Ibyanditswe bitagatifu
Aburahamu 1


Igitabo cya Aburahamu

Byasemuwe bivanywe na Joseph Smith ku muberanya.

Ubusemuzi bwa zimwe mu nyandiko za kera zaguye mu maboko yacu bivanywe mu marimbi ya Egiputa. Inyandiko za Aburahamu mu gihe yari muri Egiputa, zitwa Igitabo cya Aburahamu, cyanditswe n’ukuboko kwe bwite, ku muberanya.

Igice cya 1

Aburahamu ashakisha imigisha y’icyiciro cya patiriyariki—Atotezwa n’abatambyi b’ibinyoma muri Kaludaya—Yehova amukiza—Inkomoko na leta ya Egiputa bisobanurwa.

1 Mu gihugu cy’Abakaludaya, iwabo w’abasogokuruza banjye, njyewe, Aburahamu, nabonye ko byari bikenewe ko mbona ahandi hantu ho gutura;

2 Kandi, kubera ko nabonye ko hari ibyishimo bikomeye kurushaho n’amahoro n’uburuhukiro kuri njye, nashakishije imigisha y’abasogokuruza, n’uburenganzira ngomba kwimikirwa kugira ngo nyitange; kubera ko njyewe ubwanjye nabaye umuyoboke w’ubukiranutsi, kandi wifuza na none kuba uwatunze ubumenyi bukomeye, no kuba umuyoboke ukomeye kurushaho w’ubukiranutsi, no gutunga ubumenyi bukomeye, no kuba sekuruza w’amahanga menshi, igikomangoma cy’amahoro, kandi ndifuza guhabwa amabwiriza, no kubahirirza amategeko y’Imana, nahindutse umuragwa ubifitiye uburenganzira, Umutambyi Mukuru, ufite uburenganzira bufitwe n’abasogokuruza.

3 Nabuhawe n’abasogokuruza; bwamanutse muri ba sogokuruza, uhereye mu ntangiriro y’igihe, koko, ndetse uhereye mu ntangiriro, cyangwa mbere y’iremwa ry’isi, kugeza muri iki gihe, akaba aribwo burenganzira bw’imfura, cyangwa umuntu wa mbere, ariwe Adamu, cyangwa sogokuruza wa mbere, buhererekanywa muri ba sogokuruza kugeza kuri njyewe.

4 Nashakishije uko nahabwa ubwo Butambyi bijyanye n’itegeko Imana yahaye abasogokuruza ku byerekeye n’urubyaro.

5 Abasogokuruza banjye, kubera ko bari barateye umugongo ubukiranutsi bwabo, n’amategeko matagatifu Nyagasani Imana yabo yari yarabahaye, bagahindukirira gusenga imana z’abapagani, banze burundu kumvira ijwi ryanjye;

6 Kuko imitima yabo yari yerekeye ku gukora ikibi, kandi bari barahindukiriye burundu imana ya Elikana, n’imana ya Libuna, n’imana ya Mahimakara, n’imana ya Korashi, n’imana ya Farawo, umwami wa Egiputa.

7 Kubera iyo mpamvu bahindukirije imitima ku gitambo cy’abagapani mu gutura abana babo ibigirwamana by’ibiragi, kandi ntivumviye ijwi ryanjye, ahubwo bagerageje kunyambura ubuzima kubw’ukuboko kw’umutambyi wa Elikana. Umutambyi wa Elikana yari na none umutambyi wa Farawo.

8 Ubwo, muri icyo gihe byari umuco w’umutambyi wa Farawo, umwami wa Egiputa, guturira ku rutambiro rwubatswe mu gihugu cya Kaludaya, kubw’ituro kuri izo mana zitazwi, agababo, abagore, n’abana.

9 Kandi habayeho ko umutambyi yahaye ituro imana ya Farawo, ndetse n’imana ya Shagareri, ndetse mu buryo bw’Abanyegiputa. Ubwo imana ya Shagareri yari izuba.

10 Ndetse ituro ryo gushimira ry’umwana umutambyi wa Farawo yaturiye ku rutambiro ruhagaze hafi y’umusozi witwa Umusozi wa Potifari, hejuru y’ikibaya cya Olishemu.

11 Ubwo, uyu mutambyi yari yaraturiye kuri uru rutambiro amasugi atatu icyarimwe, bakaba bari abakobwa ba Onita, umwe mu bakomoka ku bwami neza, mu rura rwa Hamu. Aya masugi atatu yatuwe kubera ubutungane bwabo, ntibashoboraga gupfukama ngo baramye imana z’igiti cyangwa z’ibuye, kubera iyo mpamvu biciwe ku rutambiro, kandi byakozwe mu buryo bw’Abanyegiputa.

12 Kandi habayeho ko abatambyi banshyizeho agahato, ko nanjye bashobora kunyica, nk’uko babikoreye ayo masugi kuri urwo rutambiro; kandi kugira ngo mushobore kugira ubumenyi bw’urwo rutambiro, ndabarangira ku gishushanyo mu ntangirio y’iyi nyandiko.

13 Yari ikozwe isa n’uburiri, nk’uko bwagirwaga n’Abakaludaya, kandi yari ihagaze imbere y’imana za Elikana, Libuna, Mahimakara, Korashi, ndetse imana isa n’iya Farawo, umwami wa Egiputa.

14 Kugira ngo ushobore gusobanukirwa iby’izi mana, nabahaye ishusho yazo mu bishushanyo biri mu ntangiriro, uburyo bw’ayo mashusho bwitwaga n’Abakaludaya Rahelinosi, bisobanura inyandiko z’Abanyegiputa za kera.

15 Kandi ubwo bazamuraga amaboko yabo kuri njyewe, kugira ngo bashobore kuntamba no kunyambura ubuzima bwanjye, dore, narangururiye ijwi ryanjye Nyagasani Imana yanjye, kandi Nyagasani yateze amatwi maze arumva, nuko anyuzuza ibonekerwa rya Nyirububasha, kandi umumarayika w’ikuzo rye yampagaze imbere, maze ako kanya ambohora ingoyi.

16 Kandi ijwi rye naryumvise rivuga riti: Aburahamu, Aburahamu, dore, izina ryanjye ni Yehova, kandi nakumvise, maze manukira kukugobotora, no kukuvana mu nzu ya so, no muri bene wanyu bose, nkakujyana mu gihugu utazi utamenye.

17 Kandi ibi kubera ko bamvanyeho imitima yabo, kugira ngo baramye imana ya Elikana, n’imana ya Libuna, n’imana ya Mahimakara, n’imana ya Korashi, n’imana ya Farawo, umwami wa Egiputa; kubera iyo mpamvu namanukiye kubagenderera, no kurimbura uwazamuye ukuboko kwe kuri wowe, Aburahamu, mwana wanjye, ngo akwambure ubuzima bwawe.

18 Dore, nzakuyoboresha ukuboko kwanjye, kandi nzakujyana, ngo ngushyireho izina ryanjye, ndetse Ubutambyi bwa so, n’ububasha bwanjye buzaba kuri wowe.

19 Nk’uko byagendekeye Nowa niko bizakugendekera; ariko binyuze mu murimo wawe izina ryanjye rizamenyekana mu isi ubuziraherezo, kuko ndi Imana yawe.

20 Dore, Umusozi wa Potifari wari mu gihugu cya Uri, y’Abakaludaya. Kandi Nyagasani yasenye urutambiro rwa Elikana, n’urw’imana z’igihugu, kandi yarazirimbuye burundu, maze akubita umutambyi ku buryo yapfuye; kandi habayeho umuborogo muri Kaludaya, ndetse no mu rugo rwa Farawo; Farawo bikaba bisobanura umwami kubw’amaraso y’ubwami.

21 Ubwo uyu mwami wa Egiputa yakomokaga mu rura rwa Hamu, kandi yari asagiye amaraso n’Abanyakanani kubw’amavuko.

22 Abanyegiputa bose bashibutse kuri iki gisekuruza, maze bityo amaraso y’abanyakanani abungwabungirwa mu gihugu.

23 Igihugu cya Egiputa cyari cyaravumbuwe n’umugore, wari umukobwa wa Hamu, n’umukobwa wa Egiputusi, bisobanura mu Gikaludaya Egiputa, bikaba bisobanura ikibujijwe;

24 Igihe uyu mugore yavumburaga icyo gihugu cyari munsi y’amazi, nyuma y’aho agituzamo abana be, kandi bityo, kuri Hamu hashibutseho bwa bwoko bwabitse umuvumo mu gihugu.

25 Ubwo ubuyobozi bwa mbere bwa Egiputa bwashyizweho na Farawo, umuhungu w’imfura wa Egiputusi, umukobwa wa Hamu, kandi ibi byari mu buryo bw’ubuyobozi bwa Hamu, bwari ubwa patiriyariki.

26 Farawo, kubera ko yari umuntu w’umukiranutsi, yashyizeho ubwami bwe kandi yaciriye urubanza abantu be mu bushishozi kandi mu butabera iminsi ye yose, kandi yashakishije yivuye inyuma kwigana ubwo buryo bwashyizweho na ba sogokuruza mu bisekuru bya mbere, mu minsi y’ingoma ya patiriyariki wa mbere, ndetse ku ngoma ya Adamu, ndetse n’iya Nowa, se, wamuhaye umugisha n’imigisha y’isi, ndetse n’imigisha y’ubushishozi, ariko akamuvuma ku birebana n’Ubutambyi.

27 Ubwo, kubera ko Farawo yari uwo muri icyo gisekuru cyatumye adashobora kubona uburenganzira bw’Ubutambyi, nubwo Abafarawo bifuzaga bashishikariye kubwaka Nowa, binyuze kuri Hamu, kubera iyo mpamvu data yayobejwe no gusenga ibigirwamana.

28 Ariko nzagerageza, nyuma y’aho, gutanga amakuru y’inkurikiranyabihe nsubire inyuma kugeza ku ntangiriro y’iremwa, kuko inyandiko zageze mu maboko yanjye, nkaba nzifite kugeza muri iki gihe.

29 Ubwo, nyuma y’uko umutambyi wa Elikana yakubitwaga kugeza apfuye, haje iyuzuzwa ry’ibyo bintu nari narabwiwe byerekeranye n’igihugu cya Kaludaya, ko hazabaho inzara mu gihugu.

30 Nk’uko nabibwiwe inzara yakwiye mu gihugu cyose cya Kaludaya, nuko data aragaragurika bibabaje kubera iyo nzara, kandi yihannye ikibi yari yaramaraje kungirira, cyo kunyambura ubuzima.

31 Ariko inyandiko z’abasogokuruza, ndetse ba patiriyariki, zerekeye uburenganzira bw’Ubutambyi, Nyagasani Imana yanjye yabibungabungiye mu maboko yanjye; kubera iyo mpamvu ubumenyi bw’intangiriro y’iremwa, ndetse n’ubw’imibumbe, n’ubw’inyenyeri, nk’uko byeretswe abasogokuruza, nabitse ndetse kugeza uyu munsi, kandi nzagerageza kwandika bimwe muri ibi bintu kuri iyi nyandiko, kubw’inyungu y’urubyaro rwanjye ruzabaho nyuma yanjye.