“32. Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango bw’Itorero,” Igitabo cy’amabwiriza Rusange: Gufashiriza mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma (2020).
“32. Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango bw’Itorero,” Igitabo cy’amabwiriza Rusange.
32.
Ukwihana n’Inteko z’Ubunyamuryango bw’Itorero
32.0
Iriburiro
Ukwihana kunini kuba hagati y’umuntu ku giti cye, Imana n’abagizweho ingaruka n’ibyaha by’umuntu. Icyakora, rimwe na rimwe umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akeneye gufasha abanyamuryango b’Itorero mu mihate yabo yo kwihana.
Iyo barimo bafasha abanyamuryango mu kwihana, abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bagomba kubereka urukundo kandi bakabitaho. Bakurikiza urugero rw’Umukiza, wakujije abantu kandi akabafasha kuzirana n’icyana maze bagahindukirira Imana (reba Matayo 9:10–13; Yohana 8:3–11).
Nk’uko byavunaguwe munsi, iki gice gitunganyijwe kugira ngo kiyobore abayobozi mu byemezo n’imyanzuro ikenewe kugira ngo bafashe umuntu kwihana icyaha gikakaye no kugira ngo bafashe kurinda abandi.
-
Uruhare rw’Itorero mu Gufasha Umuntu Kwihana. Uduce 32.1–32.4 dusobanura inyigisho ya Nyagasani y’ukwihana n’imbabazi. Utu duce tunasobanura kandi intego eshatu z’inzitizi cyangwa iseswa by’ubunyamuryango bw’Itorero. Byiyongeyeho, dusobanura uruhare rw’abepiskopi n’abayobozi b’urumambo mu gufasha mu kwihana.
-
Kugena Ahabugenewe ku bwo Gufasha Umuntu Kwihana. Uduce 32.5–32.7 dushyiraho imirongo ngenderwaho ku bwo kwanzura niba inama y’inteko y’ubunyamuryango cyangwa ubujyanama bw’umuntu ku giti cye ari ahabugenewe hakwiriye ku bwo gufasha umuntu kwihana.
-
Gutanga Ubujyanama bw’Umuntu ku giti cye. Agace 32.8 gashyiraho imirongo ngenderwaho ku bw’ubujyanama bw’umuntu ku giti cye butangwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo. Kanasobanura kandi inzitizi z’ubunyamuryango bw’Itorero zitashyizwe ahagaragara.
-
Gutumiza Inteko z’Ubunyamuryango mu Itorero. Uduce 32.9–32.14 dusobanura ufite mu nshingano inama z’inteko z’ubunyamuryango, uko baziyobora n’ibyemezo bishoboka. Inkurikizi z’ibyo byemezo na zo kandi zirasobanurwa.
-
Gusubiza uburenganzira bwihariye bw’Ubunyamuryango bw’Itorero. Uduce 32.15–32.17 dusobanura uko umuntu ashobora kugarurirwa uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero binyuze mu kwihana.
Keretse aho bigaragajwe, indango ku bayobozi b’urumambo zinakomoza ku bayobozi b’ivugabutumwa. Indango ku bepiskopi zinakomoza ku bayobozi b’ishami.
Ubuyobozi bwa Mbere busobanura ingamba n’inzira byo kwihana icyaha gikakaye. Ubuyobozi bwa Mbere bushyigikirwa n’Ibiro by’Itorero by’Inyandiko nshyinguramakuru z’Ibanga. Birashoboka ko umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi yahamagara ibyo biro afite ibibazo by’imiyoborere cyangwa iby’ingamba. Ibyo biro binashobora kandi gutanga amabwiriza ku kuntu bohereza ubusabe mu Biro by’Ubuyobozi bwa Mbere. Nomero zo kubarizaho zerekanywe munsi:
Telefoni: 1-801-240-2053 cyangwa 1-800-453-3860, iyongerandeshyo 2-2053
Nomero itishyurwa (telefoni ya GSD): 855-537-4357
URUHARE RW’ITORERO MU GUFASHA UMUNTU KWIHANA
32.1
Ukwihana n’Imbabazi
Nyagasani yavuze ko “nta kintu na kimwe cyanduye gishobora kuragwa ubwami bw’ijuru” (Aluma 11:37; reba kandi 3 Nefi 27:19). Ibyaha byacu biratwanduza—ntitube indakemwa kugira ngo tube imbere y’amaso ya Data wo mu Ijuru. Binatuzanira kandi ishavu mu buzima bwacu.
Itegeko ry’ubutabera bw’Imana risaba ingaruka iyo dukoze icyaha (reba Aluma 42:14, 17–18). Icyakora, umugambi Wayo w’impuhwe “ushobora gusubiza ibisabwa n’ubutabera, kandi ukatugotera mu maboko y’ubusugire” (Aluma 34:16; reba kandi Mosaya 15:9).
Kugira ngo asohoze umugambi We w’impuhwe, Data wo mu Ijuru yohereje Umwana We w’Ikinege, Yesu Kristo, kugira ngo ahongere ibyaha byacu (reba Aluma 42:15). Yesu yemeye ihazabu itegeko ry’ubutabera risaba ku bw’ibyaha byacu (reba Inyigisho n’Ibihango 19:15–19; reba kandi Aluma 42:24–25). Binyuze muri iki gitambo, Data na Mwana bombi batugaragarije urukundo Rwabo rutagira iherezo (reba Yohana 3:16).
Iyo dukoresheje “ukwizera ngo twihane,” Data wo mu Ijuru aratubabarira, atugirira impuhwe binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo (Alma 35:15; reba kandi Aluma 42:13). Iyo twejejwe kandi tukababarirwa, amaherezo dushobora kuragwa ubwami bw’Imana (reba Yesaya 1:18; Inyigisho n’Ibihango 58:42).
Ukwihana birenze cyane guhindura imyitwarire. Ni ugutera icyaha umugongo maze tukagana kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Kuganisha ku mpinduka mu mutima no mu mitekerereze (reba Mosaya 5:2; Aluma 5:12–14; Helamani 15:7). Binyuze mu kwihana, duhinduka abantu bashya, biyunze n’Imana (reba 2 Abakorinto 5:17–18; Mosaya 27:25–26).
Urwaho rwo kwihana ni umwe mu migisha ikomeye cyane Data wo mu Ijuru yaduhaye binyuze mu mpano y’Umwana Wayo.
32.2
Intego z’Inzitizi cyangwa Iseswa by’Ubunyamuryango bw’Itorero
Iyo umuntu abatijwe, ahinduka uwo “mu nzu y’Imana” (Abefeso 2:19). Igihango cy’umubatizo gikubiyemo isezerano ryo guharanira kubaho hagendewe ku nyigisho n’amategeko bya Kristo. Iyo umuntu ateshutse, akoresha ukwizera muri Yesu Kristo kandi akihana, yishingikirije impuhwe Ze zo gukomeza no kubabarira.
Niba umunyamuryango akoze icyaha gikakaye, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amufasha kwihana. Nk’igice cy’uru rugendo, birashoboka ko yakenera kuzitira uburenganzira bwihariye bw’Itorero bumwe mu gihe runaka. Mu mimerere imwe, birashoboka ko yakenera gusesa ubunyamuryango bw’umuntu mu gihe runaka.
Kuzitira cyangwa gusesa ubunyamuryango bw’umuntu ntabwo bigamije guhana. Ahubwo, ibi bikorwa biba rimwe na rimwe ari ngonbwa kugira ngo bifashe umuntu kwihana no kwibonera impinduka y’umutima. Biha umuntu igihe kandi cyo kwitegura mu buryo bwa roho kuvugurura cyangwa kubahiriza ibihango bye na none.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agena inzitizi cyangwa iseswa ry’ubunyamuryango nk’uko byavunaguwe muri 32.5–32.14. Ibi bikorwa bigendana n’amabwiriza y’ukwihana. Uko umuntu yihana bivuye ku mutima, birashoboka ko uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero bwe bwagarurwa.
Iyo inzitizi cyangwa iseswa ry’ubunyamuryango bibaye ngombwa, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akurikiza ubujyanama bwa Roho Mutagatifu n’amabwiriza ari muri iki gice. Akorera mu myifatire y’urukundo (reba 32.3).
Inzitizi z’ubunyamuryango bw’Itorero ni iz’umubwiriza, ntabwo ari mbonezamubano cyangwa iz’ubushinjacyaha. Zigira ingaruka ku irangamimerere ry’umuntu mu Itorero gusa. (Reba Inyigisho n’Ibihango 134:10.)
Intego eshatu z’inzitizi cyangwa iseswa ry’ubunyamuryango zimeze nk’uko bikurikira.
32.2.1
Gufasha Kurinda Abandi
Intego ya mbere ni ugufasha kurinda abandi. Rimwe na rimwe umuntu abera abandi kabutindi mu by’umubiri cyangwa mu bya roho. Imyitwarire y’ikandamiza, ugukomeretsa umubiri, ihohotera rishingiye ku gitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, ubwambuzi bushukana n’ubuyobe ni uburyo bumwe ibi bishobora kubaho. Mu guhumekwamo, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agira icyo akora kugira ngo arinde abandi iyo umuntu abereye abandi kabutindi muri ubu buryo cyangwa ubundi bukakaye (reba Aluma 5:59–60).
32.2.2
Gufasha Umuntu Kugera ku Bubasha Bucungura bwa Yesu Kristo binyuze mu Kwihana
Intego ya kabiri ni ugufasha umuntu kugera ku bubasha bucungura bwa Yesu Kristo binyuze mu kwihana. Muri uru rugendo, birashoboka ko yakongera guhinduka uwejejwe n’indakemwa kugira ngo yakire imigisha y’Imana yose.
Umukiza yigishije ko umutima umenetse na roho ishengutse ari igitambo asaba ku bw’imbabazi z’icyaha (3 Nefi 9:20). Ibi bikubiyemo ukwicuza kuvuye ku mutima ku bw’ibyaha n’ingaruka zabyo (reba 2 Abakorinto 7:9–10).
Iyo umuntu akoze icyaha gikakaye, inzitizi cyangwa iseswa z’ubunyamuryango bishobora gufasha gukomeza umutima wamenetse na roho ishengutse bikenewe kugira ngo yihane, azinukwe icyaha by’ukuri, maze asobanukirwe ingaruka z’icyaha. Iyi myumvire ishobora gufasha abantu guha agaciro ibihango byabo n’Imana byimbitse kurushaho n’icyifuzo cyo kubahiriza ibyo bihango ubutaha.
32.2.3
Kurinda Ubunyangamugayo bw’Itorero
Intego ya gatatu ni ukurinda ubunyangamugayo bw’Itorero. Gushyiraho inzitizi cyangwa gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu birashoboka ko byaba ngombwa niba imyitwarire ye yangiza Itorero mu buryo bugaragara (reba Aluma 39:11). Ubunyangamugayo bw’Itorero ntabwo burindwa hahishwa cyangwa horoshywa ibyaha bikakaye—ahubwo burindwa bikemurwa.
32.3
Uruhare rw’Abacamanza muri Isirayeli
Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo barahamagarwa bakanashyirwa mu muhamagaro wo kuba abacamanza muri Isirayeli (reba Inyigisho n’Ibihango 107:72–74). Bafite imfunguzo z’ubutambyi kugira ngo bahagararire Nyagasani mu gufasha abanyamuryango b’Itorero kwihana (reba Inyigisho n’Ibihango 13:1; 107:16–18).
Kenshi abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bafasha mu kwihana binyuze mu kugira inama umuntu ku giti cye. Birashoboka ko ubu bufasha bwakubiramo kuzitira mu ibanga uburenganzira bumwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu mu gihe runaka. (Reba 32.8.)
Ku byaha bimwe bikakaye, abayobozi bafasha mu kwihana batumiza inteko y’ubunyamuryango (reba 32.6 na 32.9–32.14). Birashoboka ko ubu bufasha bwakubiramo kuzitira ku mugaragaro uburenganzira bumwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero cyangwa gusesa ubunyamuryango bw’umuntu mu gihe runaka (Reba 32.11.3 na 32.11.4).
Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bafasha abanyamuryango b’Itorero gusobanukirwa ko Imana ikunda abana Bayo. Kubera ko ishaka ko bishima no kwakira imigisha, Inita byimazeyo kandi ku kumvira n’ukwihana byabo.
Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bagomba kwerekana urukundo no kwita ku bantu uko bafasha abanyamuryango kwihana. Ikiganiro cy’Umukiza hamwe n’umugore wafashwe asambana ni umurongo ngenderwaho (reba Yohana 8:3–11). Nubwo atavuze ko ibyaha bye bibabariwe, ntabwo yigeze amuciraho iteka. Ahubwo, yamubwiye “kutongera gukora icyaha”—kwihana no guhindura ubuzima bwe.
Aba bayobozi bigisha ko “mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye” (Luka 15:7). Barihangana, barashyigikira, kandi bareba ibyiza. Bahumekamo ibyiringiro. Bigisha kandi bagahamya ko abantu bose bashobora kwihana no guhinduka abejejwe kubera igitambo cy’impongano cy’Umukiza.
Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bashaka ubujyanama buvuye kuri Roho kugira ngo bamenye uko bafasha buri muntu kwihana. Ni ku byaha bikakaye kuruta ibindi gusa Itorero ryashyizeho ikigenderwaho ntakuka ku byemezo abayobozi bakwiye gufata (reba 32.6 na 32.11). Nta mimerere ibiri itera kimwe. Inama abayobozi batanga n’urugendo rw’ukwihana bafashamo bigomba kuba byahumetswe kandi birashoboka ko byaba bitandukanye kuri buri muntu.
Nyagasani azi ibyo buri muntu acamo, ubushobozi bwe n’ubukure bwe mu bya roho. Roho Mutagatifu izafasha abayobozi gushishoza uko bafasha abanyamuryango gukora impinduka zikenewe kugira ngo bashobore gukira maze birinde igishuko cyo gusubira icyaha.
Gufasha umuntu kwihana, kugarukira Imana, kandi agakizwa binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo ni bumwe mu bunararibonye bunejeje kuruta ubundi umuntu ashobora kugira. Inyigisho n’Ibihango 18:10–13 isobanura ko
Nyagasani yatubwiye kwibuka ko agaciro k’ubugingo ari agakomeye mu maso y’Imana,
Yababajwe n’urupfu rw’umubiri, kandi yababajwe n’ububabare bw’abantu bose kugira ngo abantu bose babe bakwihana kandi bamusange.
Yavuye mu bapfuye kugira ngo abe yazana abantu bose kuri we hagendewe ku bisabwa by’ukwihana.
Mbega ukuntu umunezero we uba mwinshi muri roho yihana!
32.4
Ukwatura ibyaha, Ibanga no Kuregera Abategetsi ba Leta
32.4.1
Ukwatura ibyaha
Ukwihana bisaba ko ibyaha byaturirwa Data wo mu Ijuru. Yesu Kristo yavuze ko bishoboka ko twamenya niba umuntu yarihannye ibyaha iyo abyatuye kandi akabizinukwa. (Inyigisho n’Ibihango 58:43; reba kandi Mosaya 26:29).
Iyo abanyamuryango b’Itorero bakoze ibyaha bikakaye, ukwihana kwabo gukubiyemo ukubyaturira umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo. Noneho abasha gukoresha imfunguzo z’inkuru nziza y’ukwihana mu cyimbo cyabo (reba Inyigisho n’Ibihango 13:1; 84:26–27; 107:18, 20). Ibi bibafasha gukira no kugaruka mu nzira y’inkuru nziza binyuze mu bubasha bw’Impongano y’Umukiza.
Intego y’ukwatura ibyaha ni ugushishikariza abanyamuryango kuruhura imitima yabo kugira ngo bashobore gushaka byuzuye ubufasha bwa Nyagasani mu guhinduka no gukira. Kugira “umutima umenetse na roho ishengutse” bifashwa n’ukwatura ibyaha (2 Nefi 2:7). Ukwatura ibyaha ku bushake byerekana ko umuntu yifuza kwihana.
Iyo umunyamuryango yatuye ibyaha, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akurikiza imirongo ngenderwaho ku bw’ubujyanama muri 32.8. Ashakisha ubujyanama mu isengesho ku bw’ahabugenewe haboneye ho gufashiriza umunyamuryango kwihana (reba 32.5). Atekereza niba inama y’inteko y’ubunyamuryango izafasha. Niba ingamba y’Itorero isaba inama y’inteko y’ubunyamuryango asobanura ibi (reba 32.6 na 32.10).
Rimwe na rimwe umunyamuryango aba yararenganyije uwo bashyingiranywe cyangwa undi muntu mukuru. Nk’igice cy’ukwihana, akenshi akwiye kwaturira ibyaha kuri uwo muntu maze agasaba imbabazi. Urubyiruko rukoze icyaha gikakaye ubusanzwe rushishikarizwa kugirwa inama n’ababyeyi.
32.4.2
Ibyaha Bikakaye Bitatuwe cyangwa Bihakanywe
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akenshi amenya ibyerekeye icyaha gikakaye binyuze mu kucyatura cyangwa mu wundi muntu. Birashoboka ko yanabona kandi inamabyifuzo zerekeye icyaha gikakaye gishobora kubaho binyuze muri Roho Mutagatifu. Niba yiyumvisemo gukoreshwa na Roho ko umuntu bishoboka ko yaba arimo kugorwa n’icyaha, birashoboka ko yategura ikiganiro ntaramakuru. Mu kiganiro ntaramakuru, asangiza impungenge ze mu buryo bwiza kandi bwubaha. Yirinda imvugo y’ugushinja icyaha.
Niba umunyamuryango ahakanye gukora icyaha gikakaye umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo afite amakuru yo kumufasha, birashoboka ko inteko y’ubunyamuryango yaterana. Icyakora, icyiyumviro cya roho gusa ntabwo gihagije kugira ngo inteko iterane (reba Inyigisho n’Ibihango 10:37). Birashoboka ko umuyobozi yakusanya amakuru yisumbuyeho niba ari ngombwa. Akuriza imirongo ngenderwaho muri 32.4.3 na 32.10.2.
32.4.3
Gukusanya Amakuru
Mbere yo gutumiza inteko y’ubunyamuryango, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akusanya amakuru menshi ashoboka uko abikeneye. Amakuru avuye mu kwatura icyaha k’umunyamuryango akenshi aba ahagije. Birashoboka ko amakuru yanaturuka kandi k’ugize umuryango, undi muyobozi w’Itorero, uwahohotewe, cyangwa uwagize uruhare mu cyaha.
Iyo arimo gukusanya amakuru, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akwiye gukoresha imigenzereze ikwiriye umuyobozi w’ubutambyi gusa. Ntabwo akwiriye kuneka urugo rw’umuntu cyangwa kumufata amajwi nta kwiyemerera. Nta nubwo akwiriye gukoresha indi mikorere itemewe n’itegeko.
Ugushinja ibinyoma biba gake ariko bishobora kubaho. Abayobozi b’Ubutambyi bakwiriye kwigengesera iyo hari amakuru atuzuye nyuma y’ijambo ry’umuntu umwe. Urugero, birashoboka ko umunyamuryango ushinjwa gusambana yakwihakana ikirego icyo ari cyo cyose. Ibyanditswe bitagatifu bisobanura ko buri jambo rizamushinjwa n’abatangabuhamya babiri b’itorero (Inyigisho n’Ibihango 42:80). “Abatangabuhamya babiri” bisobanura amasoko atandukanye y’amakuru. Aya akubiyemo ubumenyi bw’uwagizemo uruhare n’irindi soko ryizewe. Birashoboka ko rimwe na rimwe umuyobozi w’ubutambyi yakenera gutegereza kugira ngo afate icyemezo kugeza amakuru yisumbuyeho abonetse.
Iyo umuyobozi w’Itorero arimo gukusanyiriza amakuru inteko y’ubunyamuryango, akwiye guhita abihagarika niba amenye ko inzego z’umutekano zirimo guperereza umunyamuryango. Ibi bikorwa kugira ngo hirindwe ibirego ko umuyobozi bishoboka ko yaba yarabangamiye ubutabera. Ku bw’inama mu by’amategeko muri iyi mimerere muri Leta Zunze Ubumwe na Kanada, umuyobozi w’urumambo ahamagara Ibiro by’Inama Rusange by’Itorero kuri:
1-800-453-3860, inyongerandeshyo 2-6301
1-801-240-6301
Hanze ya Leta Zunze Ubumwe na Kanada, umuyobozi w’urumambo ahamagara inama y’iby’amategeko ku biro by’intara.
Ubusanzwe inteko y’ubunyamuryango ntabwo iterana kugira ngo yige ku myitwarire irimo kwigwaho n’urukiko gacaca cyangwa mpanabyaha kugeza urukiko rumaze guca urubanza rwa nyuma. Birashoboka ko mu mimerere imwe byaba bikwiriye gusubika inama y’inteko y’ubunyamuryango kugeza igihe cy’ubujurire cyagenwe n’amategeko cyararangiye cyangwa ubujurire bwarateshejwe agaciro.
32.4.4
Ibanga
Abepiskopi, abayobozi b’urumambo n’abajyanama babo bafite inshingano ntagatifu yo kurinda amakuru yose y’ibanga yabasangijwe. Birashoboka ko aya makuru yaturuka mu biganiro ntaramakuru, ubujyanama n’ukwatura ibyaha. Inshingano nk’iyo y’ibanga inareba abantu bose bagira uruhare mu nteko z’ubunyamuryango. Ibanga ni ingenzi kubera ko abanyamuryango bishoboka ko batakwatura ibyaha cyangwa ngo bashake ubujyanama niba ibyo basangiza bitazabikwa mu ibanga. Kumena ibanga bitakariza abanyamuryango icyizere maze bikabatera gutakaza icyizere mu bayobozi babo.
Bijyanye n’inshingano yabo y’ibanga, umwepiskopi, umuyobozi w’urumambo, cyangwa abajyanama babo bishoboka ko basangiza amakuru nk’ayo uko bikurikira gusa:
-
Bakeneye kubiganira n’umuyobozi w’urumambo w’umunyamuryango, umuyobozi w’ivugabutumwa we, cyangwa umwepiskopi we ku byerekeye inama y’inteko y’ubunyamuryango cyangwa ibibazo bijyanye. Birashoboka ko umuyobozi w’urumambo na we yaganira n’Umu Mirongo Irindwi Ushinzwe Intara wamuhawemo inshingano. Niba bikenewe, Aba Mirongo Irindwi bohereza umuyobozi w’urumambo mu Buyobozi bw’Intara. Ni umuyobozi w’urumambo wenyine wanzura niba inteko ikwiye guterana cyangwa ibiyivuyemo.
-
Umuntu yimukiye muri paruwasi nshya (cyangwa umuyobozi w’ubutambyi araruhuwe) mu gihe icyemezo cy’ubunyamuryango cyangwa izindi mpungenge zikomeye zikirimo kwigwaho. Mu bihe nk’ibi, umuyobozi amenyesha umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo bashya ibyerekeye impungenge cyangwa icyemezo kikiri kwigwaho (reba 32.14.7). Anamenyesha umuyobozi niba umunyamuryango bishoboka ko yabera abandi kabutindi.
-
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenye ko umunyamuryango w’Itorero utabarizwa muri paruwasi cyangwa urumambo rwe bishoboka ko yaba yaragize uruhare mu cyaha gikakaye. Muri uwo mwanya, ahita ahamagara umwepiskopi w’uwo munyamuryango mu ibanga.
-
Ni ngombwa gutanga amakuru mu nama y’inteko y’ubunyamuryango. Amakuru yose yakusanyijwe akanasangizwa nk’igice cy’inama y’inteko y’ubunyamuryango ni ibanga.
-
Umunyamuryango ahitamo guha uruhushya umuyobozi kugira ngo asangize amakuru abantu runaka. Birashoboka ko aba babamo ababyeyi, abayobozi b’Itorero, cyangwa abandi bishoboka ko batanga ubufasha. Umuyobozi ntabwo asangiza amakuru arenze ayo umunyamuryango yamuhereye uruhushya.
-
Birashoboka ko byaba ngombwa gusangiza amakuru make yerekeranye n’icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango (reba 32.12.2).
Mu yindi mimerere yose, umuyobozi akwiye kwifashisha 32.4.5. Birashoboka ko iyi mimerere irimo iyo itegeko ryasaba ko icyaha, nk’ihohoterwa ry’umwana, biregwa ku bategetsi ba leta.
Itorero ritanga ubufasha buvuye mu nzobere zahuguwe kugira ngo rifashe abayobozi mu kurinda abandi no gukurikiza itegeko. Abayobozi bahamagara nomero itishyurwa y’Itorero yagenewe ubufasha kw’ihohoterwa aho iriho kugira ngo bahabwe ubujyanama (reba 32.4.5 na 38.6.2.1). Aho itari, umuyobozi w’urumambo ahamagara inama y’iby’amategeko ku biro by’intara.
Ni mu mimerere imwe umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atanga amakuru y’ibanga atabanje gusaba ubujyanama nk’ubwo. Ibyo ni iyo imitangire amakuru ari ngombwa kugira ngo hirindwe igikomere cyahitana ubuzima cyangwa imvune ikomeye kandi nta gihe gihari cyo gushaka ubujyanama. Mu bihe nk’ibyo, inshingano yo kurinda abandi iba ari ingirakamaro kuruta inshingano y’ibanga. Abayobozi bakwiye guhamagara abategetsi mbonezamubano ako kanya.
Niba abayobozi bakora inyandiko cyangwa bakavugana bakoresheje ikoranabuhanga, babungabunga aya makuru ngo atagerwaho. Basiba kandi cyangwa bagashyingura amakuru iyo batakiyakeneye. Ntabwo basangiza amakuru y’umuntu bitari ngombwa.
Abategetsi mbonezamubano babera ikigusha umuyobozi w’ubutambyi mu kubika ibanga. Niba ibi bibaye muri Leta Zunze Ubumwe na Kanada, umuyobozi w’urumambo ashaka inama y’iby’amategeko ivuye mu biro by’Inama Rusange by’Itorero kuri:
1-800-453-3860, inyongerandeshyo 2-6301
1-801-240-6301
Hanze ya Leta Zunze Ubumwe na Kanada, umuyobozi w’urumambo ahamagara inama y’iby’amategeko ku biro by’intara.
32.4.5
Kuregera Abategetsi ba Leta
Abantu bamwe barimo kwihana bishe amategeko mbonezamubano cyangwa y’ubushinjacyaha. Mu bihe bimwe, abategetsi ba leta ntabwo ibi baba babizi. Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bashishikariza abanyamuryango gukurikiza itegeko bakanarega iyo ryishwe iyo bisabwe. Kandi abayobozi bagira inama abanyamuryango mu kubona inama y’iby’amategeko iyo barimo barega. Ingamba y’Itorero ni ukubaha itegeko.
Ahantu henshi, abayobozi b’ubutambyi basabwa n’itegeko kurega imyitwarire itemewe n’amategeko imwe n’imwe bamenya. Urugero, amaleta amwe n’ibihugu bisaba ko ihohoterwa ry’umwana biregwa mu bategetsi b’inzego zishinzwe umutekano.
Mu bihugu bimwe, Itorero ryashyizeho nomero itishyurwa y’ubufasha kw’ihohoterwa mu ibanga kugira ngo ifashe abepiskopi n’abayobozi b’urumambo. Aba bayobozi bakwiye guhita bahamagara iyi nomero itishyurwa ku byerekeye buri mimerere umuntu bishoboka ko yaba yarahohotewemo—cyangwa yaba ari mu kaga ko guhohoterwa (reba 38.6.2.1). Iba ku murongo amasaha 24 y’umunsi, iminsi 7 mu cyumweru.
Mu bihugu bidafite nomero itishyurwa, umwepiskopi umenye iby’ihohoterwa akwiye guhamagara umuyobozi w’urumambo, ukwiye gushaka ubujyanama buvuye mu nama y’iby’amategeko ku biro by’intara.
Ku yandi makuru yerekeranye no kurega ihohoterwa, reba 38.6.2.1 na 38.6.2.7.
KUGENA AHABUGENEWE KU BWO GUFASHA UMUNTU KWIHANA
32.5
Ahabugenewe ku bwo Gufasha Umuntu Kwihana
Nyuma yo kumenya ko umunyamuryango akoze icyaha gikakaye, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo afata iyambere kugira ngo arinde abandi. Anashaka kandi ubujyanama bwa Roho Mutagatifu mu kugena ahabugenewe ku bwo gufasha umuntu kwihana no kurushaho kwegera Umukiza.
32.5.1
Incamake y’Ahabugenewe
Imbonerahamwe ikurikira itondeka ahabugenewe hatatu ku bwo gufasha umuntu kwihana. Ivunagura kandi amwe mu masuzuma agenewe abayobozi iyo barimo banzura ku habugenewe ho gukoresha.
Ahabugenewe ku bwo Gufasha Umuntu Kwihana
Ahabugenewe |
Amasuzuma Amwe (reba kandi 32.7) |
---|---|
Ahabugenewe Inteko y’Ubunyamuryango mu Rumambo | Amasuzuma Amwe (reba kandi 32.7)
|
Ahabugenewe Inteko y’Ubunyamuryango muri Paruwasi | Amasuzuma Amwe (reba kandi 32.7)
|
Ahabugenewe Ubujyanama bw’Umuntu ku giti cye (reba 32.8) | Amasuzuma Amwe (reba kandi 32.7)
|
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye n’inzitizi zitashyizwe ahagaragara n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo rimwe na rimwe ntabwo bihagije kugira ngo bifashe umuntu kwihana ibyaha bikakaye. Nyagasani yashyizeho inteko z’ubunyamuryango kugira ngo zifashe umucamanza muri Isirayeli muri iyi mimerere. (Reba Kuva 18:12–27; Mosaya 26:29–36; Inyigisho n’Ibihango 42:80–83; 102.) Ku bw’ibyaha bimwe bikakaye, inama y’inteko isabwa n’ingamba y’Itorero (reba 32.6.1). Kuzibukira ibihango by’ingoro y’Imana byongera amahirwe yo gukenerwa kw’inama y’inteko y’ubunyamuryango (reba 32.7.4).
Muri paruwasi, abajyanama b’umwepiskopi bafasha mu nteko z’ubunyamuryango. Mu rumambo, abajyanama b’umuyobozi w’urumambo barafasha. Mu nteko zimwe na zimwe z’ubunyamuryango mu rumambo, inteko nkuru na yo igiramo uruhare (reba 32.9.2). Mu nama y’inteko y’ubunyamuryango, ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa ubuyobozi bw’urumambo buhura n’umuntu mu myifatire y’urukundo.
32.5.2
Kugena Ahabugenewe n’Ingengabihe
Iyo barimo gufata icyemezo kuri hamwe muri aha habugenewe hazafasha neza cyane umuntu kwihana, abayobozi basaba ubujyanama bwa Roho Mutagatifu. Banazirikana kandi impamvu zikurikira:
-
Uburemere bw’icyaha n’ingamba y’Itorero byerekeranye n’iba inama y’inteko isabwa (reba 32.6)
-
Imimerere y’umuntu (reba 32.7)
Umwepiskopi ajya inama n’umuyobozi w’urumambo ku byerekeye n’imimerere yihariye. Agomba guhabwa uruhushya ruvuye ku muyobozi w’urumambo mbere yo gutumiza inteko y’ubunyamuryango.
Ku bibazo bigoranye, birashoboka ko umuyobozi w’urumambo yasaba ubujyanama buvuye k’Umu Mirongo Irindwi Ushinzwe Intara wamuhawemo inshingano. Umuyobozi w’urumambo agomba kujya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku bibazo bivunaguwe muri 32.6.3. Icyakora, ni umuyobozi w’urumambo wenyine wanzura niba inteko ikwiye guterana kugira ngo yige iyo myitwarire. Niba inteko iteranye, umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi yanzura ibiyivuyemo.
Niba umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo afashe icyemezo ko ubujyanama bw’umuntu ku giti cye buhagije, akurikiza imirongo ngenderwaho muri 32.8. Niba afashe icyemezo ko inama y’ubunyamuryango ikenewe, cyangwa niba ingamba y’Itorero isaba inama y’inteko, uyiyoboye akurikiza imikorere iri muri 32.9–32.14.
Mbere yo gutumiza inteko, birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yagena ko inzitizi ku bunyamuryango zitashyizwe ahagaragara zaba ari zo nziza mu gihe runaka. Atumiza inteko iyo ari yo yashishikariza umunyamuryango ukwihana kuvuye ku mutima neza cyane. Icyakora, ntabwo akwiye gutinza inama y’inteko niba ari ngombwa mu kurinda abandi.
32.6
Uburemere bw’Icyaha n’Ingamba y’Itorero
Uburemere bw’icyaha ni isuzuma ry’ingirakamaro mu kugena ahabugenewe (1) hazafasha kurinda abandi no (2) gufasha umuntu kwihana. Nyagasani yavuze ko adashobora gufata icyaha nk’icyemewe na rimwe (Inyigisho n’Ibihango 1:31; reba kandi Mosaya 26:29). Abagaragu Be ntabwo bagomba kwirengagiza gihamya y’icyaha gikakaye.
Ibyaha bikakaye ni agasuzuguro kagambiriwe kandi gakabije gakorerwa amategeko y’Imana. Ibyiciro by’ibyaha bikakaye bitondekanyije munsi.
-
Ibikorwa by’urugomo n’ihohotera (reba 32.6.1.1 na 32.6.2.1)
-
Ubwiyandarike bushingiye ku gitsina (reba 32.6.1.2 na 32.6.2.2)
-
Ibikorwa by’ubwambuzi bushukana (reba 32.6.1.3 na 32.6.2.3)
-
Ubuhemu (reba 32.6.1.4 na 32.6.2.4)
-
Ibindi bikorwa bimwe (reba 32.6.1.5 na 32.6.2.5)
Ibice bikurikira bisobanura igihe inama y’inteko y’ubunyamuryango isabwa, igihe bishoboka ko yaba ngombwa n’igihe itari ngombwa.
32.6.1
Igihe Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Isabwa
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agomba gutumiza inteko y’ubunyamuryango iyo amakuru agaragaza ko umunyamuryango bishoboka ko yaba yarakoze icyo ari cyo cyose mu byaha bisobanurwa muri iki gice. Ku bw’ibi byaha, inama y’inteko irasabwa hatitawe ku rugero rw’ubukure mu bya roho rw’umunyamuryango n’imyumvire y’inkuru nziza.
Reba 32.11 ku bw’ibishobora kuva mu nteko ziteranira ibyaha byatondetswe muri iki gice. Inzitizi z’ubunyamuryango bw’Itorero zitashyizwe ahagaragara ntabwo ari amahitamo agenewe izi nteko.
32.6.1.1
Ibikorwa by’Urugomo n’Ihohoterwa
Ubwicanyi. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umunyamuryango yishe umuntu. Nk’uko rikoreshejwe hano, ubwicanyi ni ukuvutsa umuntu ubuzima bigambiriwe nta shingiro. Gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu birasabwa.
Ubwicanyi ntabwo birimo ibikorwa bya gisirikare cyangwa gipolisi mu kazi. Ugukuramo inda ntabwo bisobanuwe nk’ubwicanyi muri iyi shusho. Niba urupfu rwaratewe n’impanuka cyangwa kwirwanaho cyangwa kurwanirira abandi, ukuvutsa umuntu ubuzima byaba bitasobanurwa nk’ubwicanyi. Birashoboka ko ibi kandi byaba ari ukuri mu yindi mimerere, nk’iyo umuntu abana n’ubumuga bwo mu mutwe.
Ugufata ku ngufu. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa ku bw’ugufata ku ngufu. Nk’uko ryakoreshejwe hano, ugufata ku ngufu ni imibonano mpuzabitsina y’agahato cyangwa n’umuntu udashobora gutanga ukwiyemerera kwemewe n’amategeko kubera ubushobozi buke bw’imitekerereze cyangwa bw’umubiri. Nk’uko rikoreshejwe hano, ugufata ku ngufu ntabwo birimo imibonano mpuzabitsina hagati y’abataregeza imyaka y’ubukure babiri benda kunganya imyaka.
Guhamwa n’Icyaha cy’Itoteza rishingiye ku Gitsina. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umunyamuryango ahamwe n’icyaha cy’itoteza rishingiye ku gitsina.
Ihohotera Umwana cyangwa Urubyiruko. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umuntu ahohoteye umwana cyangwa urubyiruko nk’uko bisobanuwe muri 38.6.2.3.
Ihohotera ry’uwo Mwashyingiranywe cyangwa undi Muntu Mukuru. Hari urusobe rw’uburemere mu myitwarire y’ihohotera. Reba 38.6.2.4 ku bwo kumenya igihe inama y’inteko y’ubunyamuryango isabwa ku bw’ihohotera ry’uwo mwashyingiranywe cyangwa undi muntu mukuru.
Imyitwarire y’Ikandamiza rishingiye ku Rugomo. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umuntu mukuru akomeretsa abantu by’akamenyero mu buryo bw’umubiri binyuze mu myitwarire y’urugomo kandi abereye abandi kabutindi.
32.6.1.2
Ubwiyandarike bushingiye ku Gitsina
Ugusambana kw’abafitanye isano. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa ku bw’ugusambana kw’abafitanye isano nk’uko bisobanuye muri 38.6.10. Gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu buri gihe akenshi birasabwa.
Amashusho y’Urukozasoni y’Abana Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umuntu afite uruhare mu mashusho y’urukozasoni y’abana nk’uko bivunaguwe muri 38.6.6.
Ugushyingiranwa na benshi. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umunyamuryango ashyingiranywe na benshi abizi. Birashoboka ko ugushyingiranwa na benshi kumwe kwabaho mu ibanga, uwo mwashyingiranywe atazi iby’undi umwe cyangwa abandi mwashyingiranywe benshi. Gusesa ubunyamuryango bw’Itorero birasabwa niba umuntu ashyingiranywe n’abantu benshi abizi.
Imyitwarire y’Ikandamiza rishingiye ku Gitsina. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umuntu mukuru akomeretsa abantu by’akamenyero mu buryo bushingiye ku gitsina kandi abereye abandi kabutindi.
32.6.1.3
Ibikorwa by’Ubwambuzi bushukana
Imyitwarire y’Ikandamiza rishingiye ku Mari. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umuntu mukuru afite amateka yo gukomeretsa abantu by’akamenyero kandi ku bwende mu buryo bw’imari kandi abereye abandi kabutindi (reba 38.6.2.4). Ibi bikubiyemo ishoramari ry’ubwambuzi bushukana n’ibikorwa bisa. Ibihombo by’imari bitagambiriwe kubera imiterere y’ubukungu ntabwo ifatwa nk’iy’ubwambuzi bushukana. Niba urubanza rujemo, birashoboka ko umuyobozi w’ubutambyi yafata icyemezo cyo kurindira kugeza ku biruvuyemo bya nyuma. Reba 32.6.3.3 niba umunyamuryango yaragize uruhare mu kunyereza imitungo cyangwa ubutunzi by’Itorero.
32.6.1.4
Ubuhemu
Icyaha Gikakaye mu Gihe Uri mu Mwanya Ukomeye mu Itorero. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa niba umunyamuryango akoze icyaha gikakaye mu gihe afite umwanya ukomeye. Iyi irimo Umuyobozi Rusange, Umuyobozi Rusange w’Itorero Watumwe, Aba Mirongo Irindwi, umuyobozi w’ingoro y’Imana cyangwa umutegarugori wo mu ngoro y’Imana, umuyobozi w’ivugabutumwa cyangwa umufasha we, umuyobozi w’urumambo, patiriyaki, cyangwa umwepiskopi. Ibi ntabwo bireba abayobozi b’ishami. Icyakora, uburenganzira budasanzwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuyobozi w’ishami bushobora kuzitirwa cyangwa bugaseswa nk’uko bimeze ku bandi banyamuryango.
32.6.1.5
Ibindi Bikorwa Bimwe
Uguhamwa n’Icyaha Ndengakamere. Inama y’inteko y’ubunyamuryango irasabwa inshuro nyinshi iyo umuntu ahamwe n’icyaha ndengakamere.
32.6.2
Igihe Bishoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa
Birashoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa mu ngero zikurikira.
32.6.2.1
Ibikorwa by’Urugomo n’Ihohoterwa
Nyagasani yadutegetse kutica cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose gisa na byo. (Inyigisho n’Ibihango 59:6); inyuguti ziberamye zongeweho). Ibikorwa by’urugomo n’ihohotera bishoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango yabera ngombwa birimo (ariko ntabwo bigarukira kuri) ibyo bitondaguwe munsi.
Ubwicanyi Bwageragejwe. Kugerageza kwica umuntu ku bushake.
Ihohotera rishingiye ku Gitsina, Harimo Itoteza n’Ugushyira ku nkeke. Ihohotera rishingiye ku gitsina rikubiyemo urusobe runini rw’ibikorwa (reba 32.6.18). Birashoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa ku bw’umuntu watoteje cyangwa agahohotera undi mu buryo bushingiye ku gitsina. Inama y’inteko ifite amahirwe menshi yo kuba ngombwa kugira ngo ifashe umunyamuryango kwihana niba yarazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana cyangwa niba icyaha cyarakozwe kenshi. Reba 38.6.18.3 ku bwo kumenya igihe inama y’inteko isabwa.
Ihohotera ry’uwo Mwashyingiranywe cyangwa undi Muntu Mukuru. Hari urusobe rw’uburemere mu myitwarire y’ihohotera (reba 38.6.2.4). Birashoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa ku bw’umuntu wahohoteye uwo bashyingiranywe cyangwa undi muntu mukuru. Inama y’inteko ifite amahirwe menshi yo kuba ngombwa kugira ngo ifashe umunyamuryango kwihana niba yarazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana cyangwa niba icyaha cyarakozwe kenshi. Reba 38.6.2.4 ku bwo kumenya igihe inama y’inteko isabwa.
32.6.2.2
Ubwiyandarike bushingiye ku Gitsina
Itegeko ry’ukudasambana rya Nyagasani ni ukwifata ntukore imibonano mpuzabitsina hanze y’ugushyingiranwa kwemewe n’amategeko hagati y’umugabo n’umugore (reba Kuva 20:14; Inyigisho n’Ibihango 63:15). Birashoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa ku bw’ubwiyandarike bushingiye ku gitsina nk’uko bisobanuye muri 38.6.5. Muri iyi mimerere, inama y’inteko ifite amahirwe menshi yo kuba ngombwa kugira ngo ifashe umunyamuryango kwihana niba yarazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana cyangwa niba icyaha cyarakozwe kenshi. Reba 32.6.1.2 ku bwo kumenya igihe inama y’inteko isabwa.
32.6.2.3
Ibikorwa by’Ubwambuzi bushukana
Amategeko Icumi yigisha ati: “Ntukibe” cyangwa “Ntugashinje ibinyoma” (Kuva 20:15–16). Birashoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa ku bw’ibikorwa nk’ubujura bwitwaje intwaro, ubujura mu rugo rw’umuntu, ubujura butitwaje intwaro, ukunyereza umutungo, indahiro y’ikinyoma n’ubwambuzi bushukana. Reba 38.8.2 ku bw’ubwambuzi bushukana mu itsinda. Muri iyi mimerere, inama y’inteko ifite amahirwe menshi yo kuba ngombwa kugira ngo ifashe umunyamuryango kwihana niba yarazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana cyangwa niba icyaha cyarakozwe kenshi.
Reba 38.8.2 ku bw’ubwambuzi bushukana mu itsinda. Reba 32.6.1.3 ku bwo kumenya igihe inama y’inteko isabwa ku bw’Ibikorwa by’ubwambuzi bushukana. Reba 32.6.3.3 niba umunyamuryango yaragize uruhare mu kunyereza imitungo cyangwa ubutunzi by’Itorero.
32.6.2.4
Ubuhemu
Birashoboka ko inama y’inkteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa niba umunyamuryango:
-
Akoze icyaha gikakaye mu gihe ari mu mwanya ukomeye w’ubuyobozi cyangwa w’icyizere mu Itorero cyangwa urusisiro.
-
Akoze icyaha gikakaye kizwi cyane hose.
Muri iyi mimerere, inama y’inteko ifite amahirwe menshi yo kuba ngombwa kugira ngo ifashe umunyamuryango kwihana niba yarazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana cyangwa niba icyaha cyarakozwe kenshi.
Reba 32.6.1.4 ku bwo kumenya igihe inama y’inteko isabwa. Reba 32.6.3.3 niba umunyamuryango yaragize uruhare mu kunyereza imitungo cyangwa ubutunzi by’Itorero.
32.6.2.5
Ibindi Bikorwa Bimwe
Umwami Benyamini yigishije ati: “sinashobora kubabwira ibintu byose mwakoreramo icyaha; kuko hariho inzira zitandukanye n’uburyo, ndetse byinshi cyane ku buryo ntashobora kubibara” (Mosaya 4:29). Birashoboka ko inama y’inteko yaba ngombwa niba umuntu:
-
Yerekana imbonera yo gukora ibyaha bikakaye (reba Inyigisho n’Ibihango 82:7).
-
Aterera iyo inshingano z’umuryango ku bwende, harimo ukutishyura indezo y’umwana n’imperekeza ya gatanya.
-
Akangisha ubugizi bwa nabi bw’umubiri, haba imbonankubone cyangwa kuri murandasi (reba 32.2.1).
-
Agurisha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko.
-
Akora ibindi bikorwa by’ibyaha bikakaye.
Muri iyi mimerere, inama y’inteko ifite amahirwe menshi yo kuba ngombwa kugira ngo ifashe umunyamuryango kwihana niba yarazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana cyangwa niba icyaha cyarakozwe kenshi.
Birashoboka ko inteko y’ubunyamuryango yaba ngombwa niba umunyamuryango yihaye, akoze, ashyizeho gahunda, yishyuye, cyangwa ashishikaje ugukuramo inda. Reba 38.6.1 ku bw’imirongo ngenderwaho.
Igihe Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Isabwa cyangwa Bishoboka ko Yaba Ngombwa
Ubwoko bw’Icyaha |
Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa (reba 32.6.1) |
Birashoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa (reba 32.6.2) |
---|---|---|
Ubwoko bw’Icyaha Ibikorwa by’Urugomo n’Ihohoterwa | Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa (reba 32.6.1)
| Birashoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa (reba 32.6.2)
|
Ubwoko bw’Icyaha Ubwiyandarike bushingiye ku Gitsina | Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa (reba 32.6.1)
| Birashoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa (reba 32.6.2)
|
Ubwoko bw’Icyaha Ibikorwa by’Ubwambuzi bushukana | Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa (reba 32.6.1)
| Birashoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa (reba 32.6.2)
|
Ubwoko bw’Icyaha Ubuhemu | Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa (reba 32.6.1)
| Birashoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa (reba 32.6.2)
|
Ubwoko bw’Icyaha Ibindi Bikorwa Bimwe | Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Irasabwa (reba 32.6.1)
| Birashoboka ko Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Yaba Ngombwa (reba 32.6.2)
|
32.6.3
Igihe Umuyobozi w’Urumambo Ajya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku byerekeranye Niba Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango cyangwa Ikindi Cyemezo Ari Ngombwa
Ibibazo bimwe bisaba ubwumve n’ubujyanama by’inyongera. Kugira ngo amenye uko afasha neza cyane, umuyobozi w’urumambo agomba kujya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku mimerere iri muri iki gice. Icyakora, ni umuyobozi w’urumambo wenyine wanzura niba inteko ikwiye guterana kugira ngo yige iyo myitwarire. Niba inteko iteranye, umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi yanzura ibiyivuyemo.
Niba inteko y’ubunyamuryango iteraniye kimwe mu bibazo bivunaguwe muri iki gice, icyemezo cy’inteko kigomba kuba “araguma ahagarare neza,” “inzitizi z’ubunyamuryango zishyizwe ahagaragara,” cyangwa “iseswa ry’ubunyamuryango.” Uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere rurasabwa mu gukuraho inzitizi zashyizwe ahagaragara cyangwa mu kongera kwemerera umuntu kuza mu Itorero (reba 32.16.1, nomero 9).
32.6.3.1
Ikindi Gikorwa
Niba Inteko y’ubunyamuryango idateranye, ikindi gikorwa gishobora kubamo:
-
Inzitizi z’ubunyamuryango zitashyizwe ahagaragara (reba 32.8.3).
-
Agasobanuro ku nyandiko nshyinguramakuru y’Ubunyamuryango (reba 32.14.5).
-
Inzitizi ku mugenzo, zizitira umuntu mu guhabwa cyangwa gukoresha ubutambyi cyangwa guhabwa cyangwa gukoresha icyemezo ku ngoro y’Imana.
Umuyobozi w’urumambo ajya inama n’Ubuyobozi bw’Intara mbere y’uko kimwe muri ibi byemezo bifatwa.
32.6.3.2
Ubuyobe
Ibibazo by’ubuyobe akenshi bigira ingaruka zirenga imbibi za paruwasi cyangwa urumambo. Bikeneye guhita bikemurwa kugira ngo harindwe abandi.
Umwepiskopi ajya inama n’umuyobozi w’urumambo niba yiyumvamo ko igikorwa cy’umunyamuryango bishoboka ko cyaba kigize ubuyobe. Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yashyira ahatagaragara inzitizi z’ubunyamuryango ku munyamuryango (reba 32.8.3). Umuyobozi w’urumambo ahita ajya inama n’Ubuyobozi bw’Intara. Icyakora, ni umuyobozi w’urumambo wenyine wanzura niba inama y’inteko y’ubunyamuryango cyangwa ikindi cyemezo gikwiye gufatwa.
Nk’uko rikoreshejwe hano, ubuyobe rivuga ku munyamuryango urimo kugira uruhare muri ibi ibyo ari byo byose bikurikira:
-
Kwitwara mu buryo bw’ihangana bugaragara kandi bugambiriwe n’Itorero, inyigisho yaryo, ingamba zaryo, cyangwa abayobozi baryo by’akamenyero
-
Gutsimbarara mu kwigisha nk’inyigisho yaryo ibitari inyigisho y’Itorero nyuma yo gukosorwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo
-
Kugaragaza imbonera yo gukorana ubwende mu guca intege ukwizera n’ukuboneka by’abanyamuryango b’Itorero
-
Gukomeza gukurikiza inyigisho z’udutsiko tw’amadini y’ubuyobe nyuma yo gukosorwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo
-
Kwisunga irindi torero ku mugaragaro no kuzamura inyigisho zaryo (Ukutaboneka kuzuye mu Itorero cyangwa kujya mu rindi torero ntabwo ubwabyo bigize ubuyobe. Icyakora, niba umunyamuryango yisunze irindi torero ku mugaragaro kandi akanavugira inyigisho zaryo, birashoboka ko gusesa ubunyamuryango bwe byaba ngombwa.)
Umukiza yigishije Abanefi ko bakwiye gukora ugufasha ku muntu wakoze icyaha. Niba abacumuye nk’abo batihannye, ntibakwiye kubarwa mu bantu ba Nyagasani, kugira ngo bishoboke ko batakwangiza abantu b’Imana (3 Nefi 18:31).
32.6.3.3
Kunyereza Imitungo y’Itorero
Niba umunyamuryango anyereje imitungo y’Itorero cyangwa akiba ubutunzi bw’Itorero bufite agaciro, umuyobozi w’urumambo ajya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku byerekeranye niba bishoboka ko inama y’inteko y’ubunyamuryango cyangwa ikindi cyemezo cyaba ngombwa. Abayobozi bazirikana:
-
Umubare wanyerejwe cyangwa wibwe.
-
Niba ukunyereza umutungo byari icyabarore kimwe cyangwa akamenyero.
-
Niba indishyi yaratanzwe.
-
Urugero rw’ukwicuza k’umuntu.
-
Umwanya umunyamuryango arimo (reba 32.6.1.4 ku bwo kumenya abanyamuryango bari mu mwanya ukomeye mu Itorero).
Umuyobozi w’urumambo atanga umurondoro wa cyimwe muri ibi bikurikira muri Leader and Clerk Resources [Ibyifashishwa by’Umuyobozi n’Umwanditsi]:
-
Inkurikizi z’inama y’inteko y’ubunyamuryango
-
Yagiyemo inama n’Ubuyobozi bw’Intara maze akagena ko inteko y’ubunyamuryango itari ngombwa
Niba Ishami ry’Igenzuramari ry’Itorero rigennye ko umuyobozi cyangwa umukozi w’Itorero yanyereje imitungo cyangwa ubutunzi bw’Itorero, Ubuyobozi bwa Mbere bugira inama ko inyandiko nshyinguramakuru ye yakwandikwaho agasobanuro muri rusange. “Umuyobozi” bisobanuye umuntu uri mu mwanya ukomeye w’Itorero, harimo n’abajyanama, abanditsi n’ubuyobozi bw’ishami. Iyo ukwihana birangiye, birashoboka ko umuyobozi w’urumambo yasaba ugukurwaho kw’agasobanuro (reba 32.14.5 na 34.7.5). Agasobanuro ntabwo kavuze ko inteko y’ubunyamuryango cyangwa ikindi cyemezo cyafashwe.
32.6.3.4
Abantu Bahinduje igitsina
Abepiskopi cyangwa abayobozi b’urumambo barimo gukorana n’abantu bibara mu bahinduje igitsina bakwiye gukurikiza imirongo ngenderwaho muri 38.6.23.
32.6.4
Igihe Inama y’Inteko y’Ubunyamuryango Itari Ngombwa mu Busanzwe
Inteko y’ubunyamuryango ntabwo ari ngombwa mu busanzwe mu ngero zikurikira.
32.6.4.1
Kunanirwa Kubahiriza Bimwe mu Bigenderwaho by’Itorero
Inteko y’ubunyamuryango ntabwo iterana ku bw’ibikorwa bitondetse munsi. Icyakora, murebe umwihariko uri mu kintu cya nyuma.
-
Ukutaboneka mu Itorero
-
Kutuzuza inshingano z’Itorero
-
Kutishyura icya cumi
-
Icyaha cyo kudafata icyemezo
-
Ukwikinisha
-
Kutubahiriza Ijambo ry’Ubushishozi
-
Gukoresha amashusho y’urukozasoni, keretse amashusho y’urukozasoni y’abana (nk’uko bivunaguwe muri 38.6.6) gukoresha cyane cyangwa kubatwa n’amashusho y’urukozasoni byateje igikomere kigaragara ku gushyingiranwa cyangwa ku muryango by’umunyamuryango (nk’uko bivunaguwe muri 38.6.13).
32.6.4.2
Ibihombo by’Ubucuruzi cyangwa Ukutishyura Amadeni
Abayobozi ntabwo bakwiye gukoresha inteko z’ubunyamuryango mu gukemura amakimbirane y’ubucuruzi. Ibihombo by’ubucuruzi n’ukutishyura amadeni ntabwo ari impamvu zo gutumiza inteko y’ubunyamuryango. Icyakora, inteko igomba guterana ku bw’ibikorwa bikakaye by’ubwambuzi bushukana cyangwa ubundi buriganya bukakaye mu by’imari (reba 32.6.1.3).
32.6.4.3
Amakimbirane Mbonezamubano
Inteko z’Ubunyamuryango ntabwo ziterana mu gukemura amakimbirane mbonezamubano (reba Inyigisho n’Ibihango 134:11).
32.7
Imimerere y’Umuntu
Nyagasani yavuze ko ukuboko Kwe kw’impuhwe kwabaramburiwe. Uwaza uwo ari we wese yakwakirwa. Yavuze ko abamusanga bahabwa umugisha (3 Nefi 9:14). Imimerere y’umuntu ni isuzuma ry’ingirakamaro mu kugena:
-
Ahabugenewe hakwiriye kumufasha kwihana ibyaha bikakaye (reba 32.5 na 32.6).
-
Ibyemezo bifatiwe mu bujyanama bw’umuntu ku giti cye cyangwa inteko z’ubunyamuryango (reba 32.8 na 32.11).
Abepiskopi n’abayobozi b’urumambo bashaka imitekerereze n’ugushaka kwa Nyagasani muri buri mimerere. Bazirikana impamvu zikurikira mu kugena ahabugenewe ho gukoresha n’icyo ibizavamo bizaba. Izi mpamvu ntabwo zigenga icyemezo runaka. Ahubwo, ni ubufasha ku cyemezo abayobozi bagomba gufasha mu isengesho kandi nk’uko bayobowe na Roho.
32.7.1
Ubunini bw’Icyaha
Uburemere bw’icyaha bupimwa n’ubunini bwacyo. Birashoboka ko ibi byaba birimo umubare n’inshuro ibyaha bikozwe, uburemere bw’igikomere kibivuyemo n’umubare w’abantu bakomerekejwe na byo.
32.7.2
Inyungu z’Uwahohotewe
Abayobozi bazirikana inyungu z’abahohotewe n’abandi. Birashoboka ko aba babamo uwashyingiranywe n’umuntu n’abandi bagize umuryango. Abayobozi banazirikana kandi uburemere bw’igikomere.
32.7.3
Gihamya y’Ukwihana
Ubujyanama bw’ibya Roho burakenewe kugira ngo hashishozwe niba umuntu yarihannye bivuye ku mutima. Uko kwihana kurushaho kwerekanwa mu buryo bwizewe n’ibikorwa by’ubukiranutsi nyuma y’igihe aho kuba intimba nyinshi mu kiganiro ntaramakuru kimwe. Impamvu zo kuzirikana zirimo:
-
Imbaraga z’ukwizera muri Yesu Kristo.
-
Umwimerere w’ukwatura ibyaha.
-
Ubwinshi bw’intimba ku bw’icyaha.
-
Indishyi y’akababaro ku bantu bavunitse.
-
Ukubahiriza ibisabwa n’amategeko
-
Intsinzi mu kureka icyaha.
-
Ubudahemuka mu kumvira amategeko kuva icyaha gikozwe.
-
Amanyakuri n’abayobozi b’Itorero n’abandi.
-
Ubushake bwo gukurikiza inama y’abayobozi b’Itorero.
32.7.4
Ukuzibukira Ibihango byo mu Ngoro y’Imana
Nyagasani yavuze ko byinshi bisabwa abantu bahawe imigisha ikomeye imuturutseho (Inyigisho n’Ibihango 82:3). Umuntu wahawe ingabire yo mu ngoro y’Imana yakoze ibihango byo kubaho mu kigenderwaho cyisumbuyeho. Kuzibukira ibi bihango byongera ubunini bw’uburemere bw’icyaha. Byongera amahirwe yo gukenerwa kw’inteko y’ubunyamuryango.
32.7.5
Umwanya w’Icyizere cyangwa w’Ubushobozi
Uburemere bw’icyaha bwongerwa ubunini niba umuntu yaragikoze ari mu mwanya w’icyizere cyangwa ubushobozi, nk’umubyeyi, umuyobozi, cyangwa umwigisha.
32.7.6
Akamenyero
Birashoboka ko imbonera yo kugira icyaha gikakaye kimwe akamenyero yakwerekana imyitwarire idashobora guhinduka cyangwa ububata bubangamira iterambere rijyana ku kwihana nyakuri. Byiyongeye ku nzitizi z’ubunyamuryango bishoboka ko zaba ngombwa, birashoboka ko gahunda zo gukiza ububata n’ubujyanama nyamwuga byaba byafasha (reba 32.8.2).
32.7.7
Imyaka, Ubukure n’Ubunararibonye
Abayobozi bazirikana imyaka, ubukure n’ubunararibonye iyo bagira inama umunyamuryango cyangwa barimo kwanzura ibyavuye mu nteko y’ubunyamuryango. Kudohora akenshi biba bikwiriye abatarakura mu nkuru nziza. Urugero, birashoboka ko kudohora byaba bikwiriye abanyamuryango bato bishora mu myitwarire y’ubwiyandarike niba bazinutswe icyaha kandi bakerekana ukwihana kuvuye ku mutima. Icyakora, birashoboka ko icyemezo gikakaye kurushaho cyaba ngombwa niba batsimbaraye muri iyo myitwarire.
32.7.8
Ubushobozi bw’Imitekerereze
Uburwayi bwo mu mutwe, ububata, cyangwa ubumuga bwo mu mutwe ntabwo bibera urwitwazo umuntu wakoze icyaha gikakaye. Icyakora, izi ni impamvu zo kuzirikana. Nk’igice cyo gufasha umuntu kwihana, abayobozi bashaka ubujyanama bwa Nyagasani ku byerekeye imyumvire y’amahame y’inkuru nziza y’umuntu n’urugero rw’ukubazwa inshingano.j
32.7.9
Ukwatura ibyaha ku Bushake
Ukwatura ibyaha ku bushake n’intimba yo mu buryo bw’Imana ku bw’ibyemezo by’umuntu bigaragaza icyifuzo cyo kwihana.
32.7.10
Igihe kiri hagati y’Icyaha n’Ukucyatura
Ukwatura icyaha ni igice cy’ukwihana kandi ntabwo gikwiye gutinzwa nkana. Rimwe na rimwe icyaha gikurikirwa n’igihe kirekire cy’indishyi y’akababaro n’ukubaho mu budahemuka. Niba umunyamuryango yatuye icyaha kandi ntakigire akamenyero, ibyo bishobora kugaragaza ko yakizinutswe. Muri ako kanya, birashoboka ko ukwatura icyaha kwarangiza aho gutangiza urugendo rw’ukwihana.
32.7.11
Ibyaha Birimo Abanyamuryango Babarizwa muri Paruwasi cyangwa Imambo Zitandukanye
Rimwe na rimwe abanyamuryango bakorana icyaha gikakaye hamwe babarizwa muri paruwasi cyangwa imambo zitandukanye. Muri iyi mimerere, abayobozi b’urumambo bajya inama hamwe ku byerekeye ugukenerwa kw’inzitizi cyangwa inteko z’ubunyamuryango. Banaganira kandi niba inzitizi cyangwa ibyemezo by’inteko biri mu gaciro cyangwa niba byashoboka ko hari ibindi bibazo byakwerekana ko hakenewe ibindi byazivamo.
GUTANGA UBUJYANAMA BW’UMUNTU KU GITI CYE
32.8
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye n’Inzitizi z’Ubunyamuryango zitashyizwe ahagaragara
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye akenshi buba buhagije kugira ngo bufashe abandi kandi bufashe umuntu kugera ku bubasha bucungura bw’Impongano ya Yesu Kristo binyuze mu kwihana. Ubujyanama nk’ubwo bushobora gufasha kandi abanyamuryango kwirinda ibyaha bikakaye kurushaho. Mu bujyanama bw’umuntu ku giti cye, abayobozi bashobora kandi gushyiraho inzitizi z’ubunyamuryango zitashyizwe ahagaragara kugira ngo bafashe umunyamuryango kwihana ibyaha bimwe bikakaye kurushaho (reba 32.8.3).
Ibyaha bikakaye ntabwo bikwiye gufatwa nk’ibyoroshye (reba Inyigisho n’Ibihango 1:31). Kuzibukira ibihango by’ingoro y’Imana byongera amahirwe yo gukenerwa kw’inama y’inteko y’ubunyamuryango (reba 32.7.4).
Imirongo ngenderwaho yo gufasha abayobozi kumenya igihe ubujyanama n’inzitizi bishoboka ko byaba bihagije bitondetse munsi (reba kandi 32.7):
-
Umuntu ntabwo yakoze icyaha cyasaba inteko y’ubunyamuryango (reba 32.6.1).
-
Umuntu yatuye ibyaha ku bushake kandi arimo kwihana by’ukuri.
-
Umuntu arimo kwihana icyaha gikakaye atigeze akora mbere.
-
Icyaha cy’umuntu ntabwo cyazibukiye ibihango by’ingoro y’Imana.
-
Umuntu afite impamvu zimurengera zumvikana.
32.8.1
Ubujyanama bw’Umuntu ku giti cye
Imirongo ngenderwaho ikurikira ikora iyo umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo arimo kugira inama umunyamuryango kugira ngo amufashe kwihana.
-
Baza amakuru ahagije gusa kugira ngo ugene (1) imyifatire y’umunyamuryango yatumye agira imyitwarire y’icyaha ndetse (2) n’umwimerere, inshuro n’igihe imyitwarire imaze. Ntubaze ibirambuye birenze ibikenewe kugira ngo usobanukirwe icyabaye. Ntubaze ibibazo biterwa n’amatsiko bwite.
-
Ubaze ukuntu imyitwarire yagize ingaruka ku bandi.
-
Ibande ku mimerere myiza ikomeza uguhinduka k’umunyamuryango n’ukwiyemeza kuri Nyagasani. Shishikariza umunyamuryango gufata ibyemezo byihariye kugira ngo bizane impinduka y’imyitwarire n’impinduka y’umutima kugira ngo yihane. Umurarikire kwegera Umukiza, ashaka imbaraga Ze kandi akiyumvamo urukundo Rwe rucungura.
-
Shishikariza ibikorwa bikuza nko gusenga, kwiga ibyanditswe bitagatifu, no kwitabira amateraniro y’Itorero. Igisha ko amateka y’umuryango n’umurimo wo mu ngoro y’Imana bishobora kugabanya igitinyiro cy’umwanzi. Shishikariza gukorera abandi no gusangiza inkuru nziza.
-
Shishikariza gutanga indishyi y’akababaro kuri abo bakomerekejwe n’ibyaha no gusaba imbabazi
-
Shishikariza kuzirana n’ingero mbi. Fasha abanyamuryango gufata icyemezo kirinda kugira ngo bahangane n’ibishuko byihariye.
-
Menya ko uri umuyobozi w’umubwiriza, utari umujyanama nyamwuga. Byiyongeye ku bujyanama utanga, abanyamuryango bamwe bakungukira mu bujyanama bw’imyitwarire. Bamwe babazwa n’uburwayi bwo mu mutwe. Nk’uko bikenewe, gira inama abanyamuryango yo gushaka ubufasha mu banyamwuga (reba 31.3.6).
-
Bisengere kandi ushake ubujyanama buvuye kuri Roho mbere yo gushyiraho inzitizi z’ubunyamuryango zitashyizwe ahagaragara. Birashoboka ko abanyamuryango bamwe bakungukira mu kurushaho gukoresha uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero mu bwitabire aho kubuzitirwa.
-
Kurikirana kugira ngo utere ingabo mu bitugu, ukomeze imbaraga z’ibya roho, kandi unarebere iterambere.
Nyuma y’uko umunyamuryango yaturiye ibyaha umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo, birashoboka ko ubujyanama bwo gukurikirana bwatangwa mu buryo bwinshi. Umuyobozi ubwe ashobora kubutanga. Cyangwa, abiherewe uruhushya n’umunyamuryango, birashoboka ko yaha umukoro umwe mu bajyanama be ngo babutange.
Afite ukwiyemerera k’umunyamuryango, birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yaha umukoro abanyamuryango b’ihuriro ry’abakuru cyangwa Umuryango w’Ihumure kugira ngo bafashe mu buryo bwihariye. Ku bw’urubyiruko, birashoboka ko yaha umukoro ubuyobozi bw’Urubyiruko rw’Abakobwa cyangwa abajyanama b’ihuriro ry’Ubutambyi bwa Aroni kugira ngo bafashe. Abo bahawe umukoro kugira ngo bafashe bafite uburenganzira bwo kuzuza uwo mukoro (reba 4.2.6).
Iyo urimo guha umuntu umukoro kugira ngo afashe mu bujyanama bukurikirana, umuyobozi atanga amakuru ahagije gusa akenewe mu gufasha umunyamuryango. Umuntu wahawe umukoro agomba kubika ibanga. Na we atanga amakuru y’iterambere n’ibikenewe k’umwepiskopi w’umunyamuryango.
32.8.2
Gufasha Abantu Babaswe
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye rimwe na rimwe burimo gufasha abanyamuryango kwihana ibyaha bifitanye isano cyangwa byatewe n’ububata. Birashoboka ko ubu bubata bwabamo ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imyitwarire. Ububata bukomeretsa abantu, ugushyingiranwa n’imiryango. Birashoboka ko abepiskopi bagira inama abanyamuryango gushaka ubufasha buvuye muri gahunda z’Itorero zifasha guhashya ububata n’ubuvuye mu banyamwuga b’intyoza mu buvuzi n’ubuzima bwo mu mutwe.
Gukoresha amashusho y’urukozasoni birikugenda birushaho kuba ibisanzwe. Gukoresha cyane bishobora guhinduka nshinganwa cyangwa, mu bihe bidakunze kubaho, ububata. Haba gukoresha amashusho y’urukozasoni ari kenshi cyangwa gake, birangiza. Byirukana Roho. Bica intege ubushobozi bwo kuvomera mu bubasha buturuka mu kubahiriza ibihango. Binangiza imibano y’agaciro.
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye n’inzitizi z’ubunyamuryango zitashyizwe ahagaragara akenshi biba bihagije mu gufasha umuntu kwihana gukoresha amashusho y’urukozasoni. Inteko z’ubunyamuryango akenshi ntabwo ziterana. Ku bw’imyihariko, reba 38.6.6 na 38.6.13. Birashoboka ko ubujyanama nyamwuga bwafasha.
Abayobozi b’urumambo n’abepiskopi bafasha abagize umuryango uko bikenewe. Ababyeyi bashobora gushyirwamo iyo harimo kugira inama urubyiruko ku byerekeye gukoresha amashusho y’urukozasoni. Birashoboka ko uwo bashyingiranywe yashyirwamo iyo harimo kugira inama umuntu washyingiranywe.
Ku yandi makuru yisumbuyeho yerekeranye no kugira inama abanyamuryango bafite aho bahuriye n’amashusho y’urukozasoni, reba 38.6.13.
32.8.3
Inzitizi z’Ubunyamuryango Zitashyizwe ahagaragara
Byisumbuye ku gushishikariza ibyemezo byiza iyo agira inama, birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yazitira uburenganzira bwihariye bumwe bw’Itorero bumwe mu gihe runaka. Iyo zizitiwe mu bushishozi, izi nzitizi zishobora gufasha mu kwihana n’iterambere mu bya roho. Zifatwa nk’aho zitashyizwe ahagaragara kubera ko zitanditse ku nyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango.
Birashoboka ko inzitizi zitashyizwe ahagaragara zamara ibyumweru bike, amezi menshi, cyangwa igihe kirekire niba ari ngombwa kugira ngo umuntu yihane byuzuye. Mu mimerere idasanzwe, igihe gishobora kurenga umwaka umwe.
Abayobozi basaba ubujyanama bwa Roho ku byerekeye inzitizi zafasha cyane umuntu kwihana. Izi zishobora kubamo (ariko ntabwo zigarukira ku) guhagarika uburenganzira bwihariye bwo gukorera mu muhamagaro w’Itorero, gukoresha ubutambyi, cyangwa kwinjira mu ngoro y’Imana. Umuyobozi ashobora kandi kuzitira umuntu mu gutanga icyigisho, isomo, cyangwa isengesho ahabugenewe mu Itorero. Niba umuyobozi ahagaritse uburenganzira bwo kwinjira mu ngoro y’Imana, aburizamo icyemezo ku ngoro y’Imana muri Leader and Clerk Resources (LCR) [Ibyifashishwa by’Umuyobozi n’Umwanditsi].
Gufata isakaramentu ni igice cy’ingirakamaro cy’ukwihana. Ntabwo gikwiye kuba inzitizi ya mbere ishyiriweho umuntu urimo kwihana ufite umutima umenetse na roho ishengutse. Icyakora, niba umuntu yarakoze ibyaha bikakaye, birashoboka ko umuyobozi yahagarika ubu burenganzira budasanzwe mu gihe runaka.
Ubusanzwe abayobozi ntabwo babwira undi muntu ibyerekeye inzitizi zitashyizwe ahagaragara keretse kubimenya bikenewe (reba 32.12.2).
Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yakuraho inzitizi zitashyizwe ahagaragara uko ayobowe na Roho iyo umuntu ateye imbere byihariye mu kwihana nyakuri. Niba umunyamuryango akomeje mu mbonera y’icyaha, birashoboka ko byafasha cyangwa bikaba ngombwa gutumiza inteko y’ubunyamuryango.
GUCUNGA IMIKORERE Y’INTEKO Z’UBUNYAMURYANGO MU ITORERO
Inteko z’ubunyamuryango mu Itorero ziterana iyo umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agennye ko zizafasha cyangwa iyo zisabwe n’ingamba y’Itorero (reba 32.6). Ziteranira ku rwego rwa paruwasi, urumambo, ishami, akarere, cyangwa ivugabutumwa. Iki gice gitanga amakuru yerekeye uko bazitumiza.
32.9
Ukugira uruhare n’Inshingano
Imbonerahamwe ikurikira yerekana ugira uruhare mu nteko z’ubunyamuryango mu busanzwe.
Abagira uruhare mu Nteko z’Ubunyamuryango | |
---|---|
Inteko y’Ubunyamuryango muri Paruwasi | Abagira uruhare mu Nteko z’Ubunyamuryango
|
Inteko y’Ubunyamuryango mu Rumambo | Abagira uruhare mu Nteko z’Ubunyamuryango
|
32.9.1
Umuyobozi w’Urumambo
Umuyobozi w’urumambo:
-
Afite ubushobozi hejuru y’inteko z’ubunyamuryango mu rumambo; icyakora, inyinshi muri izi nteko zitumizwa n’abepiskopi.
-
Agomba gutanga uruhushya mbere y’uko bishoboka ko umwepiskopi atumiza inteko y’ubunyamuryango.
-
Atumiza inteko y’ubunyamuryango mu rumambo niba umugabo cyangwa umugore wahawe ingabire yo mu ngoro y’Imana afite amahirwe menshi y’iseswa ry’ubunyamuryango bw’Itorero bwe.
-
Birashoboka ko yatumiza inteko niba umunyamuryango ajuriye icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango muri paruwasi.
-
Agomba gutanga uruhushya mbere y’uko inamabyifuzo y’inteko y’ubunyamuryango yo gusesa ubunyamuryango bw’umuntu utarahabwa ingabire iba ntakuka.
32.9.2
Inteko Nkuru
Abanyamuryango b’inteko nkuru mu busanzwe ntabwo bagira uruhare mu nteko z’ubunyamuryango muri paruwasi. Icyakora, birashoboka ko inteko nkuru yagira uruhare mu mimerere igoranye (reba Inyigisho n’Ibihango 102:2). Urugero, birashoboka ko ubuyobozi bw’urumambo bwatumira inteko nkuru kugira ngo igire uruhare iyo:
-
Hari amakuru y’imvaho atumvikanwaho.
-
Bakongera ireme n’iringaniza.
-
Umunyamuryango asabye uruhare rwabo.
-
Umunyamuryango w’ubuyobozi bw’urumambo cyangwa umuryango we birawureba (reba 32.9.7).
32.9.3
Umwepiskopi (cyangwa Umuyobozi w’Ishami mu Rumambo)
Umwepiskopi:
-
Afite ubushobozi hejuru y’inteko z’ubunyamuryango muri paruwasi.
-
Abiganira n’umuyobozi w’urumambo maze akabona uruhushya rwe mbere yo gutumiza inteko.
-
Birashoboka ko atatumiza inteko niba umugabo cyangwa umugore wahawe ingabire yo mu ngoro y’Imana afite amahirwe menshi y’iseswa ry’ubunyamuryango bw’Itorero bwe. Inteko y’ubunyamuryango mu rumambo igomba gutumizwa muri iyo mimerere.
-
Birashoboka ko yatumirwa kwitabira inteko y’ubunyamuryango mu rumambo ku bw’umunyamuryango wa paruwasi ufite ubunyamuryango burimo kwigwaho. Ubwitabire bwe bugomba kwemezwa n’umuyobozi w’urumambo na nyiri ubwite.
Birashoboka ko inteko y’ubunyamuryango muri paruwasi cyangwa ishami yatanga inamabyifuzo yo gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu niba atarahabwa ingabire. Icyakora, uruhushya rw’umuyobozi w’urumambo rurakenewe mbere y’uko icyemezo kiba ntakuka.
Rimwe na rimwe inteko y’ubunyamuryango muri paruwasi iratumizwa ku bw’umunyamuryango wahawe ingabire kandi ibyavuyemo bihishura ko uwo munyamuryango afite amahirwe menshi y’iseswa ry’ubunyamuryango bwe. Muri iyi mimerere, umwepiskopi ashyikiriza ikibazo ku muyobozi w’urumambo.
32.9.4
Umuyobozi w’Ivugabutumwa
Umuyobozi w’ivugabutumwa:
-
Afite ubushobozi hejuru y’inteko z’ubunyamuryango mu mashami n’uturere by’ivugabutumwa.
-
Agomba gutanga uruhushya mbere y’uko bishoboka ko umuyobozi w’akarere cyangwa uw’ishami yatumiza inteko y’ubunyamuryango.
-
Atumiza inteko y’ubunyamuryango niba umugabo cyangwa umugore wahawe ingabire yo mu ngoro y’Imana afite amahirwe menshi y’iseswa ry’ubunyamuryango bw’Itorero bwe. Niba igihe cyangwa intera bibujije ibi, birashoboka ko yaha umukoro umwe mu bajyanama be ngo akurire inteko. Atumira abandi bantu babiri bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki kugiramo uruhare.
-
Aho bishoboka, atumiza inama z’ubunyamuryango ku bw’abo batarahabwa ingabire. Niba igihe cyangwa intera bibujije ibi, birashoboka ko yaha uburenganzira abantu batatu bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki kuyitumiza. Iyo bimeze gutya, umuyobozi w’akarere cyangwa uw’ishami w’umunyamuryango mu busanzwe ayobora inama y’inteko.
-
Birashoboka ko yatumiza inteko niba umunyamuryango ajuriye icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango mu karere cyangwa ishami.
-
Abifitiye uruhushya rw’Umuyobozi Rusange wo mu Ishami ry’Ivugabutumwa, atumiza inteko y’ubunyamuryango niba umuvugabutumwa akoze icyaha gikakaye aho akorera ubutumwa (reba 32.9.8). Aniga ku kibazo hamwe n’umunyamuryango w’Ubuyobozi bw’Intara maze akajya inama n’umuyobozi w’urumambo umuvugabutumwa abarizwamo.
-
Agomba gutanga uruhushya mbere y’uko inamabyifuzo y’inteko z’ubunyamuryango mu ishami cyangwa mu karere yo gusesa ubunyamuryango bw’umuntu utarahabwa ingabire iba ntakuka.
Niba umuvugabutumwa yatuye icyaha gikakaye yakoze mbere yo kujya mu butumwa, umuyobozi w’ivugabutumwa ahamagara umuhagarariye aho azakorera ubutumwa mu Ishami ry’Ivugabutumwa kugira ngo amuhe ubujyanama.
Iyo umuyobozi w’ivugabutumwa atumije inteko y’ubunyamuryango, ahamagaza abantu babiri bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki kumufasha. Ni mu mimerere idasanzwe gusa akwiye guhamagaza abavugabutumwa bato kugira ngo bafashe. Akurikiza imikorere imwe nk’iy’inteko y’ubunyamuryango mu rumambo (reba 32.10). Icyakora, inteko nkuru cyangwa inteko y’akarere ntabwo igiramo uruhare.
32.9.5
Umuyobozi w’Akarere cyangwa uw’Ishami mu Ivugabutumwa
Birashoboka ko umuyobozi w’akarere cyangwa uw’ishami mu ivugabutumwa yatumiza inteko y’ubunyamuryango iyo abiherewe uruhushya n’umuyobozi w’ivugabutumwa. Inteko y’akarere ntabwo igiramo uruhare.
Birashoboka ko inteko y’ubunyamuryango mu karere cyangwa ishami yatanga inamabyifuzo yo gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu niba atarahabwa ingabire mu ngoro y’Imana. Icyakora, uruhushya rw’umuyobozi w’ivugabutumwa rurasabwa mbere y’uko icyemezo kiba ntakuka.
32.9.6
Umwanditsi w’Urumambo cyangwa uwa Paruwasi
Umwanditsi w’urumambo cyangwa uwa paruwasi:
-
Abika inyandiko z’inama y’inteko igihe cyose zikiri ngombwa kugira ngo yohereze ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango.
-
Ategura ifishi niba abisabwe n’umuyobozi wayoboye inama y’inteko.
-
Ntabwo agira uruhare mu kiganiro cyangwa icyemezo mu nteko.
32.9.7
Ukugira uruhare mu Mimerere Idasanzwe
Niba umujyanama mu buyobozi bw’urumambo adashoboye kugira uruhare mu nteko y’ubunyamuryango, umuyobozi w’urumambo asaba umujyanama mukuru cyangwa undi mutambyi mukuru kumusimbura. Niba umuyobozi w’urumambo adashoboye kugira uruhare, birashoboka ko Ubuyobozi bwa Mbere bwaha uburenganzira umwe mu bajyanama be ngo akurire inama mu cyimbo cye.
Niba umujyanama mu buyobozi bwa paruwasi adashoboye kugira uruhare mu nteko y’ubunyamuryango, birashoboka ko umwepiskopi yasaba umutambyi mukuru muri paruwasi kumusimbura. Niba umwepiskopi adashoboye kugiramo uruhare, abwira ikibazo umuyobozi w’urumambo utumiza inteko y’ubunyamuryango mu rumambo. Birashoboka ko umwepiskopi ataha umukoro umujyanama kugira ngo atumize inteko y’ubunyamuryango.
Niba inteko y’ubunyamuryango iteraniye ugize umuryango w’umwepiskopi cyangwa umwe mu bajyanama be, iteranira ku rwego rw’urumambo. Niba iteraniye ugize umuryango w’umwe mu bajyanama b’umuyobozi w’urumambo, umuyobozi w’urumambo aha umukoro undi mutambyi mukuru wo gusimbura uwo mujyanama. Niba inteko iteraniye ugize umuryango w’umuyobozi w’urumambo, agisha inama Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere.
Niba umunyamuryango atemeranya n’uruhare rw’umwepiskopi cyangwa abajyanama be, inteko y’ubunyamuryango iteranira ku rwego rw’urumambo. Niba umunyamuryango atemeranya n’uruhare rw’umwe mu bajyanama b’umuyobozi w’urumambo, umuyobozi w’urumambo aha umukoro undi mutambyi mukuru wo gusimbura uwo mujyanama. Niba umunyamuryango atemeranya n’uruhare rw’umuyobozi w’urumambo, cyangwa niba umuyobozi w’urumambo yiyumvamo ko adashobora kutabogama, agisha inama Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere.
32.9.8
Kugena Umuyobozi Utumiza Inteko mu Mimerere Yihariye
Inteko z’ubunyamuryango ziteranira mu gace k’imipaka y’Itorero inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango y’umuntu iherereyemo hafi ya buri gihe.
Rimwe na rimwe inteko y’ubunyamuryango ni ngombwa ku muntu wimuka. Niba ukwimuka kubereye mu rumambo rumwe, umuyobozi w’urumambo avugana n’abepiskopi ba paruwasi zombi maze akanzura aho ikwiye kubera.
Niba umunyamuryango yimukiye hanze y’urumambo, abayobozi b’urumambo b’imambo zombi baravugana maze bakanzura aho inama y’inteko ikwiye kubera. Niba banzuye ko ikwiye kubera muri paruwasi cyangwa urumambo yabarizwagamo, inyandiko nshyinguramakuru igumishwa muri iyo paruwasi kugeza inama y’inteko irangiye. Naho ubundi, inyandiko nshyinguramakuru yoherezwa muri paruwasi nshya. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenyesha mu ibanga umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo w’ubu w’umunyamuryango ibyerekeye impamvu inama y’inteko ikenewe.
Rimwe na rimwe inteko y’ubunyamuryango ni ngombwa ku bw’umunyamuryango utuye kure yo mu rugo by’agateganyo. Urugero, birashoboka ko inama y’inteko yakenerwa ku bw’umunyeshuri cyangwa umunyamuryango uri mu gisirikare. Umwepiskopi w’aho umunyamuryango atuye by’agateganyo ashobora gutanga inama n’ubufasha. Icyakora, ntabwo akwiye gutumiza inteko y’ubunyamuryango keretse inyandiko nshyinguramakuru iri mu gace ke kandi yaramaze kujya inama n’umwepiskopi wa paruwasi yo mu rugo.
Rimwe na rimwe umuvugabutumwa akora icyaha gikakaye aho akorera ubutumwa kidahishurwa kugeza nyuma y’uko aruhuwe. Umwepiskopi n’umuyobozi w’urumambo bavugana ibyerekeye umwe muri bo ukwiye gutumiza inteko y’ubunyamuryango. Umwe muri bo avugana n’uwahoze ari umuyobozi w’ivugabutumwa mbere yo kuyitumiza.
32.10
Imikorere igenewe Inteko z’Ubunyamuryango
32.10.1
Kumenyesha no Kwitegura Inama y’Inteko
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo aha umunyamuryango imenyesha ryanditse ry’inteko y’ubunyamuryango izaterana mu cyimbo cye. Asinya iyo baruwa. Ikubiyemo amakuru akurikira:
“[Ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa ubw’urumambo] butumije inteko y’ubunyamuryango iteranye mu cyimbo cyawe. Inteko izaterana kuwa [itariki n’isaha] aha [hantu].
“Iyi nama y’inteko izatekereza ku [kuvunagura imyitwarire mibi muri rusange, ariko ntuvuge ibirambuye cyangwa utange gihamya].
“Utumiwe kwitabira inama y’inteko kugira ngo utange igisubizo. Birashoboka ko watanga inyandikomvugo zivuye mu bantu bashobora gutanga amakuru y’ingirakamaro. Birashoboka ko watumira abantu nk’abo kuvugisha inteko mu cyimbo cyawe niba bemewe mbere y’igihe n’umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi. Birashoboka ko wanatumira kandi [umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure wa paruwasi cyangwa umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru] akaba ahari kandi agatanga ubufasha.
“Uwo ari we wese witabiriye agomba kuba yemera kubahiriza umwimerere w’ukubaha w’inama y’inteko, harimo imikorere yayo n’ibanga. Abanyamategeko n’abagushyigikiye bandi barenze abo bavuzwe haruguru birashoboka ko bataza aho.”
Igika cya nyuma gishobora gukubiramo kwerekana urukundo, ibyiringiro n’impungenge.
Birashoboka ko imirongo ngenderwaho ku byerekeye uwo umuntu yatumira kuvugisha inteko itangwa muri 32.10.3, nomero 4.
Niba ibaruwa idashobora gutangwa mu ntoki, birashoboka ko yakoherezwa n’iposita yanditse cyangwa ifite ubuzima gatozi, hagasabwa icyemezo cy’uko yagejejwe kuri nyirayo.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atumiza inteko y’ubunyamuryango ku gihe cyiza kuri uwo muntu. Anamenya kandi ko hatanzwe igihe gihagije cyo kubona inyandikomvugo zivuye ku bahohotewe n’imyitwarire mibi niba bifuza kuzitanga (reba 32.10.2).
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ategura umunyamuryango ku bw’inteko asobanura intego n’imikorere yayo. Anasobanura kandi ibyemezo bishoboka ko inteko yageraho n’inkurikizi zabyo. Niba umunyamuryango yaratuye ibyaha, umuyobozi asobanura ko ukwatura ibyaha kuzakenera gukoreshwa mu nteko y’ubunyamuryango.
32.10.2
Kubona Inyandikomvugo zivuye mu Bahohotewe
Iyo umunyamuryango w’Itorero ari uwahohotewe (nko mu gusambana kw’abafitanye isano, ihohoterwa ry’umwana, ihohoterwa ry’uwo mwashakanye, cyangwa ubwambuzi bushukana), umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ahamagara umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo w’ubu w’uwo muntu. Aba bayobozi bagena niba bizafasha guha uwahohotewe urwaho rwo gutanga inyandikomvugo yerekeye imyitwarire mibi n’ingaruka zayo. Birashoboka ko izi nyandikomvugo zasomwa mu nteko y’ubunyamuryango (reba 32.10.3, nomero 3). Abayobozi b’Itorero ntabwo bafite ubushobozi bwo gutangiza ibiganiro n’abahohotewe batari abanyamuryango b’Itorero.
Ikiganiro icyo ari cyo cyose n’uwahohotewe ku bw’iyi ntego gikorwa n’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo we w’ubu. Niba uwahohotewe atanze inyandikomvugo, uyu muyobozi ayiha umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo watumije inteko y’ubunyamuryango. Abayobozi bagomba kwigengesera cyane kugira ngo birinde kurushaho guteza ihahamuka. Reba 32.4.3 ku bw’ubundi bwitonzi.
Iperereza iryo ari ryo ryose ryerekeye uwahohotewe ufite munsi y’imyaka 18 rikorwa binyuze ku babyeyi b’umwana cyangwa abamurera bemewe n’amategeko, keretse gukora ibyo bishobora gushyira uwahohotewe mu kaga.
Kugira ngo umenye amakuru yerekeye abepiskopi n’abayobozi b’urumambo barimo guhabwa ubujyanama igihe habayeho ihohotera, reba 32.4.5 na 38.6.2.1.
32.10.3
Kuyobora Inama y’Inteko
Ako kanya mbere y’uko inama y’inteko itangira, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo abwira abayigiramo uruhare uwo inama y’inteko igenewe n’imyitwarire mibi yarezwe iyo ari yo. Niba ari ngombwa, asobanura imikorere y’inteko.
Noneho umuntu, niba ahari, ahabwa ikaze mu cyumba. Niba umwepiskopi yaratumiwe kwitabira inteko y’ubunyamuryango mu rumambo, anatumirwa mu cyumba muri icyo gihe. Niba umuntu yaratumiye umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure wa paruwasi cyangwa umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru kugira ngo abe ahari maze anatange ubufasha, na we ahabwa ikaze mu cyumba.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ayobora inteko mu myifatire y’urukundo, nk’uko bivunaguwe munsi.
-
Ahamagarira umuntu gutanga isengesho ritangiza.
-
Avuga imyitwarire mibi yarezwe. Aha umuntu (niba ahari) urwaho rwo kwemeza, guhakana, cyangwa gufutura iyi nyandikomvugo.
-
Niba umunyamuryango yemeje imyitwarire mibi, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akomereza kuri nomero 5 munsi. Niba umunyamuryango ayihakanye, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agaragaza amakuru ayerekeye. Birashoboka ko aya yabamo kugaragaza inyandiko zizewe no gusoma aranguruye inyandikomvugo izo ari zo zose zivuye mu bahohotewe (reba 32.10.2). Niba asomye inyandikomvugo nk’iyo, arinda irangamimerere ry’uwahohotewe.
-
Niba umunyamuryango ahakanye imyitwarire mibi, birashoboka ko yagaragariza amakuru inteko. Aya ashobora kwandikwa. Cyangwa birashoboka ko umunyamuryango yasaba abantu bashobora gutanga amakuru y’ingirakamaro kuvugisha inteko, umwe kuri umwe. Abantu nk’abo bakwiye kuba abanyamuryango b’Itorero keretse umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yaragennye mbere y’igihe ko utari umunyamuryango bishoboka ko yakwitabira. Barindirira mu cyumba gitandukanye kugeza basabwe kuvuga. Buri muntu asohoka mu cyumba cy’inteko iyo arangije. Bagomba kuba bemera kubahiriza umwimerere w’ukubaha w’inteko, harimo imikorere yayo n’ibanga. Birashoboka ko abanyamuryango batazana abanyamategeko aho. Nta nubwo bazana ababashyigikiye barenze abo bavuzwe mu gika cya kabiri cy’iki gice.
-
Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yabaza ibibazo umunyamuryango mu buryo bw’ikinyabupfura kandi bwiyubashye. Birashoboka ko yanabaza ibibazo kandi abandi bantu umunyamuryango yasabye gutanga amakuru. Birashoboka ko abajyanama mu buyobozi bwa paruwasi cyangwa ubw’urumambo na bo babaza ibibazo. Ibibazo ibyo ari byo byose bikwiye kuba bigufi kandi bigarukira ku makuru y’imvaho gusa.
-
Nyuma y’uko amakuru yose y’ingirakamaro yamaze kwerekanwa, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yemerera umunyamuryango kuva mu cyumba. Umwanditsi na we arabyemererwa, keretse inteko nkuru yaragize uruhare mu nteko y’ubunyamuryango mu rumambo. Niba umwepiskopi w’umunyamuryango ahari mu nteko y’ubunyamuryango mu rumambo, arabyemererwa. Niba Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure cyangwa umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru ahari kugira ngo atange ubufasha, na we arabyemererwa.
-
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo asaba ibitekerezo cyangwa ubushishozi buvuye mu bajyanama be. Niba inteko nkuru yagize uruhare mu nteko y’ubunyamuryango mu rumambo, asaba ibitekerezo n’ubushishozi bwabo.
-
Hamwe n’abajyanama be, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ashaka ugushaka kw’Imana kuri iki kibazo mu buryo bw’isengesho. Ni umuyobozi w’urumambo n’abajyanama be cyangwa umwepiskopi n’abajyanama be gusa bakwiye kuba bari mu cyumba iki gihe. Niba inteko y’ubunyamuryango mu rumambo irimo inteko nkuru, ubuyobozi bw’urumambo akenshi bujya mu biro by’umuyobozi w’urumambo.
-
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo abwira abajyanama be icyemezo cye maze akabasaba kugishyigikira. Niba inteko y’ubunyamuryango mu rumambo irimo inteko nkuru, ubuyobozi bw’urumambo bugaruka mu cyumba maze bugasaba inteko nkuru kugishyigikira. Niba umujyanama cyangwa umujyanama mukuru afite igitekerezo gitandukanye, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atega amatwi maze agashaka gukemura ibyo bitekerezo bitandukanye. Inshingano ku bw’icyemezo iguma mu maboko y’umuyobozi watumwe ukuriye inama.
-
Atumira umuntu kugaruka mu cyumba. Niba umwanditsi yari yemerewe gusohoka, na we atumirwa kugaruka mu cyumba. Niba umwepiskopi w’umunyamuryango ahari mu nteko y’ubunyamuryango mu rumambo, atumirwa mu cyumba. Niba Umuyobozi w’Umuryango w’Ihumure cyangwa umuyobozi w’ihuriro ry’abakuru yitabiriye kugira ngo atange ubufasha, na we arongera agahabwa ikaze.
-
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo asangiza icyemezo cy’inteko mu myifatire y’urukundo. Niba icyemezo ari ukuzitira ku mugaragaro uburenganzira bumwe bw’ubunyamuryango bw’Itorero cyangwa gusesa ubunyamuryango bw’umuntu, asobanura amabwiriza (reba 32.11.3 na 32.11.4). Anasobanura kandi uko inzitizi zazakurwaho maze agatanga irindi bwiriza n’inama. Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yakwimura inama y’inteko kugira ngo arusheho gushaka ubujyanama cyangwa amakuru mbere yo gufata icyemezo. Iyo bimize gutyo, asobanura ibi.
-
Asobanura uburenganzira bw’umuntu bwo kujurira (reba 32.13).
-
Ahamagarira umuntu gutanga isengesho risoza.
Umunyamuryango yaba ahari cyangwa adahari, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amumenyesha icyemezo nk’uko bisobanuwe muri 32.12.1.
Ntawe ugira uruhare mu nteko y’ubunyamuryango wemerewe gufata amajwi, amashusho, cyangwa agakora inyandiko. Birashoboka ko umwanditsi yakora inyandiko ku bw’intego yo gutegura Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero. Icyakora, inyandiko nk’izo ntabwo ari inyandiko nshyinguramakuru y’ijambo ku rindi cyangwa inyandiko y’ibyavuzwe. Nyuma y’uko umurondoro umaze gutegurwa, ahita acagagura inyandiko izo ari zo zose.
32.11
Ibyemezo byavuye mu nteko z’Ubunyamuryango
Ibyemezo byavuye mu nteko z’Ubunyamuryango bikwiye kuyoborwa na Roho. Bikwiye kwerekana urukundo n’ibyiringiro byatanzwe n’Umukiza abiha abo bihana. Ibyemezo bishoboka bisobanurwa munsi. Iyo bafata ibi byemezo, abayobozi bazirikana imimerere ivunaguwe muri 32.7.
Nyuma y’inteko y’ubunyamuryango iyo ari yo yose, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ahita yohereza ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero binyuze muri LCR (reba 32.14.1).
Ibyemezo bishoboka byavuye mu nteko z’ubunyamuryango zivunaguwe mu bice bikurikira.
32.11.1
Araguma Ahagarare Neza
Mu ngero zimwe, birashoboka ko umuntu yaba arengana maze akaguma ahagaze neza. Mu ngero zimwe, birashoboka ko umuntu yaba ari inzirakarengane maze akaguma ahagaze neza. Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yatanga inama n’ubwitonzi ku byemezo by’ahazaza. Nyuma y’inteko, akomeza gutanga ubufasha nk’uko bikenewe.
32.11.2
Ubujyanama bw’Umuntu ku giti cye hamwe n’Umwepiskopi cyangwa Umuyobozi w’Urumambo
Mu nteko z’ubunyamuryango zimwe, birashoboka ko abayobozi bagena ko umunyamuryango adahagaze neza—ariko ko inzitizi z’ubunyamuryango zishyizwe ahagaragara zidafite ishingiro. Muri izi ngero, birashoboka ko inteko yakwanzura ko umuntu akwiye guhabwa ubujyanama n’ikosorwa bivuye ku mwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo. Birashoboka ko ubu bujyanama bwabamo inzitizi z’ubunyamuryango nk’uko byavunaguwe muri 32.8.3.
Ubujyanama bw’umuntu ku giti cye n’Inzitizi z’ubunyamuryango zitashyizwe ahagaragara ntabwo ari amahitamo iyo inteko iteranye ku bw’ibyaha bitondaguwe muri 32.6.1.
32.11.3
Inzitizi z’Ubunyamuryango Zishyizwe ahagaragara
Mu nteko z’ubunyamuryango zimwe, birashoboka ko abayobozi bagena ko byaba byiza kuzitira ku mugaragaro uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu mu gihe runaka. Birashoboka ko inzitizi zashyizwe ahagaragara zaba ziboneye ku bw’ibyaha byose uretse ibyaha bikakaye cyangwa imimerere ikomeye kuruta ibindi, byo bisaba iseswa ry’ubunyamuryango (reba 32.11.4).
Abo bafite inzitizi z’ubunyamuryango zashyizwe ahagaragara baracyari abanyamuryango b’Itorero. Icyakora, uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero buba buzitiwe nk’uko bikurikira:
-
Birashoboka ko batakwinjira mu ngoro y’Imana. Icyakora, birashoboka ko bakomeza kwambara gamenti y’ingoro y’Imana niba barahawe ingabire. Niba umunyamuryango afite icyemezo ku ngoro y’Imana, umuyobozi akiburizamo muri LCR.
-
Birashoboka batakoresha ubutambyi.
-
Birashoboka ko batafata isakaramentu cyangwa ngo bagire uruhare mu gushyigikira abayobozi b’Itorero.
-
Birashoboka ko batatanga icyigisho, isomo, cyangwa isengesho ahabugenewe mu Itorero. Cyangwa ngo bakorere mu muhamagaro w’Itorero.
Bashishikarizwa kwitabira amateraniro y’Itorero n’ibikorwa niba imyitwarire yabo ihwitse. Banashishikarizwa kandi kwishyura icyacumi n’amaturo.
Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yakongeraho andi mabwiriza, nko kuguma kure y’ibikoresho byose by’amashusho y’urukozasoni n’andi moshya mabi yose. Igihe cyose yongeraho amabwiriza y’ibyiza. Birashoboka ko aya yabamo ubwitabire buhoraho mu Itorero, isengesho rihoraho no gusoma ibyanditswe bitagatifu n’ibindi bikoresho by’Itorero.
Niba uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu buzitiwe ku mugaragaro, byandikwa ku nyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango.
Igihe cy’inzitizi yashyizwe ahagaragara akenshi kiba ari umwaka umwe nibura kandi birashoboka ko cyarushaho kuba kirerekire. Iyo umunyamuryango ateye intambwe igaragara mu kwihana kuvuye ku mutima, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atumiza indi nteko kugira ngo batekereze ku gukuraho inzitizi (reba 32.16.1). Niba umunyamuryango akomeje mu mbonera y’icyaha, umuyobozi ashobora gutumiza indi nteko kugira ngo batekereze izindi ngamba.
32.11.4
Iseswa ry’Ubunyamuryango
Mu nteko z’ubunyamuryango zimwe, birashoboka ko abayobozi bagena ko ari byiza gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu mu gihe runaka (reba Mosaya 26:36; Aluma 6:3; Moroni 6:7; Inyigisho n’Ibihango 20:83).
Gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu birasabwa ku bw’ubwicanyi (nk’uko bisobanuwe muri 32.6.1.1) n’ugushyingiranwa n’abantu benshi (nk’uko bisobanuwe muri 32.6.1.2). Biba bisabwa hafi ya buri gihe ku bw’ugusambana kw’abafitanye isano nk’uko bisobanuwe muri 38.6.1.2 na 38.6.10.
Uko ayobowe na Roho, birashoboka ko gusesa ubunyamuryango bw’umuntu byaba kandi ngombwa nk’uko bikurikira:
-
Ku bw’abo bafite imyitwarire ibagira kabutindi ku bandi.
-
Ku bw’abo bakoze by’umwihariko ibyaha bikakaye.
-
Ku bw’abo baterekana ukwihana ibyaha bikakaye (reba amasuzuma muri 32.7).
-
Ku bw’abo bakora ibyaha bikakaye byangiza Itorero.
Birashoboka ko inteko y’ubunyamuryango muri paruwasi, ishami, cyangwa akarere yatanga inamabyifuzo yo gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu utarahabwa ingabire mu ngoro y’Imana. Icyakora, uruhushya rw’umuyobozi w’urumambo cyangwa ivugabutumwa rurakenewe mbere y’uko icyemezo kiba ntakuka.
Abo bafite ubunyamuryango bw’Itorero bwasheshwe birashoboka ko batanezererwa uburenganzira bwihariye ubwo ari bwo bwose bw’ubunyamuryango.
-
Birashoboka ko batakwinjira mu ngoro y’Imana cyangwa ngo bambare gamenti y’ingoro y’Imana. Niba umuntu afite icyemezo ku ngoro y’Imana, umuyobozi akiburizamo muri LCR.
-
Birashoboka batakoresha ubutambyi.
-
Birashoboka ko batafata isakaramentu cyangwa ngo bagire uruhare mu gushyigikira abayobozi b’Itorero.
-
Birashoboka ko batatanga icyigisho, isomo, cyangwa isengesho ahabugenewe mu Itorero cyangwa ngo bayobore igikorwa mu itorero. Cyangwa ngo bakorere mu muhamagaro w’Itorero.
-
Birashoboka ko batakwishyura icya cumi n’amaturo.
Bashishikarizwa kwitabira amateraniro y’Itorero n’ibikorwa niba imyitwarire yabo ihwitse.
Abo bafite ubunyamuryango bwasheshwe bashobora kuzirikanwa ku bw’ukongera kwemerwa binyuze mu mubatizo n’ukwemezwa. Ubusanzwe, mbere na mbere bakeneye kwerekana ukwihana kuvuye ku mutima nibura umwaka umwe. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atumiza indi nteko y’ubunyamuryango kugira ngo batekereze ku kongera kwemerera (reba 32.16.1).
Ibyemezo n’Inkurikizi by’Inteko y’Ubunyamuryango
Icyemezo |
Inkurikizi |
---|---|
Icyemezo Araguma Ahagarare Neza (reba 32.11.1) | Inkurikizi
|
Icyemezo Ubujyanama bw’Umuntu ku giti cye hamwe n’Umwepiskopi cyangwa Umuyobozi w’Urumambo (reba 32.11.2) | Inkurikizi
|
Icyemezo Inzitizi z’Ubunyamuryango Zishyizwe Ahagaragara (reba 32.11.3) | Inkurikizi
|
Icyemezo Iseswa ry’Ubunyamuryango (reba 32.11.4) | Inkurikizi
|
32.11.5
Ibibazo byerekeye Kwanzura Ibibazo Bigoranye
Abepiskopi bashyikiriza ibibazo byerekeye imirongo ngenderwaho y’igitabo cy’imfashanyigisho ku bw’inteko z’ubunyamuryango ku muyobozi w’urumambo.
Ku bibazo bigoranye, birashoboka ko umuyobozi w’urumambo yasaba ubujyanama buvuye k’Umu Mirongo Irindwi Ushinzwe Intara wamuhawemo inshingano. Umuyobozi w’urumambo agomba kujya inama n’Ubuyobozi bw’Intara ku bibazo bivunaguwe muri 32.6.3. Icyakora, umuyobozi w’urumambo ntabwo akwiye kubaza Umu Mirongo Irindwi Ushinzwe Intara cyangwa Umuyobozi Rusange uko banzura ibyemezo bigoranye. Umuyobozi w’urumambo yanzura niba inteko ikwiye guterana kugira ngo yige iyo myitwarire. Niba inteko iteranye, umuyobozi w’urumambo cyangwa umwepiskopi yanzura ibiyivuyemo.
32.11.6
Ubushobozi bw’Ubuyobozi bwa Mbere
Ubuyobozi bwa Mbere bufite ubushobozi bwa nyuma ku nzitizi zose cyangwa iseswa ryose by’ubunyamuryango bw’Itorero.
32.12
Amamenyesha n’Amatangazo
Icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango gitangarizwa umuntu—no ku bandi uko biri ngombwa—nk’uko bisobanuye munsi.
32.12.1
Kumenyesha Umuntu Icyemezo
Ubusanzwe umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo abwira umuntu ibyavuye mu nama y’inteko iyo irangiye. Icyakora, birashoboka ko yasubika inama y’inteko mu gihe runaka kugira ngo arusheho gushaka ubujyanama cyangwa amakuru mbere yo gufata icyemezo.
Birashoboka ko inteko y’ubunyamuryango muri paruwasi, ishami, cyangwa akarere yatanga inamabyifuzo yo gusesa ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu utarahabwa ingabire mu ngoro y’Imana. Icyakora, uruhushya rw’umuyobozi w’urumambo cyangwa ivugabutumwa rurakenewe mbere y’uko icyemezo kiba ntakuka.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo asobanura ingaruka z’icyemezo nk’uko byavunaguwe muri 32.11. Ubusanzwe anatanga kandi inama ku mabwiriza y’ukwihana kugira ngo inzitizi zishobore gukurwaho cyangwa umuntu ashobore kongera kwemerwa mu Itorero.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo aha umuntu imenyesha ryanditse ryihuse rw’icyemezo n’ingaruka zacyo. Iri menyesha rigizwe n’inyandikomvugo rusange ko icyemezo cyafashwe nk’igisubizo ku myitwarire ihabanye n’amategeko n’umurongo w’Itorero. Rishobora kandi gukubiramo inama ku mabwiriza yerekeye gukurwaho kw’inzitizi cyangwa kongera kwemerwa mu Itorero. Rikwiye kumenyesha umuntu ko bishoboka ko yajurira icyemezo (reba 32.13).
Niba umuntu atitabiriye inteko, birashoboka ko imenyesha ryanditse ryaba rihagije kugira ngo rimumenyeshe icyemezo. Birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yanahura n’umuntu.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ntabwo aha umuntu kopi y’ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero.
32.12.2
Guha amakuru abandi ku byerekeye Icyemezo
Niba umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo azitiye uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’umuntu atari ku mugaragaro mu bujyanama bw’umuntu ku giti cye, ubusanzwe ntabwo amenyesha undi muntu uwo ari we wese (reba 32.8.3). Icyakora, aba bayobozi barumvana hagati yabo ku byerekeye inzitizi zitashyizwe ahagaragara uko bafasha abanyamuryango.
Niba uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’umuntu buzitiwe cyangwa busheshwe ku mugaragaro mu nteko y’ubunyamuryango, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo atangariza icyemezo abakwiye kubimenya gusa. Imirongo ngenderwaho ikurikira irakora.
-
Azirikana ibyo abahohotewe n’abashobora guhohoterwa bakeneye n’ibyiyumviro by’umuryango w’umuntu.
-
Ntabwo atangaza icyemezo niba umuntu arimo kukijurira. Icyakora, birashoboka ko yatangaza ko kirimo kujurirwa niba yiyumvamo ko ari ngombwa kugira ngo arinde abashobora guhohoterwa. Birashoboka ko yanagitangaza kandi kugira ngo ashyigikire abahohotewe barimo gukira (nubwo atavuga amazina y’abahohotewe) cyangwa kugira ngo arinde ubunyangamugayo bw’Itorero.
-
Nk’uko bikenewe, umwepiskopi atangaza icyemezo mu ibanga ku banyamuryango b’inteko ya paruwasi. Ibi ni ukumenyesha abayobozi batekereza ko uwo muntu yaboneka mu mihamagaro, kwigisha amasomo, cyangwa gutanga amasengesho n’ibyigisho. Ni ukugira kandi ngo ashishikarize abayobozi gutanga ukwitaho n’ubufasha ku munyamuryango n’umuryango we.
-
Afite uruhushya ruvuye ku muyobozi w’urumambo, birashoboka ko umwepiskopi yatangaza icyemezo mu materaniro y’ihuriro ry’abakuru n’Umuryango w’Ihumure ya paruwasi ye niba imimerere irimo:
-
Birashoboka ko imyitwarire y’ikandamiza yatera ubwoba abandi.
-
Kwigisha inyigisho y’ibinyoma cyangwa ubundi buryo bw’ubuyobe.
-
Ibyaha bikabije kugaragarira buri wese nko gushyingiranwa na benshi cyangwa gukoresha inyigisho zikurura abantu zigamije gukurura umuyoboke.
-
Kunyomoza mu ruhame ibyemezo cyangwa inyigisho z’abayobozi rusange cyangwa ba hafi b’Itorero.
-
-
Mu mimerere nk’iyo, birashoboka ko umuyobozi w’urumambo yakenera kandi kwemerera itangazo ku banyamuryango b’izindi paruwasi mu rumambo.
-
Mu mimerere imwe, birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yakwiyumvamo ko byafasha kumenyesha abahohotewe bamwe cyangwa bose n’imiryango yabo ko inteko y’ubunyamuryango yateranye ku bw’uwo muntu. Akora ibi binyuze mu mwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo wabo.
-
Niba ingeso z’ikandamiza z’umuntu zishyira abandi mu kaga, birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yatanga imiburo kugira ngo afashe kurinda abandi. Ntabwo ahishura amakuru y’ibanga kandi ntabwo akekera umuntu.
-
Mu yindi mimerere yose, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agumisha itangazo iryo ari ryo ryose mu nyandikomvugo rusange. Mu buryo bworoshye avuga ko uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu bwazitiwe cyangwa bugaseswa ku bw’imyitwarire ihabanye n’amategeko n’umurongo w’Itorero. Asaba abari aho kutabiganiraho. Ntabwo asaba niba babishyigikiye cyangwa batabishyigikiye.
-
Niba umunyamuryango ahagaze neza nyuma y’inama y’inteko y’ubunyamuryango (reba 32.11.1), birashoboka ko umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yatangaza ibyo kugira ngo ahoshe ibihuha.
32.12.3
Kumenyekanisha Ukwivana mu Bunyamuryango
Mu ngero zimwe, birashoboka ko umwepiskopi yakenera gutangaza ko umuntu yivanye mu bunyamuryango mu Itorero (reba 32.14.9). Umwepiskopi ntabwo atanga ibirambuye bindi ibyo ari byo byose.
32.13
Ubujurire bw’Icyemezo
Birashoboka ko munyamuryango yajurira icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango muri paruwasi ku muyobozi w’urumambo mu minsi 30. Umuyobozi w’urumambo atumiza inteko y’ubunyamuryango kugira ngo itekereze ku bujurire. Birashoboka ko yanasaba kandi umwepiskopi kongera gutumiza inteko no kwisubiraho ku cyemezo, by’umwihariko niba hari amakuru mashya.
Birashoboka ko umunyamuryango yajurira icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango mu rumambo yandikira ibaruwa Ubuyobozi bwa Mbere mu minsi 30. Umunyamuryango aha ibaruwa umuyobozi w’urumambo kugira ngo ayohereze ku Buyobozi bwa Mbere.
Mu ivugabutumwa, birashoboka ko umunyamuryango yajurira icyemezo cy’inteko y’ubunyamuryango y’ishami cyangwa iy’akarere ku muyobozi w’ivugabutumwa mu minsi 30. Umuyobozi w’ivugabutumwa atumiza inteko y’ubunyamuryango kugira ngo itekereze ku bujurire. Niba igihe cyangwa intera bimubujije gukora ibi, akurikiza amabwiriza muri 32.9.4.
Niba umuyobozi w’ivugabutumwa yarayoboye inteko, birashoboka ko umunyamuryango yajurira icyemezo yandikira ibaruwa Ubuyobozi bwa Mbere mu minsi 30. Umunyamuryango aha ibaruwa umuyobozi w’ivugabutumwa kugira ngo ayohereze ku Buyobozi bwa Mbere.
Umuntu ujurira icyemezo atomora mu nyandiko amakosa cyangwa ukubogama arega mu mikorere cyangwa icyemezo.
Niba inteko y’ubunyamuryango itumijwe kugira ngo itekereze ku bujurire, kimwe mu byemezo bibiri kirashoboka:
-
Kureka icyemezo cya mbere kikagumaho.
-
Guhindura icyemezo cya mbere.
Ibyemezo by’Ubuyobozi bwa Mbere ni ntakuka kandi ntabwo bishobora kongera kujurirwa.
32.14
Imirondoro n’Inyandiko nshinguramakuru z’Ubunyamuryango
32.14.1
Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango
Nyuma y’inteko y’ubunyamuryango iyo ari yo yose, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ahita yohereza ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero binyuze muri LCR. Birashoboka ko yasaba umwanditsi gutegura umurondoro. Amenya neza ko nta kopi y’ifishi yanditse cyangwa iyo muri mudasobwa igumishijwe aho. Anamenya kandi ko inyandiko izo ari zo zose zakoreshejwe mu gutegura umurondoro zihita zicagagurwa ako kanya.
32.14.2
Inzitizi z’Ubunyamuryango bw’Itorero Zishyizwe ahagaragara
Inzitizi z’ubunyamuryango bw’Itorero zishyizwe ahagaragara zandikwa ku nyandiko nshyinguramakuru y’umuntu. Icyicaro gikuru cy’Itorero gikora iyo nyandiko nyuma yo kwakira Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero. Iyo umunyamuryango yihannye, umuyobozi w’urumambo agomba gutumiza indi nteko kugira ngo atekereze ku gukuraho izi nzitizi (reba 32.16.1).
32.14.3
Inyandiko nshyinguramakuru nyuma y’uko Ubunyamuryango bw’Itorero bw’Umuntu Busheshwe
Niba ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu busheshwe, icyicaro gikuru cy’Itorero gikuraho inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango nyuma yo kwakira Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero. Niba umuntu abyifuza, abayobozi bamufasha kwitegura kongera kwemerwa mu Itorero abatizwa kandi anemezwa (reba 32.16.1).
32.14.4
Inyandiko nshyinguramakuru nyuma y’Ukongera kwemererwa mu Itorero
Nyuma y’uko umuntu yongeye kwemerwa mu Itorero, umwepiskopi yohereza ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero. Icyemezo cy’Umubatizo n’Ukwemezwa ntabwo gihangwa. Ahubwo, umubatizo n’ukwemeza byandikwa ku ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero.
Niba umunyamuryango atari yarahawe ingabire, icyicaro gikuru cy’Itorero gitanga inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango yerekana amatariki y’umubatizo n’indi migenzo y’umwimerere. Iyo nyandiko nshyinguramakuru ntabwo ikomoza ku gutakaza ubunyamuryango bw’Itorero.
Niba umunyamuryango yari yarahawe ingabire, icyicaro gikuru cy’Itorero kivugurura inyandiko nshyinguramakuru kugira ngo yerekane amatariki y’umubatizo n’ukwemeza bishya. Iyi nyandiko nshyinguramakuru inakubiyemo kandi ubutumwa “Ukugarurwa kw’Imigisha Kurasabwa.” Niba imigisha y’umunyamuryango igaruwe (reba 32.17.2), inyandiko nshyinguramakuru iravugururwa kugira ngo yerekane amatariki y’umubatizo n’indi migenzo y’umwimerere. Ntabwo ikomoza ku gutakaza ubunyamuryango bw’Itorero.
32.14.5
Inyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango zifite Udusobanuro
Nk’uko byatangiwe uburenganzira n’Ubuyobozi bwa Mbere, icyicaro gikuru cy’Itorero gishyira agasobanuro ku nyandiko nshyinguramakuru y’umuntu mu mimerere iyo ari yo yose itondaguwe munsi.
-
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yohereza ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango yerekana ko ubunyamuryango bw’umuntu bwari bwarazitiwe cyangwa buraseswa ku bw’imyitwarire iyo ari yo yose ikurikira:
-
Ugusambana kw’abafitanye isano
-
Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorewe umwana cyangwa urubyiruko, ibyazanyungu rishingiye ku gitsina rikorewe umwana cyangwa urubyiruko, cyangwa ihohotera rikomeye ry’umubiri cyangwa amarangamutima by’umwana cyangwa urubyiruko
-
Uruhare mu mashusho y’urukozasoni y’abana nk’uko bivunaguwe muri 38.6.6
-
Ugushyingiranwa na benshi
-
Imyitwarire y’ikandamiza rishingiye ku gitsina y’Abakuze
-
Guhinduza igitsina—ibikorwa byo guhindura werekeza ku gitsina gitandukanye n’icyo umuntu aba yaravukanye (reba 38.6.23)
-
Kunyereza Imitungo y’Itorero cyangwa kwiba ubutunzi bw’Itorero (reba 32.6.3.3)
-
Ihohotera ry’imibereho myiza y’Itorero
-
Imyitwarire y’iterabwoba (nk’irishingiye ku gitsina, urugomo, cyangwa imari) cyangwa imyitwarire yangiza Itorero
-
-
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yohereza imenyesha ryanditse ko umuntu:
-
Yemeye cyangwa yahamwe n’icyaha kirimo kimwe mu bikorwa bitondaguwe haruguru.
-
Yaryojwe ubwambuzi bushukana mu cyemezo mbonezamubano cyangwa ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko birimo kimwe mu bikorwa bitondaguwe haruguru.
-
Iyo umwepiskopi yakiriye inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango yanditsweho agasobanuro, akurikiza amabwiriza ari mu gasobanuro.
Birashoboka ko ari Ubuyobozi bwa Mbere gusa bwatanga uburenganzira bwo gukura agasobanuro ku nyandiko nshyinguramakuru. Niba umuyobozi w’urumambo atanze inamabyifuzo yo gukuraho akamenyetso, akoresha LCR (reba 6.2.3). Ibiro by’Ubuyobozi bwa Mbere bimumenyesha niba inamabyifuzo yemewe cyangwa itemewe.
32.14.6
Gutanga umurondoro w’Ubujura bw’Imitungo y’Itorero
Niba ubunyamuryango bw’umuntu buzitiwe cyangwa busheshwe ku bwo kunyereza imitungo y’Itorero, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo abitangira umurondoro nk’uko bivunaguwe muri 34.7.5.
32.14.7
Inzitizi ku Kwimuka kw’Inyandiko nshyinguramakuru z’Ubunyamuryango
Rimwe na rimwe umunyamuryango arimuka mu gihe icyemezo cy’ubunyamuryango cyangwa izindi mpungenge zikomeye zikirimo kwigwaho. Rimwe na rimwe umwepiskopi akeneye gusangiza amakuru umwepiskopi mushya mbere yo kohereza inyandiko nshinguramakuru y’ubunyamuryango muri paruwasi nshya. Iyo bimeze bitya, birashoboka ko umwepiskopi (cyangwa umwanditsi niba abifitiye uburenganzira) yashyira inzitizi ku kwimuka kw’inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango. Inyandiko nshyinguramakuru iguma muri paruwasi kugeza umwepiskopi (cyangwa umwanditsi niba abifitiye uburenganzira) akuyeho inzitizi. Ibi biha urwaho umwepiskopi rwo gutangaza impungenge n’amakuru.
32.14.8
Inyandiko nshinguramakuru z’Abafunzwe
Abanyamuryango bamwe bahamwe n’icyaha kandi barafunzwe. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo w’agace umuntu yabagamo ubwo icyaha cyakorwaga afata icyemezo icyo ari cyo cyose kiri ngombwa ku bw’inzitizi cyangwa iseswa by’ubunyamuryango bishyizwe ahagaragara. Niba uburenganzira bwihariye bwarazitiwe, umuyobozi (cyangwa umwanditsi niba abifitiye uburenganzira) yohereza inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango mu gace gafite mu nshingano ahantu umuntu afungiwe. Niba ubunyamuryango bwarasheshwe, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ahamagara umuyobozi w’ako gace. (Reba 32.15.)
32.14.9
Ubusabe bwo Kwivana mu Bunyamuryango
Niba umunyamuryango asabye kwivana mu bunyamuryango mu Itorero, umwepiskopi aramwegera kugira ngo arebe niba afite ubushake bwo kuganira impungenge maze akagerageza kuzikemura. Birashoboka ko umwepiskopi n’umunyamuryango bagisha inama umuyobozi w’urumambo. Umuyobozi amenya neza ko umunyamuryango asobanukiwe n’inkurikizi zo kwivana mu bunyamuryango bw’Itorero zikurikira:
-
Bivanaho imigenzo yose.
-
Bikuraho uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bwose.
-
Kongera kwemerwa binyuze mu mubatizo n’ukwemezwa bishobora kuba nyuma y’ikiganiro ntaramakuru ndetse, mu mimerere myinshi, n’inteko y’ubunyamuryango (reba 32.16.2).
-
Umuntu wari warahawe ingabire mbere yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe ukugarurwa kw’imigisha y’ubutambyi n’iy’ingoro y’Imana afite uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere gusa kandi na nyuma y’umwaka umwe wose nibura mbere y’ukongera kwemerwa (reba 32.17.2).
Niba umunyamuryango agishaka kuvanwa mu bunyamuryango bw’Itorero, aha umwepiskopi ubusabe bwanditse, businye. Umwepiskopi yohereza ubusabe umuyobozi w’urumambo binyuze muri LCR. Noneho umuyobozi w’urumambo asuzuma maze akanohereza ubusabe binyuze muri iyo migenzereze. Abayobozi bwakwiye guhita bagira icyo bakora bu busabe.
Umuntu ashobora kandi kwivana mu bunyamuryango yohereza ubusabe businywe, bwanyuze kwa noteri ku cyicaro gikuru cy’Itorero.
Umwana utarakura wifuza kwivana mu bunyamuryango bw’Itorero akurikiza imikorere imwe nk’iy’umuntu mukuru, uretse umwihariko umwe: ubusabe bukwiye gusinywa n’umwana utarakura (niba arengeje imyaka 8) ndetse n’umu(aba)byeyi cyangwa u(aba)murera bafite uburenganzira bwo kumurera byemewe n’amategeko.
Niba kwivana mu bunyamuryango bw’umunyamuryango byazanira urubanza Itorero cyangwa abayobozi baryo, umuyobozi w’urumambo akurikiza amabwiriza muri 38.8.23.
Ubusabe bwo kwivana mu bunyamuryango bukwiye guhita bukorwaho nubwo abayobozi b’ubutambyi bafite amakuru yerekeye icyaha gikakaye. Amakuru ayo ari yo yose yerekeranye n’ibyaha bitakemuwe yandikwa iyo ubusabe bwoherejwe binyuze muri LCR. Ibi byemerera abayobozi b’ubutambyi gukemura ibibazo nk’ibi ubutaha niba umuntu asabye kongera kwemerwa mu Itorero (reba 32.16.2).
Umuyobozi w’ubutambyi ntabwo akwiye gutanga inamabyifuzo yo kwivana mu bunyamuryango bw’Itorero kugira ngo yirinde gutumiza inteko y’ubunyamuryango.
Abayobozi bakomeza gukorera ugufasha abo bivanye mu bunyamuryango bw’Itorero keretse basabye kudahamagarwa.
GUSUBIZA UBURENGANZIRA BWIHARIYE BW’UBUNYAMURYANGO BW’ITORERO.
Niba uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu bwarazitiwe cyangwa bugaseswa, abayobozi basabana, bagira inama, kandi bashyigikira umuntu uko abyemeye. Iki gice gisobanura uko ubwo burenganzira bwihariye bushobora gusubizwa.
32.15
Gukomeza gukora Ugufasha
Uruhare rw’umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo nk’umucamanza rusange ntabwo rurangira iyo umunyamuryango yashyiriwe inzitizi ku bunyamuryango cyangwa ubunyamuryango bw’Itorero bwe bwarasheshwe. Akomeza gukora ugufasha, uko umuntu abyemeye, kugira ngo bishoboke ko yakongera kunezererwa imigisha y’ubunyamuryango bw’Itorero. Umwepiskopi ahura kenshi n’uwo muntu maze, igihe bifasha kandi biboneye, n’uwo bashyingiranwe. Umukiza yigisha Abanefi:
Ntabwo bakwiye kubajugunya hanze y’amazu yanyu yo kuramyamo, Umukiza yigishije ko ku bantu nk’abo bakwiye gukomeza kubakorera ugufasha; kubera ko batazi neza niba bazagaruka maze bakihana, nuko bakamusanga n’umutima wose, maze akazabakiza. (3 Nefi 18:32).
Igihe cya nyuma y’uko ubunyamuryango bw’umuntu bumaze kuzitirwa cyangwa guseswa kiragoye kandi ni icy’amahina ku muryango we. Abayobozi bakwiye kwiyumvisha ibi bakeneye kandi bagatera ingabo mu bitugu bakanafasha abagize umuryango.
Umwepiskopi amenya neza ko abanyamuryango bitanaho bahabwa umukoro wo gukorera ugufasha umuntu ufite ubunyamuryango bw’Itorero bwazitiwe cyangwa bwasheshwe, uko umuntu abyemeye. Banakorera ugufasha kandi abandi bagize umuryango. Birashoboka ko abantu bashyiriwe inzitizi ku bunyamuryango bakungukira mu kugira uruhare mu gushyira mu ishakiro (reba 25.4.3).
Niba umuntu avuye muri paruwasi, umwepiskopi amenyesha umwepiskopi mushya akanasobanura ibigikenewe kubaho mbere y’uko inzitizi ku bunyamuryango bw’Itorero zishobora gukurwaho. Niba ubunyamuryango bw’umuntu bwarasheshwe mu Itorero cyangwa umuntu yarivanye mu bunyamuryango, umwepiskopi ahamagara uwo muntu niba yaratanze uruhushya rwo gufashwa n’abayobozi b’Itorero.
32.16
Gukoraho Inzitizi Zashyizwe ahagaragara cyangwa Kongera kwemererwa kuza mu Itorero
32.16.1
Inama z’Inteko z’Ubunyamuryango kugira ngo Zikureho Inzitizi Zashyizwe ahagaragara cyangwa Kongera kwemera Umuntu
Niba uburenganzira bwihariye bw’ubunyamuryango buzitiwe cyangwa busheshwe mu nteko y’ubunyamuryango, indi nteko igomba gutumizwa kugira ngo batekereze ku gukuraho inzitizi cyangwa kongera kwemera umuntu mu Itorero. Iyi nteko ikwiye kugira kandi urwego rumwe rw’ubushobozi (cyangwa urwisumbuyeho) nk’inteko yabanje. Urugero, niba umuyobozi w’urumambo cyangwa w’ivugabutumwa yarakuriye inteko yabanje, umuyobozi w’urumambo cyangwa uw’ivugabutumwa akurira inteko kugira ngo batekereze ku gukuraho inzitizi cyangwa kongera kwemera umuntu.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo w’ubu atumiza inteko. Abanza kumenya neza ko umuntu yihannye kandi yiteguye ari n’indakemwa kugira ngo anezererwe imigisha y’ubunyamuryango bw’Itorero.
Abo bafite ubunyamuryango bw’Itorero bwazitiwe ku mugaragaro ubusanzwe bakeneye kwerekana ukwihana kuvuye ku mutima nibura umwaka umwe mbere y’uko isuzuma rikorwa kugira ngo hakurweho inzitizi. Abo bafite ubunyamuryango bw’Itorero bwasheshwe hafi ya buri gihe bakeneye kwerekana ukwihana kuvuye ku mutima nibura umwaka umwe mbere y’uko bashobora kuzirikanwa ku bw’ukongera kwemerwa. Ku bw’umunyamuryango wari uri mu mwanya ukomeye mu Itorero mu gihe cy’icyaha gikakaye, igihe kiba ari kirekire kurushaho muri rusange (reba 32.6.1.4).
Inteko yo gutekereza ku gukuraho inzitizi cyangwa kongera kwemera umuntu mu Itorero ikurikiza imirongo ngenderwaho imwe nk’iby’izindi nteko z’ubunyamuryango. Umwepiskopi akeneye uruhushya ruvuye ku muyobozi w’urumambo mbere yo gutumiza inteko. Mu ivugabutumwa, umuyobozi w’ishami cyangwa uw’akarere akeneye uruhushya ruvuye ku muyobozi w’ivugabutumwa.
Imirongo ngenderwaho ikurikira irakora iyo inteko y’ubunyamuryango iteranye kugira ngo batekereze ku gukuraho inzitizi ku bunyamuryango cyangwa ngo bongere kwemera umuntu mu Itorero. Ntabwo ari iyi mirongo ngenderwaho yose bishoboka ko yakora muri buri mimerere.
-
Gusesengura inama y’inteko y’ubunyamuryango yabanje. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo asesengura ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero. Asaba kopi binyuze muri LCR. Nyuma yo gusesengura ifishi, birashoboka ko yahamagara umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo w’aho inteko yabanje yateraniye kugira ngo asabe ubusobanuro.
-
Akoresha umuntu ikiganiro ntaramakuru. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akoresha umuntu ikiganiro ntaramakuru byimazeyo kugira ngo ashishoze imbaraga z’ukwizera kwe muri Yesu Kristo n’urugero rw’ukwihana. Anagena niba umuntu yarakurikije amabwiriza yavunaguwe mu cyemezo cyabanje.
-
Kugena imiterere y’icyemezo cy’urukiko mpanabyaha cyangwa gacaca. Rimwe na rimwe umuntu yemeye cyangwa yahamwe n’icyaha. Rimwe na rimwe umuntu yaryojwe ubwambuzi bushukana mu cyemezo mbonezamubano cyangwa ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko. Muri iyi mimerere, muri rusange umuyobozi ntabwo atumiza inteko kugeza umuntu yarujuje amabwiriza yose y’igihano icyo ari cyo cyose, itegeko iryo ari ryo ryose, cyangwa urubanza urwo ari rwo rwose ruciwe n’abategetsi bemewe n’amategeko. Birashoboka ko aya mabwiriza yabamo, igifungo, ukugeragezwa, ifungurwa ry’agateganyo n’amahazabu cyangwa indishyi y’akababaro. Imyihariko isaba uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere mbere yo gutumiza inteko y’ubunyamuryango. Izi nsobekategeko zabamo umuntu wamaze kuzuza ibisabwa n’amategeko kandi wamaze kwerekana ukwihana kuvuye ku mutima ariko uri mu igeragezwa ry’ubuzima bwose cyangwa ufite ihazabu rifatika.
-
Guhamagara abayobozi b’ubutambyi b’abahohotewe. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo ahamagara umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo w’ubu w’abahohotewe abo ari bo bose (reba 32.10.2).
-
Kumenyesha iby’Inteko. Amenyesha umuntu itariki, igihe n’ahantu h’inteko.
-
Kuyobora Inteko. Ayobora inteko agendeye ku mirongo ngenderwaho muri 32.10.3. Abaza umuntu icyo yakoze kugira ngo yihane. Anamubaza ibyerekeye ukwiyemeza kwe kuri Yesu Kristo n’Itorero. Iyo ibibazo byose by’ingirakamaro byamaze kwerekanwa, yemerera umunyamuryango gusohoka. Hamwe n’abajyanama be, arasenga kugira ngo atekereze ku cyemezo cyo gufata. Ibyemezo bitatu bishoboka ni:
-
Gukomeza Inzitizi z’ubunyamuryango cyangwa iseswa.
-
Gukuraho inzitizi cyangwa gutanga uburenganzira bwo kongera kwemera.
-
Gutanga inamabyifuzo ku Buyobozi bwa Mbere ko inzitizi zakurwaho cyangwa kongera kwemerwa byatangirwa uburenganzira (niba ari ngombwa bigendeye kuri “Saba uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere” munsi).
-
-
Gusangiza icyemezo. Nyuma y’uko inteko ifashe icyemezo, umuyobozi watumwe uyikuriye agisangiza umuntu. Niba uruhushya ruvuye mu Buyobozi bwa Mbere ari ngombwa, asobanura ko icyo cyemezo ari inamabyifuzo ku Buyobozi bwa Mbere.
-
Kohereza umurondoro. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo yohereza ifishi y’Umurondoro w’Inteko y’Ubunyamuryango bw’Itorero binyuze muri LCR. Birashoboka ko yasaba umwanditsi gutegura uyu murondoro. Amenya neza ko nta kopi yanditse cyangwa iyo muri mudasobwa igumishijwe aho. Anamenya kandi ko inyandiko zose zakoreshejwe mu gutegura umurondoro zihita zicagagurwa ako kanya.
-
Saba uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere (niba ari ngombwa). Mu mimerere ikurikira, uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere ni ngombwa kugira ngo hakurweho inzitizi ku bunyamuryango zashyizwe ahagaragara cyangwa ngo bongere kwemera umuntu mu Itorero. Uru ruhushya rurasabwa nubwo imyitwarire yabayeho nyuma y’uko ubunyamuryango bw’Itorero bwari bwazitiwe cyangwa bwasheshwe.
Umuyobozi w’urumambo:yohereza ubusabe ku Buyobozi bwa Mbere niba atanga inamabyifuzo gusa (reba 6.2.3).
-
Ubwicanyi
-
Ugusambana kw’abafitanye isano
-
Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorewe umwana cyangwa urubyiruko, cyangwa ihohotera rikomeye ry’umubiri cyangwa amarangamutima by’umwana cyangwa urubyiruko rikozwe n’umuntu mukuru cyangwa urubyiruko rumurusha imyaka myinshi
-
Uruhare mu mashusho y’urukozasoni y’abana igihe hari uguhamwa n’icyaha kwemewe n’amategeko
-
Ubuyobe
-
Ugushyingiranwa na benshi
-
Gukora icyaha gikakaye mu gihe uri mu mwanya ukomeye mu Itorero
-
Guhinduza igitsina—ibikorwa byo guhindura werekeza ku gitsina gitandukanye n’icyo umuntu aba yaravukanye (reba 38.6.23)
-
Kunyereza imitungo cyangwa ubutunzi by’Itorero
-
-
Gutanga imenyesha ryanditse ry’icyemezo. Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo amenya neza ko umuntu ahabwa imenyesha ryanditse ryihuse ry’icyemezo n’ingaruka zacyo.
-
Kubatiza no Kwemeza. Niba ubunyamuryango bw’Itorero bw’umuntu bwari bwarasheshwe mu nama y’inteko yabanje, agomba kongera kubatizwa no kwemezwa na none. Niba uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere ari ngombwa, birashoboka ko iyi migenzo yakorwa nyuma y’uko uru ruhushya rwakiriwe gusa. Icyemezo cy’Umubatizo n’Ukwemezwa ntabwo gihangwa (reba 32.14.4).
32.16.2
Kongera Kwemerwa nyuma yo Kwivana mu Bunyamuryango bw’Itorero
Niba umuntu yivanye mu bunyamuryango bw’Itorero ku mugaragaro, agomba kubatizwa no kwemezwa kugira ngo yongere kwemerwa mu Itorero. Ku bw’abantu bakuru, ukongera kwemerwa ntabwo ubusanzwe gutekerezwaho kugeza nibura umwaka umwe nyuma y’ukwivana mu bunyamuryango.
Iyo umuntu asabye ukongera kwemerwa, umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo abona kopi y’ifishi y’Umurondoro w’Icyemezo cy’Imiyoborere yaherekeje ubusabe bw’ukwivanamo. Ashobora kubona ibi binyuze muri LCR.
Noneho umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo akoresha umuntu ikiganiro ntaramakuru byimazeyo. Abaza ibyerekeye impamvu z’ubusabe bwabanje n’icyifuzo cyo kongera kwemerwa. Mu myifatire y’urukundo, abaza ibyerekeye ibyaha bikakaye umuntu yaba yarakoze haba mbere cyangwa nyuma yo kwivana mu bunyamuryango. Umuyobozi ntabwo akomeza ukongera kwemera kugeza anyuzwe n’uko umuntu yihannye kandi yiteguye ari n’indakemwa kugira ngo anezererwe imigisha y’ubunyamuryango bw’Itorero.
Imirongo ngenderwaho ku bw’ukongera kwemerwa nyuma y’ukwivanamo irakurikira:
-
Inteko y’ubunyamuryango iraterana niba ubunyamuryango bw’umuntu bwari bwarazitiwe ku mugaragaro mu gihe cy’ukwivanamo.
-
Inteko y’ubunyamuryango iraterana niba umunyamuryango akoze icyaha gikakaye, harimo ubuyobe, mbere y’ukwivanamo.
Mu yindi mimerere, inteko y’ubunyamuryango ntabwo iterana keretse umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo agennye ko izakenerwa.
Iyo inama y’inteko y’ubunyamuryango ari ngombwa ku bw’umuntu wahawe ingabire yo mu ngoro y’Imana, umuyobozi w’urumambo arayitumiza. Iyo inteko y’ubunyamuryango ari ngombwa ku bw’umuntu utari wahawe ingabire, umwepiskopi arayitumiza, afite uruhushya ruvuye ku muyobozi w’urumambo.
Niba umuntu yarishoye mu myitwarire iyo ari yo yose muri 32.16.1, nomero 9, haba mbere cyangwa nyuma y’ukwivana mu bunyamuryango bw’Itorero, uruhushya rw’Ubuyobozi bwa Mbere rurasabwa ku bw’ukongera kwemerwa. Niba umuntu yarishoye mu myitwarire iyo ari yo yose muri 32.14.5, nomero 1, haba mbere cyangwa nyuma y’ukwivana mu bunyamuryango bw’Itorero, agasobanuro kazashyirwa ku nyandiko nshyinguramakuru y’umunyamuryango.
Umuntu usabye kongera kwemerwa agomba kuzuza ibisabwa nk’abandi babatizwa. Iyo umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo anyuzwe ko umuntu ari indakemwa kandi avugisha ukuri mu gushaka kongera kwemerwa, umuntu yabatizwa kandi yakwemezwa. Icyemezo cy’Umubatizo n’Ukwemezwa ntabwo gihangwa (reba 32.14.4).
32.17
Ukuboneka mu Itorero, Ukwimikwa n’Ukugarurwa kw’Imigisha nyuma y’Ukongera kwemerwa
32.17.1
Ukuboneka mu Itorero n’Ukwimikwa
Imbonerahamwe ikurikira yerekana urugero ruboneye rw’ukuboneka k’umuntu wongeye kwemerwa binyuze mu mubatizo n’ukwemezwa.
Ntabwo Yahawe Ingabire Ubushize |
Yahawe Ingabire Ubushize | |
---|---|---|
Abari Bafite Ubutambyi Ubushize | Ntabwo Yahawe Ingabire Ubushize
| Yahawe Ingabire Ubushize
|
Abandi Banyamuryango | Ntabwo Yahawe Ingabire Ubushize
| Yahawe Ingabire Ubushize
|
32.17.2
Ukugarurwa kw’Imigisha
Abantu bari barahawe ingabire y’ingoro y’Imana ubushize kandi barongeye bakemerwa mu mubatizo n’ukwemezwa bashobora kwakira imigisha y’ubutambyi n’iy’ingoro y’Imana yabo binyuze gusa mu mugenzo w’ukugarurwa kw’imigisha (reba Inyigisho n’Ibihango 109:21). Ntabwo bimikwa mu nzego z’ubutambyi cyangwa ngo bahabwe ingabire na none. Iyi migisha igarurwa binyuze mu mugenzo. Abavandimwe bagarurwa mu rwego rw’ubutambyi bahozemo, keretse urwego rw’Aba Mirongo Irindwi, umwepiskopi, cyangwa patiriyaki.
Ni Ubuyobozi bwa Mbere gusa bushobora kwemeza ugukorwa k’umugenzo w’ukugarurwa kw’imigisha. Ntabwo bazatekereza ku busabe bw’uyu mugenzo mbere y’umwaka umwe nyuma y’uko umuntu yongeye kwemerwa mu mubatizo n’ukwemezwa.
Umwepiskopi cyangwa umuyobozi w’urumambo bagena ubudakemwa n’imyiteguro byabo. Iyo umuyobozi w’urumambo yiyumvishemo ko umuntu yiteguye, asaba ukugarurwa kw’imigisha akoresheje LCR. Reba 6.2.3 ku byerekeye inshingano y’umuyobozi w’urumambo iyo arimo kohereza ubusabe ku Buyobozi bwa Mbere.
Niba Ubuyobozi bwa Mbere bwemeje ukugarurwa kw’imigisha, baha inshingano Umuyobozi Rusange cyangwa umuyobozi w’urumambo kugira ngo bakoreshe umuntu ikiganiro ntaramakuru. Niba umuntu ari indakemwa, uyu muyobozi akora umugenzo kugira ngo agarure imigisha y’umuntu.
Ku makuru yerekeye inyandiko nshyinguramakuru y’ubunyamuryango n’ukugarurwa kw’imigisha, reba 32.14.4.