“Gamenti y’Ubutambyi Butagatifu,” Liyahona, Nzeri 2024.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona Nzeri 2024
Gamenti y’ Ubutambyi Butagatifu
Nk’igice cyo guhabwa ingabire mu ngoro, twahawe urwibutso rutagatifu rufatika rw’ibihango byacu:ikimenyetso cy’Umukiza Ubwe.
Hatitawe ku myiteguro bahawe nta gushidikanya ndetse n’ibyo bijejwe bagerageje kwibuka, bigomba kuba byarahungabanyije bikomeye Adamu na Eva kuva mu busitani bwabo bwa paradizo bwa Edeni maze bakinjira mu isi yanduye.
Hamwe no kubimenya byimbitse, bamenye icyo kugurisha umutuzo wabo, ubuzima butagira impungenge bari bafite bakabisimbuza isi yo kutavuga rumwe no kwiyuha akuya, amahwa n’umubabaro, amaherezo bikurikirwa n’ikintu cyitwa urupfu. Bashobora kuba bataramenye mu ntangiriro icyo ibi byose byari bisobanuye, ariko vuba aho bize ko buri munsi washoboraga kuzana ububabare bushya. Mu by’ukuri, icyabababaje cyane kuruta ibindi byose ni ukumenya ko bari buhure n’ibi byose batandukanyijwe na Se wo mu Ijuru: Ibyo Mose yanditse nyuma ko birukanwe imbere ye.
Urebye uku gutandukana n’ubwigunge mu isi ikonje, iteye ubwoba, mbega ukuntu bigomba kuba byarahumurije Adamu na Eva kwibuka ikintu kimwe: ko amasezerano yakozwe, ikintu gitagatifu kandi gihoraho cyitwa ibihango. Basezeranye ko bagombaga kumvira Data iminsi yose y’ubuzima bwabo, na we abasezeranya kubaha Umukiza, uzabakiza ububabare n’agahinda, agahongera amakosa yabo, kandi akabasubiza imbere Ye batekanye.
Ariko abo bantu bapfa bibutse bate ibyo basezeranye? Ese ni gute bakomeje kumenya ibibazo barimo: bakabimenya ibihe byose, amanywa n’ijoro?!
Urwibutso rw’Ibihango Byabo
Urwibutso nk’urwo yabahaye ni impuzu. Mbega ukuntu iyi yari impano kandi mu gihe cya nyacyo. Nyuma yo kurya ku rubuto bari barabujijwe, Adamu na Eva ako kanya bahise babona ko bambaye ubusa. Bwa mbere, bagerageje gutwikiriza ubwambure bwabo amababi y’umutini. Noneho, mu gutinya ko adahagije, bagerageje kwihisha Nyagasani. (Icyo gikorwa cy’ubupfapfa cyari ikimenyetso cyuko ubuzima bupfa bwarimo bubazamo!) Kuva icyo gihe kugeza ubu, Data udukunda yatumiye abana Be kuva, mu bwihisho, bakamusanga. Maze nk’impuzu n’ubundi bwoko butandukanye bw’imyambaro kuva ubwo, We mu mpuhwe Ze ntabwo yadusize twambaye ubusa ahubwo yambitse abumvira “umwitero wo gukiranuka,” nk’urwibutso rw’amasezerano n’ibihango byacu. Iyi “myambaro y’agakiza” ishushanya impano ihambaye kurusha izindi ari yo, Impongano ya Yesu Kristo.
Gamenti ni Ikimenyetso cy’Umukiza
Yemwe, uku gutekereza kose kuri Adamu na Eva n’ibihango n’imyambaro, yego rwose, biruta imyitozo gusa yo mu mutwe. Ntabwo bigoye kwiyumvisha uburyo Adamu na Eva biyumvise, kubera ko natwe duhura n’ibibazo muri iy’isi yanduye. Natwe twatandukanye n’imbere y’Imana, kandi tugenda dushyiramo intera ubwacu buri gihe iyo ducumuye. Nka Adamu na Eva, twahawe uwo Mucunguzi, Yesu Kristo w’i Nazareti, Alufa na Omega, Umwana w’Imana nzima. Nka Adamu na Eva, twagiranye ibihango n’Imana. Kandi, nk’igice cyo guhabwa ingabire mu ngoro, twahawe urwibutso rutagatifu rufatika rw’ibyo bihango: ikimenyetso cy’Umukiza Ubwe. Mu busonga bwacu cyitwa gamenti y’ubutambyi butagatifu.
Twambara iyi gamenti imbere y’imyenda y’inyuma. Inshingano izo ari zo zose mfite, uruhare rwose ngira mu buzima, inshingano izo ari zo zose nsabwa gukora buri munsi, imbere yazo zose hari ibihango byanjye: buri gihe kandi burundu. Imbere yabyo byose hari ayo masezerano ntsimbarayeho cyane. Gamenti ntabwo ari iyo kurata cyangwa kwereka isi, kandi nta nubwo ari ibihango byanjye. Ariko byombi mbishyira hafi yanjye: hafi cyane nshoboye. Ni iby’umuntu ku giti cye cyane kandi ni ibitagatifu cyane.
Mu kwibuka ibyo bihango, ubwo buryo bubiri bw’amasezerano, twambara gamenti mu buzima bwacu bwose. Iyi migenzereze igaragaza icyifuzo cyacu cy’uko Umukiza yagira uruhare mu buzima bwacu bihoraho. Ibindi bimenyetso bikundwa ni ibyo igihe runaka. Tubatizwa rimwe mu buzima bwacu. Dufata isakaramentu rimwe mu cyumweru. Tujya mu ngoro imimerere turimo ibyemeye. Ariko gamenti y’ubutambyi butagatifu iratandukanye: iki kimenyetso tucyubaha buri munsi na buri joro.
Kandi ubwo ni bwo buryo ibihango biri, ntabwo bishyirwa ku ruhande kubera ubworoherane cyangwa uburangare kandi ntabwo bihindurwa ngo bihuze imiterere n’imyambarire ya sosiyete. Mu buzima bw’umwigishwa wa Yesu Kristo, inzira z’isi zigomba guhinduka kugira ngo zihuze n’ibihango byacu, ntabwo ari imbusane y’ibyo.
Iyo twambaye gamenti, tuba, nk’uko Ubuyobozi bwa Mbere bwigishije, twambaye ikimenyetso gitagatifu cya Yesu Kristo. ku bw’iyo mpamvu, kubera iki dukwiye gushaka urwitwazo rwo gukuramo icyo kimenyetso? Kuki twakwiyambura isezerano ry’ububasha, uburinzi, n’impuhwe gamenti yerekana? Ibinyuranye na byo, igihe cyose tugomba gukuramo gamenti by’agateganyo, dukwiye gushishikarira kuyisubizamo, vuba bishoboka, kuko twibuka amasezerano ndetse n’akaga bitanga ubusobanuro ku bihango byacu. Ikiruta byose, twibuka umusaraba n’igituro cya Kristo kirimo ubusa.
Birashoboka ko bamwe bavuga bati: “Mfite ubundi buryo bwo kwibuka Yesu.” Ndetse nabasubiza nti, ni byiza. Uko byiyongera ni ko biba byiza kurushaho. Mureke twese dutekereze uburyo bwinshi twashobora kugira ngo twubahirize ibyo twiyemeje “guhora tumwibuka.” Ariko mu kubikora, byaba ari ukwirengagiza nkana urwibutso Nyagasani Ubwe yahaye abahawe ingabire, ari rwo gamenti y’ubutambyi butagatifu.
Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye bisobanuye byose kuri njye. Ibyiringiro byanjye byose n’ibyifuzo bihoraho, buri kintu cyose mpa agaciro, gishingiye kuri We. Ni “urutare rw’agakiza kanjye,” inzira yanjye yo kugera kuri Data wo mu Ijuru, inzira yanjye yonyine yo gusubira mu byo nigeze kugira kandi na none nifuza kongera kugira, hamwe n’ibindi byinshi cyane. Impano Ye kuri twe ni iy’ubuntu bwinshi mu zo nigeze nakira, iy’ubuntu bwinshi mu zo nigeze mpabwa, yaguzwe nk’uko yari iri hamwe n’ububabare butagira akagero, igera ku mubare utagira ingano, itangwa n’urukundo rutagira akagero. Imikeri n’ibitovu, ububabare n’ishavu, umubabaro n’icyaha cy’iyi si yanduye byose “byamizwe na Kristo.”
Rero nambaye gamenti y’ubutambyi butagatifu (buri munsi na buri joro nk’uko bikwiye kuva nahabwa ingabire mu myaka 64 ishize, ku myaka 19) kubera ko mukunda kandi kubera ko nkeneye amasezerano yerekana.
Ese hari ibibazo bijyanye no Kwambara Gamenti?
Bamwe muri mwe mushobora kuba murimo gusoma iyi nkuru mwiringira ko ndibusubize ikibazo kihariye kuri gamenti. Birashobokako mwakwiringira “Uku ni ko Nyagasani avuga” (cyangwa nanone “Uku ni ko abagaragu Bayo bavuga”) ku kibazo kikuri ku mutima. Ikibazo cyawe wenda gituruka ku miterere yihariye ijyanye n’akazi, umwitozo, isuku, ikirere, ubwiyoroshye, ibikoresho by’isuku, cyangwa n’uburwayi.
Bimwe mu bisubizo by’ibibazo nk’ibyo byasangwa kuri temples.ChurchofJesusChrist.org no mu gice cya 38.5 cy’ Igitabo cy’amabwiriza Rusange. Abagize umuryango n’abayobozi bizewe wenda bagishwa inama ku bibazo byihariye. Hariho, icyakora, icyerekezo gisobanutse neza gitangwa mu migenzo y’itangiza, kandi hariho iteka n’iteka So wo mu Ijuru, ukuzi kandi ugukunda kandi usobanukiwe ibintu byose unyuramo. Yakwishimira ko umubaza ibi bibazo ubwawe.
Nyamuneka ntubyumve nabi. Uko ushakisha ubujyanama bw’Imana, Roho ntabwo azakumurikira gukora ibirutwa no gukurikiza ibwiriza wakiriye mu ngoro n’inama z’ubuhanuzi zasangijwe n’Ubuyobozi bwa Mbere mu byo baherutse kuvuga. Data udukunda ntabwo azagufasha gushaka impamvu zo gukora ibirutwa n’ibyo ushoboye kugira ngo uhuze n’ibipimo Bye by’ubwitange, n’ubwiyoroshye bizaguhesha umugisha none n’iteka ryose. Ariko se asobanukiwe ibibazo byawe, ndetse azagufasha kwakira imigisha ituruka mu kubaha gamenti no gukurikiza ibihango byawe? Yego! ESe wakagombye kandi kugisha inama inzobere zikora mu buvuzi n’ubuzima mu gihe bikenewe? Yego rwose! Ese wakagombye kwirengagiza ubwenge busanzwe cyangwa kurenga ku ntego? Ndasenga ngo ntimuzabikore.
Ntabwo nshobora gusubiza buri kibazo cyose ufite. Nta n’ubwo nshobora gusubiza buri kibazo cyose mfite. Ariko nshobora, nk’Intumwa ya Nyagasani Yesu Kristo, kubasezeranya ubufasha bw’Imana yuje urukundo, ishaka intsinzi yawe yose n’imigisha yawe, mu buryo udashobora gusobanukirwa cyangwa kubona mbere, uko ukomeza ibihango wagiranye na Yo.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, September 2024. Kinyarwanda. 19295 716