Ibyanditswe bitagatifu
Aburahamu 2


Igice cya 2

Aburahamu ava muri Uri ajya i Kanani—Yehova amubonekera i Karani—Imigisha yose isezeranywa urubyaryo rwe n’abandi bose binyuze mu rubyaro rwe—Ajya i Kanani kandi akomereza muri Egiputa.

1 Ubwo Nyagasani Imana yateje inzara gukomera ibabaza cyane igihugu cya Uri, ku buryo Harani, umuvandimwe wanjye, yapfuye, ariko Tera, data, yagumye kuba mu gihugu cya Uri, y’Abakuludaya.

2 Kandi habayeho ko njyewe: Aburahamu, narongoye Sarayi, naho Nahori, umuvandimwe wanjye, yarongoye Milika, wari umukobwa wa Harani.

3 Ubwo Nyagasani yari yarambwiye ati: Aburahamu, va muri iki gihugu, no mu bwoko bwawe, no mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

4 Kubera iyo mpamvu, navuye mu gihugu cya Uri, y’Abakaludaya, njya mu gihugu cya Kanani; kandi nafashe Loti, umuhungu w’umuvandimwe wanjye, n’umugore we, n’umugore wanjye Sarayi, ndetse na data yarankurikiye, kugera mu gihugu twise Harani.

5 Kandi inzara yacishije make; nuko data ahama i Harani maze aturayo, kuko hari imikumbi myinshi muri Harani; kandi data yongeye gusubira mu bigirwamana bye, kubera iyo mpamvu yahamye kuba muri Harani.

6 Ariko njyewe, Aburahamu, na Loti, umuhungu w’umuvandimwe wanjye, twasenze Nyagasani, kandi Nyagasani yarambonekeye, maze arambwira ati: Haguruka, kandi ujyane na Loti; kuko mfite intego yo kukujyana kure ya Harani, no kukugira umugaragu wo kujyana izina ryanjye mu gihugu cy’ihanga nzaha urubyaro rwawe ruzabaho nyuma yawe rukakegukana ubuziraherezo, nibazumvira ijwi ryanjye.

7 Kuko ndi Nyagasani Imana yawe; ntuye mu ijuru; isi ni intebe y’ibirenge byanjye, ndambura ukuboko hejuru y’inyanja, maze ikumvira ijwi ryanjye; ngira umuyaga n’umuriro igare ryanjye; mbwira imisozi nti—nimuve hano—maze dore, ikajyanwa kure na serwakira, bwangu, muri ako kanya.

8 Izina ryanjye ni Yehova, kandi nzi iherezo guhera mu ntangiriro, kubera iyo mpamvu ukuboko kwanjye kuzakubaho.

9 Kandi nzakugira ubwoko bukomeye, maze nguhe umugisha urenze urugero, kandi nzakomeza izina ryawe mu mahanga yose, maze uzabere umugisha urubyaro rwawe ruzabaho inyuma yawe, kugira ngo bazajyane mu maboko yabo uyu murimo n’Ubutambyi mu mahanga yose.

10 Kandi nzabaha umugisha binyuze mu izina ryawe; kuko abenshi bazakira iyi Nkuru Nziza bazitirirwa izina ryawe, kandi bazabarurwa nk’urubyaro rwawe, kandi nzaguhagurutsa kandi nguhe umugisha, nka se.

11 Kandi nzaha umugisha abaguha umugisha, kandi nzavuma abakuvuma; kandi muri wowe (bivuga, mu Butambyi bwawe) n’urubyaro rwawe (bivuga, Ubutambyi bwawe), kuko nguhaye isezerano ko ubu burenganzira bazakomereza muri wowe, no mu rubyaro rwawe ruzabaho nyuma yawe (ibyo ni ukuvuga, urubyaro nyarwo, cyangwa urubyaro rw’umubiri) imiryango yose y’isi izababwa umugisha, ndetse imigisha y’Inkuru Nziza, ariyo migisha y’agakiza, ndetse y’ubugingo buhoraho.

12 Ubwo, nyuma y’uko Nyagasani yari amaze kureka kumvugisha, no kuva mu maso yanjye, naribwiye mu mutima wanjye nti: Umugaragu wawe yaragushakishije yivuye inyuma, none ubu nakubonye;

13 Wohereje umumarayika wawe wo kungobotora imana za Elikana, kandi nzihatira kumvira ijwi ryawe, kubera iyo mpamvu reka umugaragu wawe ahaguruke maze agende mu mahoro.

14 Bityo njyewe, Aburahamu, nagiye uko Nyagasani yari amaze kubimbwira, njyana na Loti; kandi njyewe, Aburahamu, nari mfite imyaka mirongo itandatu n’ibiri ubwo navaga i Harani.

15 Kandi natwaye Sarayi, narongoye ubwo nari muri Uri, muri Kaludaya, na Loti, umuhungu w’umuvandimwe wanjye, n’ibyo kudutunga byose twari twaregeranyije, na roho twari twararonse muri Harani, kandi zerekeye mu gihugu cya Kanani, maze zitura mu mahema ubwo twazaga mu nzira yacu.

16 Kubera iyo mpamvu, ubuziraherezo bwari ubwugamo bwacu n’urutare n’agakiza kacu, ubwo twafataga urugendo tuva Harani tunyuze mu nzira ya Yerushoni, kugira ngo tugere mu gihugu cya Kanani.

17 Ubwo njyewe, Aburahamu, nubatse urutambiro mu gihugu cya Yerushoni, kandi nahaye igitambo Nyagasani, kandi nasengeye ko inzara ishobora gukurwaho ku nzu ya data, kugira ngo badashobora gutikira.

18 Kandi icyo gihe twahise i Yerushoni tunyuze mu gihugu kugeza ahantu ha Seshemu, yari iri mu bibaya bya Morehu, kandi twari twamaze kugera mu mbibi z’igihugu cy’Abanyakanani, nuko nturira igitambo aho mu bibaya bya Morehu, kandi nahamagaye Nyagasani bimvuye ku mutima, kubera ko twari twaramaze kugera mu gihugu cy’ubu bwoko bw’ibigirwamana.

19 Kandi Nyagasani yarambonekeye mu gisubizo cy’amasengesho yanjye, maze arambwira ati: Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.

20 Kandi njyewe, Aburahamu nahagurutse ahari urutambiro nari narubakiye Nyagasani, nuko nimurira umusozi mu burengerazuba bwa Beteli. Maze mpashinga ihema ryanjye. Beteli iburegerazuba, n’i Hayi iburasirazuba, nuko aho mpubaka urundi rutambiro, kandi nongera gutabaza izina ry’Imana.

21 Kandi njyewe, Aburahamu nafashe urugendo, nkomereza mu majyepfo; kandi aho hari harakomeje inzara mu gihugu; kandi njyewe, Aburahamu, nanzuye kumanukira muri Egiputa, nsuhukiyeyo, kuko inzara yayogozaga.

22 Kandi habayeho ko ubwo nari ngeze hafi yo kwinjira muri Egiputa, Nyagasani yarambwiye ati: Dore, Sarayi, umugore wawe, ni umugore usa neza.

23 Kubera iyo mpamvu, ubwo Abanyegiputa bazamubona, bazavuga bati:—Ni umugore we; kandi bazakwica, ariko bazamurokora abe muzima; kubera iyo mpamvu reba icyo wakora mu bushishozi.

24 Uzareke abwire Abanyegiputa, ko ari mushiki wawe; maze uzagire ubugingo.

25 Kandi habayeho ko njyewe, Aburahamu, nabwiye Sarayi, umugore wanjye, ibyo Nyagasani yari amaze kumbwira byose—Kubera iyo mpamvu babwire, ndakwinginze, ko uri mushiki wanjye, kugira ngo bingendekere neza kubwawe, n’ubugingo bwanjye buzabeho kubera wowe.