“Nefi Asengera Abantu,” Inshuti, Nzeri 2024, 26–27.
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Nzeri 2024
Nefi Asengera Abantu
Nefi yari umuhanuzi. Izina rye ryaturutse kuri Nefi wabonye ibisate by’umuringa. Yari afitiye ubwoba abantu. Bari barahagaritse gukurikira Imana.
Nefi yagiye mu busitani bwe. Yuriye umunara mu busitani asenga Imana aho. Yasengeye abantu.
Abantu bamwe babonye Nefi ku munara. Barahagaze ngo bumve banateranya abandi bantu go bumve. Nefi ubwo yasozaga gusenga, yamenyeko bamurebaga maze atangira kubigisha.
Nefi yasabye abantu kwihana. Bamwe muri bo ntibakunze ibyo Nefi yigishaga. Ariko abandi benshi barumvise! Bahisemo kwihana maze bagahindura inzira zabo.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, September 2024. Kinyarwanda. 19357 716