Ibyanditswe bitagatifu
Aburahamu 4


Igice cya 4

Imana zifata umugambi wo kurema isi n’ubuzima bwose kuri yo—Imigambi yazo mu minsi itandatu y’iremwa ishyirwaho.

1 Nuko Nyagasani aravuga ati: Nimureke tumanuke. Kandi zaramanutse mu ntangiriro, kandi zo, bishaka kuvuga izo Mana, zateguye kandi zirema amajuru n’isi.

2 Kandi isi, nyuma yo kuremwa, yari irimo ubusa kandi ari ikirare, kubera ko zari zitararema ikintu icyo aricyo cyose uretse isi, kandi umwijima wari ubuditse hejuru y’inyanja, na Roho w’Imana yari abunze hejuru y’amazi.

3 Kandi zaravuze ziti: Nihabeho umucyo, maze umucyo ubaho.

4 Kandi Imana zasobanukiwe umucyo, kuko wabengeranaga, kandi zatandukanyije umucyo, cyangwa zatumye utandukanywa n’umwijima.

5 Kandi Imana zise umucyo Umunsi, naho umwijima ziwita Ijoro. Kandi habayeho ko kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo babyise ijoro; naho kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba babyita umunsi; kandi iki cyari icya mbere, cyangwa intangiriro, y’icyo zise umunsi n’ijoro.

6 Kandi Imana na none zaravuze ziti: Nihabeho ikirere hagati y’amazi, maze ritandukanye amazi n’andi mazi.

7 Kandi Imana zategetse ikirere, ko gitandukanya amazi yari munsi y’ikirere n’amazi yari hejuru y’ikirere; kandi byabaye bityo, ndetse nk’uko zabitegetse.

8 Kandi Imana zise ikirere, Ijuru. Kandi habayeho ko kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo babyise ijoro, kandi habayeho ko kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba babyise umunsi; kandi ibi byari ku munsi wa kabiri bise ijoro n’umunsi.

9 Kandi Imana zategetse, zivuga ziti: Reka amazi yo munsi y’ijuru nakoranyirizwe ahantu hamwe, kandi isi ibe yumye; kandi byabaye uko babitegetse.

10 Kandi Imana zise ubutaka bwumye, Isi, kandi ugukusanyirizwa hamwe kw’amazi, zabyise, Amazi Magari; kandi Imana zabonye ko zumviwe.

11 Kandi Imana zaravuze ziti: Reka dutegurire isi kumeraho ibyatsi, ikimera kibyara urubuto; igiti cy’urubuto gitanga urubuto, rw’ubwoko rwacyo, rufite urubuto muri rwo rubyara urwo bisa ubwaryo ku isi; kandi byabaye bityo, ndetse nk’uko zabitegetse.

12 Kandi Imana zashyizeho ko ubutaka bumeza ibyatsi mu rubuto rwabyo, n’ikimera kikabyara ikimera mu rubuto rwacyo, kibyara urubuto rw’ubwoko rwacyo, n’isi ikabyara igiti kivuye mu rubuto rwacyo ubwacyo, kibyara urubuto, rufite urubuto rushobora byonyine kubyara urwo bisa ubwacyo, rusa n’ubwoko bwacyo, kandi Imana zabonye ko zumviwe.

13 Kandi habayeho ko babaze iminsi; uhereye ku mugoroba kugeza mu mu gitondo babyite ijoro, kandi habayeho ko. Uhereye mu gitondo kugeza ku mugoroba babyise umunsi, kandi wari umunsi wa gatatu.

14 Kandi Imana zashyizeho imuri mu kirere cy’ijuru, kandi zaziteye gutandukanya umunsi n’ijoro; kandi zazishyizeho ngo zibeho kubw’ibimenyetso n’ibihe, kandi mu minsi no mu myaka.

15 Kandi zazishyizeho ngo zibe imuri mu kirere cy’ijuru kugira ngo zitange urumuri ku isi, kandi byabaye bityo.

16 Kandi Imana zashyizeho imuri ebyiri nini, urumuri runini ngo rugenge umunsi, naho urumuri rutoya rugenge ijoro, hamwe n’urumuri rutoya zashyizeho na none inyenyeri.

17 Kandi Imana zazishyize mu kirere cy’amajuru. Kugira ngo zitange urumuri ku isi, kandi rugenge umunsi n’ijoro, kandi ngo rutume urumuri n’umwijima bitandukana.

18 Kandi Imana zabonye ibyo bintu zari zarategetse kugeza ubwo byumviye.

19 Kandi habayeho ko kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo byiswe ijoro; kandi byabayeho ko kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba byiswe umunsi; kandi yari umunsi wa kane.

20 Kandi Imana zaravuze ziti: Reka amazi tuyuzuzemo ibyigenza byinshi cyane bifite ubuzima; n’ibiguruka, bishobora kuguruka mu isanzure ry’ijuru.

21 Kandi Imana zateguye amazi kugira ngo ashobore kuzuramo ibifi binini, n’ibintu byose byigenza bifite ubuzima, amazi biyuzuramo bijyanye n’amoko yabyo, n’ibiguruka byose bijyanye n’ubwoko bwabyo. Kandi Imana zabonye ko zizumvirwa, kandi ko umugambi wazo wari mwiza.

22 Kandi Imana zaravuze ziti: Tuzabiha umugisha, kandi tubitere kurumbuka no kororoka, kandi byuzure mu nyanja cyangwa amazi magari; kandi dutere ibiguruka kororoka mu isi.

23 Kandi habayeho ko kuva mu mugoroba kugeza mu gitondo zabyise ijoro; kandi habayeho ko kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba zabyise umunsi; kandi wari umunsi wa gatanu.

24 Kandi Imana zateguriye isi kubyara buri kiremwa gifite ubuzima cyose bijyanye n’ubwoko bwacyo, amatungo n’ibikururuka, n’ibikoko by’isi bijyanye n’ubwoko bwabyo; kandi byabaye bityo, nk’uko zari zarabivuze.

25 Kandi Imana zateguriye isi kubyara ibikoko bijyanye n’ubwoko bwacyo, n’amatungo bijyanye n’ubwoko bwayo, kandi buri kintu gikururuka ku isi bijyanye n’ubwoko bwacyo; kandi Imana zabonye ko bizumvira.

26 Kandi Imana hagati yazo zarabwiranye ziti: Reka tumanuke maze tureme umuntu mu ishusho yacu, dusa;kandi tuzabahe ubutware ku ifi yo mu nyanja, no ku biguruka byo mu kirere, no ku matungo, no ku isi yose, no kuri buri kintu gikururuka ku isi.

27 Bityo Imana zaramanutse kugira ngo zireme umuntu mu ishusho yazo bwite, mu ishusho y’Imana niko zamuremye, umugabo n’umugore zirabaremye.

28 Kandi Imana zaravuze ziti: Tuzabaha umugisha. Kandi Imana zaravuze ziti: Tuzatuma barumbuka kandi bororoka, nuko buzure isi, kandi bayigenge, kandi bagire ubutware ku ifi zo mu nyanja, no ku biguruka byo mu kirere, no kuri buri kintu gifite ubuzima kigenda ku isi.

29 Kandi Imana zaravuze ziti: Dore, tuzabaha buri kimera kibyara urubuto kizaza ku isi yose, kandi buri giti kizagira urubuto kuri cyo; koko, tuzabaha urubuto rw’igiti kibaha urubuto, ruzabatunga.

30 Kandi buri gikoko cyo ku isi, na buri kiguruka cyo mu kirere, na buri kintu gikururuka ku isi, dore, tuzabiha ubuzima, ndetse tuzabaha ikimera cyose kibisi ngo kibatunge, kandi bityo ibi bintu byose bizashyirwaho.

31 Kandi Imana zaravuze ziti: Tuzakora ikintu cyose twavuze, kandi tubishyireho; kandi dore, bizumvira cyane. Kandi habayeho ko kuva ku mugorobora kugeza mu gitondo babyise ijoro, kandi habayeho ko kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba babyise umunsi; kandi babaze umunsi wa gatandatu.