Ibyanditswe bitagatifu
Ni iyihe mpamvu yo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu?


“Ni iyihe mpamvu yo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu?” Ibitekerezo byo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu (2021)

“Ni iyihe mpamvu yo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu?” Ibitekerezo byo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu

Ishusho
Christ insitutes the sacrament among the nephites [Kristo atangiza isakaramentu mu Banefi], yahanzwe na Andrew Bosley

Ni iyihe mpamvu yo Kwiga Ibyanditswe bitagatifu?

Iyo twiga ibyanditswe bitagatifu dushyizeho umwete, turushaho kwegera Yesu Kristo maze tukanarushaho gusobanukirwa neza inkuru nziza n’igitambo cy’impongano Bye. Umuhanuzi Nefi yadushishikaje muri ubu buryo:

“Kubera iyo mpamvu, mugomba kujya imbere mushikamye muri Kristo, mufite ibyiringiro byuzuje ubutungane muri Kristo, n’urukundo rw’Imana n’urw’abantu bose. Kubera iyo mpamvu, nimukomeza imbere, murya n’ijambo rya Kristo, kandi mukihangana kugeza ku ndunduro, dore, ni uko Data avuga: Muzagira ubuzima buhoraho” (2 Nefi 31:20).

Ishusho
umuryango uri gusoma ibyanditswe bitagatifu

Inyigisho ziva mu byanditswe bitagatifu bizadufasha gusubira kuri Data wo mu Ijuru. Abahanuzi b’iminsi ya nyuma badusabye kubyiga mu buryo buhoraho nk’abantu ku giti cyabo kandi, aho bishoboka, nk’imiryango. Badutumiye kwigira mu nararibonye ry’abo bari mu byanditswe bitagatifu no gusanisha inkuru z’ibyanditswe bitagatifu n’inyigisho mu buzima bwacu uyu munsi, nk’uko Nefi agira inama muri 1 Nefi 19:23. Abahanuzi ba kera n’ab’iki gihe bose badutumiye kwiga ibyanditswe bitagatifu ndetse no “kurya amagambo ya Kristo” (2 Nefi 32:3).

Ishusho
umugabo uri gusoma ibyanditswe bitagatifu

Umuyobozi Russell M. Nelson yanigishije uku kuri kw’ingirakamaro kwerekeye “kurya” ibyanditswe bitagatifu:

“Gufungura bivuze byinshi kurusha gusogongera. Gufungura bivuze kumviriza. Twumviriza ibyanditswe bitagatifu tubyiga muri Roho yo gutahura twishimye tunafite ukumvira kw’indahemuka. Iyo dufunguye amagambo ya Kristo, aharagaturwa mu ‘bisate by’inyama, ari byo mitima yanyu.’ [2 Abakorinto 3:3]. Bihinduka igice cy’ingenzi cya kamere yacu” (“Living by Scriptural Guidance,” Ibendera, Ugushyingo 2000, 17).

Iyo tugize uruhare mu kwiga ibyanditswe bitagatifu mu buryo buhozaho ku giti cyacu ndetse nk’umuryango, twebwe n’imiryango yacu dushobora kuyoborwa, kurindwa, maze tugakomezwa turindwa imbogamizi nyinshi z’igihe cyacu.

Capa