Igice cya 6
Itorero ry’i Zarahemula risukurwa kandi rigashyirirwaho iteka ngengamikorere—Aluma asanga Gidiyoni kubwiriza. Ahagana 83 M.K.
1 Nuko ubwo habayeho ko nyuma y’uko Aluma yari amaze kurangiza kubwira abantu b’itorero, ryari ryaratangijwe mu murwa wa Zarahemula, yimitse abatambyi n’abakuru, abarambikaho ibiganza bye bijyyanye n’umugenzo w’Imana, kugira ngo bayobore kandi bacunge itorero.
2 Kandi habayeho ko abo aribo bose batabarizwaga mu itorero bihannye ibyaha byabo babatizwaga ngo bihane, maze bakakirwa mu itorero.
3 Ndetse habayeho ko abo aribo bose babarizwaga mu itorero batihannye iby’ubugome bwabo kandi batiyoroshya imbere y’Imana—ndavuga abizamuye mu bwibone bw’imitima yabo—abo barahakaniwe, kandi amazina yabo yarasibwe, kugira ngo amazina yabo atabarirwa mu y’abakiranutsi.
4 Kandi bityo batangiye gushyiraho iteka ngengamikorere ry’itorero mu murwa wa Zarahemula.
5 Ubu nagira ngo musobanukirwe ko ijambo ry’Imana ryari ritaziguye kuri bose, ko ntabari babujijwe uburenganzira bwihariye bwo kwiteranyiriza hamwe kugira ngo bumve ijambo ry’Imana.
6 Nyamara abana b’Imana bari barategetswe ko bagomba kwikoranyiriza hamwe kenshi, kandi bakifatanya mu kwiyiriza n’isengesho rifite imbaraga kubw’ imibereho myiza ya roho z’abataramenye Imana.
7 Kandi ubwo habayeho ko ubwo Aluma yari amaze gushyiraho aya mabwiriza yabasize, koko, ava mu itorero ryari mu murwa wa Zarahemula, nuko yambuka yerekeza iburasirazuba bw’umugezi Sidoni, mu kibaya cya Gidiyoni, kubera ko hari hubatse umurwa, witwaga umurwa wa Gidiyoni, wari mu kibaya cyitwaga Gidiyoni, kitiriwe umuntu wicishijwe inkota n’ukuboko kwa Nehori.
8 Nuko Aluma yaragiye maze atangira kwamamaza ijambo ry’Imana mu itorero ryari ryarashinzwe mu kibaya cya Gidiyoni, bijyanye n’ihishurwa ry’ukuri kw’ijambo ryavuzwe n’abasogokuruza be, kandi bijyanye na roho y’ubuhanuzi yari muri we, bijyanye n’ubuhamya bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana, uzaza gucungura abantu be ibyaha byabo, n’umugenzo mutagatifu yahamagarishijwe. Kandi ni uko byanditswe. Amena.