Ibyanditswe bitagatifu
Joseph Smith—Matayo


Joseph Smith—Matayo

Inyandiko yavanywe mu busemuzi bwa Bibiliya nk’uko yahishuriwe Umuhanuzi Joseph Smith mu mwaka wa 1831; Matayo 23:39 n’igice cya 24.

Igice cya 1

Yesu aburira ukurimburwa kwegereje kwa Yerusalemu—Aganira kandi ku Kuza kwa Kabiri kw’Umwana w’Umuntu, n’ukurimbuka kw’abagome.

1 Kuko ndababwira, ko mutazambona ukundi kandi mumenye ko ndi uwanditswe n’abahanuzi, kugeza ubwo muzavuga muti: Hahirwa uje mu izina rya Nyagasani, mu bicu by’ijuru, ari hamwe n’abamarayika bose batagatifu. Noneho abigishwa be basobanukiwe ko azongera kugaruka ku isi, nyuma yaho yahawe ikuzo kandi yambitswe ikamba iburyo bw’Imana.

2 Nuko Yesu arasohoka, nuko ava mu ngoro; maze abigishwa be baramusanga, kugira ngo bamutege amatwi, baravuga bati: Databuja, twereke ibyerekeye inyubako z’ingoro, nk’uko wabivuze—Zizajugunywa hasi, maze musigarane amatongo.

3 Kandi Yesu arababwira ati: Ntimureba ibi bintu byose, none se murabisobanukiwe? Ni ukuri ndababwira, ntakizasigara hano, kuri iyi ngoro, nta buye rigeretse ku rindi ritarimbuwe.

4 Nuko Yesu arabasiga, maze ajya ku Musozi wa Elayono. Kandi ubwo yari yicaye ku Musozi wa Elayono, abigishwa bamusanze biherereye, baravuga bati: Tubwire igihe ibi bintu bizabera wavuze byerekeranye n’ukuribuka kw’ingoro, n’Abayuda; kandi ni ikihe kimenyetso cy’ukuza kwawe n’imperuka y’isi, cyangwa ukurimbuka kw’abagome, ari ko mperuka y’isi.

5 Nuko Yesu arabasubiza, maze arababwira ati: Mwirinde kugira ngo hatagira ubayobya;

6 Kuko benshi bazaza mu izina ryanjye, bavuga bati—Ni njyewe Kristo—kandi bazayobya benshi;

7 Noneho bazabagambanire kugira ngo mubabazwe, kandi bazabica, kandi muzangwa n’amahanga yose kubw’izina ryanjye.

8 Kandi icyo gihe benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana, maze bangane.

9 Kandi abahanuzi b’ibinyoma benshi bazaduka, kandi bazayobya benshi;

10 Kandi kubera ko ubukozi bw’ibibi buzakwira, urukundo rwa benshi ruzarushaho gukonja.

11 Ariko ugumya gushikama kandi ntatsindwe, azakizwa.

12 Kubera iyo mpamvu, ubwo muzabona ishyano ririmbura, ryavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, ryerekeranye n’ukurimburwa kwa Yerusalemu, icyo gihe muzahagarare ahantu hatagatifu; ubisoma abisobanukirwe.

13 Noneho abari muri Yudaya bazahungire mu misozi;

14 Uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuke ngo atware ikintu icyo aricyo cyose cyo mu nzu ye;

15 N’uzaba ari mu murima ntazagaruke imuhira gutwara imyenda ye;

16 Kandi baragowe abazaba batwite, n’abonsa muri iyo minsi.

17 Kubera iyo mpamvu, nimusenge Nyagasani kugira ngo uguhunga kwanyu kutazaba mu itumba, cyangwa ku munsi w’Isabato.

18 Kuko ubwo, muri iyo minsi, hazabaho umudugararo mwinshi ku Bayuda, no ku batuye Yerusalemu, utarigeze wohererezwa Isirayeli n’Imana, kuva mu ntangiririo y’ubwami bwabo kugeza muri iki gihe; oya, nta n’ubwo uzongera kohererezwa Isirayeli ukundi.

19 Ibintu byose byabaguyeho ni intangiriro gusa y’ishavu rizabageraho.

20 Kandi, niba iyo minsi itagabanyijwe, ntihazarokoka umuntu n’umwe wabo; ariko kubw’inkoramutima yanjye, bijyanye n’igihango, iyo minsi izagabanywa.

21 Nimurebe kandi musobanukirwe, ibi bintu,mbabwiye byerekeye Abayuda; kandi byongeye, nyuma y’umudugararo w’iyo minsi uzaza kuri Yerusalemu, nihagira umuntu uzababwira ati: Nimurebe, Kristo ari hano, cyangwa hariya, ntimuzamwemere.

22 Kuko muri iyo minsi hazabaduka nanone abiyita ba Kristo, n’abahanuzi b’ibinyoma, kandi bazerekana ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo, nibishoboka, bazayobye inkoramutima nyazo, arizo nkoramutima bijyanye n’igihango.

23 Dore, ndababwira ibi bintu kubw’inkoramutima; kandi namwe muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara; muzirinde kubura amahwemo, kuko ibyo nababwiye byose bigomba kuzabaho; ariko imperuka izaba itaragera.

24 Dore, mbibabwiye mbere.

25 Kubera iyo mpamvu, nibazababwira bati: Dore, ari mu butayu; ntimuzajyeyo. Dore ari mu kirambi, ntimuzabyemere.

26 Kuko nk’uko umucyo wa mu gitondo utamurira iburasirazuba, maze ukarasira ndetse n’iburengerazuba, kandi ugakwira isi uko yakabaye, niko na none ukuza kw’Umwana w’Umuntu kuzaba.

27 Kandi ubu ndabereka umugani. Dore, aho ariho hose intumbi iri, hakoranira inkongoro. ni nk’uko inkoramutima zanjye zizakorana zivuye mu mpande enye z’isi.

28 Kandi bazumva iby’intambara, n’impuha z’intambara.

29 Dore ndavuga kubw’inkoramutima yanjye, kuko ubwoko buzahagurikira ubundi bwoko, n’ubwami buhagurukire ubundi bwami; hazabaho inzara, n’ibyorezo, n’imitingito, ahantu hatandukanye.

30 Kandi byongeye, kubera ko ubukozi bw’ibibi buzakwira, urukundo rw’abantu ruzakonja; ariko utazatsindwa, azakizwa.

31 Kandi byongeye, iyi Nkuru nziza y’Ubwami izabwirizwa mu isi yose, kubw’ubuhamya ku mahanga yose, maze noneho imperuka ize, cyangwa ukurimburwa kw’abagome.

32 Kandi byongeye ishyano ririmbura, ryavuzwe n’Umuhanuzi Daniyeli, rizuzuzwa.

33 Kandi ako kanya nyuma y’umudugararo w’iyo minsi, izuba rizijima, kandi ukwezi ntikuzatanga urumuri, n’inyenyeri zizahanuka ku ijuru, kandi ububasha bw’ijuru buzanyeganyega.

34 Ni ukuri, ndababwira, iki gisekuru, ibi bintu bizagaragariramo, ntikizashira ibyo nababwiye byose bitaruzuzwa.

35 Nubwo iminsi izaza, ijuru n’isi bigashira, nyamara amagambo yanjye ntazashira, ahubwo yose azuzuzwa.

36 Kandi, nk’uko nabivuze mbere, nyuma y’umudugararo w’iyo minsi, n’ububasha bw’amajuru buzanyeganyega, noneho hazaboneka ikimenyetso cy’Umwana w’Umuntu mu ijuru, kandi ubwo amoko yose y’isi azaboroga; maze bazabone Umwana w’Umuntu aza mu bicu by’ijuru, afite ububasha n’ikuzo rihebuje;

37 Kandi bityo ufite ubutunzi bw’ijambo ryanjye, ntazashukwa, kuko Umwana w’Umuntu azaza, kandi azohereza abamarayika be imbere ye n’urusaku rw’impanda, kandi bazakoranyiriza hamwe abasigaye mu nkoramutima ze zo mu miyaga ine, uhereye ku mpera imwe y’ijuru kugeza ku yindi.

38 Nuko rero nimwigire ku mugani w’umutini—Igihe amashami yawo acyoroshye, kandi gitangiye gushibukaho amababi, mumenya ko impeshyi yegereje rwose;

39 Ni nk’uko rero, inkoramutima zanjye, ubwo bazabona ibi bintu byose;bazamenya ko ari hafi, ndetse ku miryango.

40 Ariko iby’uwo munsi, n’isaha, nta n’umwe ubizi; oya, ndetse n’abamarayika b’Imana mu ijuru, keretse Data wenyine.

41 Ariko nk’uko byabayeho mu minsi ya Nowa, niko bizabaho na none ku kuza k’Umwana w’Umuntu;

42 Kuko bizababera nk’uko byabaye mu minsi yabanjirije umwuzure; kuko kugeza ku munsi Nowa yinjiriye mu nkuge bararyaga kandi baranywaga, bararongoraga kandi bashyingiraga.

43 Kandi ntibabimenye kugeza ubwo umwuzure waje, maze urabatwara bose; ni ko no kuza kw’Umwana w’Umuntu kuzaba.

44 Noneho hazuzuzwa ibyanditswe, ko mu minsi ya nyuma, abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe akajyanwa, undi agasigara;

45 Abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwe undi asigare;

46 Kandi icyo mbwira umwe, mba nkibwiye bose; murabe maso kubw’iyo mpamvu, kuko mutazi igihe Nyagasani wanyu azazira.

47 Ariko mumenye ibi, niba nyir’inzu yamenyaga igihe umujura azazira, yaba maso, maze ntiyemere ko inzu icukurwa, ahubwo akaba yiteguye.

48 Kubera iyo mpamvu, namwe nimwitegure, kuko mu gihe nk’icyo mudatekereza, Umwana w’Umuntu nibwo azaza.

49 Ni nde, rero, mugaragu w’umukiranutsi kandi w’umunyabwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abahe ifunguro mu gihe cyaryo gikwiriye?

50 Hahirwa uwo mugaragu shebuja, ubwo azaza, azasanga abikora; kandi ni ukuri ndababwira, azamwegurira ibintu bye byose.

51 Ariko umugaragu mubi nazibwira mu mutima we ati: Databuja arimo gutinda kuza,

52 Nuko agatangira gukubita abagaragu bagenzi be, no kurya no kunywana n’abasinzi,

53 Shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atamutegerejeho, n’igihe atazi,

54 Maze azamucemo kabiri, kandi azamugenera umugabane we hamwe n’indyarya; hazabeho amarira n’uguhekenya amenyo.

55 Kandi ni uko iherezo ry’abagome rizabaho, bijyanye n’ubuhanuzi bwa Mose, buvuga buti: Bazacibwa mu bantu, ariko iherezo ry’isi rizaba ritaraza, ahubwo, rizaba mu gihe gitoya.