Ibyanditswe bitagatifu
Ibitekerezo byo Kunoza Kwigira Ibyanditswe bitagatifu mu Muryango Kwawe


“Ibitekerezo byo Kunoza Kwigira Ibyanditswe bitagatifu mu Muryango Kwawe,” Ibitekerezo byo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu (2021)

“Ibitekerezo byo Kunoza Kwigira Ibyanditswe bitagatifu mu Muryango Kwawe,” Ibitekerezo byo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu

imiryango yiga ibyanditswe bitagatifu

Ibitekerezo byo Kunoza Kwigira Ibyanditswe bitagatifu mu Muryango Kwawe

Kwigira ibyanditswe bitagatifu mu muryango bihamye ni uburyo bukomeye bwo gufasha umuryango wawe kwiga inkuru nziza. Ingano n’igihe mumara musoma nk’umuryango ntabwo ari ingirakamaro nko kuba muhozaho mu mihate yanyu. Uko ugira kwiga ibyanditswe bitagatifu igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwawe bw’umuryango, uzafasha abagize umuryango wawe kurushaho kwegera Yesu Kristo no kubakira ubuhamya bwabo k’umusingi w’ijambo Rye.

Zirikana ibibazo bikurikira:

  • Ni gute washobora gushishikariza abagize umuryango kwiga ibyanditswe bitagatifu ku giti cyabo?

  • Ni iki wakora kugira ngo ushishikarize abagize umuryango gusangiza ibyo bari kwiga?

  • Ni gute ushobora gushimangira amahame urimo kwiga mu byanditswe bitagatifu mu bihe byigisha bya buri munsi?

Ibuka ko urugo ari ahantu haboneye kwigira inkuru nziza no kwigisha. Ushobora kwigira no kwigishiriza inkuru nziza mu rugo mu buryo budashoboka mu ishuri ryo ku Itorero. Hanga udushya uko utekereza ku buryo bwo gufasha umuryango wawe kwigira mu nkuru nziza. Zirikana bimwe mu bitekerezo bikurikira mu kunonosora kwigira ibyanditswe bitagatifu mu muryango kwawe.

Koresha Umuziki

Ririmba indirimbo zikomeza amahame yigishijwe mu byanditswe bitagatifu.

umugabo n’umukobwa barimo kwiga ibyanditswe bitagatifu

Sangiza Ibyanditswe Bitagatifu Bisobanutse

Ha abagize umuryango igihe cyo gusangiza imyandiko y’ibyanditswe bitagatifu babonye isobanutse mu kwiga ko ku giti cyabo.

Koresha Amagambo Yawe

Tumira abagize umuryango kuvunagura mu magambo yabo bwite ibyo bigira mu byanditswe bitagatifu wiga.

Koresha Ibyanditswe bitagatifu mu Buzima Bwawe

Nyuma yo gusoma umwandiko w’ibyanditswe bitagatifu, saba abagize umuryango gusangiza uburyo umwandiko wihuza n’ubuzima bwabo.

Baza Ikibazo

Tumira abagize umuryango kubaza ikibazo cy’inkuru nziza, ubundi umare igihe ureba imirongo ishobora gufasha gusubiza ikibazo.

Erekana ibyanditswe bitagatifu

Toranya umurongo ubona usobanutse, maze uwerekane aho abagize umuryango bazawubona kenshi. Tumira abagize umuryango gusimburana mu gutoranya ibyanditswe bitagatifu byo kwerekana.

Kora Urutonde rw’ibyanditswe bitagatifu

Nk’umuryango, muhitemo imirongo myinshi mwakwifuza kuganiraho mu cyumweru kiri kuza.

Fata mu mutwe Ibyanditswe bitagatifu

Toranya umwandiko w’ibyanditswe bitagatifu usobanutse ku muryango wawe, kandi utumire abagize umuryango kuwufata mu mutwe bawusubiramo buri munsi cyangwa bakina umukino wo gufata mu mutwe.

Sangiza Ibigereranyo by’Isomo

Shaka ibigereranyo bifitanye isano n’ibice n’imirongo urimo gusoma nk’umuryango. Tumira abagize umuryango kuvuga k’ukuntu buri kigereranyo gifitanye isano n’inyigisho zo mu byanditswe bitagatifu.

umugore uri kwigisha umwana

Tora Ingingo

Reka abagize umuryango basimburane mu guhitamo ingingo umuryango uzigira hamwe. Koresha Ifashayobora ry’Ingingo, Inkoranyamagambo ya Bibiliya, cyangwa Ifashayobora ku Byanditswe bitagatifu (scriptures.ChurchofJesusChrist.org) kugira ngo ubone imyandiko y’ibyanditswe bitagatifu yerekeye ingingo.

Shushanya Ifoto

Musome imirongo mike nk’umuryango, ubundi wemerere igihe abagize umuryango gushushanya ikintu gifitanye isano n’ibyo wasomye. Mumare igihe muganira ku bishushanyo bya buri umwe.

Mukine Inkuru mo Ikinamico

Nyuma yo gusoma inkuru, tumira abagize umuryango kuyikinamo ikinamico. Hanyuma, muvuge k’ukuntu inkuru ifitanye isano n’ibintu muri kunyuramo mu buryo bw’umuntu ku giti cye ndetse nk’umuryango.

Umukuru David A. Bednar yigishije ati: “Buri sengesho ry’umuryango, buri gace ko kwigira ibyanditswe bitagatifu mu muryango, ndetse na buri mugoroba w’i muhira ni nko gusigisha akoroso irangi ku ihema ry’abanyabugeni ry’ubugingo bwacu. Nta gihe na kimwe cyagaragara nk’igishamaje cyangwa icyibukwa. Ariko nk’uko uturongo tw’amarangi tw’umuhondo na zahabu n’ibihogo twuzuzanya kandi tugakora igihangano gihambaye, bityo uguhozaho kwacu mu gukora ibintu bisa nk’ibito gushobora kutugeza ku misaruro y’ibya roho isobanutse” (“More Diligent and Concerned at Home,” Liyahona, Ugushyingo 2009, 19–20).