuhumuzira kandi bagashyira ibiringiti mu madirishya yicyumba cye. Muri icyo gihe cy’ububabare bukabije, Kamryn agira ati, “ndikubona Umukiza mu mwijima.”5
Igihe ubuzima busa “ n’agasi kijimye kandi gateye ubwoba” (1Nefi 8:4), nabwo dushobora gushaka Umukiza mu mwijima. Ndahamya ko Igitabo cya Morumoni, hamwe n’ubuhamwa bwa cyo “ko Yesu ari Kristo, Imana Ihoraho,”6 kizatuyobora kuri We. Nziko abasoma Igitabo cya Morumoni babikuye k’umutima,bakubaha amahame ya cyo, kandi bagasenga kugira ngo bamenye ukuri kukirimo, bazumva Roho Mugatatifu ndetse bongere ukwizera kwabo n’ubuhamya bwabo k’Umukiza.
Tugaragaze ukwishimira iki gitabo “gikosotse cyane”7 tugisoma, tugifata neza, tugikoresha mu gukomeza ukwizera kwacu n’ukwizera kw abandi bari mu rumuri rw’ Isi.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bw’ Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona, Mutarama 2024. Language. 19273 000