Ibyanditswe bitagatifu
Kopi ya 3


Kopi yavanywe mu Gitabo cya Aburahamu

No. 3

Kopi ya 3

Igisobanuro

Ish. 1. Aburahamu yicaye ku ntebe ya Farawo, kubw’ikinyabupfura cy’umwami, n’ikamba ku mutwe we, bishushanya Ubutambyi, nk’ikirango cy’Ubuyobozi buhebuje mu Ijuru; hamwe n’inshyimbo y’ubutabera n’ubucamanza mu kiganza cye.

Ish. 2. Umwami Farawo, ufite izina rigaragazwa mu nyuguti hejuru y’umutwe we.

Ish. 3. Isobanura Aburahamu muri Egiputa nk’uko nanone biboneka mu ishusho ya 10 ya Kopi No. 1.

Ish. 4. Igikomangoma cya Farawo, Umwami wa Egiputa, nk’uko byanditswe hejuru y’ikiganza.

Ish. 5. Shulemu, umwe mu bagaragu bagaburira umwami, nk’uko bigaragazwa n’inyuguti hejuru y’ikiganza cye.

Ish. 6. Olimula, umucakara weguriwe igikomangoma.

Aburahamu asobanurira ab’ibwami amahame y’ibyerekeranye n’inyenyeri.