Imigenzo n’Amatangazo
Gusurwa na Moroni


Gusurwa na Moroni

Ku mugoroba wo kuwa makumyabiri na rimwe z’ukwa Nzeri navuze hejuru, nyuma y’uko nari niherereye ku buriri nijoro, natangiye isengesho no gutakambira Imana Ishoborabyose kubw’imbabazi z’ibyaha byanjye byose n’ubupfapfa, ndetse n’ukungaragariza, ko nshobora kumenya imiterere n’impagarike byanjye imbere yayo; kuko nari mfite icyizere cyuzuye cyo kubona ikimenyetso cy’ijuru, nk’uko nari narakibonye mbere.

Moroni Abonekera Joseph Smith

Imyaka itatu nyuma y’Iyerekwa rya Mbere rya Joseph Smith, Imana yohereje Umumarayika Moroni kubwiriza Joseph ibyerekeye ukugarurwa kw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Mu gihe bityo nari mu gikorwa cyo gutakambira Imana, nabonye urumuri rugaragara mu cyumba cyanjye, rwakomezaga kwiyongera kugeza icyumba cyose kigize urumuri ruruta amanywa y’ihangu, nibwo ako kanya umuntu yagaragaye iruhande rw’uburiri bwanjye, ahagaze mu kirere, kuko ibirenge bye bitakoraga hasi.

Yari yambaye igishura kirekuye cy’umweru urabagirana. Cyari umweru urenze ikintu icyo aricyo cyose ku isi naba narabonye; nta n’ubwo nemera ko hari ikintu icyo aricyo cyose ku isi cyakorwa kikagaragara cyererana bihebuje kandi kibengerana nka cyo. Amaboko ye yari yambaye ubusa, kimwe n’amaguru ye, hejuru gato y’ubujana. Umutwe we n’ijosi bye ntacyariho. Nabonye ko nta wundi mwenda yari yambaye uretse iki gishura, kuko cyari gifunguye ku buryo nashoboraga kureba mu gituza cye.

Ntabwo ikanzu ye yereranaga bihebuje gusa, ahubwo n’umubiri we wose wari afite ikuzo rirenze igisobanuro, kandi mu maso he hasaga mu by’ukuri nk’umurabyo. Icyumba cyarabonaga bihebuje, ariko hatarabagirana nk’ahakikije umubiri we. Ubwo namurebaga bwa mbere, nagize ubwoba; ariko ubwoba mu kanya bumvamo.

Yampamagaye mu izina, maze ambwira ko yari intumwa yoherejwe iturutse ku Mana, kandi ko izina rye ryari Moroni; ko Imana yari imfitiye umurimo wo gukora; kandi ko izina ryanjye rizavugwaho ibyiza n’ibibi mu moko yose, mu miryango yose, n’indimi, cyangwa ko rizavugwa haba neza cyangwa nabi mu bantu bose.

Yavuze ko hari igitabo cyashyinguwe, cyanditswe ku bisate bya zahabu, kivuga inkuru y’abaturage ba kera b’uyu mugabane, n’inkomoko y’aho baturutse. Yavuze kandi ko ubwuzure bw’inkuru nziza ihoraho bwari muri cyo, nk’uko abaturage ba kera bayishyikirijwe n’Umukiza.

Kandi, ko hari amabuye abiri mu miheto y’ifeza—kandi aya mabuye, acometswe ku umusesuragituza byakoze ikiswe Urimu na Tumimu—byashyinguranywe n’ibisate; kandi gutunga no gukoresha ayo mabuye nibyo byavugaga “bamenya” mu bihe bya kera n’ibyashize; kandi ko Imana yari yarayateguriye impamvu yo gusemura igitabo.

Nyuma yo kumbwira ibi bintu, yatangiye gusubiramo ubuhanuzi bw’Isezerano rya Kera. Ubwa mbere yasubiyemo umurongo w’igice cya gatatu cy’igitabo cya Malaki; ndetse asubiramo umutwe wa kane cyangwa umutwe wa nyuma w’ubuhanuzi bumwe, nubwo harimo itandukaniro ritoya n’uko bisomwa muri Bibiliya zacu. Aho kwongera gusubiramo neza umurongo wa mbere nk’uko usomwa mu bitabo byacu, yabisubiyemo atya;

“Kuko dore, umunsi uraje uzatwika nk’itanura, nuko abibone bose, koko, n’abakoresha ubugome bose bazake nk’ibikenyeri, kuko abazaza bazabatwika, ni ko Nyagasani Nyiringabo avuga, ntuzabasigira haba umuzi cyangwa ishami.”

Kandi byongeye, yasubiyemo umurongo wa gatanu atya: “Dore, nzabahishurira Ubutambyi, nkoresheje ukuboko kw’umuhanuzi Eliya, mbere y’ukuza kw’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani.”

Yasubiyemo na none umurongo ukurikiraho mu buryo butandukanye: “Nuko azatera mu mitima y’abana amasezerano yahawe ba se, kandi imitima y’abana izahindukirira ba se. Bitabaye bityo, isi yose yazarimbuka burundu ku ukuza kwe.”

Byiyongereye kuri ibi, yasubiyemo igice cya cumi na kimwe cya Yesaya, uvuga ko bwari hafi yo gusohora. Yasubiyemo na none igice cya gatatu cy’Ibyakozwe n’Intumwa, imirongo ya makumyabiri na kabiri na makumyabiri na gatatu, binononsoye nk’uko bimeze mu Isezerano Rishya ryacu. Yavuze ko uwo muhanuzi yari Kristo; ariko umunsi wari utaragera ubwo “abatazumva ijwi rye bazacibwa mu bantu,” ariko bidatinze uzaza.

Yasubiyemo na none igice cya kabiri cya Yoweli, uhereye ku umurongo wa makumyabiri n’umunani kugeza ku wa nyuma. Yanavuze ko ibi bitari byasohozwa, ariko bidatinze kuzaba. Kandi yongeyeho avuga ko ibyerekeye ubwuzure bw’Abanyamahanga bwari hafi kuza. Yasubiyemo indi mirongo myinshi yo mu byanditswe bitagatifu, kandi atanga ibisobanuro byinshi bidashobora kuvugwa hano.

Byongeye, yambwiye, ko ubwo nzabona ibyo bisate yavuzeho—kuko igihe byagombaga kuzakirirwa kitari cyasohora—ntazabyereka umuntu uwo ariwe wese; ndetse n’ umusesuragituza hamwe na Urimu na Tumimu; keretse abo nzategekwa kubyereka; nindamuka mbikoze nzarimburwa. Mu gihe yamvugishaga ibyerekeye ibisate, iyerekwa ryahishuriye ubwenge bwanjye kugira ngo nshobore kubona ahantu ibisate byari bishyinguwe, kandi mu buryo bugaragara neza kandi busobanutse ku buryo nongeye kumenya aho hantu ubwo nahasuraga.

Nyuma y’ubu butumwa, nabonye urumuri mu cyumba rutangiye kwikusanyiriza ahakikije umuntu wari arimo kumvugisha, nuko bikomeza bityo kugeza icyumba cyongeye gusigara cyijimye, uretse iruhande rwe neza ubwo, ako kanya nabonye, nk’uko byari bimeze, umuyoboro ufunguye hejuru neza winjira mu ijuru, nuko arazamuka kugeza abuze burundu, kandi icyumba cyasigaye nk’uko cyari kimeze mbere y’uko uru rumuri rwo mu ijuru rwigaragaza.

Ndyama nzirikana umwihariko w’ibyabaye, kandi ntangazwa bikomeye n’ibyo nabwiwe n’iyi ntumwa idasanzwe; ubwo, rwagati mu kwisuzuma kwanjye, nabonye ako kanya ko icyumba cyanjye cyongeye gutangira kumurikwa, nuko mu gihe gito, nk’uko byari bimeze, ya ntumwa yo mu ijuru yongeye kuba iruhande rw’uburiri bwanjye.

Yaratangiye, maze yongera kuvuga ibintu bisa neza nk’uko yabigenje ansura bwa mbere, nta kintu na gito cyahindutse; amaze kubikora atyo, yamenyesheje iby’imanza zikomeye zizaza ku isi, hamwe n’ukurimbuka gukomeye kubw’inzara, inkota n’ibyorezo; kandi ko izi manza zibabaje zigomba kuza ku isi muri iki gihe. Amaze kuvuga ibi bintu, yarongeye arazamuka nk’uko yari yabigenje mbere.

Moroni Ataba Ibisate

Muri 421 N.K., umuhanuzi Moroni yatabye inyandiko ntagatifu z’abaturage be mu Musozi wa Cumorah. Nyuma ubwo yagarukaga nk’ikiremwa cyazutse, yabwiye Joseph Smith ibyerekeye inyandiko ya kera, yari irimo ubwuzure bw’inkuru nziza nk’uko yashyikirijwe n’Umukiza abaturage b’umugabane wa Amerika. Iyo nyandiko ni Igitabo cya Morumoni.

Muri icyi gihe, ibitekerezo byari mu bwenge bwanjye byari byimbitse cyane, ku buryo ibitotsi byahunze amaso yanjye, maze nirambika ntangarira ibyo nabonye kandi numvise. Ariko naratunguwe ubwo nongeraga kubona ya ntumwa iruhande rw’uburiri bwanjye, maze mwumva yitoza cyangwa yongera gusubiramo ibintu bimwe nka mbere; kandi yongeraho umuburo kuri njye, avuga ko Satani azagerageza kunshuka (ku ngaruka y’impamvu za gikene z’umuryango wa data), ngo nzakoreshe ibisate ku mpamvu yo kubona ubutunzi. Ibi yabimbujije, avuga ko ntagomba kugira ikindi kintu ngamiza mu kubona ibisatse uretse gukuza Imana, kandi ntagomba gutwarwa n’indi mpamvu iyo ariyo yose uretse iyo kubaka ubwami bwayo bitabaye bityo ntazabibona.

Nyuma y’uru ruzinduko rwa gatatu, yarongeye azamukira mu ijuru nka mbere, nuko nongera gusigara ntekereza byimbitse ku byo nari maze kunyuramo; ubwo nk’ako kanya nyuma y’uko intumwa yo mu ijuru yari imaze kuzamuka bwa gatatu, isake yarabitse, nuko mbona ko umunsi wari wegereje, bityo ibiganiro byacu bigomba kuba byarafashe iryo joro ryose.

Nyuma gato nabyutse mu buriri bwanjye, maze, nk’uko bisanzwe njya mu mirimo ya ngombwa y’umunsi; ariko, mu kugerageza gukora nko mu bindi bihe, nasanze imbaraga zanjye zacitse ku buryo byanteye kumva ntacyo nshoboye burundu. Data, warimo gukorana na njye, yavumbuye ko hari ikintu kitagenda neza, nuko ambwira gutaha mu rugo. Natangiranye ubushake bwo kwerekeza ku nzu; ariko, mu kugerageza kwambukiranya uruzitiro rw’umurima twarimo, imbaraga zanjye zarashize burundu, nuko nitura hasi nta ntege, kandi mu gihe gitoya nari nataye ubwenge bw’icyo ari cyo cyose.

Ikintu cya mbere nashoboye kwibuka ryari ijwi ryambwiraga, rimpamagara mu izina. Narebye hejuru maze mbona ya ntumwa hejuru y’umutwe wanjye, ikikijwe n’urumuri nka mbere. Yongeye ubwo kumbwira ibyo yari yambwiye mu ijoro ryari ryahise, nuko antegeka gusanga data maze nkamubwira iby’iyerekwa n’amategeko nahawe.

Narumviye; nsanga data mu murima, maze musubiriramo ibyo bintu byose. Yansubije ko ibyo byari iby’Imana, kandi yambwiye kugenda maze nkabikora uko nabitegetswe n’intumwa. Navuye mu murima, maze njya ahantu intumwa yambwiye ko ibisate byari bishyinguye; nuko kubera ugusobanuka kw’iyerekwa nagize ribyerekeyeho, aho hantu nahamenye nkihagera.